1 |
Ibyakozwe byagombaga kuruta amateka magufi y'umurimo wakozwe n'intumwa cumi n'ebyiri, kandi bikanaruta cyane ibintu by'ingenzi byabaye ku bantu bane b'ingenzi muri uwo murimo ari bo Petero, Yakobo, Yohana na Pawulo. Uburyo igitabo cy' Ibyakozwe gisoza gitunguranye ntabwo ari kubw'impanuka. |
2 |
Bigaragaza ko inkuru itarangiye kandi ko ibikorwa Imana ikora ibinyujije muri Mwuka Muziranenge bigomba gukurikirana mu bihe byose bya Gikristo ku buryo buri gisekuru cyongera igice cyuzuye ubwiza n'imbaraga kubyo icyakibanjirije cyasize. |
3 |
Ibikorwa byanditswe muri iki gitabo mu by'ukuri ni ibikorwa bya Mwuka bitewe n'uko mu gihe cy'intumwa Mwuka Muziranenge ari we wari umujyanama n'umufasha w'abayobozi ba Gikristo. Ku munsi wa Pentekote abigishwa basengaga buzujwe Mwuka kandi babwiriza ubutumwa bwiza bafite imbaraga. |
4 |
Abantu barindwi batoranyijwe ngo babe abadiyakoni bari « buzuye Umwuka Wera n' Ubwenge » . Mwuka Muziranenge ni we wayoboye ukurambikwaho ibiganza kwa Sawuli ; ni we wayoboye kwemerwa kw'abanyamahanga mu Itorero ! Ibyakozwe n'Intumwa ni kimwe mu bitabo biheruka byanditswe na Ellen G |
5 |
White. Cyashyikirijwe abasomyi mu myaka mike mbere y'urupfu rwe. Ni kimwe mu bitabo bijijura cyane byanditswe na we. Umusomyi azakibonamo umucyo umufasha gutanga ubuhamya bwa Gikristo. Ryateguriwe gukora umurimo kandi inshingano yaryo ni ukugeza ubutumwa bwiza ku batuye isi. |
6 |
Kuva mu itangiriro, umugambi w'Imana wari uko binyuze mu Itorero ryayo, abatuye isi bari kugaragarizwa kamere yayo yose ndetse n'uko yihagije. Abizera bagize Itorero, abo yahamagariye ikabakura mu mwijima maze ikabageza mu mucyo wayo w'itangaza, bagomba kugaragaza ubwiza bwayo. |
7 |
Itoreroniigihome cy'Imana, ni umudugudu wayo w'ubuhungiro yashyize ku isi yagomye. Ubugambanyi ubwo ari bwo bwose bukorewe Itorero ni ubuhemu ku wacunguje abantu amaraso y'umwana We w'ikinege. Kuva mu ntangiriro, abantu b'indahemuka bari bagize Itorero ku isi. |
8 |
Buri gihe Uwiteka yabaga yifitiye abarinzi bahaga ubuhamya buzira amakemwa abo mu gihe cyabo. Aba barinzi batanze ubutumwa bw'imbuzi, kandi igihe bahamagarirwaga kurambika intwaro zabo, abandi bakomezaga umurimo. Byose byabaye nk'uko yari yarabibonye mbere. |
9 |
Ntabwo yigeze itererana Itorero ryayo, ahubwo yari yaravugiye mu buhanuzi ibyari kuzabaho, kandi ibyo Mwuka wayo yahumekeye mu bahanuzi kugira ngo babivuge bitaraba, byarasohoye. Imigambi yayo yose izasohora. Amategeko yayo yomatanye n'ingoma yayo, kandi nta mbaraga y'umubisha ishobora kuyihangura. |
10 |
Ukuri guhumekwa ndetse kukarindwa n'Imana kandi kuzatsinda abakurwanya bose. Mu gihe cy'umwijima mu by'Umwuka, Itorero ry'Imana ryabaye nk'umurwa wubatswe mu mpinga y'umusozi. Nubwo Itorero ryagaragara nk'irinyantegenke, ni ryo kintu kimwe Imana ihozaho ijisho ryayo mu buryo budasanzwe. |
11 |
Nta kintu na kimwe yabonye yagereranya na bwo. Ubwami bw'isi butegekesha igitugu; ariko mu bwami bwa Kristo intwaro zose zo mu buryo bw'umubiri, n'ibikangisho byose ntibiharangwa. Ubu bwami ni ubwo gushyira hejuru no guhesha icyubahiro ikiremwamuntu. |
12 |
Kuva mu itangiriro, Imana yakoreraga mu bantu bayo kugira ngo ihe umugisha abatuye isi. Imana yahinduye Yozefu isoko y'ubuzima ku ishyanga rya kera rya Misiri. Biturutse ku bunyangamugayo bwa Yozefu ishyanga ryose ryararinzwe. |
13 |
Nyamara kubw'impuhwe zayo, ntabwo Imana yabarimbuye. Yafashe umugambi wo kubaha amahirwe yo kongera kumenyana na Yo binyuze mu bwoko bwayo bwatoranyijwe. Kristo yari urufatiro rw'ubutunzi bw'Abayuda. Nyamara ubwoko bw'Abisiraheli nk'abari bahagarariye Imana, bwivukije amahirwe akomeye bwari bufite. |
14 |
Bwibagiwe Imana maze bunanirwa gusohoza inshingano yera bwari bwarahawe. Imigisha bahawe ntiyageze ku batuye isi. Bigumaniye amahirwe yose bari bafite kubwo kwishyira hejuru kwabo. Bitaruye abandi bantu bagira ngo bahunge ibishuko. |
15 |
Uko Imana yari yarababujije kwifatanya n'abasenga ibigirwamana ikabikorera kubarinda gukurikiza imigirire y'abapagani, babikoresheje bubaka inkuta zibatandukanya n'andi mahanga yose. Abatambyi n'abatware b'urusengero bari batsimbaraye ku mihango yabaye akamenyero. |
16 |
Bari banyuzwe no kuba mu idini ikurikiza amategeko, kandi ntibyabashobokeraga ko bashyira abandi ukuri kuzima mvajuru. Batekerezaga ko ubutungane bwabo bwite buhagije ku buryo batifuzaga ko hagira ikindi kintu gishya cyinjizwa mu myizerere yabo. |
17 |
Ntabwo bemeye ko ineza y'Imana ari umuco batifitemo, ahubwo bumvaga ko ari ikintu bigereyeho kubw'imirimo yabo myiza. Ukwizera gukorera mu rukundo kandi kugatunganya umutima ntikwari kubona uko gufatanywa n'idini y'Abafarisayo yari igizwe n'imihango n'amategeko y'abantu. |
18 |
Imana yavuze ku ishyanga rya Isirayeli iti: «Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose : none se wahindutse ute ukambera nk'igiti cy'ingwingiri cy'uruzabibu ntazi? Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe ? |
19 |
Icyubahiro cy'Imana kigomba guhishurwa kandi ijambo ryayo rigashinga imizi. Ingoma ya Kritso igomba kwimikwa mu isi. Agakiza Imana itanga kagomba kumenyekanishwa mu midugudu yo mu butayu; kandi abigishwa bahamagariwe gukora umurimo abayobozi b'Abayuda bari barananiwe gukora. |
20 |
Nabo bagombaga kwigisha abandi maze bakabohereza bajyanye inkuru y'ubutumwa bwiza. Kugira ngo bazagere ku musaruro mwiza mu murimo wabo, bagombaga guhabwa imbaraga ya Mwuka Muziranenge. (INI Abigishwa bamaze imyaka itatu n'igice batozwa n'Umwigisha uruta abandi wabaye ku isi. |
21 |
Mu gushyigikirana no kubana mu buryo bwihariye, Kristo yabatoje gukora umurimo we. Buri munsi bagendanaga kandi bakaganira na Kristo, bakumva uko yakomezaga abarushye n'abaremerewe; ndetse bakabona ukwigaragaza kw'imbaraga ze ku barwayi n'imbabare. |
22 |
Rimwe na rimwe yicaranaga nabo mu ibanga ry'umusozi akabigisha; ubundi babaga bari ku nkengero y'inyanja cyangwa bagenda mu nzira maze akabahishurira ubwiru bw'Ubwami bw'Imana. Aho ari ho hose imitima yabaga yiteguye kwakira ubutumwa mvajuru, yababwiraga ukuri kw'inzira y'agakiza. |
23 |
Ntiyigeze ategeka abigishwa gukora iki cyangwa kiriya, ahubwo yaravuze ati, "Munkurikire." Mu ngendo ze, ari mu cyaro cyangwa mu mijyi, yajyanaga na bo kugira ngo barebe uko yigisha abantu. Bajyanaga nawe aho yajyaga hose. Mu buzima bwose yanyuragamo baramurebaga. |
24 |
Igihe cyo gutoranya cumi na babiri nibwo hatewe intambwe y'ikubitiro muri gahunda y'Itorero ryagombaga gukomeza gukora umurimo nyuma y'uko Kristo agenda. Ku byerekeye iri toranywa ibyanditswe bivuga bitya biti, "Bukeye azamuka umusozi, ahamagara abo ashaka, baza aho ari. |
25 |
Yari hafi kubarobanurira gukora umurimo wabo. Akoresheje abanyantegenke, kandi binyuze mu ijambo rye na Mwuka we, yateguye kugeza agakiza kuri buri muntu wese. li Imana n'abamarayika bitegereje iki gikorwa bafite ibyishimo n'umunezero. |
26 |
Data wa twese yari azi ko umucyo wo mu ijuru wari kuzamurika uturuka kuri bariya bagabo; kandi ko igihe bari guhamya Umwana we amagambo yabo yari kuzumvikana ava ku gisekuru kimwe ijya ku kindi kugeza ku mperuka y'igihe. Kugira ngo abantu bakizwe abigishwa bagombaga gukorana n'Imana. |
27 |
Nk'uko mu Isezerano rya Kera ishyanga ry'Abisirayeli ryari rihagarariwe n'abakurambere cumi na babari ni nako intumwa cumi n'ebyiri zahagarariye Itorero ryamamaza Ubutumwa bwiza. Yararaga mu mazu y'Abasamariya, bagasangira kandi akigishiriza mu mihanda yabo. |
28 |
Ibi byose byafashije abigishwa gusobanukirwa ko mu bo abantu benshi bafataga nk'abadakwiriye agakiza, harimo abasogonzeye umucyo w'ukuri. Nyamara bidatinze baje gusobanukirwa mu buryo bwuzuye ko Imana " yaremye amahanga yose y'abantu, bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. |
29 |
Muri aba bigishwa ba mbere hagaragaye itandukaniro rigaragara. Bagombaga kwigisha isi, kandi bari bafite imico itandukanye cyane. Kugira ngo basohoze neza inshingano bahamagariwe; aba bagabo bari batandukanye mu mico n'ingeso zo mu mibereho, bari bakeneye guhuza intekerezo n'ibikorwa. |
30 |
Isengesho rye rya buri gihe ni uko yabasabiraga kwereshwa ukuri; kandi yasenganaga kwizera azi neza ko itangazo ry'Ushoborabyose ryari ryaratanzwe mbere y'uko isi iremwa. Yari azi ko ubutumwa bwiza buzigishwa amahanga yose ngo buyabere ubuhamya. |
31 |
Yari azi ko ukuri kwambaye ubushobozi bwose bwa Mwuka Muziranenge kuzatsinda mu rugamba rwo kurwanya ikibi kandi ko umunsi umwe inkota yandujwe n'amaraso izazungurizwa hejuru y'abayoboke be bishyimira insinzi. Ntiyigeze ababeshya ngo abahe ibyiringiro bidafite ishingiro. |
32 |
Yababwiye ibyagombaga kubaho nk'usoma igitabo kibumbuye. Yari azi ko ari hafi gutandukana nabo, abasize nk'intama hagati y'amasega. Yari azi ko bazatotezwa, bakazirukanwa mu nsengero, ndetse bakajugunywa mu nzu z'imbohe. Yanababwiye amagambo y'ibyiringiro no kubatera ubutwari. |
33 |
Ntiyavugaga ku gukora ibitanganza gusa; ahubwo yavugaga ku byari kuzabaho byose biyobowe na Mwuka Muziranenge. Yaravuze ati: "Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w 'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya: kandi namwe mumpamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanj'ye. |
34 |
Bavuganye imbaraga ya Mwuka Muziranenge, kandi kubw'iyo mbaraga abantu benshi biyeguriye Imana. Nk'abahagarariye Kristo, intumwa zagombaga gushyira urwibutso ruhamye ku isi. Yanejejwe kandi ko ukuri kwe kwambaye imbaraga ya Mwuka kwari kuzakomeza kugenda gutsinda. |
35 |
Bagombaga gukora nk'uko yakoze, akaba ari we bakomoraho imbaraga. Nubwo inzira yabo yari gufungwa n'ibisa n'ibibagaragariza ko umurimo wabo udashoboka, nyamara kubw'ubuntu bw'Imana bagombaga kujya mbere, nta kibihebesha kandi bafite ibyiringiro byose. |
36 |
Kristo yari yararangije umurimo yari yarahawe gukora. Yari yaramaze guteranyiriza hamwe abagombaga gukomeza gukora umurimo we mu bantu. « Kandi ibyanjye byose ni ibyawe; n 'ibyawe na byo ni ibyanje, kandi nubahirijwe muri bo. |
37 |
Yari yaravuze yeruye ko azazuka ku munsi wa gatatu ariko bari bahangayikishijwe no gusobanukirwa n'ayo magambo. Uku kudasobanukirwa kwatumye ubwo yapfaga basigara nta byiringiro bafite. Bari bacitse intege bikomeye. Ukwizera kwabo ntikwigeze kurenga igicucu Satani yari yabashyize imbere. |
38 |
Ibintu byose byari byababereye urujijo n'amayobera. Mbega umubabaro baba bararinzwe iyo baza kuba barizeye amagambo y'Umukiza! Muri iki cyumba ni ho Umukiza yababonekereye amaze kuzuka Dusoma ngo "Maze abungura ubwenge, ngo basobanukirwe n 'ibyanditswe |
39 |
Mwitegereje imirimo nakoreye Abisiraheyeli, kandi ubwo ubwoko bwanjye butaje aho ndi ngo bubone ubugingo, nubwo abatambyi n'abakuru bankoreye ibyo bifuzaga, nubwo banyanze bazongera bahabwe andi mahirwe yo kwemera Umwana w'Imana. |
40 |
Mwiboneye ko abansanga bose batura ibyaha byabo mbakirana ubuntu. Uza aho ndi sinzamwirukana. Bigishwa banjye, mbashinze ubu butumwa bw'imbabazi bugomba gushyirwa Abayahudi n'abanyamahanga, uhereye ku Bisirayeli maze ukageza mu mahanga yose, indimi zose n'amoko yose. |
41 |
Abizera bose bazakoranyirizwa mu Itorero rimwe. Inshingano yo kwamamaza Ubutumwa Bwiza ni ryo tegeko rikomeye ryo mu ngoma ya Kristo. Abigishwa bagombaga gukorana ubwitange bakorera abantu, babararikira kwakira imbabazi. Abigishwa bagombaga kujya mbere bakora umurimo wabo mu izina rya Kristo. |
42 |
Ijambo ryabo ryose na buri gikorwa byagombaga kwerekeza ku izina rya Kristo ryo rifite ya mbaraga ikomeye yo gukiza abanyabyaha. Ukwizera kwabo kwagombaga gushingira kuri We soko y'imbabazi n'ubushobozi. Bagombaga kubwira Data wa Twese ibyifuzo byabo babinyujije mu izina rye maze bagasubizwa. |
43 |
Bagombaga kubatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera. Izina rya Kristo ni ryo ryagombaga kuba ibanga ryabo, ikimenyetso kibatandukanya n'abandi, umurunga hagati yabo, umuyobozi w'icyerekezo cyabo n'isoko y'insinzi yabo. |
44 |
Nta kintu na kimwe cyagombaga kwemerwa mu bwami bwe kitagaragaramo izina rye kandi kidafite ikimenyetso cye. Igihe Kristo yabwiraga abigishwa ati "mugende mu izina ryanjye muteranyirize abizeye bose mu Itorero," yabasabye yeruye ko gukomeza kwicisha bugufi ari ngombwa. |
45 |
Abigishwa bagombaga kuvugana ukwicisha bugufi nk'uko Kristo yavuganaga. Bagombaga gushimangira ibyigisho yari yarabigishije mu bitekerezo by'ababumvaga. Kristo ntiyigeze abwira abigishwa be ko umurimo wabo uzaba woroshye. Yaberetse ubugambanyi bukomeye umwanzi yateguye bwo kubarwanya. |
46 |
Yabashishikarije kuba intwari no gukomera kuko Ukomeye kurusha abamarayika azaba ku ruhande rwabo, ari we Mugaba w'ingabo z'ijuru. Yabahaye ibikenewe byose kugira ngo bakore umurimo wabo kandi afata inshingano yo kuwugeza ku nsinzi. |
47 |
Igihe cyose bari kumvira ijambo Rye kandi bagakorana na we, ntibari gutsindwa. Yarabategetse ati, "Mujye mu mahanga yose. Mujye mu turere twa kure cyane dutuwe two ku isi, kandi mwizere ko n'aho kure cyane nzaba ndi kumwe na mwe. |
48 |
Mukorere mu kwizera kandi mufite n'ibyiringiro; kuko nta gihe kizigera kibaho ngo mbatererane. Nzabana namwe ibihe byose, mbafashe gusohoza inshingano yanyu, mbayobore, mbakomeze, mbatunganye, mbashyigikire, ntume mugera ku ntego yo kuvuga amagambo azarehereza abandi gutumbira ijuru. |
49 |
Igitambo Kristo yatambiye umuntu cyari cyuzuye kandi gishyitse. Ibyo impongano yasabaga byari byarujujwe. Umurimo wari waramuzanye kuri iyi si wari wararangiye. Yari yaratsindiye ubwami. Yari yarabukuye mu maboko ya Satani, maze ahinduka umuragwa wa byose. |
50 |
Yabibukije ibintu yari yarababwiye mbere byerekeye ubwo Bwami. Yabamenyesheje ko umugambi we utari uwo gushinga ubwami bw'igihe gito mu isi. Ntabwo yari yarahamagariwe kwima ingoma ya Dawidi nk'Umwami w'isi. Kuri bo, ntibyari ngombwa kureba kure mu gihe kizaza kurusha ibyo yari yarabahishuriye. |
51 |
Umurimo wabo wari uwo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ukubana nabo mu buryo bugaragara kwa Kristo kwari hafi kurangira, nyamara bagombaga guhabwa imbaraga bundi bushya. Bagombaga guhabwa Mwuka Muziranenge mu buryo bwuzuye, akabashyiraho ikimenyetso ngo bakore umurimo wabo. |
52 |
Umuyobozi utagoheka yari ayoboye ingabo z'umwijima, kandi abayoboke ba Kristo bagombaga kurwanira ukuri binyuze gusa mu bufasha Imana yari kubaha ikoresheje Mwuka wayo. Kristo yabwiye abigishwa be ko bagomba gutangirira umurimo wabo muri Yerusalemu. |
53 |
Uwo mujyi ni wo Kristo yari yaratangiyemo igitambo cye gitangaje yatangiye inyokomuntu. Muri Yerusalemu aho yambariye umubiri wa kimuntu, yari yaragendanye kandi aganira n'abantu kandi bake gusa ni bo bari barasobanukiwe n'uko ijuru ryari ryegereye isi. |
54 |
Aho niho yaciriweho iteka arabambwa. Muri Yerusalemu harimo abantu benshi bizeraga mu ibanga ko Yesu w'i Nazareti ari we Mesiya, kandi hari na benshi bari barayobejwe n'abatambyi n'abakuru b'idini ya kiyahudi. Abo bose bagombaga kubwirwa ubutumwa bwiza. |
55 |
Ukuri guhebuje kuvuga ko kubabarirwa ibyaha kubonerwa muri Kristo wenyine, kwagombaga gushyirwa ahagaragara. Mu gihe Yerusalemu yose yari yahungabanyijwe n'ibyari byabaye mu byumweru bike byari bishize, niho inyigisho z'abigishwa zari gukora ku mitima y'abantu. |
56 |
Mu murimo we, Yesu yari yarakomeje kubwira abigishwa be ko bagomba kuba umwe na we mu murimo we wo gukura isi mu bubata bw'icyaha. Mu byo yakoraga byose yabatozaga gukora buri wese ku giti cye, bagakwira hose bakurikije uko umubare wabo wiyongaraga, ndetse bakagera mu turere twa kure cyane tw'isi. |
57 |
Icyigisho giheruka yahaye abayoboke be cyari uko ari bo baragijwe inkuru nziza y'agakiza igomba kubwirwa abatuye isi. Igihe kigeze ngo Kristo azamuke ajye kwa Se, yasohoye abigishwa be abageza i Betaniya. Ahageze yarahagaze maze baramukikiza. |
58 |
Mu rwego rwo kumvira itegeko rya Kristo, bategerereje isezerano rya Se muri Yerusalemu, ari ryo ryo gusukirwa Mwuka Muziranenge. Ntibategereje nta kintu bakora. Ibyanditswe bivuga ko "bagumaga mu rusengero iteka bashima Imana. |
59 |
Igihe bibukaga amagambo Yesu yari yarababwiye mbere yo gupfa kwe barushagaho gusobanukirwa neza n'ubusobanuro bwayo. Ukuri bari baribagiwe kongeye kugaruka mu bitekerezo byabo kandi buri wese yagusubiragamo mugenzi we. Bigaye kuba batarasobanukiwe n'Umukiza. |
60 |
Nk'uko abantu bagenda bakurikiranye mu myidagaduro, ibintu byose byaranze ubuzima bwe butangaje byanyuraga imbere yabo. Baribwiraga bati, uwadusubiza kubaho muri ya myaka itatu yashize, mbega ukuntu twakora mu buryo butandukanye n'uko twakoze! |
61 |
Bongeraga kuvuga bati: 'Iyaba byashobokaga ko twongera kubona Kristo, mbega uburyo twaharanira kumwereka uburyo tumukunda byimazeyo, tukamwereka uko twababaye bitewe no kumubabaza dukoresheje imvugo cyangwa igikorwa cyo kutizera! |
62 |
Nyamara bahumurijwe no gutekereza ko bababariwe. Ni yo mpamvu biyemeje ko bazatanga icyiru cyo kutizera kwabo bamuhamiriza imbere y'abatuye isi bafite ubutwari. Bakuyeho ibibatandukanya byose no kwifuza icyubahiro kose maze bahuriza hamwe mu gusabana kwa Gikristo. |
63 |
Begereye Imana cyane kandi ubwo bayegeraga basobanukiwe amahirwe bari baragize yo kwemererwa kuba ibyegera bya Kristo. Igihe bibukaga uko bari baramubabaje kubwo gutinda kumva ndetse no kunanirwa gusobanukirwa amasomo yageragezaga kubigisha kubw'inyungu zabo, imitima yabo yuzuye umubabaro . |
64 |
Iyi minsi yo kwitegura yari iyo kwisuzuma. Abigishwa basobanuk iwe ubukene bwabo mu by'umwuka maze batakira Imana ngo bahabwe gusigwa kwera kwari kubashoboza gukora umurimo wo gukiza abantu. Ntibigeze bisabira imigisha yabo bwite abubwo icyari kibaremereye ni uko abantu bakizwa. |
65 |
Babonye ko ubutumwa bwiza bugomba kubwirwa abatuye isi, maze baherako basaba imbaraga Kristo yari yarabasezeraniye. Mu gihe cy'abakurambere imbaraga ya Mwuka Muziranenge yari yaragiye igaragara kenshi mu buryo bukomeye ariko atari mu buryo bwuzuye. |
66 |
Byasaga nk'aho mu myaka myinshi iyi mbaraga itari yaratanzwe, ariko noneho ubu Ijuru ryishimiye gusuka ku Itorero ubutunzi bw'ubuntu bwa Mwuka, kandi bitewe n'imbaraga ya Mwuka, amagambo yo kwicuza no gusaba imbabazi yivanze n'indirimbo zo guhimbaza kubwo kubabarirwa ibyaha. |
67 |
Humvikanye amagambo yo gushima n'ubuhanuzi. Ijuru ryose ryunamishijwe no kwitegereza no kuramya ubwenge butagereranywa n'urukundo ruhebuje. Intumwa zitangajwe n'ibibaye zaravuze ziti: "Muri ibi harimo urukundo." Bakiye iyo mpano bahawe. |
68 |
Kuzamurwa mu ijuru kwa Kristo cyari ikimenyetso cy'uko abayoboke be bagombaga guhabwa umugisha basezeranijwe. Bagombaga gutegereza uyu mugisha mbere y'uko binjira mu murimo wabo. Igihe Kristo yinjiraga mu marembo y'ijuru yimikiwe hagati y'abamarayika bamuramyaga. |
69 |
Uyu muhango urangiye, Mwuka Muziranenge yamanukiye ku bigishwa be mu muriri mwinshi, Kristo nawe ahabwa icyubahiro gihwanye n'icyo yahoranye ibihe bidashira ari kumwe na Data wa twese. "Haboneka indimi zigabanije zisa n 'umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. |
70 |
Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi, nk'uko Umwuka yabahaye kuzivuga. Mwuka Muziranenge ari mu ishusho y'ibirimi by'umuriro, yaje kuri abo bari bateranye. Iki cyari ikimenyetso cy'impano yahaye abigishwa yatumye bavuga indimi batari barigeze kumenya maze bazivuga badategwa. |
71 |
Mu gihe cy' itatanywa, Abayuda bari baratataniye ahantu hafi ya hose hari hatuwe, kandi aho bari barahungiye bari barahigiye kuvuga indimi zitandukanye. Benshi muri abo Bayuda bari i Yerusalemu igihe Mwuka Muziranenge yamanukiraga intumwa, bari mu minsi mikuru y'idini yakorwaga icyo gihe. |
72 |
Buri rurimi rwose rwavugwaga rwari rufite abaruhagarariye aho ngaho. Iri tandukaniro ry'indimi ryari kuba inzitizi ikomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza; bityo mu buryo bw'igitangaza Imana yahaye intumwa icyo zari zibuze. Mwuka Muziranenge yabakoreye ibyo batari kwishoboza mu buzima bwabo. |
73 |
Ubwo noneho bashoboraga kwamamaza ukuri k'Ubutumwa bwiza mu mahanga, bavuga neza mu ndimi z'abo babwiraga. Iyi mpano itangaje cyari igihamya gikomeye gihawe isi cyerekana ko umurimo wabo wemewe n'ijuru. Barumirwa bose, baratangara bati « Mbese aba bose bavnga si Abanyagalilaya ? |
74 |
Bari barishe Umunyanazareti, nyamara aho hari abagaragu be, Abanyagalilaya batari barize bavuga amateka y'ubuzima bwe n'umurimo we mu ndimi zavugwaga icyo gihe. Ndetse n'abagaragu banjye, n'abaja banjye muri iyo minsi nzabasukira ku Mwuka wanjye, bazahanura. |
75 |
Nimurebe abantu bavaga hirya no hino baje kumva abigishwa bahamya ukuri nk'uko kuri muri Yesu. Baraje buzura urusengero. Bamwe mu bumvaga amagambo y'abigishwa bari baragize uruhare mu gucira Kristo iteka ndetse no mu rupfu rwe. |
76 |
Bari baravugiye icyarimwe n'ikivunge cy'abantu basabaga ko abambwa. Igihe Yesu na Baraba bari bahagaze imbere yabo mu rukiko maze Pilato akabaza ati: " Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo? |
77 |
Bitewe n'imbaraga y'uko kumurikirwa n'ijuru, ibyanditswe Kristo yari yarasobanuriye abigishwa be byabagaragariye bifite ukurabagirana k'ukuri kuzira amakemwa. Imihango n'imigenzo bacengejwemo n'abatambyi yahanaguritse mu bitekerezo byabo, maze inyigisho z'Umukiza zirakirwa. |
78 |
Bumvise abigishwa bamamaza Kristo bafite imbaraga batari barigeze kubona, kandi amagambo yabo agashimangirwa n'ibimenyetso n'ibitangaza. Muri Yerusalemu aho Idini ya Kiyahudi yari iganje, abantu ibihumbi byinshi bagaragaje ko bemeye Yesu w' i Nazareti nka Mesiya. |
79 |
Abigishwa batangajwe kandi bashimishwa cyane n'umusaruro w'abantu wabonetse. Ntabwo bafashe uyu musaruro nk'uvuye mu mbaraga zabo bwite. Bamenye ko binjiye mu murimo w'abandi bantu. Mu mibereho ye yo ku isi, Yesu yari yarabibye imbuto y'ukuri kandi ayivomereza amaraso ye. |
80 |
Abahindutse ku munsi we Pentekote bari imbuto z'uko kubiba, umusaruro w'umurimo wa Kristo wagaragaje imbaraga yo kwigisha kwe. Ibyo intumwa zavugaga byonyine n'ubwo byumvikanaga neza bikemeza ababyumva ntibiba byarashoboye gukuraho imyumvire abantu bari barishyizemo yari yararwanyije ukuri kwinshi. |
81 |
Nyamara Mwuka Muziranenge yemezaga imitima akoresheje imbaraga mvajuru. Amagambo y'intumwa yagereranywaga n'imyambi ityaye y'Ishoborabyose akemeza abantu icyaha gikomeye bakoze cyo kwanga no kubamba Umwami w'icyubahiro. Ntabwo bari bakiri injiji cyangwa abadafite umuco. |
82 |
Ntabwo bari bakiri ihuriro ry'udutsinda twigenga cyangwa tutumvikana cyangwa se ngo babe abantu bahanganye. Ntabwo ibyiringiro byabo byari bikirangamiye icyubahiro cyo mu isi. " Bari bafite umutima uhuye", ''bahuzaga umutima n'inama ". |
83 |
Ukuri batashoboraga gusobanukirwa igihe Kristo yari kumwe na bo noneho baraguhishuriwe. Bemeye inyigisho z'Ijambo Ryera bafite ukwizera n'ibyiringiro batari barigeze bamenya. Nta kibazo bari bagifite cyo kwemera ko Kristo yari Umwana w'Imana. |
84 |
Bamenye ko yari Mesiya n'ubwo yari yambaye ubumuntu, kandi babwira abantu ibyababayeho bafite icyizere cyemezaga abantu ko Imana iri hamwe nabo. Bavugaga izina rya Yesu bashize amanga. Mbese ntiyari Incuti na Mukuru wabo? Kubera gusabana na Kristo cyane, babaye nk'abicaranye na we mu ijuru |
85 |
Nimurebe uburyo bakoresheje ururimi rw'agatangaza mu magambo bakoreshaga bamuhamya! Imitima yabo yari yuzuye ubugwaneza bukomeye, ku buryo bwabahatiraga kujya ku mpera z'isi batanga ubuhamya bw'imbaraga za Kristo Bari bafite icyifuzo gikomeye cyo gukomeza umurimo Kristo yari yaratangiye |
86 |
Basobanukiwe ubunini bw'umwenda bari bafitiye ndetse n'inshingano z'umurimo wabo. Batewe imbaraga na Mwuka Muziranenge bahawe, bakomeje kujya mbere bafite umwete bamamaza insinzi y'umusaraba. Mwuka yarabakoreshaga kandi akabavugiramo. |
87 |
Amahoro ya Kristo yarabagiranaga mu maso yabo. Bari bareguriye Kristo imibereho yabo kugira ngo bamukorere, kandi imiterere yabo yahamyaga ukwitanga kwabo. Yari ahagaze mu gicucu cy'umusaraba, asobanukiwe neza n'umutwaro w'icyaha wagombaga kumushyirwaho nk'Uzashyirwaho Icyaha. |
88 |
Uko abigishwa bamamazaga ubutumwa bw'ubuntu bukiza, imitima y'abantu yiyeguriraga imbaraga y'ubu butumwa. Itorero ryabonye abihanye benshi barizamo baturutse impande zose. Abari barasubiye inyuma barihanye. Abanyabyaha bafatanyije n'abizera gushakashaka imaragarita y'agaciro gakomeye. |
89 |
Abantu bamwe bari abanzi bakomeye b'ubutumwa bwiza bahindutse ibirangirire muri bwo. Nibwo ubuhanuzi bwasohoye ngo, " Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage b 'i Yerusalemu; umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi; kandi inzu ya Dawidi izamera. |
90 |
Kubera ibyo bakoraga Itorero ryungutse abantu batoranyijwe, Aba bamaze kwakira ijambo ry'ukuri beguriye imibereho yabo gukora umurimo wo kubwira abandi ibyiringiro byuzuje imitima yabo amahoro n'umunezero. Ntibashoboraga guhagarikwa cyangwa guterwa ubwoba n'ibikangisho. |
91 |
Uwiteka yabavugiragamo, kandi uko bavaga ahantu bajya ahandi, abakene babwirizwaga ubutumwa bwiza n'ibitangaza by'ubuntu bw'Imana bigakorwa.Uko ni ko Imana ishobora gukora mu buryo bukomeye igihe abantu bitanze kugira ngo bayoborwe na Mwuka Muziranenge. |
92 |
Isezerano ryo guhabwa Mwuka Muziranenge ntabwo ryahawe ab'igihe runaka cyangwa ubwoko runaka. Kristo yavuze ko imbaraga mvajuru ya Mwuka We yagombaga kubana n'abayoboke be kugeza ku mperuka. Bagaragarije imbaraga ihindura y'urukundo rwaducunguye imbere y'abamarayika n'abantu. |
93 |
Abahawe imbaraga mvajuru ku munsi wa Pentekote, ntabwo bari bakingiwe ibishuko n'ibigeragezo byari kuzabaho. Uko bamamazaga ukuri n'ubutungane, ni ko umwanzi w'ukuri kose yahoraga abarwanya ashaka kubanyaga ibyo bungukiye mu mibereho yabo ya Gikristo. |
94 |
Byatumye barwanisha imbaraga zose bahawe n'Imana kugira ngo bagere ku rugero rw'igihagararo cy'abagabo n'abagore bari muri Kristo Yesu. Buri munsi basabaga kongererwa ubuntu kugira ngo bagere ku rugero rwo hejuru bagana ku butungane. |
95 |
Kubw'umurimo wa Mwuka Muziranenge, binyuze mu gushyira ukwizera mu bikorwa, n'abanyantegenke bamenye kuvugurura imbaraga bahawe, baratunganywa kandi bahabwa icyubahiro. Mu kwicisha bugufi biyeguriye imbaraga ihindura ya Mwuka Muziranenge, bahabwa ukuzura k'Ubumana maze barahinduka basa na Yo. |
96 |
Igihe gito cyari gishize nticyigeze gihindura isezerano Kristo yasezeraniye abigishwa be ryo kuboherereza Mwuka Muziranenge nk'Umuhagarariye. Ntabwo Imana ari yo ihagarika isukwa ry'ubutunzi bw'ubuntu bwayo ku bantu. Iyaba abantu bose babishakaga, bakuzuzwa Mwuka. |
97 |
Ni mpamvu ki tutayiganiraho, kuki tudasenga tuyisaba kandi ngo tubwirize ibyayo? Uhoraho yifuza cyane guha Mwuka Muziranenge abamukorera kurusha uko ababyeyi bifuza guha abana babo impano nziza Buri mukozi wese yari akwiriye gusaba Imana kubatizwa na Mwuka buri munsi |
98 |
Ibigo by'abakozi b'Abakristo byagombye guteranira hamwe bigasaba ubufasha budasanzwe, bagasaba ubwenge mvajuru, kugira ngo bamenye uko bakwiriye gukora gahunda ndetse n'uko yashyirwa mu bikorwa mu buryo bwiza. Mwuka Muziranenge abana n'umukozi wese werejwe gukorera Imana, aho yaba ari hose. |
99 |
Amagambo yabwiwe abigishwa ba Yesu aratubwirwa natwe. Umufasha ni uwacu nk'uko ari uwabo. Mu bintu bitungurana no hagati mu rwango rw'ab'isi, Mwuka atanga imbaraga ikomeza abantu bari mu kaga no ku rugamba kandi akanatuma basobanukirwa gutsindwa n'amakosa byabo. |
100 |
Mu gahinda no mu kababaro, igihe aho tubona hasa n'ahijimye, ahazaza hakaba hateye ubwoba kandi tukumva tudafite kirengera kandi turi twenyine, ubwo ni bwo Mwuka Muziranenge ahumuriza umutima agasubiza isengesho ryo kwizera. |
101 |
Kuba umuntu agaragaza gutwarwa cyane mu by'umwuka mu buryo budasanzwe si byo gihamya kidakuka cyerekana ko ari Umukristo. Ni ukugendera mu kwizera atari mu bigaragarira amaso; ni ukwishingikiriza ku Mana tuyiringiye tudashidikanya kandi duturije mu rukundo rwayo. |
102 |
Abantu ntibashobora kuyisobanura kubera ko Imana itayibahishuriye. Abantu bafite ibyo bitekerereza bashobora gushyira hamwe amagambo amwe y'Ibyanditswe Byera maze bakayongeraho imyumvire ya kimuntu, nyamara kwemerwa kw'ibi bitekerezo ntikuzatuma Itorero rikomera. |
103 |
Ku byerekeranye n'ubu bwiru burenze cyane ubwenge bw'umuntu, icyiza ni ukwicecekera. Umurimo wa Mwuka Muziranenge usobanurwa neza mu magambo ya Kristo avuga ati: " Ubwo azaza, azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka . |
104 |
Kuva kera, Imana yakoresheje Mwuka Muziranenge ibinyujije mu bantu kugira ngo isohoze imigambi yayo ku bacumuye. Ibi byagaragariye mu mibereho y'abakurambere. No mu Itorero ryo mu butayu, mu gihe cya Mose, Imana yatanze " Umwuka wayo mwiza wo kubigisha . |
105 |
Iyo mbaraga kandi ni yo yatumye haboneka umusaruro uturutse ku muhati w'abagabo n'abagore b'abanyacyubahiro bafunguye inzira yo gushinga za misiyoni z'iki gihe ndetse no gusobanura Bibiliya mu ndimi z'amahanga n'amoko yose. Amategeko y'Imana aragenda ahabwa agaciro. |
106 |
Mwuka w'Ishoborabyose aragendagenda mu mitima y'abantu, kandi abumvira irarika rye bahinduka abahamya b'Imana n'ukuri kwayo. Ahantu henshi, ushobora kubona abagabo n'abagore biyeguriye Imana bageza ku bandi umucyo wabahishuriye inzira y'agakiza kabonerwa muri Kristo. |
107 |
Kandi uko bakomeza kureka umucyo wabo ukamurika nk'uko ababatirishijwe Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pentekote babigenje, ni ko barushaho kwakira imbaraga ya Mwuka. Bityo isi igomba kumurikirwa n'ubwiza bw'Imana. Mwuka azakomeza kubana n'Itorero ry'ukuri kugeza ku iherezo ry'ibihe. |
108 |
Ariko hafi y'iherezo ry'isarura ry'isi, isukwa ridasanzwe rya Mwuka ryasezeraniwe Itorero kugira ngo iritegurire kugaruka k'Umwana w'umuntu. Iri sukwa rya Mwuka rigereranywa no kugwa kw'imvura y'itumba; kandi iyi mbaraga ni yo Abakristo bakwiriye gusaba Nyiribisarurwa " mu gihe cy 'itumba ". |
109 |
Ku mukozi werejwe umurimo w'Imana, hari uguhumurizwa gutangaje kuri mu kumenya ko na Kristo mu buzima bwe hano ku isi yasabaga se buri munsi kugira ngo amwongere ku buntu akeneye. Yavaga muri uko gusabana n'Imana ajya gukomeza abandi no kubahesha umugisha. |
110 |
Itegereze Umwana w'Imana yicishije bugufi asenga asaba Se! Nubwo ari Umwana w'Imana, mu gusenga ni ho ukwizera kwe kwahererwaga imbaraga Mu gusabana n'ijuru yahahererwaga imbaraga zo kurwanya umwanzi no gufasha abantu mu byo bakeneye |
111 |
Buri gitondo uko abamamaza ubutumwa bwiza bapfukamye imbere y'Imana maze bakavugurura amasezerano yo kuyiyegurira kwabo, Imana ibaha Mwuka Muziranenge n'imbaraga ze zibasubizamo ubuyanja kandi zikabatunganya. Bageze ku irembo ry'urusengero ryitwa Ryiza bahabona umuntu umugaye. |
112 |
Uwo muntu wari ufite imyaka mirongo ine y'ubukuru, kuva avutse imibereho ye yari yarabaye iy'umubabaro n'ubumuga. Uyu mugabo wari umugaye yari yaramaze igihe kirekire yifuza kubona Yesu ngo amukize; nyamara yari hafi guta ibyiringiro kandi yari yigijwe kure y'aho Umuganga ukomeye yakoreraga. |
113 |
Kwinginga kwe kwaje gutuma incuti zimwe zimujyana ku irembo ry'urusengero nyamara akihagera yasanze uwo ibyiringiro bye byari birangamiye yaramaze kwicwa urupfu rw'agashinyaguro. Igihe Petero na Yohana bamunyuragaho, yabasabye amafaranga. |
114 |
Abemeza ko gukira kwe kwakozwe mu Izina no mu kugira neza kwa Yesu w'i Nazareti uwo Imana yazuye mu bapfuye. "Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kukoyizeye izina ry'Uwo, ni ryo rimuhaye imbaraga: kandi kwizera ahawe n 'Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese. |
115 |
Ariko ibyo Imana yahanuye mu kanwa k'abahanuzi bose, yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo. Yavuze ko Mwuka Muziranenge yabahamagariraga kwihana kugira ngo bahinduke. Yabemeje kandi ko nta byiringiro by'agakiza bagira keretse binyuze mu mbabazi z'Uwo bari barabambye. |
116 |
Nuko abigishwa babwiriza iby'umuzuko wa Kristo. Abenshi muri abo bari babateze amatwi bari barategereje ubwo buhamya kandi bamaze kubwumva barizera. Ubu buhamya bwabibukije amagambo Yesu yari yaravuze maze baherako bifatanya n'abemeye Ubutumwa Bwiza. |
117 |
Imbuto Umukiza yari yarabibye yarameze kandi yera imbuto. Bakivugana n'abantu " abatambyi bazana aho bari n'umutware w'urusengero, n 'Abasadukayo, bababajwe cyane n 'uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw'abapfuye kwabonetse kuri Yesu. |
118 |
Abasadukayo, mu buryo bw'umwihariko bararakaye cyane. Babonye ko inyigisho yabo bakomeyeho cyane iri mu kaga kandi ko icyubahiro cyabo kigiye kuhatakarira. Nta kindi abanzi b'abigishwa bari gukora uretse kwemera ko Kristo yari yarazutse mu bapfuye. |
119 |
Igihamya cyagaragariraga buri wese cyane ku buryo ntawagishidikanyaho. Nyamara banangiye imitima yabo, banga kwihana igikorwa kibi bari barakoze cyo kwica Yesu. Imana mu mbabazi zayo yakomeje kubaha ibindi bihamya n'andi mahirwe kugira ngo bayigarukire. |
120 |
Yohereje abigishwa kugira ngo babamenyeshe ko bishe Umwami w'ubugingo kandi muri iki kirego gikomeye yongeye kubahamagarira kwihana. Nyamara kubera kumva batekanye mu butungane bwabo bwite, abigisha b'Abayahudi banze kwemera ko ababarega kubamba Kristo bavugaga bayobowe na Mwuka Muziranenge. |
121 |
Bitewe nuko bari barirunduriye mu kurwanya Kristo, buri gikorwa cyo kwinangira abatambyi bakoraga cyabateraga gushikama muri uwo murongo bari bariyemeje kugenderamo. Kwinangira kwabo kwagiye kurushaho guhama. Ntabwo ari uko bari bananiwe kuva ku izima, bari babishoboye ariko ntibabishakaga. |
122 |
Si uko gusa batsindwaga n'urubanza kandi bakwiye gupfa, si n'uko bari barishe Umwana w'Imana ngo bibe ari byo byabavukije agakiza ahubwo ni uko bahagurukiye kurwanya Imana. Bakomeje kwanga umucyo kandi bima amatwi ibyo Mwuka Muziranenge yabemezaga. |
123 |
Imbaraga ikorera mu batumvira yabakoreragamo, ikabayobora guhinyura abo Imana yakoreragamo. Uburyarya bw'ubugome bwabo bwongerwaga na buri gikorwa cyose cyo kurwanya Imana n'ubutumwa yari yarahaye abagaragu bayo kwamamaza. Ubwo yinjiraga kugira ngo acibwe urubanza, ibi byaje mu bitekerezo bye. |
124 |
Ubu noneho yari abonye amahirwe yo gusibanganya ubugwari yari yarahagiriye maze akahagaragariza ubutwari. Abari aho bibutse uruhare Petero yari yaragize mu rubanza rwa Shebuja bibwira noneho ko ashobora guterwa ubwoba no gukangishwa gufungwa no kwicwa. |
125 |
Nyamara Petero wihakanye Kristo mu gihe yari amukeneyemo cyane yari yiyemeje kandi yihagazeho, atandukanye cyane na Petero wazanywe imbere y'urukiko rukuru rw'Abayahudi kugira ngo yisobanure. Kuva umunsi yacumuriye yihakana Umwami we yarahindutse. |
126 |
Ntabwo yari akiri umwirasi wibona, ahubwo yariyoroheje kandi atacyiyemera. Yari yuzuye Mwuka Muziranenge, kandi afashijwe n'iyi mbaraga yari yiyemeje gukuraho ikizinga cy'ubuhakanyi bwe yubaha izina yari yarihakanye. Kugeza icyo gihe abatambyi bari baririnze kuvuga ku kubambwa no kuzuka kwa Yesu. |
127 |
Igihe abigishwa bumvaga amagambo ya Kristo bwa mbere, biyumvisemo ko bamukeneye. Baramushatse, baramubona kandi baramukurikira. Bari hamwe nawe mu rusengero, basangira, bari mu ibanga ry'umusozi, no mu birorero. Kristo ubwe yari ahibereye. |
128 |
Yesu, Umukiza, wari waragendanye na bo, Yesu wari yarababwiye amagambo y'ibyiringiro no kubakomeza, yari yarazamuwe mu ijuru akibabwira ubutumwa bw'amahoro. Ubwo abamarayika bamwakiraga, abigishwa bumvise amagambo ya Yesu avuga ati : «Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperukay'isi. |
129 |
Bari bazi ko ari imbere y'Imana yerekana agaciro k'amaraso ye, yerekana ibiganza n'ibirenge bye byatobowe nk'urwibutso rw'ikiguzi yari yarishyuriye abo yacunguye. Iki gitekerezo cyakomezaga abigishwa kikabatera kwihanganira kurenganywa ku bwe. |
130 |
Icyo gihe ubumwe bari bafitanye na we bwari bukomeye cyane kurusha uko bari bameze bari kumwe na we imbona nkubone. Umucyo, urukundo n'imbaraga bya Kristo wari muri bo byarabagiranaga inyuma ku buryo abantu babarebaga batangara. |
131 |
Kristo yashyize ikimenyetso cye ku magambo Petero yavuze igihe yireguraga. Iruhande rwa Petero hari umuhamya utagishwa impaka, hari hahagaze umugabo wari warakijijwe mu buryo bw'igitangaza. Abatambyi n'abatware b'urusengero baracecetse. |
132 |
Ntabwo bashoboraga guhakanya ibyo Petero yavugaga nyamara biyemeje guhagarika ibyo intumwa zigishaga. Igitangaza kiruta ibindi Yesu yakoze cyo kuzura Lazaro cyatumye abatambyi bagambirira gukuraho Yesu n'imirimo ye itangaje kuko byasenyaga vuba icyizere bari bafitiwe na rubanda. |
133 |
Bari baramubambye, nyamara hariho igihamya kidashidikanywaho ko batashoboye guhagarika ibitangaza byakorwaga mu izina rye, ndetse no kwamamaza ukuri yigishije. Gukira k'umuntu wari umugaye no kubwiriza kw'intumwa byari byatumye abatuye Yerusalemu basabwa n'umunezero. |
134 |
Mu gihe Petero na Yohana bari mu nzu y'imbohe, abandi bigishwa bari bazi uburyarya bw'Abayuda, bakomeje gusengera abavandimwe babo ubudasiba, batinya ko ubugome bwagiriwe Kristo bwakongera kubaho. Intumwa zikimara kurekurwa, zashatse abandi bigishwa zibatekerereza uko urubanza rwagenze. |
135 |
Mbese ibikomangoma byari kwemera iryo itegeko? Mbese umucyo w'ubutumwa bwiza wari guhishwa imbaga y'abantu yari ikiri mu mwijima? Ingingo zikomeye zireba isi zari zigeze ahakomeye Mu bijyanye no gukora icyo umutimanama ugusaba, kuba ku ruhande rwa benshi sibyo bihabwa agaciro |
136 |
Tugomba kwakira iryo jambo nk'umuyobozi w'ikirenga. Tugomba kwemera ubutegetsi bw'abantu nk'ubwashyizweho n'Imana kandi tukigisha ko kumvira amategeko yabwo ari inshingano yera. Ariko mu gihe amategeko ya leta anyuranye n'ibyo Imana itegeka tugomba kumvira Imana kuruta abantu. |
137 |
Ijambo ry'Imana rigomba gufatwa nk'irisumba amategeko yose y'abantu. "Niko Uwiteka avuga" ntibigomba gusimbuzwa "Niko Itorero rivuga" cyangwa ngo "Niko ubutegetsi bwa leta buvuga." Ikamba rya Kristo rigomba gushyirwa hejuru kuruta amakamba y'abami bo ku isi. |
138 |
Ntabwo dusabwa kurwanya ubutegetsi. Amagambo yacu yaba avuzwe cyangwa ayanditswe, akwiriye kwitonderwa bitaba bityo tukaba twishyize mu mwanya w'abavuga ibizatuma dufatwa ko turwanya itegeko na gahunda. Ntitugomba kuvuga cyangwa gukora ikintu cyose cyatuma twifungira amayira bitari ngombwa. |
139 |
Ibyanditswe biravuga biti, "nta mukene wababagamo" kandi bikavuga uburyo bakemuraga ibibazo byabo. Mu bizera, abari bafite amafaranga n'ubutunzi babitanganaga umunezero kugira ngo bakemure ibibazo byihutirwa." Uku kugira ubuntu ku ruhande rw'abizera kwari ingaruka yo gusukwa kwa Mwuka. |
140 |
Abemeye ubutumwa bwiza bose "bari bahuje umutima n'inama." Umugambi wari ubashishikaje bari bahuriyeho wari uwo gutuma umurimo bahawe ugera ku musaruro mwiza; kandi kurarikira ntikwarangwaga mu mibereho yabo. Imirimo yabo yahamyaga ko baha imitima y'abantu agaciro gakomeye kuruta ubutunzi bw'isi. |
141 |
Bizakomeza kumera bityo igihe cyose Umwuka w'Imana azaba ari we wigaruriye imibereho y'umuntu. Abantu bose bafite imitima yuzuye urukundo rwa Kristo bazagera ikirenge mu cye, We wahindutse umukene ku bwacu kugira ngo muri ubwo bukene duhinduke abatunzi. |
142 |
Impano zose bahawe n'Imana, (amafaranga, igihe, no kumenyekana) bazazifata gusa nk'uburyo bwo gutuma umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza utera imbere. Imyitwarire ya Ananiya na Safira yari ihabanye n'urugero rwatanzwe n'abizera rwo gutangana umutima ukunze. |
143 |
Ibyabaye kuri Ananiya na Safira byandikishijwe na Mwuka w'Imana, byasize ikizinga mu mateka y'Itorero rya mbere. Izi ngirwabigishwa zari zaragize amahirwe amwe n'abandi yo kumva ubutumwa bwiza bwabwirijwe n'intumwa. . Batekereje ko bari bahubutse ku buryo noneho bakwiye gusubira ku mwanzuro wabo. |
144 |
Babiganiyeho maze bafata umwanzuro wo kudasohoza ibyo basezeranye. Bafashe icyemezo cyo kugurisha ibyabo bakagaragaza bya nyirarureshwa ko ibiguzi byabyo byose babishyize mu bubiko rusange nyamara mu by'ukuri bakisigaranira umugabane utubutse. |
145 |
Bityo bari kwibikira ibibatunga badahuriyeho n'abandi kandi bakanabona icyubahiro muri bagenzi babo. Nyamara Imana yanga uburyarya n'ikinyoma. Ananiya na Safira bakoresheje uburiganya mu mikoranire yabo n'Imana. Babeshye Mwuka Muziranenge maze icyaha cyabo gihanishwa igihano gikomeye kandi byihuse. |
146 |
Igihe Ananiya yazanaga ituro rye, Petero yaramubwiye ati: "Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy'ibiguzi by'isambu? Ukiyifite, ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? |
147 |
Uru rugero rw'uburyo Imana yanga umururumba, uburiganya n'uburyarya ntabwo wari umuburo wahawe Itorero rya mbere gusa ahubwo unareba ibisekuru byose byo mu gihe kizaza. Ananiya na Safira babanje kurarikira. Amaturo y'ubushake n'icyacumi ni byo byifashishwa mu gukora umurimo w'Uwiteka. |
148 |
Ku byo Imana yahaye umuntu, imusabaho umugabane runaka, ari wo icyacumi. Iha umuntu wese umudendezo wo kwiyemeza niba ashobora gutanga ibirenzeho. Ko amasezerano nk'aya akorewe abantu agaragara nk'adakuka; mbese ayo tugiranye n'Imana ntakomeye kurushaho? |
149 |
Mbese amasezerano akozwe n'umutimanama ni yo afite agaciro gake kurusha amasezerano yanditswe n'abantu? Iyo umucyo mvajuru urasiye mu mutima ufite imbaraga no kumurika kudasanzwe, ubugugu bwabaye akamenyero buvaho maze umuntu akaba yiteguye gutanga kubw'umurimo w'Imana |
150 |
Ni yo ivusha izuba ikavuba n'imvura. Ni yo ituma ibimera bibaho. Itanga ubuzima n'ubushobozi bwo kugera ku byo dukeneye. Imigisha yose dufite ituruka mu biganza byayo byuzuye ubuntu. Abantu benshi baya umutungo wabo bikorera ibibanezeza. |
151 |
Abagabo n'abagore bareba ibibashimisha kandi bakanezeza irari ryabo, mu gihe bazanira Imana ituro rito batanabishaka. Uhereye ku gihano gikomeye cyahawe bariya babeshyi, Imana ishaka ko twiga uko yanga byimazeyo uburyarya ubwo ari bwo bwose n'ikinyoma. |
152 |
Mu gushaka kwerekana bya nikize ko batanze byose, Ananiya na Safira babeshye Mwuka Muziranenge maze ingaruka iba kubura ubugingo bwa none n'ubw'ahazaza. Iyo Mana yabahannye icyo gihe ni nayo uyu munsi iciraho iteka ibinyoma byose. |
153 |
We nk'umubeshyi ntabwo aba akigirira icyizere ibyo abandi bamubwiye. Ku byerekeranye na Ananiya na Safira, icyaha cyo kuriganya Imana bagihaniwe vuba na bwangu. Icyo cyaha cyagiye gisubirwamo kenshi mu mateka y'Itorero kandi na n'ubu gikorwa na benshi. |
154 |
Nyamara nubwo kitakurikirwa n'ikintu kigaragarira amaso cyerekena ko Imana itacyishimiye, ntibisobanura ko muri iki gihe iki cyaha cyoroheje imbere y'Imana kuruta uko cyari kiri mu gihe cy'intumwa. Abigishwa bari abantu boroheje, nta butunzi cyangwa intwaro bari bafite uretse ijambo ry'Imana. |
155 |
Nyamara bambaye imbaraga za Kristo, bagiye kwamamaza inkuru itangaje yo kuvuka kwa Yesu n'umusaraba we ndetse batsinda ababarwanyaga bose. Nubwo batari bafite icyubahiro cy'isi no kumenyekana, bari intwari zo kwizera. Mu kanwa kabo hasohokaga amagambo mvajuru yanyeganyeje isi. |
156 |
Abatambyi n'abatware b'urusengero batangajwe no kumva ubuhamya bwumvikana kandi budakebakeba bw'intumwa. Imbaraga y'Umukiza wazutse yari yasutswe ku bigishwa kandi umurimo wabo ukagendana n'ibimenyetso n'ibitangaza byatumaga buri munsi abizeye biyongera. |
157 |
Iruhande y'inzira aho abigishwa banyuraga hose, abantu baryamishaga abarwayi "k:u mariri no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura, nibura igicucu cye kigere kuri bamwe. Aho hazanwaga n'abatewe n'abadayimoni. Abatambyi n'abatware b'urusengero babonye ko Kristo abarushije icyubahiro. |
158 |
Ubwo abasadukayo batizeraga umuzuko bumvaga intumwa zivuga ko Kristo yari yarazutse mu bapfuye, bararakaye cyane. Abafarisayo bo barakajwe n'uko inyigisho z'intumwa zari zigiye gusenya imihango ya kiyahudi kandi zigatuma ibitambo bita agaciro. |
159 |
Kugeza icyo gihe, ibyo bagerageje byose kugira ngo bakome mu nkokora ubutumwa bw'abagishwa byabaye imfabusa, nyamara kuva ubwo Abasadukayo n'Abafarisayo bemeza ko ubutumwa bw'abigishwa bwahagarara kuko bwemezaga ko ari bo bishe Yesu. |
160 |
Abatambyi bazabiranyijwe n'uburakari, bahereyeko basumira Petero na Yohana babashyira mu nzu y'imbohe. Abayobozi bo mu ishyanga ry'Abayahudi bari barananiwe gusohoza imigambi Imana yari ifitiye abantu yitoranyirije. Bakoraga nk'abantu badatekereza neza. |
161 |
Baravuze bati, "aba bigisha barimo bamwe b'abarobyi bafite burenganzira ki bwo kuvuga ibintu bihabanye n'inyigisho twigishije abantu?" Biyemeje guhagarika izo nyigisho maze abazamamazaga babashyira mu nzu y'imbohe Abigishwa ntibigeze baterwa ubwoba cyangwa ngo bacibwe intege n'ibyo bagiriwe |
162 |
Mwuka Muziranenge yabibukije amagambo Kristo yavuze ati: "Umugaragu ntaruta shebuja. Niba bandenganyije, namwe bazabarenganya: niba bitondeye ijambo ryanjye, n 'iryanyu na ryo bazaryitondera. Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we. |
163 |
Ubwo Petero na Yohana bageraga ku bizera maze bakabasubiriramo uko umumalayika yabayoboye akabacisha hagati y'abasirikari barindaga inzu y'imbohe kandi akababwira gukomeza umurimo wari warahagaze, bagenzi babo baratangaye banarishima cyane. |
164 |
Bizeraga ko ibi bizatuma abantu bahagurukira icyo kibazo maze bakagirira abigishwa nk'uko bari baragenje Yesu. Bari basobanukiwe ko abantu benshi batari baremeye inyigisho za Kristo bari barambiwe ubutegetsi bw'igitugu bw'abayobozi b'Abayahudi kandi bakifuza ko haba impinduka. |
165 |
Abatambyi batinyaga ko aba bantu batanyuzwe nibemera ukuri kwamamazwaga n'intumwa kandi bakemera ko Yesu ari we Mesiya, uburakari bw'abantu bose bwari kuba ku bayobozi mu by'idini, bityo akaba ari bo bagomba gusobanura iby'urupfu rwa Kristo. |
166 |
Biyemeje gufata ingamba zikomeye kugira ngo ibi bitaba. Igihe bahamagazaga imbohe kugira ngo zizanwe imbere yabo, batangajwe cyane no kubwirwa ko imiryango ya gereza bayisanze ikinze neza, abarinzi bahagaze imbere yayo nyamara ntaho wabona imbohe. |
167 |
Mu mateka y'abahanuzi n'intumwa tuhasanga ingero zikomeye zo kuba indahemuka ku Mana. Aho kugira ngo bice amategeko y'Imana, abahamya ba Kristo bihanganiye gufungwa, kugirirwa nabi ndetse n'urupfu ubwarwo. Igihe umutambyi mukuru yabazaga ati: "Ntitwabihanangirije cyane kutigisha muri rya zina? |
168 |
None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha; murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!" Petero yarabasubije ati: "Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu Umumarayika uvuye mu ijuru ni we wabakuye mu nzu y'imbohe kandi anabategeka kujya mu rusengero kwigisha |
169 |
Igihe bakurikizaga amabwiriza ya marayika bumviye itegeko ry'Imana kandi bakomeje kuryubahiriza batitaye ku cyo byari kubasaba cyose. Mwuka Muziranenge yaje ku bigishwa maze abaregwaga bahinduka abarega, bashinja abanyarukiko kuba barishe Kristo. |
170 |
Petero yaravuze ati: "Imanaya sogokuruzayazuye Yesu, uwo mwishe mu mubambye ku giti. Imana yaramuzamuye, imushyira iburyo bwayo, ngo abe Ukomeye n'Umukiza, aheshe Abisirayeri kwihana no kubabarirwa ibyaha. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n 'Umwuka Wera, uwo Imanayahaye abayumvira. |
171 |
Bari basanzwe bariho urubanza rw'amaraso ya Kristo, none ubwo bifuzaga cyane kwiyandurisha amaraso y'abigishwa be. Ariko mu bari bagize urukiko, harimo umuntu umwe washoboye kumva ijwi ry'Imana ryumvikaniraga mu magambo y'intumwa. |
172 |
Uwo muntu yitwaga Gamaliyeli, umufarisayo w'inyangamugayo kandi wari umuhanga akaba n'umutegetsi wo hejuru. Yabonye ko intambwe mbi abatambyi bashaka gutera izagira ingaruka zikomeye. Mbere yo kugira icyo abwira abari aho, yasabye ko imfungwa zisohorwa. |
173 |
Yari azi neza abo yavuganaga nabo; kandi yari azi ko abishe Kristo batazabura gusohoza imigambi yabo. Ababwirana ubwitonzi ati : " Yemwe bagabo b'Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu. Bukeye aricwa abamwumviraga bose baratatana, bahinduka ubusa. |
174 |
Uwari wazanywe no kwamamaza inkuru nziza no gushyira ibyiringiro n'ibyishimo mu mitima y'abana b'abantu, yashoje urugamba ruhatanira mu mutima rukabyutsa ibyifuzo bikomeye byo mu mutima w'umuntu. Aburira abayoboke be ati: "Mu isi mugira umubabaro. |
175 |
Urwango rwatumye habaho urusaku ngo, "Nabambwe!Nabambwe!", akaba ari narwo rwatumye abigishwa batotezwa, ruracyakorera mu batumvira Imana Amateka y'ukuri kuva kera yigaragaje nk'intambara hagati y'icyiza n'ikibi Imbaraga yatumaga abantu bo mu gihe cyashize bemera gutotezwa bazira Kristo yari iyihe? |
176 |
Iyo mbaraga yari ubumwe bari bafitanye n'Imana, Mwuka Muziranenge na Kristo. Kunengwa no gutotezwa byatandukanyije benshi n'incuti zo ku isi nyamara ntibyigeze bibatandukanya n'urukundo rwa Kristo. Kristo yaravuze ati, " Nanjye nzamukunda mwiyereke. |
177 |
Satani yari azi ko atagira ubushobozi bwo guhungabanya iterambere ry'ukuri k'ubutumwa bwiza mu gihe ubu bumwe bukomeje kubaho. Yashatse gufatira urwaho ku ngeso za mbere z'ibitekerezo byabo. Yari yizeye ko nahera kuri izo ngeso azashobora kwinjiza ibitandukanya abantu mu Itorero. |
178 |
Ni nayo mpamvu igihe abigishwa biyongeraga umubare, umwanzi yashoboye kubyutsa urwikekwe rwa bamwe bari basanganwe ingeso yo kurebana ishyari abavandimwe babo mu kwizera kandi bagashakisha amakosa mu bayobozi babo mu by'umwuka. |
179 |
Mu gihe cy'ubuyobozi bw'intumwa bwarangwaga n'ubushishozi, intumwa zakoreraga hamwe ziyobowe n'imbaraga ya Mwuka Muziranenge maze bigatuma umurimo wahawe abavugabutumwa bwiza ukura mu buryo bwihuse. Ibi intumwa zabikoze zifata zimwe mu nshingano zari zisanzwe zikora maze ziziha abandi. |
180 |
Igihe intumwa zateranyaga inama y'abizera, zari ziyobowe na Mwuka Muziranenge kugira ngo zishyireho gahunda ituma habaho imikorere myiza y'abakozi bose b'Itorero. Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry'Imana. |
181 |
Itorero ryari kujya mbere ritsinda, risohoza neza inshingano ryahawe n'Imana yo kwamamaza ubutumwa bwiza ku b'isi. Gahunda y'imikorere y'Itorero i Yerusalemu yagombaga kubera urugero imikorere y'amatorero aho ari ho hose abavuga ukuri bagombaga guhindurira abantu kwakira ubutumwa bwiza. |
182 |
Abari barahawe inshingano yo kwita ku Itorero, ntibagombaga kuyikoresha ngo bakandamize Itorero ry'Imana ahubwo nk'abungeri b'abanyabwenge bagombaga "kuragira umukumbi w'Imana,... bawubera ibyitegerezo. Bityo bari gutuma umukumbi wose ugira imbaraga iwutera kunga ubumwe. |
183 |
Nyuma y'aho mu mateka y'Itorero rya mbere, ubwo mu bice bitandukanye by'isi amatsinda menshi y'abizera yahanzwe nk'amatorero, imikorere y'Itorero yarushijeho kunonosorwa kugira ngo gahunda n'imikoranire myiza ibeho. Buri muntu wese yasabwaga gukora neza inshingano ye. |
184 |
Hariho n 'uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe; umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka, kugira ngo bose bafashwe. Nk 'uko umubiri ari umwe, ukagira ingingo nyinshi, kandi nk'uko ingingoz'umubirizose, n 'ubwo ari nyinshi, ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari. |
185 |
Nubwo yari Umuyahudi kavukire, yavugaga ikigereki kandi yari amenyereye imico n'imyitwaririre y'abagereki. Kubera iyi mpamvu yagize amahirwe yo kubwiriza ubutumwa bwiza mu nsengero z'Abayahudi bavugaga ikigereki. Yagiraga umurava mu gukorera Kristo kandi yavugaga ibyo kwizera kwe ashize amanga. |
186 |
Isezerano ryasohorejwe kuri we rigira riti, "Nuko mumaramaze mu mitima yanyu yuko mutazashaka ibyo mwireguza, icyo gihe kitaragera: kuko nzabaha ururimi n'ubwenge, ibyo abanzi banyu bose batazabasha kuvuguruza cyangwa gutsinda . |
187 |
Kugira ngo bimare urwango rukomeye bari bamufitiye, bari gukangisha abandi bantu bakababuza gukurikiza imyizerere ya Sitefano. Baguriye abahamya b'ibinyoma kugira ngo bemeze ko bamwumvise avuga amagambo asebya urusengero n'amategeko. |
188 |
Yaberetse ko asobanukiwe neza amateka y'Abayahudi ndetse n'ubusobanuro bwayo mu by'umwuka bwigaragarije muri Kristo. Yabasubiriyemo ubuhanuzi bwa Mose bwaganishaga kuri Mesiya buvuga buti: " Uwiteka Imana yanyu, azabahagurukiriza umuhanuzi, uvuye muri bene wanyu umeze nkanjye, muzamwumvire. |
189 |
Yababwiye ku iyubakwa ry'urusengero rwubatswe na Salomo ndetse no ku magambo yavuzwe na Salomo na Yesaya bagira bati, " Imana kuko ari yo Mwami w 'ijuru n 'isi, ntiba mu nsengero zubatswe n 'abantu; nk 'uko umuhanuziyabivuze ati, 'Ijuru ni intebe yanjye, isi nayo ni intebe y'ibirenge byanjye. |
190 |
Abonye uburyo barwanya ibyo avuga amenya ko ari gutanga ubuhamya bwe bwa nyuma. Nubwo ikibwirizwa cye yari akigeze hagati, uwo mwanya yahise agisoza. Uko ba sekuruza banyu bakoraga, ni ko namwe mukora. Ni nde mu bahanuzi ba sekuruza banyu batarenganyije? |
191 |
Bifashe nk'inyamaswa ishaka umuhigo nta bumuntu bubagaragaraho maze basumira Sitefano bahekenya amenyo. Sitefano abonye ubugome bamurebanaga, abona ko ibye birangiye ariko ntiyadohoka. Kuri we gutinya urupfu byari byamushizemo. |
192 |
Uburakari bw'abatambyi n'urusaku rw'ikivunge cy'abantu bari aho ntibyigeze bimutera ubwoba. Ibyari imbere ye byaje kuyoyoka bisimburwa n'iyerekwa. Yabonye amarembo y'ijuru akinguye maze yitegereje abona ubwiza bwo mu ijuru na Kristo ameze nk'uhagurutse ku ntebe yiteguye gukomeza umugaragu we. |
193 |
Urwibutso rw'ikimenyetso cy'Imana cyagaragaye mu maso ye n'amagambo ye yakabakabye imitima y'abayumvise; byasigaye mu bitekerezo by'ababibonye kandi bihamya ukuri yari yarababwiye. Mu rubanza n'urupfu rwa Sitefano, Sawuli yabigizemo umwete wuzuye umujinya ukabije. |
194 |
Nyuma y'aho yaje kurakazwa n'uko umutima we wamwemeje ukuntu Imana yahesheje Sitefano icyubahiro mu gihe abantu bo bamusuzuguraga. Sawuli yakomeje gutoteza Itorero ry'Imana, agahiga abantu bayo, akabasanga mu mazu yabo, maze akabashyira abatambyi n'abategetsi kugira ngo babafunge kandi babice. |
195 |
Umuhati we mu gukora iri totezwa wateye ubwoba bwinshi Abakristo b'i Yerusalemu. Ntacyo abayobozi b'Abaroma bakoze kugira ngo bahagarike icyo gikorwa cy'ubugome maze bagafasha Abayahudi rwihishwa kugira ngo biyunge nabo kandi babayoboke. |
196 |
Nyuma y'urupfu rwa Sitefano, Sawuli yatorewe kuba umwe mu bagize urukiko rukuru rw'Abayahudi bitewe n'uruhare yagize muri icyo gikorwa. Yamaze igihe ari igikoresho cya Satani mu kurwanya Umwana w'Imana. Urusha Satani imbaraga yari yaratoranyirije Sawuli kuzasimbura Sitefano wishwe. |
197 |
Kubera ko yari yariboneye imirimo itangaje y'Umukiza, yari yaremeye mu mutima we ko Yesu yari Uwatumwe n'Imana. Mu rwego rwo kugaragaza ishema yari afite ryo kumenyana n'Umwigisha w'Umunyagalileya, yari yarashatse uko aganira na Yesu mu ibanga. |
198 |
Mu kiganiro bagiranye, Umukiza yamuhishuriye inama y'agakiza n'umurimo wamuzanye ku isi, nyamara Nikodemu yari yarashidikanyije. Yabitse uko kuri mu mutima we, ariko mu gihe cy'imyaka itatu imbuto nke z'uko kuri zari zitangiye kugaragara. |
199 |
Ari kumwe na Yosefu wo mu mugi wa Arimateya, Nikodemu yatanze ibyakoreshejwe mu gushyingura Yesu. Abigishwa bari baratinye kwigaragaza ko ari abayoboke ba Kristo, nyamara Nikodemu na Yozefu baje ku mugaragaro batanga ubufasha bwabo. |
200 |
Ubufasha bw'aba bagabo bakize kandi b'abanyacyubahiro bwari bukenewe cyane muri iyo saha y'umwijima. Bashoboye gukorera Shebuja icyo abigishwa b'insuzugurwa batashoboye gukora; kandi ubutunzi, icyubahiro n'igitinyiro bari bafite byabarinze ubugome bw'abatambyi n'abategetsi. |
201 |
Igihe Abayahudi bageragezaga kurimbura Itorero ryari rigitangira, Nikodemu yafashe iya mbere mu kurirwanirira. Abari baragiye bamwubaha mu yindi minsi noneho baramukwenye kandi baramutoteza maze ahinduka umukene, nyamara ntiyigeze acogora guhamya ukwizera kwe. |
202 |
Itotezwa ryabaye ku Itorero i Yerusalemu rwavuyemo kongerwa imbaraga ikomeye mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Aho kwigisha abizera bashya uburyo bwo gushyira Ubutumwa Bwiza abatarigeze babwumva, baguye mu kaga ko kuyoboka inzira yari gutuma abantu bose bibwira ko ibyo bakoze bihagije. |
203 |
Igihe batatanywaga n'akarengane bagiye buzujwe umwete wo kwamamaza ubutumwa. Basobanukiwe inshingano bafite ku murimo bahamagariwe. Uwiteka yabakoreragamo. Aho bajyaga hose abarwayi barakizwaga kandi abakene bakabwirizwa ubutumwa bwiza. |
204 |
Filipo umwe mu badiyakoni barindwi nawe yari mu birukanwe i Yerusalemu. " Filipo ammanuka, ajya mu mudugudu w'i Samariya, ababwiriza ibya Kristo. Ab'aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n'umutima uhuye, bamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga. |
205 |
Amaze kumva amagambo ya Yesu, uwo mugore yari yarasanze abatuye uwo mugi avuga ati, " Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo. " Abantu bajyanye n 'uwo mugore, bumva Yesu maze baramwizera. Bifuje cyane kumva ibindi yababwira maze baramwinginga ngo agumane nabo. |
206 |
Uyu Munyetiyopiya yari umuntu w'umunyacyubahiro kandi uzwi cyane. Imana yabonye ko niyizera azashyira abandi uwo mucyo yakiriye kandi bigatuma abantu bemera ubutumwa bwiza kubera icyubahiro yari afite. Abamarayika b'Imana bafashaga uyu Munyetiyopiya washakaga umucyo no guhindukirira Umukiza. |
207 |
Afashijwe na Mwuka Muziranenge, Uwiteka yamuhuje n'uwagombaga kumuyobora ku mucyo. Filipo yayobowe ku Mumunyetiyopiya kugira ngo amusobanurire ubuhanuzi yasomaga. "Umwuka abwira Filipo ati: 'Sanga ririya gare, ujyane na ryo Filipo yegera inkone arayibaza ati: "Ibyo usoma ibyo urabyumva? |
208 |
Ubwo yasobanurirwaga Ibyanditswe Byera, iyo nkone yakozwe ku mutima, kandi igihe Filipo yari amaze kumusobanurira, ya nkone yari yiteguye kwemera umucyo yahawe. Ntabwo umwanya w'icyubahiro yari afite yawugize urwitwazo rwo kwanga ubutumwa bwiza. |
209 |
Uyu munyetiyopiya yahagarariye abantu benshi bakeneye kwigishwa n'abavugabutumwa nka Filipo. Abantu bazumva ijwi ry'Imana maze bakajya aho batumwe. Hariho benshi basoma Ibyanditswe Byera ariko badashobora gusobanukirwa n'ubusobanuro bwabyo nyakuri. |
210 |
Ku isi yose abagabo n'abagore bahanze amaso ijuru. Amasengesho, amarira no kwinginga birazamuka bikajya mu ijuru biturutse mu mitima yifuza umucyo, ubuntu na Mwuka Muziranenge. Abantu benshi bari ku rugabano rw'ubwami bw'Imana bategereje gusa kwinjizwa. |
211 |
Umumarayika yayoboye Filipo ku muntu washakaga umucyo kandi wari witeguye kwakira ubutumwa bwiza. No muri iki gihe abamarayika bazayobora intambwe z'abo bakozi bazemerera Mwuka Muziranenge kugira ngo yeze indimi zabo kandi atunganye imitima yabo. |
212 |
Umumarayika watumwe kuri Filipo yashoboraga we ubwe kugira icyo akorera umunyetiyopiya, nyamara uko si ko Imana ikora. Umugambi wayo ni uko abantu bakorera bagenzi babo. Icyizere abigishwa ba mbere bagiriwe, bagiye bagisangira n'abizera bo mu bihe byose. |
213 |
Buri muntu wese wakiriye ubutumwa bwiza yahawe ukuri kwera kugira ngo nawe agushyikirize abatuye isi. Ibihe byose abantu b'indahemuka b'Imana bari abavugabutumwa bashize amanga, batangiraga ubutunzi bwabo guhesha icyubahiro izina rya Kristo kandi bagakoresha neza impano zabo mu murimo We. |
214 |
Umurimo w'ubwitange w'Abakristo mu gihe cyashize wagombye kutubera urugero kandi ukatubera intandaro y'ibyo twakora. Abagize Itorero ry'Imana bagomba kugira ishaka ry'imirimo myiza, bakitandukanya n'irari ry'iby'isi kandi bakagera ikirenge mu cya wa wundi wakoraga neza. |
215 |
Bagomba kwita ku bakeneye ubufasha, bakamenyesha abanyabyaha urukundo rw'Umukiza bafite imitima yuzuye ineza n'impuhwe. Umurimo nk'uyu usaba imbaraga nyinshi ariko uzana ingororano nziza cyane. Ntabwo umurimo wo gusohoza iyi nshingano ushinzwe umukozi wejejwe gusa. |
216 |
Umuntu wese wumvise iri rarika agomba kwamamaza ubu butumwa mu misozi no mu bikombe avuga ati: "Ngwino." Ni ikosa rikomeye kwibwira ko umurimo wo gukiza imitima ushinzwe abapasitoro gusa. Abayobozi mu Itorero ry'Imana bagomba kumenya ko inshingano Umukiza yatanze ireba abantu bose bizera izina Rye. |
217 |
Imana izohereza mu ruzabibu rwayo abantu benshi batigeze berezwa gukora umurimo wayo barambitsweho ibiganza. Abantu amagana menshi n'ibihumbi byinshi bumvise ubutumwa bw'agakiza bicaye ubusa ntacyo bakora mu gihe bagombye kuba bahugiye mu murimo. |
218 |
Nimureke basobanukirwe ko hari umurimo mugari ugomba gukorerwa hanze y'uruhimbi kandi ugakorwa n'abakorerabushake babyiyemeje. Imana yategereje igihe kirekire ko umwuka wo gukora wakuzura Itorero ryose kugira ngo buri wese ayikorere akurikije uko ubushobozi bwe buri. |
219 |
Igihe abagize Itorero ry'Imana bazakora umurimo bashinzwe aho ukenewe hose haba iwabo cyangwa ahandi maze bagasohoza inshingano yo kwamamaza ubutumwa bwiza, isi yose izaherako iburirwe maze umwami Yesu agaruke ku isi afite imbaraga n'icyubahiro cyinshi. |
220 |
Sawuli yari yaragize uruhare runini mu kuburanisha no guhata Sitefano kwemera ibyo atigeze akora. Ibyigaragaje bikomeye byerekanaga ko Imana yari hamwe n'uwatotejwe byari byaratumye Sawuli ashidikanya ukuri k'uruhande yari yarabogamiyemo arwanya abayoboke ba Yesu. |
221 |
Yumvise akozwe ku mutima cyane. Mu gushoberwa kwe, yitabaje abo yiringiraga bari bafite ubwenge no gushyira mu gaciro. Ibyo abatambyi n'abanditsi bamubwiye byaje kumwemeza ko Sitefano yari yaratutse Imana, kandi ko Kristo Sitefano yabwirizaga yari umutekamutwe. |
222 |
Abakuwe i Yerusalemu n'ako karengane "bajya hose, bamamaza ijambo ry 'lmana . Umwe mu mijyi bagiyemo ni Damasi aho abantu benshi bakiriye ukwizera gushya.Abatambyi n'abategetsi bari baratekereje ko ubwo buyobe buzahagarikwa no gukoresha imbaraga n'itoteza rikaze. |
223 |
Ni nabwo bumvise ko bagomba gukomereza ahandi bagasohoza ingamba zari zafatiwe i Yerusalemu zo kurwanya inyigisho nsha. Kubera umurimo udasanzwe bifuzaga gukora i Damasi, Sawuli yaritanze kugira ngo awukore. Nyuma y'urugendo rurerure kandi rugoye, ibyo bitegerezaga byabasubizagamo intege. |
224 |
Igihe Sawuli n'abo bari kumwe barebaga icyo kibaya cyiza n'umugi wari aho, byaratunguranye nk'uko yaje kubivuga ati, " Nkigenda ku manywa y'ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru, urusha uw'izuba, unsangana n'abo tugendana. |
225 |
Uwo mucyo wararabagiranaga cyane ku buryo amaso y'umuntu atashoboraga kuwihanganira. Ubuhumyi n'ubwoba bifata Sawuli yikubita hasi yubamye. Igihe umucyo wari ukibagose, Sawuli yumvise ijwi rimubwira mu giheburayo riti: "Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? |
226 |
Nyamara Sawuli we yasobanukiwe n'amagambo yavuzwe, kandi ahishurirwa Uwavugaga- ari we Mwana w'Imana. Muri uwo Muntu w'icyubahiro wari umuhagaze imbere, Sawuli yabonyemo Uwabambwe. Ishusho yo mu maso h'Umukiza yiyanditse mu mutima wa Sawuli ubutazongera guhanagurika. |
227 |
Amagambo yabwiwe yakomye ku mutima we afite imbaraga ikomeye. Yamurikiwe n'umucyo utangaje wageze aho umwijima wari wihishe mu mutima we. Uwo mucyo wahishuye ubujiji n'amakosa byo mu mibereho ye ya kera unamwereka uko akeneye kumurikirwa na Mwuka Muziranenge. |
228 |
Sawuli yiboneye ko yakoreraga Satani mu gihe yatotezaga abayoboke ba Yesu. Yabonye neza ko uburyo yemeraga ukuri n'inshingano ze byari bishingiye ahanini ku cyizere yari afitiye abatambyi n'abatware. Noneho ubwo Yesu ubwe yari amwihishuriye, Sawuli yemeye ukuri kw'ibyo abigishwa bavugaga. |
229 |
Mbega uguhishurirwa uwatotezaga yagize! Noneho Sawuli yamenye neza ko Mesiya wari warasezeranywe yari yaraje ku isi ari Yesu w' i Nazareti kandi ko yari yaranzwe ndetse abambwa n'abo yari yaje gukiza Yamenye ko Umukiza yazukanye ukunesha akava mu mva kandi ko yazamutse akajya mu ijuru |
230 |
Muri icyo gihe cyo guhishurirwa n'ijuru, Sawuli mu bwoba bwinshi yibutse ko Sitefano wari warahamije Umukiza wabambwe kandi wazutse, yitanze ubwe aba igitambo cyatumye nyuma y'aho abandi bayoboke ba Kristo bicwa urw'agashinyaguro. |
231 |
Umukiza yari yarabwiye Sawuli abinyujije muri Sitefano wari ufite imitekerereze yumvikana neza. Sawuli wari Umuyuda usobanukiwe yari yariboneye ubwe umucyo w'ubwiza bwa Kristo ugaragara mu maso ha Sitefano hagasa n'ah'umumararayika. |
232 |
Ibi byose byari byarakanguye intekerezo za Sawuli kandi incuro nyinshi byahoraga bimukora ku mutima bimwemeza ko Yesu yari Mesiya wasezeranywe. Noneho Kristo yari yabwiye Sawuli mu ijwi rye bwite ati: "Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki ? |
233 |
Ku kibazo Sawuli yabajije ati, "Uri nde Mwami?", rya jwi n'ubundi ni ryo ryamusubije riti, "Ndi Yesu, uwo urenganya" Ahangaha Kristo ubwe yisanisha n'abantu be Igihe yatotezaga abayoboke ba Kristo, Sawuli yari yararwanyije Umwami w'ijuru |
234 |
Igihe yabashinjaga ibinyoma kandi akavuga ibibarwanya, yabaga ashinja ibinyoma kandi yibasiye Umukiza w'isi. Sawuli ntiyashidikanyije ko Uwavuganye na we ari Yesu w'i Nazareti, Mesiya wari warategerejwe kuva kera, Umuhoza n'Umucunguzi w'Abisiraheli. |
235 |
Ukurabagirana k'ubwiza bwa Kristo kwari kwinshi mu maso ye; bityo igihe kwari kuvanweho umwijima w'ijoro wabuditse mu maso ye. Yibwiye ko ubu buhumyi ari igihano ahawe n'Imana kubera ko yatotezaga cyane abayoboke ba Kristo. Yari yarahawe inshingano ikomeye cyane. |
236 |
Yatumwe gukurikirana inyungu z'idini y'Abayahudi kugira ngo niba bishoboka agenzure uko imyizerere yadutse ikwirakwira i Damasi. Yari yariyemeje ko ubutumwa bwe bugomba kugera ku nsinzi kandi yari ahanze amaso ibyo yibwiraga byari kuzaba imbere ye. |
237 |
Nyamara se ni mu buhe buryo uko yinjiye mu mujyi byari bitandukanye n'ibyo yibwiraga? Amaze guhuma, ari mu gihirahiro kandi umutima we umushinja atazi uko bizamugendekera, yagiye ku mwigishwa witwa Yuda aho yagiriye amahirwe yo gutekereza no gusenga yiherereye |
238 |
Mu gihe cy'iminsi itatu Sawuli "ntiyarebaga, haba no kurya cyangwa kunywa." Iyo minsi y'umubabaro yamubereye nk'imyaka myinshi. Incuro nyinshi n'umutima ushengutse, yibukaga uruhare yari yaragize mu rupfu rwa Sitefano. Bityo, baramwitaje banga no kumwakira neza. |
239 |
Ntiyari anakeneye kujya ku Bayahudi batari barahindutse kuko abo ni bo yari yariyemeje gufatanya nabo mu gutoteza abizera. Ntiyari kubasanga rero kuko yari azi ko batazategera amatwi ibyo yari kubabwira. Bityo yari ameze nk'utandukanyijwe n'abantu bose. |
240 |
Ahantu honyine yari yiringiye kubona ubufasha ni mu Mana y'inyambabazi, ari na Yo yahisemo gutakira n'umutima umenetse. Amasaha menshi Sawuli yamaze yihereranye n'Imana yonyine, yibutse amagambo amwe yo mu Byanditswe avuga ku kuza kwa mbere kwa Kristo. |
241 |
Yakurikiranye ubwo buhanuzi yitonze, afite ubwenge bwakanguwe no kwizera kwari muri we. Uko yatekerezaga ku busobanuro bw'ubwo buhanuzi yatangajwe n'ubuhumyi bwe bwa kera n'ubw'Abayahudi muri rusange. Ubwo buhumyi bwari bwaratumye banga Yesu wari Mesiya wasezeranywe. |
242 |
Mu iyerekwa rye nta na kimwe kitagaragaye imbere ye. Yamenye ko ibyo yari yarishizemo no kutizera kwe byari byaratwikiriye imyumvire ye mu by'umwuka kandi byari byaramubujije kubona ko Yesu w'i Nazareti yari Mesiya wahanuwe. |
243 |
Intekerezo ze n'umutima we byahinduwe n'ubuntu mvajuru kandi impano z'ubwenge yari afite zomatana n'imigambi ihoraho y'Imana. Kristo n'ubutungane bwe byamurutiye isi yose. Guhinduka kwa Sawuli ni igihamya gikomeye cy'imbaraga itangaje ya Mwuka Muziranenge yemeza abantu icyaha. |
244 |
Sawuli yari yarizeye adashidikanya ko Yesu w'i Nazareti yari yarahinyuye amategeko y'Imana kandi ko yigishije ko amategeko ntacyo amaze. Nyamara nyuma yo guhinduka kwe, Sawuli yabonye Yesu nk'uwari yaraje ku isi afite umugambi wo gushyigikira itegeko rya Se. |
245 |
Yemejwe mu mutima we ko Yesu ari we washyizeho gahunda y'ibitambo y'Abayuda. Yabonye ko ku musaraba igitambo nyakuri cyahahuriye n'ibyamushushanywaga, abona ko Yesu yari yarasohoje ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera bwerekezaga ku Mucunguzi w'Abisiraheli. |
246 |
Hari amahame y'ingenzi twahawe kandi tugomba guhora tuzirikana agaragara mu byo tubwirwa ku ihinduka rya Sawuli. Yamufatiye mu nzira kandi amwemeza icyaha; nyamara igihe Sawuli yamubazaga ati: "Ushaka ko ngukorera iki Mwami? |
247 |
Kristo yari yakoze umurimo wo kumwihishurira no kumwemeza; noneho ubu bwo Sawuli wari wihanye yari ageze aho agomba kwigira ku bo Imana yari yaratoranyirije kwigisha ukuri kwayo. Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza, kugira ngo ahumuke. |
248 |
Abantu benshi bibwira ko umucyo n'uburambe bafite babikesha Kristo wenyine, kandi bakibwira ko ntaho bahuriye n'abayoboke bazwi ba Kristo ku isi. Yesu ni incuti y'abanyabyaha kandi ababazwa n'ibyago bahura nabyo. Yahujwe n'Itorero ari ryo mucyo w'isi. |
249 |
Muri ubu buryo Ananiya ahagarariye Kristo n'abakozi be ku isi bashyiriweho gukora mu cyimbo cye. Mu mwanya wa Kristo, Ananiya yakoze ku maso ya Sawuli kugira ngo ahumuke. Byose bikorwa mu izina rya Kristo no mu butware bwe. Kristo ni we soko, Itorero rikaba umuyoboro wo kumwamamaza. |
250 |
Noneho rero Abayahudi babonye uwo musore wari ufite isezerano ridasanzwe yifatanyije n'abo yahoze atoteza, kandi anabwiriza mu izina rya Yesu ashize amanga. Umujenerari uguye ku rugamba aba ari igihombo ku ngabo yayoboraga ariko urupfu rwe nta zindi mbaraga ruha abanzi. |
251 |
Nyamara igihe umuntu ukomeye asanze ingabo yarwanyaga, ntabwo abo bari kumwe bahomba icyo yabakoreraga gusa ahubwo abo asanze nabo baba bungutse cyane. Kandi icyamuzanye n'ino si ukugira ngo ababohe, abashyire abatambyi bakuru? |
252 |
Pawulo yababwiye ko guhindura ukwizera kwe bitatewe n'ubwaka, ko ahubwo byavuye ku byo yeretswe bitangaje. Mu kwigisha ubutumwa bwiza kwe, yasobanuye neza ubuhanuzi bwerekeye ku kuza mu isi kwa mbere kwa Yesu. Yerekanye neza ko ubu buhanuzi bwasohoreye kuri Yesu w'i Nazareti. |
253 |
Ukwizera kwe kwari gushingiye ku magambo y'ukuri y'ubuhanuzi. Ubwo Pawulo yakomezaga kubwira abari bamuteze amatwi bumiwe ko bakwiriye "kwihana no guhindukirira Imana, bagakora imirimo ikwiriye abihanye" , "yongewe imbaraga maze yemeza Abayahudi bari batuye i Damasiko ko uwo Yesu ari we Kristo. |
254 |
Nyamara abenshi muri bo binangiye imitima banga kwemera ubutumwa bwe. Mu kanya gato ugutangarira uguhinduka kwe byahindutse urwango rukaze nk'urwo bagaragarije Yesu. Kurwanya Pawulo byarakaze cyane ku buryo atemerewe gukomeza umurimo yakoreraga i Damasiko. |
255 |
Intumwa ivuye mu ijuru yamutegetse kuba avuye aho igihe gito, akajya muri Arabiya aho yabaye aturije. Ari wenyine mu butayu bwa Arabiya, Pawulo yahagiriye igihe gihagije cyo kwiga no kwihererana n'Imana mu mutuzo. Yatekereje ku byaranze imibereho ye ya kera yitonze maze arihana rwose. |
256 |
Yashatse Imana n'umutima we wose ntiyatuza kugeza amenye neza ko kwihana kwe kwemewe kandi ko icyaha cye cyababariwe. Yifuzaga cyane kugira icyizere ko Yesu azabana na we mu murimo yari agiye gukora. Yasabanye na Yesu maze amushikamisha mu kwizera kandi amusukaho ubwenge n'ubuntu bihebuje. |
257 |
Igihe intekerezo z'umuntu zisabanye n'Imana, umuntu ugira iherezo agasabana n'Uhoraho, umubiri, ibitekerezo, n'ubugingo bigira impinduka zitagereranywa. Muri uko gusabana n'Imana niho tubonera uburere buhanitse. Ubu ni uburyo Imana yihariye ikoresha kugira ngo ikuze ibitekerezo by'umuntu. |
258 |
Nzagutabara ngukize Abayahudi n 'abanyamahanga ngutumyeho. Ngutumye kubahumura amaso kugira ngo ubahindure, bave mu mwijima bagere mu mucyo, bave mu bushobozi bwa Satani bagarukire Imana, kugira ngo nibanyemera bababarirwe ibyaha, kandi bahabwe ku munani wagenewe abantu Imana yagize intore zayo. |
259 |
Pawulo avuye muri Arabiya "yasubiye i Damasiko " , "yigisha ashize amanga mu izina rya Yesu. "Abayahudi bananiwe guhangana n 'ubwenge yavugishaga maze "bajya inama yo kumwica. Amarembo y'umudugudu yari arinzwe bikomeye ku manywa na nijoro kugira ngo atabacika. |
260 |
Nyuma y'igihe gito baje kubona ibihamya byinshi cy'uko ari Umukristo nyakuri. Pawulo yabonye ko aba bigisha b'Abisiraheli yari yaramenyanye nabo mbere, bari bafite ukuri kandi ari inyangamugayo nk'uko nawe yari kera. Ibyo byatumye umutima we wuzura agahinda. |
261 |
Aba yaratanze n'ubugingo bwe, iyo ibyo biza kuba byatuma ageza bamwe ku kwakira ukuri. Yari afite ikimwaro atekereza uruhare yagize mu rupfu rwa Sitefano. Ababajwe no gusibanganya ibinyoma bari barashinje Sitefano, yashyigikiye ukuri Sitefano yari yarazize. |
262 |
Pawulo yifuzaga kuguma i Yerusalemu kugira ngo ahangane n'abamurwanyaga. Kuri we guhunga i Yerusalemu byari kugaragara nk'ubugwari. Byari kuba ari ubugwari niba kuhaguma byari gutuma ashobora kwemeza ukuri k'ubutumwa bwiza bamwe mu Bayahudi binangiye ndetse nubwo byari gutwara ubuzima bwe. |
263 |
Bityo yarasubije ati, "Mwami, nabo ubwabo bazi yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y 'imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose. Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y'abamwicaga. |
264 |
Kugenda kwa Pawulo byahagaritse gatoya imvururu z'Abayahudi ku buryo Itorero ryagize agahenge igihe gito. Muri ako gahenge umubare w'abizera wiyongeyeho abantu benshi. Aha niho yakirije Ayineya wari umaze imyaka munani mu buriri bwe yararemaye. |
265 |
Yari intumwa ikwiriye ya Yesu kandi imibereho ye yari yuzuye ibikorwa by'ubugwaneza. Yamenyaga umuntu wese ukeneye umwambaro n'uwo ari we wese ukeneye kugirirwa impuhwe kandi yakoreraga abakene n'imbabare nta biguzi abasabye. |
266 |
Doruka yari yarakoreye Itorero umurimo ukomeye cyane maze Imana ibona ko ari byiza kumuzura kugira ngo ubuhanga n'imbaraga ze bikomeze kubera abandi umugisha kandi kugira ngo muri uku kwigaragaza kw'imbaraga yayo bitere umurimo wa Kristo kugira imbaraga. |
267 |
Yavutse ari umupagani, yari yaragize ibyo yiga kandi agira n'uburere yakira biturutse ku guhura n'Abayahudi. Bityo yari yaramenye Imana kandi yayisenganaga umutima w'ukuri akerekana ukuri ko kwizera kwe agirira impuhwe abakene. |
268 |
Yizeraga Imana Umuremyi w'ijuru n'isi. Koruneliyo yubahaga Imana, akemera ubutware bwayo kandi akayigisha inama mu byo yakoraga byose mu mibereho ye. Yari indahemuka kuri Yehova mu mibereho y'iwe imuhira no mu mirimo y'ubutegetsi yakoraga. |
269 |
Yari yarubatse urutambiro rw'Imana iwe mu rugo kubera ko atatinyukaga kugerageza gushyira mu bikorwa imigambi ye cyangwa gukora inshingano ze adafashijwe n'Imana. Ntabwo yari umwizera wo mu idini y'Abayahudi kandi abigisha bakuru bamubonaga nk'umupagani wanduye. |
270 |
Ahubwo umuntu ugira intege nke kandi akageragezwa nka Koruneliyo ubwe, ni we wagombaga kumubwira iby'Umukiza wabambwe kandi wazutse. Imana ntihitamo abamarayika batigeze bacumura ngo bayihagararire mu bantu. Ahubwo ihitamo abantu basanzwe bameze nk'abo bashaka gukiza. |
271 |
Kristo yambaye ubumuntu kugira ngo abashe gushyikira inyokomuntu. Umukiza wambaye ubumana n'ubumuntu yari akenewe kugira ngo azanire isi agakiza. Na none kandi abagabo n'abagore bagiriwe icyizere kizira amakemwa cyo kubwiriza "ubutumwa bwiza bw 'ubutunzi bwa Kristo butarondoreka. |
272 |
Icyo gihe Petero yariho asengera hejuru y'inzu y'aho yari acumbitse, kandi dusoma ngo: " arasonza, ashaka kurya, bakibyitegura aba nk'urota, Ntabwo Petero yari asonzeye gusa ifunguro ry'umubiri. Ijwi riramubwira riti: "Haguruka Petero, ubage urye. |
273 |
Iri yerekwa ryaje rije gucyaha Petero no kumwigisha. Ryamuhishuriye umugambi w'Imana ko kubw'urupfu rwa Kristo, abanyamahanga bakwiriye kuba abaraganwa umugisha w'agakiza n'Abayahudi. Nta mwigishwa n'umwe wari warabwirije abanyamahanga ubutumwa bwiza. |
274 |
Mu bitekerezo byabo hari hakiri urusika rwabatandukanyaga n'abanyamahanga kandi rwari rwarasenywe n'urupfu rwa Kristo. Umurimo wabo wari waribanze ku Bayahudi, kubera ko bari barakumiriye Abanyamahanga bakabaheza ku migisha y'ubutumwa bwiza. |
275 |
Ubwo rero Uwiteka yashakaga kwigisha Petero iby'umugambi w'Imana wo kugera ku batuye isi bose. Igihe cyari gisohoye kugira ngo Itorero rya Kristo ritangire icyiciro gishya cy'umurimo. Urugi Abayahudi benshi bihanye bari barakinze, bakingirana abanyamahanga noneho rwagombaga gukingurwa. |
276 |
Abanyamahanga bari bamaze kwemera ubutumwa bwiza bagombaga gufatwa kimwe n'abigishwa b'Abayahudi bitabaye ngombwa gukurikiza umuhango wo gukebwa. Petero agitekereza ku busobanuro bw'iryo yerekwa, abantu boherejwe na Koruneliyo basesekara i Yopa, bahagarara imbere y'irembo ry'icumbi rye. |
277 |
Petero ahageze yasanze itsinda rinini rifite amatsiko yo kumva ibyo ababwira. Petero yabanje kubwira abari bahateraniye ko mu muco w'Abayahudi byari binyuranyije n'amategeko ko Abayahudi basabana n'abanyamahanga; bityo gukora ibyo byabaga ari ikizira. |
278 |
Yarababwiye ati: "Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n'uw'ubundi bwoko, cyangwa ko amugenderara: ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya. Ni cyo cyatumye ntanga kuza, ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye? |
279 |
Uguhinduka kwa Koruneliyo n'ab'umuryango we byari umuganura w'umusaruro wagombaga gushyirwa hamwe. Biturutse muri uyu muryango, umurimo w'ubuntu wamamajwe muri uwo mudugudu w'abapagani. Uyu munsi Imana irashaka abantu bakomeye itibagiwe n'aboroheje. |
280 |
Hariho abantu benshi bameze nka Koruneliyo, abantu Uwiteka yifuza gukoresha mu murimo we ku isi. Bagirira impuhwe abantu b'Uwiteka, nyamara baziritswe ku by'isi cyane ku buryo kwiyegurira Kristo bibasaba ubutwari. Kubw'imbaraga ya Mwuka Muziranenge, abantu benshi bazemera amahame y'ijuru. |
281 |
Muri iyi si y'umwijima w'icyaha Uwiteka afite abantu benshi b'abanyacyubahiro azoherereza intumwa ze. Hirya no hino hari abazafata icyemezo cyo guhagararira Kristo. Bahaswe n'urukundo rwa Kristo, bazararikira abandi kumusanga. |
282 |
Igihe abavandimwe ba Petero muri Kristo b'i Yudaya bumvaga ko yagiye mu nzu y'umunyamahanga kandi akabwiriza abari bahateraniye, byarabatangaje kandi bibatera ikimwaro. Bagize ubwoba ko ubwo buryo, bwagaragaraga kuri bo nko kwigerezaho, buzagira ingaruka mu kuvuguruza inyigisho ze. |
283 |
Nibuka rya jambo ry'Umwami Yesu iryo yavugaga ati: 'Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera. ' Nuko, ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n 'iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana? |
284 |
Herode kandi yari umutegetsi wa Galileya. Yavugwaga ko yari yarahindukiriye imyizerere ya Kiyahudi kandi yasaga nk'umunyamwete mu kwitabira imihango yagenwaga n'amategeko ya Kiyahudi. Yahinduraga umusaka amazu y'abizera, umutungo wabo akawangiza kandi yafungaga abayobozi b'Itorero. |
285 |
Yashyize mu nzu y'imbohe Yakobo umuvandimwe wa Yohana, kandi yohereza umuntu wo kumwicisha inkota nk'uko Herode wundi yari yaratumye umuhanuzi Yohana acibwa umutwe. Abonye ko abayahudi banejejwe n'ibyo yari yakoze yahereyeko afunga na Petero. |
286 |
Ubwo bugome bwakozwe mu gihe cya Pasika. Igihe Abayahudi bizihizaga umunsi wo kurokorwa bavanwa mu Misiri kandi basa n'abagaragaza umuhati wo kubahiriza amategeko y'Imana, ni naho bicaga ihame ryose ryo muri ayo mategeko batoteza kandi bakica abizera Kristo. |
287 |
Urupfu rwa Yakobo rwateje umubabaro ukomeye n'ubwoba mu bizera. Igihe Petero nawe yafungwaga, Itorero ryose ryiyirije ubusa kandi rirasengera. Bityo, Herode yarekeye Petero mu buroko, ashaka kuzanezeza Abayahudi yicira Petero mu ruhame. |
288 |
Nyamara haje gutangwa inama ko atari byiza kuzana iyo ntumwa yari inararibonye kugira ngo yicirwe imbere y'abo bantu bose bari bateraniye i Yerusalemu. Bagize ubwoba ko nagaragara imbere y'abantu agiye kwicwa byari gutuma abantu bamugirira impuhwe. |
289 |
Abatambyi n'abakuru bagize ubwoba ko Petero ari busubiremo amwe mu magambo akomeye yari yarakanguriye abantu kenshi kwiga imibereho n'imico bya Kristo. Abatambyi n'abakuru bakoresheje ibitekerezo byabo byose ngo bavuguruze ibyo Petero yavugaga ariko bari barabinaniwe. |
290 |
Ishyaka Petero yarwaniraga Ubutumwa bwa Kristo ryari ryaratumye abantu benshi bakira ubutumwa bwiza ku buryo abategetsi batinye ko niba Petero ahawe amahirwe yo kuvuga ashyigikira ukwizera kwe imbere y'imbaga yari yaje i Yerusalemu gusenga, abantu bari gusaba umwami kurekura Petero. |
291 |
Muri icyo gihe cy'inzitwazo nyinshi, iyicwa rya Petero ryagiye ryigizwa inyuma kugeza Pasika irangiye. Abagize Itorero bafashe igihe cyo kwisuzuma no gusenga bashikamye. Bakomeje gusengera Petero ubudasiba kubera ko biyumvishaga ko adshobora kurokoka. |
292 |
Babonye ko bageze aho Itorero rya Kristo rishobora gutsembwa niba nta bufasha budasanzwe bw'Imana babonye. Muri icyo gihe, abasengaga Imana bo mu bihugu byose bashakishaga urusengero rwari rwareguriwe gusengerwamo Imana. Nyamara Yehova ntiyari akiboneka muri iyo ngoro y'igikundiro. |
293 |
Kuva mbere kugeza icyo gihe, Yesu yari yarise urwo rusengero Inzu ya Se; nyamara ubwo Umwana w'Imana yarusohokagamo, Imana ntiyari ikirangwa muri iyo ngoro yari yarubakiwe icyubahiro cyayo. Ntiyashoboraga kuva aho ari batabimenye. |
294 |
Inzugi z'inzu y'imbohe zari zifunze bikomeye kandi hari imbere yazo hari abarinzi bakomeye ku buryo nta mahirwe yariho yo kurokorwa cyangwa gutoroka binyuze mu nzira za kimuntu. Nyamara aho ubushobozi bw'umuntu burangirira niho Imana itangirira. |
295 |
Petero yari afungiye mu kumba gato, inzugi zako zifungishije ibyuma kandi abasirikari bari barindishijwe kugira ngo iyo mfungwa irindwe neza. Ibyuma byari bifunze urugi ndetse n'abarinzi b'Abanyaroma byose mu buryo bugaragara byari byakuyeho inzira zose zishoboka z'ubufasha bwa kimuntu. |
296 |
Nyamara ibi nta kindi byari bibereyeho uretse gusa gutuma insinzi y'Imana mu kurokora Petero igaragara mu buryo bwuzuye. Herode yari yahagukiye kurwanya Ishoborabyose, bityo yagombaga gutsindwa bikomeye cyane. Hari mu ijoro ribanziriza umunsi wari wateganyijwe ko Petero ari bwicwe. |
297 |
Umumarayika w'umunyambaraga yoherejwe avuye mu ijuru ngo aze kurokora Petero. Inzugi zikomeye zari zikingiranye umuziranenge w'Imana zafungutse nta bufasha bw'amaboko y'umuntu butanzwe. Umumarayika w'Isumbabyose yarinjiye maze inzugi zongera kwifunga zidasakuje. |
298 |
Yinjiye muri ako kumba maze asanga Petero aryamye asinziriye mu mahoro yahabwaga n'ibyiringiro yari afite. Umucyo wari ugose umumarayika wuzuye ako kumba ariko ntiwabasha gukangura Petero. Yakomeje gusinzira kugeza ubwo yumvise umumarayika amukoraho akamubwira ati, « Byuka n'ingoga ». |
299 |
Bageze ku rugi rwa kabiri narwo rwari rurinzwe imbere n'inyuma, rwikinguye nk'uko byagenze ku rwa mbere, nta rusaku rw'amapata cyangwa ibyuma byari birukinze. Barasohotse maze rwongera kwikinga rudasakuje. Banyuze mu irembo rya gatatu muri ubwo buryo maze bagiye kubona bibona mu nzira. |
300 |
Basohotse batavuga kandi nta jwi ry'intambwe zabo ryumvikanye. Umumarayika yagendaga imbere akikijwe n'umucyo urabagirana maze Petero wari wumiwe kandi acyibwira ko ari mu nzozi akurikira uwo mutabazi we. Wa mucyo w'ijuru uhita ugenda maze Petero yumva ari mu mwijima ukomeye. |
301 |
Amaso ye yari yamenyeye uwo mwijima ariko utangira kugabanyuka maze yisanga ari mu nzira wenyine ahuhwa mu maso n'akayaga gakonje ka nijoro. Yamenye noneho ko yakuwe mu nzu y'imbohe akaba ari ahantu amenyereye muri uwo mujyi. |
302 |
Yamenye aho hantu nk'aho yari yarageze kenshi kandi ubwo yari ahaherutse yari yarifuje kuhatinda. Yagerageje kwibuka ibyari byamubayeho mu mwanya wari ushize. Yibutse uko yari yasinziriye, abohewe hagati y'abasirikare babiri bamukuyemo inkweto n'imyambaro ye. |
303 |
Yarisuzumye wese asanga yambaye neza. Amaboko ye yari yarabyimbishijwe n'iminyururu y'ibyuma bari bamwambitse yari yabyimbutse. Yabonye ko umudendezo arimo atari ukwibeshya, inzozi cyangwa iyerekwa, ko ahubwo umugisha nyakuri. |
304 |
Icyo gitondo ni cyo yagombaga kwicwamo ariko umumarayika yari yamuvanye mu nzu y'imbohe amurokora urupfu. Petero yahise afata inzira yerekeza mu nzu abavandimwe be mu kwizera bari bateraniye bamusabira bakomeje. "Petero akomanga ku rugi rw'irembo; umuja witwaga Rode, ajya kubyumva. |
305 |
Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuza gukingura, nuko yirukanka asubira mu nzu, ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo. Baramusubiza bati "Urasaze! «Ariko Petero akomeza gukomanga; bakinguye, basanga ari we koko, barumirwa |
306 |
Arabamama, abasobanurira uko Umwami Imana yamukuye mu nzu y'imbohe.». Maze Petero arasohoka ajya ahandi. . Ibyishimo no guhimbaza byuzuye imitima y'abizera kubera ko Imana yari yarumvise kandi igasubiza amasengesho yabo maze ikarokora Petero mu maboko ya Herode. |
307 |
Bukeye bw'aho abantu benshi bazanywe no kureba uko Petero ari bwicwe. Herode yohereje abasirikare bakuru ngo bajye kuzana Petero mu nzu y'imbohe. Ubwo abarinzi bari bageze mu nzu y'imbohe bafashwe n'ubwoba babonye ko Petero yacitse. |
308 |
Byari byarasobanuwe neza ko uwo barinze nabura nabo bari bubure ubuzima bwabo, bityo kubera ibyo bari babaye maso mu buryo budasanzwe. Herode amaze kubwirwa ko Petero yatorotse yahise ahindurirwa arakara cyane. Yategetse ko abari barinze inzu y'imbohe bicwa kubera ko batabaye indahemuka. |
309 |
Herode yari azi ko nta bushobozi bwa kimuntu bwari bwakijije Petero, nyamara yari yagambiriye kutemera ko imbaraga mvajuru yaburijemo gahunda ye maze yiyemeza kurwanya Imana ashize amanga. Nyuma y'igihe gito Petero akuwe mu nzu y'imbohe, Herode yagiye i Kayisariya. |
310 |
Igihe yari i Kayisariya yakoreye abaho umunsi mukuru ugamije gutuma abantu bamwubaha cyane ndetse bakamukomera amashyi. Uyu munsi mukuru wajemo abantu bakunda ibibanezeza baturutse impande zose, maze habaho kurya cyane no kunywa inzoga nyinshi. |
311 |
Nibwo muri uwo muhango wari uhambaye Herode yaje imbere y'abantu agira icyo ababwira mu mvugo nziza cyane. Yari yambaye ikanzu ishashagiranaho ifeza n'izahabu. Iyo kanzu yoherezaga imirasire y'izuba ku bamurebaga ikabahuma amaso. |
312 |
Yari umuntu ufite ubwiza buhebuje. Uburyo yagaragaranaga icyubahiro ndetse n'imbaraga zari mu mvugo ye nziza byatumye abari aho batwarwa mu buryo bukomeye. Intekerezo zabo zari zaguye ikinya bitewe n'ibiryo n'inzoga. Nabambwe! |
313 |
Mu maso hatangira guhinduka nk'ah'umuntu ugiye gupfa akaba ariho asamba. Nuko atangira kubira ibyuya byinshi umubiri wose. Ahagarara akanya gato nk'umuntu wumiwe kubera uburibwe n'ubwoba." Afatwa n'umubabaro w'indengakamere maze bamukura aho yanyweraga kandi yiyerekaniraga. |
314 |
Mu mwanya muto wari ushize, ni we abantu benshi bari aho basingizaga kandi bakamuramya; none ubu asanze ari mu maboko y'Umutegetsi umurusha imbaraga. Yibutse ukuntu yatuye uburakari bwe mu kwihorera yakoreye abari barinze inzu y'imbohe atabitekerejeho. |
315 |
Inkuru yari yamamaye hose ivuga ko intumwa ya Kristo yari yarokowe mu nzu y'imbohe no mu rupfu mu buryo butangaje mu gihe uwamurenganyaga yari yagezweho n'umuvumo w'Imana. Iyo nkuru yatumye abantu benshi bizera Kristo. Amatwi y'umwuka yonyine ni yo ashobora kumva injyana y'amajwi yo mu ijuru. |
316 |
Incuro nyinshi abamarayika bagiye baganira n'abantu nk'uko umuntu aganira n'incuti ye, kandi barabayoboye babajyana ahantu hari umutekano. Ayo magambo atera ubutwari yatumye kandi kubwo kwizera, abo bantu bitegereza amakanzu yera azahabwa abaneshi igihe bazaba bakikije intebe yera y'ubwami. |
317 |
Kwegera abageragezwa n'abababaye ni umurimo w'abamarayika. Ntibigera bahwema gukorera abo Kristo yapfiriye. Igihe abanyabyaha bayobowe mu kwiyegurira Umukiza, abamarayika bajyana inkuru nziza mu ijuru maze mu ngabo zo mu ijuru hakaba ibyishimo byinshi. |
318 |
Iyo icyo gikorwa kivuzwe imbere ya Data wa twese, ibyishimo bisaba ingabo zo mu ijuru zose. Abatware n'abafite ubushobozi bo mu ijuru bitegereza intambara y'ibicantege abagaragu b'Imana barimo. Dukeneye gusobanukirwa umurimo w'abamarayika biruseho kurusha uko twari tuwuzi. |
319 |
Bamwe mu bigishwa « bagera i Foyinike n'i Kupuro no muri Antiyokiya babwiriza ubutumwa ». Imirimo yabo yari yibanze cyane cyane ku Baheburayo n'Abayahudi bavuga ikigiriki. Aba bari bafite imiryango migari ku buryo muri icyo gihe wabasangaga hafi mu midugudu yose yo ku isi. |
320 |
Mu hantu havuzwe aho ubutumwa bwiza bwakiranwe umunezero harimo Antiyokiya yari umudugudu munini wo muri Siriya. Ubucuruzi bukomeye bwaberaga muri uwo mujyi wari utuwe cyane bwatumaga abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye bawuzamo. |
321 |
Uretse ibyo, Antiyokiya wari umudugudu uzwi nk'ahantu harangwa abantu bakunda iraha n'ibibanezeza bitewe n'uko hari ahantu haba ubuzima bwiza, hakikijwe n'ibintu by'uburanga, harangwa ubukire, umuco n'ibindi byarushagaho kuba byiza. |
322 |
Mu bihe by'intumwa uyu mudugugu wari warahindutse uwo kwinezeza n'ingeso mbi. Ubutumwa bwiza bwabwirijwe muri Antiyokiya mu ruhame n'abigishwa bamwe baturutse i Kupuro n'i Kurene baje babwiriza iby'Umwami Yesu. "Ukuboko kw'Umwami kuba kumwe na bo, abantu benshi barizera, bahindukirira Umwami. |
323 |
Mu mujyi wari utuwe cyane wa Antiyokiya Pawulo yahabonye ahantu heza cyane ho gukorera. Kwiga kwe, ubwenge n'umwete byatumye haba impinduka ikomeye mu baturage b'uwo mujyi n'abawuzagamo bityo agaragaza ko ari igisubizo cy'ubukene bwa Barinaba. |
324 |
Bavuganaga agahinda n'amarira iby'umubabaro we mu gashyamba ka Gitsemane, uko yagambaniwe, uko yaciriwe urubanza, uko yishwe, ukwihangana no kwicisha bugufi yagaragaje ubwo abanzi be bamwicaga urw'agashinyaguro ndetse n'impuhwe nk'iz'Imana yagaragaje ubwo yasabira abamutotezaga. |
325 |
Umuzuko we, kujyanwa mu ijuru kwe n'umurimo we mu ijuru nk'Umuhuza w'Imana n'abantu bacumuye ni byo byigisho bishimiraga gutindaho. Abapagani babitaga Abakristo kubera ko babwirizaga Kristo kandi amasengesho yabo bakayerekeza ku Mana babinyujije muri We. |
326 |
Imana ni yo yabahaye iryo zina ry'Abakristo. Iri ni izina rya cyami rihabwa abantu bose biyegurira Kristo. Iri zina niryo Yakobo yaje kwandikaho nyuma agira ati: "Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko? |
327 |
Bitewe n'uko bari batuye hagati y'abantu bahaga agaciro gake iby'iteka ryose , bashatse uko bakurura intekerezo z'abantu bicisha bugufi mu mitima, kandi kandi bagatanga ubuhamya bwiza bwerekeye uwo bakundaga kandi bakoreraga. |
328 |
Mu murimo bakoranaga kwicisha bugufi bigiyemo kwishingikiriza ku mbaraga ya Mwuka Muziranenge kugira ngo ijambo ry'ubugingo ryere imbuto. Bityo, mu ngendo zitandukanye bakoraga mu mibereho yabo, buri munsi bagendaga bahamya ukwizera Kristo kwabo. |
329 |
Urugero rw'abayoboke ba Kristo muri Antiyokiya rwagombye kubera icyitegerezo buri mwizera utuye mu mijyi minini yo ku isi muri iki gihe. Hari imigisha itabarika Imana ibikiye abiyeguriye byimazeyo umuhamagaro wayo. Igihe kirahita vuba kandi hari byinshi bigomba gukorwa. |
330 |
Buri mukozi wese yagombye guhaguruka kugira ngo amahirwe dufite muri iki gihe abashe gukoreshwa neza biruseho. Imirimo Pawulo yakoranye na Barinaba muri Antiyokiya yamukomeje mu kwemera kwe ko Uwiteka yamuhamagariye gukora umurimo udasanzwe mu banyamahanga. |
331 |
Igihe Pawulo yahindukaga, Uwiteka yari yaravuze ko azagirwa umubwiriza ku banyamahanga, "kugira ngo abahumurire amaso, na bo bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo, baraganwe n'abejejwe no kunyizera. |
332 |
Kugira ngo ategurirwe gukora uyu murimo wagutse kandi ukomeye, Imana yari yaramwiyegereje inamwereka ubwiza n'ikuzo by'ijuru. Yari yarahawe umurimo wo kumenyekanisha « ibanga » ryahishwe « uhereye kera kose » , kubamenyesha - " ubwiru bw'ibyo ishaka» . |
333 |
Mu mibereho yabo ya Gikristo bari bageze aho Imana yari igiye kubashinga gukomeza umurimo ukomeye aho bagombaga gukenera ubufasha bunyuze mu Itorero. «Mu Itorero ryo mu Antiyokiya hariho abahanuzi n 'abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru na Lukiyosi w'umunyakurene na Manayeni. |
334 |
Umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza mu banyamahanga wagombaga gutangirana imbaraga, kandi umusaruro wari kuvamo ni uko Itorero ryari kwinjirwamo n'abantu benshi rigakomera. Intumwa zari zarahamagariwe gukora uwo murimo zari guhura n'izi nzitizi: Urwikekwe, kutemerwa n'ishyari. |
335 |
Inyigisho zabo zerekeye gusenya urusika rwari rumaze igihe kirekire rutanduakanya Abayahudi n'abanyamahanga, zari gutuma baregwa ubuyobe maze ububasha bwabo nk'abavugabutumwa bwiza bukagirwaho ikibazo n'Abayahudi benshi b'abanyamuhati kandi bizera. |
336 |
Imana yari yarabonye mbere ingorane abagaragu bayo bari barahamagariwe guhangana nazo, bityo kugira ngo umurimo wabo uzashobore gutsinda ingorane, Imana yahishuriye Itorero iriha amabwiriza yo gutoranya abo bigishwa mu ruhame kugira ngo bakore umurimo w'ubugabura. |
337 |
Ugutoranywa kwabo bwari uburyo bwo kumenyesha abantu muri rusange ko Imana ibashyizeho kugira ngo bajye kubwira abanyamahanga ubutumwa bwiza. Pawulo na Barinaba bari baratumwe n'Imana ubwayo, kandi umuhango wo kubarambikaho ibiganza nta bushobozi bushya byabongereyeho. |
338 |
Ibyo byerekanaga gusa ko umuntu ashyizwe mu murimo kandi byari uburyo bwo kuzirikana ububasha yari afite muri uwo murimo. Kubw'icyo gikorwa, umurimo w'Imana washyirwagaho ikimenyetso cy'Itorero. Iki gikorwa cyari gisobanuye ibintu bikomeye cyane ku Muyahudi. |
339 |
Gutandukanya abantu nk'abo n'imiyoboro y'umucyo, ari bo bantu Imana yashyiriyeho kugira ngo bubake kandi bagure umurimo wayo ku isi, ni umugambi wizwe neza wa Satani. Muri ubwo buryo abakozi b'abantu bazashobozwa gukorana n'Imana. |
340 |
Buri mukozi wese azumvira Mwuka Muziranenge kandi abizera bose bazahuriza imbaraga hamwe muri gahunda kugira ngo babwire isi ubutumwa bwiza bw'ubuntu bw'Imana. Kuva icyo gihe niho yatangiye kubara intangiriro y'imibereho ye nk'intumwa mu Itorero ryaGikristo. |
341 |
Igihe umucyo w'ubutumwa bwiza warasiraga muri Antiyokiya, umurimo ukomeye wakomezwaga gukorwa n'intumwa zari zarasigaye i Yerusalemu. Buri mwaka, mu gihe cy'iminsi mikuru, Abayahudi benshi bavuye impande zose bazaga i Yerusalemu mu rusengero gusenga. |
342 |
Bamwe muri aba bagenzi bari abantu bubahiriza cyane idini yabo kandi biga ubuhanuzi mu buryo bwimbitse. Bari bategereje kandi bifuza kuza kwa Mesiya wasezeranyijwe ari we byiringiro bya Isirayeli. Mwuka w'Imana yashyize ikimenyetso cye ku mirimo yabo maze abantu benshi barizera. |
343 |
Aba bizera bashya basubiye iwabo mu bice bitandukanye byo ku isi, maze babiba imbuto z'ukuri mu mahanga yose no mu miryango inyuranye.. .ko "Ye.su uwo Abayahudi babambye, Imana yamugize Umwami na Kristo. Batsukiraho barambuka, bafata i Kupuro. |
344 |
Muri urwo mgo niho bahora iteka bizeye kuhakirirwaga neza kandi bakaharuhukira. Rimwe muri uko gusura iwabo nibwo Yohana Mariko yasabye Pawulo na Barinaba ko yabaherekeza mu mgendo rwabo rw'ivugabutumwa. Bageze i Salamini « bamamaje ijambo ry 'lmana mu masinagogiy'Abayuda. |
345 |
Uwo mutware niwe wari watumye ku ntumwa kugira ngo abashe kumenya ubutumwa zigishaga, none ubu imbaraga z'umubi zakoreraga mu mupfumu witwaga Eluma, zagishije abigishwa impaka kugira ngo zibuze Semgiyo kwizera bityo umugambi w'Imana we gusohora. |
346 |
Uko niko umwanzi Satani akora kugira ngo akomeze kugumisha abantu b'abanyacyubahiro mu ruhande rwe, kandi abo bantu baramutse bahindutse bajyaga gukorera Imana umurimo mwiza. Nubwo Pawulo yari abangamiwe na Satani, yagize ubutwari bwo gucyaha umuntu umwanzi yakoreragamo. |
347 |
Yatumye atabona umucyo w'izuba. Ntabwo ubwo buhumyi bwabaye ubw'igihe cyose ahubwo bwamaze igihe runaka kugira ngo uwo mupfumu aburirwe yihane kandi asabe Imana imbabazi yari yari yakojeje isoni bibabaje bene ako kageni. Wa mutware yatsinzwe n'ukuri kw'inyigisho z'intumwa yemeye ubutumwa bwiza. |
348 |
Ntabwo Eluma yari yarize nyamara yakoraga umurimo wa Satani mu buryo butangaje. Ababwiriza ukuri kw'Imana bazasakirana n'uburyarya bw'umwanzi mu buryo butandukanye. Ni inshingano y'umukozi wa Kristo guhagarara mu mwanya we nk'indakemwa, yubaha Imana kandi ashikamye mu mbaraga z'ubushobozi bwayo. |
349 |
Bityo azashobora kubuza amahwemo ingabo za Satani kandi azineshe mu izina ry'Umwami Yesu. Pawulo na bagenzi be bakomeje urugendo rwabo bajya i Peruga y'i Pamfiliya. Banyuze mu nzira iruhije, bahura n'ibirushya n'inzitizi kandi bari bugarijwe n'amakuba impande zose. |
350 |
Mu mijyi no mu birorero banyuragamo ndetse no mu mayira bacagamo bonyine, wasangaga bakikijwe n'ingorane zigaragarira amaso n'izitagaragara. Nyamara Pawulo na Barinaba bari barize kwiringira imbaraga ikiza y'Imana. Imitima yabo yari yuzuye urukundo bari batiyite abarimbuka. |
351 |
Nk'abashumba b'indahemuka bashakaga intama zazimiye, ntabwo bigeze bitekerezaho ngo bishakire ubuzima bwiza ubwabo. Baretse inarinjye maze igihe bari barushye, bashonje kandi bahuye n'imbeho ntibacika intege. Kubera ko atari amenyereye, yaciwe intege n'akaga no kwigomwa byari muri iyo nzira. |
352 |
Yari yarakoze neza mu gihe nta bibazo byari bihari, ariko noneho ubwo akenshi akaga kari kamwugarije, ntiyashoboye kwihanganira izo ngorane nk'umusirikare mwiza wa Kristo. Yagombaga kubanza kwiga guhangana n'ingorane no gutotezwa ndetse no kwangwa afite umutima w'ubutwari. |
353 |
Uko intumwa zakomezaga kandi zikagenda zihura n'ingorane zikomeye cyane byatumye Mariko agira ubwoba kandi atakaza ubutwari bwose yari afite. Yanze gukomeza urugendo ahubwo agaruka i Yerusalemu. Uku gusubira inyuma kwa Mariko kwatumye Pawulo amutekerezaho nabi ndetse bimara igihe. |
354 |
Ku rundi ruhande Barinaba we yagerageje kumubabarira kubera ko Mariko yari ataramenyera. Barinaba yababajwe n'uko Mariko atagombye kureka gukora umurimo w'ivugabutumwa kubera ko yamubonagamo ubushobozi bumuhesha kuba umukozi w'ingirakamaro wa Kristo. |
355 |
Kwita kuri Mariko kwa Barinaba byatanze umusaruro mu myaka yakurikiyeho kuko uyu musore yiyeguriye Imana n'umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ahantu hagoye. Bitewe n'umugisha w'Imana no guhugurwa na Barinaba, yahindutse Mariko umukozi w'ingirakamaro. |
356 |
Hakurikiyeho ikiganiro cyiza. Yakomeje kubabwira amateka y'uburyo Uwiteka yagenjereje Abayuda kuva igihe yabavanaga mu buretwa bwo mu Misiri ndetse n'uburyo Umukiza yari yarasezeranwe ko azava mu muryango wa Dawidi. Nuko Yohana yenda kurangiza urugendo rwe, arababaza ati, 'Mutekereza ko ndi nde? |
357 |
Pawulo ntiyagingimiranyije kwerura ngo avuge ukuri kwerekeye uko abayobozi b'Abayahudi banze Umukiza. Pawulo yaravuze ati, " kandi n'ubwo babuze impamvu zo kumwicisha, basaba Pilato kumwica. Bamaze gusohoza ibyanditswe kuri we byose, bamumanura ku giti, bamushyira mu mva. |
358 |
Umuhanuzi Hoseya yari yaravuze ati: "Ariko iherezo, umubare w'Abisirayeli uzangana n 'umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa haba no kubarika; kandi aho babwirirwaga ngo, 'Ntimuri ubwoko bwanjye ', bazahabwirirwa ngo, 'Muri abana b 'lmana ihoraho. |
359 |
Bahindukiriye abanyamahanga muri Antiyokiya ya Pisidiya, Pawulo na Barinaba ntibahwemye gukorera abayahudi aho ari ho hose babonaga amahirwe yo gutegwa amatwi. Nyamara kuva icyo gihe imbaraga zabo bazerekeje ku kubaka Ubwami bw'Imana mu bihugu by'abanyamahanga. |
360 |
Kuri iri buye rizima, niho Abayahudi n'abanyamahanga bashobora kubaka. Ni ibuye rigari cyane kandi rikomeye bihagije ku buryo rishobora kwihanganira umutwaro n'ingorane z'abatuye isi bose. Iki ni ikintu Pawulo ubwe yari asobanukiwe neza. |
361 |
Mu minsi ya nyuma y'umurimo we, igihe yabwiraga itsinda ry'abanyamahanga b'abizera bari barashikamye mu rukundo bakundaga ukuri k'ubutumwa bwiza, Intumwa Pawulo yaranditse iti: "Kuko mwubatswe ku rufatiro rw'intumwa n 'abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka. |
362 |
Ukwamamara k'ubutumwa bwavugwaga n'intumwa kwatumye Abayahudi batizera buzura ishyari n'urwango maze baherako biyemeza guhagarika umurimo Pawulo na Barinaba bakoraga. Bakoresheje ibinyoma no gukabya maze bituma abategetsi batinya ko umugi wose wajya mu kaga ko kwigomeka n'imvururu. |
363 |
Bavuze ko abantu benshi bari kwifatanya n'intumwa ndetse babereka ko ibyo ari imigambi iri gukorwa mu ibanga kandi yateza akaga. Nubwo abacamanza bari babafiteho isura mbi bari barabumviseho, ntibigeze batinyuka kubaciraho iteka. |
364 |
Icyo babashije gusobanukirwa gusa ni uko inyigisho za Pawulo na Barinaba zaganishaga abantu ku kuba indakemwa n'abantu bubahiriza amategeko y'igihugu ku buryo amabwiriza na gahunda by'uwo mujyi byari kurushaho kugenda neza mu gihe abantu bari kwemera ukuri intumwa zigishaga. |
365 |
Bamaze kubona aho ibintu byerekezaga, abayobozi bo mu Bayahudi bararakaye cyane ku buryo biyemeje kugera ku mugambi wabo bifashishije imidugararo. Bifashishije abantu b'abapfapfa, abantu bazi guteza urusaku bityo bashobora guteza akaduruvayo maze babyitirira inyigisho z'abigishwa. |
366 |
Bibwiraga ko nibifashisha iki kirego cy'ikinyoma, abacamanza bazabafasha kugira ngo bagere ku mugambi wabo. Bagambiriye ko abigishwa batabona amahirwe yo kwiregura kandi ko abantu bazabavumbukira bagatera Pawulo na Barinaba amabuye, bityo imirimo bakoraga igahagarara burundu. |
367 |
Iyi mijyi yari ituwe n'abantu b'abapagani kandi b'abapfumu, nyamara muri bo harimo bamwe bifuzaga kumva no kwemera ubutumwa bwiza. Intumwa ziyemeje gukorera umurimo wazo aho hantu ndetse n'ahahakikije, zishaka kwirinda gufatwa nabi no gutotezwa n'Abayahudi. |
368 |
I Lusitira, nta rusengero rw'Abayahudi rwari ruhari nubwo hari Abayahudi bake bari muri uwo mujyi. Abaturage benshi b'i Lusitira basengeraga mu rusengero rweguriwe ikigirwamana cya Zewu. Intumwa zagerageje kwigisha aba bantu iby'Imana Rurema n'Umwana wayo ari we Mukiza w'inyokomuntu. |
369 |
Icyo bakoze mbere ni ukwereka abantu imirimo itangaje y'Imana ari yo izuba, ukwezi, inyenyeri, uko ibihe byiza bikurikirana, imisozi minini itwikiriwe n'urubura, ibiti birebire n'ibindi bintu bitandukanye kandi bitangaje bidukikije byerekanaga ubuhanga burenze ubwenge bwa kimuntu. |
370 |
Intumwa zifashishije iyi mirimo y'Ushoborabyose, zatumye ibitekerezo by'abapagani biganishwa ku Mutware ukomeye utegeka ibyaremwe byose. Uko ni ko Pawulo na Barinaba babwirije ubutumwa bwiza i Lusitira buzuye Mwuka n'imbaraga y'Imana. |
371 |
Pawulo amaze kubahendahenda no kubasobanurira yitonze ibyerekeye umurimo we na Barinaba nk'abahagarariye Imana yo mu ijuru n'Umwana wayo, Imana Umuvugizi mukuru; ni ho abantu batsinzwe maze bareka imigambi yabo. Hashize akanya gato, imigambi mibisha y'abanzi b'ubutumwa bwiza yashyizwe mu bikorwa. |
372 |
Abanyalusitira bemereye imbaraga y'umubi kubakoresha maze buzura uburakari bwa Satani, bafata Pawulo kandi nta mpuhwe bamufitiye bamutera amabuye. Pawulo yatekereje ko ubuzima bwe bugeze ku iherezo. Byatumye uwo mwanya yibuka urupfu rwa Sitefano n'uruhare rwuzuye ubugome we ubwe yari yararugizemo. |
373 |
Ku bizera, uku kusubizwamo imbaraga k'umugaragu w'Imana kwafashwe nk'igitangaza cy'imbaraga mvajuru kandi kiba nk'ikimenyetso Imana ishyize ku guhindura imyizerere kwabo. Banezerewe mu buryo butangaje kandi basingiza Imana bafite ukwizera kwavuguruwe. |
374 |
Muri abo bari barahindukiye i Lusitira, kandi biboneye imibabaro ya Pawulo, harimo umwe wari kuzaba umukozi ukomeye wa Kristo kandi wari kuzafatanya n'intumwa ibigeragezo n'ibyishimo biba bitegereje umurimo utangiye ahantu hakomeye. |
375 |
Uyu uvugwa yari umusore witwaga Timoteyo. Umunsi wakurikiye uguterwa amabuye kwa Pawulo, we na Barinaba bagiye i Derube. Umurimo wabo wagiriye umugisha aho i Derube ku buryo abantu benshi bakiriye Kristo nk'Umukiza. Muri Likawoniya na Pisidiya ahari abizera hose, hari amatorero afite gahunda. |
376 |
Muri buri torero hashyizweho abayobozi, kandi gahunda ikwiye n'uburyo bw'imukorere nabyo bishyirwaho kugira ngo habeho imigendekere ikwiye y'ibintu byose bifitanye isano n'imibereho myiza mu by'umwuka y'abizera. Ndetse n'igihe abizera babaga ari umubare muto, ibi byarakorwaga. |
377 |
Antiyokiya yari ihuriro ry'ibikorwa by'ivugabutumwa kandi itsinda ry'abizera baho ryari rimwe mu matsinda akomeye mu matsinda y'abizera. Iryo torero ryari rigizwe n'abantu b'ingeri nyinshi bakomoka mu Bayahudi n'Abanyamahanga. |
378 |
Aba bigisha b'Abayahudi bashimangiraga ko kugira ngo umuntu akizwe agomba gukebwa kandi agakurikiza amategeko yose y'imihango. Pawulo na Barinaba bahise bahangana n'izi nyigisho z'ibinyoma vuba vuba kandi barwanya ko zakwigishwa Abanyamahanga. |
379 |
Ku rundi ruhande, benshi bo mu bizera b'Abayahudi bo muri Antiyokiya bagiye ku ruhande rw'abo bari bavuye i Yudaya. Abayahudi bahindutse ntabwo bari biteguye gukora umurimo vuba nk'uko ubuntu bw'Imana bwafunguraga inzira. Abayahudi bahoraga birata inshingano bahawe n'Imana. |
380 |
Abenshi mu Bayahudi bari barizeye Kristo bari bacyibwira ko kuva Imana yarashyizeho uburyo Abaheburayo bagomba kuramya, ntibyari gushoboka ko yakwemera impinduka zaba ku byo yavuze. Bashimangiye ko amategeko n'imihango by'Abayahudi bikwiye kwinjizwa mu mihango y'idini ya Gikristo. |
381 |
Ntibumvaga neza ko ibitambo byose nta kindi byashushanyaga uretse urupfu rw'Umwana w'Imana rwagaragaje uwo ibyo bitambo byashushanyaga kandi nyuma yarwo imihango yo mu gihe cya Mose ikaba itari igifite agaciro. Uyu mwanzuro rero wagombaga kwemerwa hose n'amatorero atandukanye mu gihugu cyose. |
382 |
Bari mu nzira berekeje i Yerusalemu, Pawulo na Barinaba basuye abizera bo mu midugudu banyuragamo maze bakabakomeza bifashishije ibyababagaho mu murimo w'Imana ndetse no guhinduka kw'Abanyamahanga. Aba bizera babwiwe uburyo umurimo w'ivugabutumwa mu banyamahanga wageze ku musaruro mwiza. |
383 |
Bityo, babasobanuriye neza iby'urujijo rwari rwaravutse kubera ko Abafarisayo bamwe bihanye bari baragiye i Antiyokiya bakavuga ko kugira ngo abanyamahanga bahindutse bakizwe bagomba gukebwa kandi bakubahiriza amategeko ya Mose. |
384 |
Iki kibazo cyateye impaka ndende mu iteraniro. Ku byerekeranye cyane n'ikibazo cyo gukebwa hariho n'abandi benshi basabaga ko cyakwiganwa ubwitonzi. Ikindi kibazo cyagombaga kwigwaho cyari uburyo abantu bakwifata ku byerekeye kurya inyama zaterekereshejwe. |
385 |
Abenshi mu banyamahanga bihanye bari batuye hagati y'abantu b'injiji kandi b'abapagani bahoraga batura ibigirwamana ibitambo. Kubw'ibyo bafatiye ingamba iyo mihango yo gusenga ibigirwamana. Igihe bitabaye bityo izo nyama ntizafatwaga ko zitunganye. |
386 |
Imana yari yarahaye Abayahudi aya mabwiriza ifite umugambi wo kurinda ubuzima bwabo. Abayahudi babonaga ko kurya ibyokurya birimo amaraso ari icyaha. Bemezaga ko amaraso ari ubuzima kandi ko kuvusha amaraso byari ingaruka y'icyaha. |
387 |
Ku rundi ruhande, Abanyamahanga bo bafataga amaraso avuye mu itungo batambye maze bakayakoresha mu gutegura ifunguro. Abayahudi ntibashoboraga kwemera guhindura umuco bari bararazwe n'Imana. Abayahudi b'Abakristo ntibashoboraga kwihanganira ingeso mbi n'abapagani batabonaga ko ari ubugome. |
388 |
Petero yababwiye uburyo yatangaye igihe yabwiraga amagambo y'ukuri abantu bari bateraniye kwa Koruneriyo maze akabona Mwuka Muziranenge aza ku bari bamuteze amatwi baba Abayahudi ndetse n'Abanyamahanga. Ahangaha Petero yavugaga ku mategeko y'imihango yari yarakuweho no kubambwa kwa Kristo. |
389 |
Nyamara Abanyamahanga bihanye bagombaga kuzibukira imihango yari ihabanye n'amahame ya Gikristo. Intumwa n'abakuru bemeranyije kwandikira Abanyamahanga bababwira ko bakwiriye kwirinda inyama zaterekerejwe ibigirwamana, bakirinda ubusambanyi, kurya amatungo yahotowe cyangwa amaraso. |
390 |
Abo bagaragu bane b'Imana boherejwe Antiyokiya bafite ibaruwa n'ubutumwa bwagombaga guhagarika amakimbirane yose kuko iryo ryari ijwi ry'Imana ryavugiraga ku isi. Harimo n'abandi bantu batumwe bavuye ahantu hatandukanye. Bityo, babonye ko gukurikiza amabwiriza ya Mwuka ari uruhare rwabo. |
391 |
Abakristo bose ntibahamagawe mu gufatira umwanzuro iki kibazo. "Intumwa n'abakuru b'amatorero," abantu bafite ijambo mu bandi kandi bashyira mu gaciro baranditse maze batanga itegeko ridakuka ryaje kwemerwa n'amatorero ya Gikristo muri rusange. |
392 |
Nyamara, abantu bose siko bashimishijwe n'uwo mwanzuro. Hariho igice kimwe cy'abizera b'abanyeshyari kandi biyemeraga banze uwo mwanzuro. Aba bantu biyemeje kwiha inshingano yo gukora umurimo. Ndetse n'abigishwa bose ntabwo bari biteguye kwakirana umutima mwiza uwo mwanzuro wafashwe n'inama. |
393 |
Bamwe bari bafitiye ishyaka amategeko y'imihango, kandi barebaga Pawulo nabi kuko batekerezaga ko amahame ye yerekeye kubahiriza amategeko ya kiyahudi yari yoroheje. Ibyemezo byafatiwe mu nama rusange byazaniye icyizere abizera b'abanyamahanga maze umurimo w'Imana urushaho kugenda neza. |
394 |
Itorero ryo muri Antiyokiya ryari rifite amahirwe yo kubana na Yuda na Sira, aba bakaba bari intumwa z'umwihariko zari zagarukanye n'intumwa zivuye mu nama y'i Yerusalemu. " Yuda na Sira nabo ubwabo bari abahanuzi, bahuguza bene Data amagambo menshi, barabakomeza. |
395 |
Yaje gutsinda imitekereze mibi yari afite ku banyamahanga maze asangira n'abanyamahanga bahindutse. Nyamara igihe Abayahudi bamwe bagiriraga ishyaka amategeko y'imihango bavaga i Yerusalemu, Petero yahereye ko ahindura uko yitwaraga ku banyamahanga bihanye. |
396 |
Imana yanabonye ko mu gihe kizaza abantu bamwe bazayoba maze bahe Petero, ndetse n'abandi bavuga ko bamukurikiye, icyubahiro n'ububasha bifitwe n'Imana yonyine. Mbese ntibitangaje kubona uko yashoboraga kugwaguza mu kuyoboka ukuri? |
397 |
Imana ihe buri muntu wese gusobanukirwa n'intege nke ze, no kutishobora kwe kugira ngo ashobore kwiyambutsa agere ku mwaro amahoro. Mu murimo we, akenshi byabaga ngombwa ko Pawulo akora ari wenyine. Akenshi umutwaro wabaga umuremereye ariko Pawulo agakomeza gushikama ashyigikiye ukuri. |
398 |
Yabonye ko Itorero ritagomba kuba munsi y'ubuyobozi bw'imbaraga za kimuntu. Imigenzo n'ibihimbano by'abantu ntibigomba gusimbura ukuri kwahishuwe. Ubutumwa bwiza ntibugomba gukomwa mu nkokora n'ibyo abantu bitekerereza cyangwa ibyo bishakira, hatitawe ku myanya iyo ari yo yose bafite mu Itorero. |
399 |
Pawulo yari yariyeguriye gukora umurimo w'Imana n'imbaraga ze zose. Yari yarakiriye ukuri k'ubutumwa bwiza buvuye mu ijuru kandi mu gihe cyose yamaze akora umurimo we, yakomeje gukorana n'ijuru. Yari yarigishijwe n'Imana ku birebana n'inzitizi zidakwiye zo kunaniza Abanyamahanga b'Abakristo. |
400 |
Bityo, igihe abantu bafite imyizerere ya Kiyahudi bazanaga ikibazo kijyanye no gukebwa mu Itorero rya Antiyokiya, Pawulo yamenye icyo Mwuka w'Imana atekereza ku byerekeye iyo nyigisho maze afata icyemezo cyatumye amatorero akurwa mu bubata bw'imigenzo ya Kiyahudi. |
401 |
Nubwo Pawulo ubwe yari yarigishijwe n'Imana, ntiyigeze agira impungenge z'inshingano ye. Igihe yashakaga kuyoborwa n'Imana yabaga yiteguye kumenya ubutware bwahawe abizera basangiye gusabana mu Itorero. Pawulo yaravuze ati, "Abahanura nibo bagenga impano bahawe. |
402 |
Nyamara ibi Pawulo yarabyanze. "Yatekereje ko atari byiza kujyana n 'umuntu wari warabasize igihe bari bamukeneye mu rugendo rwabo rwa mbere rw 'ivugabutumwa. Ntabwo Pawulo yashoboye kubabarira Mariko kubw'intege nke yagize zo guta umurimo kugira ngo yibere imuhira amerewe neza. |
403 |
Yababwiye ko umuntu nk'uwo ufite ukwihangana guke adakwiriye mu murimo usaba kwihangana, kwiyanga, ubutwari, kwiyegurira Imana, ukwizera ndetse no kuba yiteguye kwitanga byaba na ngombwa agatanga ubuzima bwe. Habaye intonganya zikomeye ku buryo Pawulo na Barinaba batandukanye. |
404 |
Barinaba yakomeje gutsimbarara ku gitekerezo cye maze ajyana na Mariko. "Nuko bagira intonganya nyinshi, bituma batandukana; Barinaba ajyana Mariko, atsukiraho, arambuka, afata i Kupuro. Pawulo na we atoranya Sila, avayo, bene Data bamaze kumuragiza ubuntu bw'Umwami Yesu. |
405 |
Yari ahangayikishijwe no kureba ukwihanganira ibigeragezo kw'abari baremeye ubutumwa bwiza binyuze mu murimo we. Ahageze ntiyakozwe n'isoni kuko yasanze abizera b'i Lusitira barashikamye imbere y'ababarwanyaga bikomeye. Se wa Timoteyo yari umugiriki naho nyina akaba umuyahudikazi. |
406 |
Timoteyo yari yaramenye Ibyanditswe kuva mu bwama bwe. Ubupfura yaboneye imuhira bwaragaragaraga. Ukwizera kwa nyina na nyirakuru kwari gushingiye ku byanditswe byera, kwamubereye urwibutso ruhoraho rumwereka umugisha ubonerwa mu gukora ibyo Imana ishaka. |
407 |
Ijambo ry'Imana niryo aba bagore bubahaga Imana bagendeyeho bayobora Timoteyo. Imbaraga z'umwuka zo mu myigisho bari baramwigishije zatumye agira imvugo itunganye kandi ntiyanduzwa n'ingeso mbi zari zimukikije. Nubwo yari muto, yakoze inshingano ze afite ubwitonzi bwa Gikristo. |
408 |
Mu rwego rwo gufata ingamba, Pawulo yaritonze agira Timoteyo inama yo gukebwa; atari uko Imana yabisabye, ahubwo ari ukugira ngo urwikekwe Abayahudi bashoboraga kugira maze bakarwanya umurimo wa Timoteyo ruveho. Aho Pawulo yajyaga hose yagiye ahura n'impaka no kurenganywa bikomeye. |
409 |
Yifuzaga kumenyesha ubutumwa bwiza Abayahudi basangiye ukwizera kimwe n'abanyamahanga. Bityo yagerageje mu buryo bushoboka bwose bwo gukuraho inzitwazo zose zatuma bamurwanya. Pawulo yakundaga Timoteyo "nk'umwana we nyakuri yibyariye mu kwizera. |
410 |
Akenshi Pawulo nk'intumwa ikomeye yajyanaga n'uwo mwigisha ukiri muto akamubaza ibyerekeye amateka y'Ibyanditswe, kandi uko bavaga ahantu hamwe bajya ahandi, Pawulo yaritondaga akamwigisha uburyo bwo gukora umurimo ukagenda neza. |
411 |
Uko Pawulo na Sila bakoranaga na Timoteyo, bashimangiraga ibyari byarageze mu bwenge bwe bijyanye no kwera no gukomera k'umurimo w'umubwirizabutumwa bwiza. Mu murimo we, Timoteyo yahoraga agisha Pawulo inama akanakenera inyigisho ze. |
412 |
Ntiyayoborwaga n'amarangamutima; ahubwo yatekerezaga ku bintu yitonze kandi buri ntambwe yose ateye yaribazaga ati, "Mbese iyi ni yo nzira y'Uwiteka?" Mwuka Muziranenge yamubonye nk'umuntu washoboraga kuremwa no guhindurwa urusengero rwo guturwamo n'Imana |
413 |
Igihe inyigisho za Bibiliya zishingiweho mu mibereho ya buri munsi, zizana impinduka ikomeye kandi izamara igihe mu mico y'umuntu. Izi nyigisho ni zo Timoteyo yize kandi akazishyira mu bikorwa. Kuba yari amenyeye kubaha Imana byamutandukanyije n'abandi bizera maze bituma yubahwa. |
414 |
Abantu bakora umurimo wo gukiza imitima bakwiriye kumenya Imana mu buryo bwimbitse, bwuzuye, kandi bwumvikana kuruta uko bayimenya igihe bakora imirimo isanzwe. Bagomba gukoresha imbaraga zabo zose mu murimo wa Databuja. Bemeye umuhamagaro ukomeye kandi utunganye. |
415 |
Yumvaga ko n'agakiza ke ubwe kari mu kaga mu gihe ananiwe gisohoza inshingano ye ndetse n'Itorero rikananirwa gukorana nawe mu murimo wo gukiza abantu. Yari azi ko kubwiriza byonyine bidahagije kugira ngo abizera bigishwe gushikama ku ijambo ry'ubugingo. |
416 |
Yari azi ko kubana nabo intambwe ku ntambwe no kwigana nabo itegeko ku itegeko bizatuma bigishwa kujya mbere mu murimo wa Kristo. Ni ihame ryemerwa na bose ko igihe cyose umuntu yanze gukoresha imbaraga yahawe n'Imana, izo mbaraga zigwa umugese maze zikayoyoka. |
417 |
Buri mugabura nyakuri w'ijambo ry'Imana yiyumvamo inshingano iremereye yo gutuma abizera ashinzwe bakura mu by'umwuka, akagira icyifuzo gikomeye cy'uko bazaba abakozi bafatanya n'Imana. Amenya ko kugira ngo Itorero rigubwe neza bishingira ku gukora neza umurimo yahawe n'Imana. |
418 |
Inarinjye yabo bayihishe mu Mukiza, bashyira hejuru inama ikomeye y'agakiza, n'imibereho ya Kristo we Nkomoko n'Umusozo by'iyi nama. Kristo wa wundi uko yari ari ejo ari ko ari uyu munsi kandi akaba ari ko azahora iteka ryose, ni bwo butumwa bwabatsikaga umutima babwirizaga. |
419 |
Iyaba muri iki gihe abigisha ijambo ry'Imana bakomezaga kwerereza umusaraba wa Kristo, umurimo wabo warushaho kugera ku musaruro ushimishije. Urupfu rwa Kristo rwerekana urukundo rw'Imana ruhebuje yakunze umuntu. Urupfu rwe ni ingwate y'agakiza kacu. |
420 |
Kuvana umusaraba mu Mukristo byaba gukura izuba mu kirere. Umusaraba utwegereza Imana, ukatwunga na Yo. Mu mpuhwe nyinshi z'urukundo rw'umubyeyi, Yehova areba umubabaro Umwana we yihanganiye kugira ngo akize inyokomuntu urupfu rw'iteka ryose, maze akatwemera mu Mwana we akunda. |
421 |
Iyo hatabaho umusaraba, nta buryo umuntu yari kungwa na Data wa twese. Ibyiringiro byacu byose niwo bishingiyeho. Igihe apfukamye munsi y'umusaraba yizeye, aba ageze ahantu haruta ahandi umuntu ashobora kugera. Binyuze mu musaraba tumenya ko Data wo mu ijuru adukunda urukundo rutarondoreka. |
422 |
Luka waherekeje Pawulo, Sira na Timoteyo mu rugendo rwose bagiriye mu Burayi, aravuga ati, "Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza. Nuko turicara tuganira n 'abagore bari bahakoraniye. |
423 |
Ibyo yakoraga byari byaratumye gusenga ibigirwamana bigira agaciro. Satani yamenye ko ubwami bwe butewe maze, akoresha uriya mukobwa kugira ngo arwanye umurimo w'Imana, yiringiye ko azavanga uburyarya bwe n'ukuri kwigishwaga n'abamamazaga ubutumwa bwiza. |
424 |
Amagambo uyu mugore yavuze yagaragaraga nk'aho ari meza, nyamara yari igitutsi ku kuri kwigishwaga. Intumwa zamaze igihe zihanganira uku kurwanywa, maze Pawulo akoreshejwe na Mwuka Muziranenge, ategeka uwo mwuka mubi kuva muri uwo mukobwa. |
425 |
Guhita aceceka byemeje abantu ko intumwa ari abagaragu b'Imana kandi na dayimoni yazimenye bityo akaba yumviye itegeko ryazo. Umwuka mubi amuvuyemo kandi yongeye kugarura ubwenge; wa mukobwa yahisemo guhinduka umuyoboke wa Kristo. |
426 |
Ba shebuja bababajwe no kubura inyungu bamubonagaho. Babonye ko ibyiringiro byose byo kubonera amafaranga muri ubwo bupfumu byari bigeze ku iherezo kandi ko aho bakuraga inyungu hagiye gufungwa mu mwanya muto niba intumwa zemerewe gukomeza umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. |
427 |
Abantu benshi bari aho barasakuje cyane maze bahagurukira kurwanya abigishwa. Urusaku rw'abo bantu benshi rwaganje abategetsi maze baca imyenda y'intumwa, banategeka ko intumwa bazigirira nabi. "Bamaze kubakubita inkoni nyinshi, babashyira mu nzu y'imbohe, bategeka umurinzi kubarinda cyane. |
428 |
Pawulo yatekereje akarengane yateje abigishwa ba Kristo, kandi yashimishijwe n'uko amaso ye yari yarahumuwe ndetse n'umutima ugakangurirwa kumva ukuri gukomeye yasuzuguraga. Izindi mbohe zatangajwe no kumva amajwi y'abasenga bakanaririmba yaturukaga mu cyumba cy'imbere muri gereza. |
429 |
Bari bamenyereye kumva urusaku rwa nijoro rw'imiborogo, kwivovota no kuvuma. Nyamara mbere y'iki gihe ntibari barigeze bumva amasengesho n'indirimbo ziva muri icyo cyumba cyijimye. Abarinzi ba gereza n'imbohe baratangaye kandi bibaza abo bantu abo ari bo. |
430 |
Abantu bari bakonje, bishwe n'inzara kandi bakubiswe cyane nyamara bagashobora kwishima. Muri icyo gihe, abacamanza basubiye iwabo bishimira ko ingamba zihuse n'imyanzuro bafashe byabashije guhagarika umuvurungano. Igihe bazaga isi yaratigise. |
431 |
Inzugi za gereza zari zifunze cyane zarakingutse; iminyururu yo ku maboko no ku maguru iradohoka iva mu maboko n'amaguru y'intumwa maze umucyo mwinshi wuzura mu nzu y'imbohe. Umurinzi w'inzu y'imbohe yari yarumvise amasengesho n'indirimbo by'intumwa zari zifunzwe maze aratangara. |
432 |
Igihe binjizwaga mu buroko, uwo murinzi yari yarabonye inguma zabo zikibyimbye kandi zivirirana kandi nawe ubwe yari yarashyize ibirenge byabo hagati y'imbago. Yari yaribwiye ko azumva bataka kandi baniha, ariko yumvise indirimbo z'ibyishimo no guhimbaza. |
433 |
Uwo murinzi yari yasinziye ari kumva amajwi y'izo ndirimbo maze aza gukangurwa n'umutingito ndetse no kunyeganyega kw'inkuta z'inzu y'imbohe. Yakangukiye hejuru maze acibwa intege no kubona inzugi zose z'inzu y'imbohe zikinguye. |
434 |
Yatewe ubwoba n'uko imbohe zacitse. Yahereyeko yibuka ukuntu mu ijoro ryabanje yari yarindishijwe Pawulo na Sira, bityo amenya ko ubuhemu bwe buri buhanishwe urupfu. Yuzuye agahinda mu mutima maze yiyumvisha ko icyiza ari uko yakwiyica aho kugira ngo yicwe urw'agashinyaguro. |
435 |
Yakuye inkota ye maze ari hafi yo kwisogota nibwo yumvise ijwi rya Pawulo amubwira amuhumuriza ati: "Wikwigirira nabi, twese turi hano' Buri muntu yari mu mwanya we, ahagaritswe n'imbaraga y'Imana yari yagaragariye muri iyo mbohe imwe. |
436 |
Ubugome umurinzi w'inzu y'imbohe yari yaragiriye intumwa ntibwatumye zimurakarira. Pawulo na Sira bari bafite umwuka wa Kristo, nta mwuka wo kwihorera bagiraga. Imitima yabo yari yuzuye urukundo rw'Umukiza, bityo nta mwanya yari ifitiye urwango ababarenganyaga. |
437 |
Umurinzi w'inzu y'imbohe yarambitse inkota ye hasi, afata itabaza maze yihutira kujya mu cyumba cy'imbohe cy'imbere. Yifuzaga kureba abo bantu bari baragiriwe ubugome ariko bo bakitura ineza abo ari bo. Ageze aho intumwa zari ziri, yikubise imbere yazo azisaba imbabazi. |
438 |
Yabonye umucyo w'ijuru mu maso yabo; yamenye ko Imana yari yaje gukiza ubugingo bwabo mu buryo bw'igitangaza kandi n'amagambo ya wa mukobwa wari ufite dayimoni agaruka mu bitekerezo bye. Ayo magambo yari aya ngo: " Aba bantu ni abagaragu b 'lmana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y'agakiza. |
439 |
Pawulo na Sila bari barashyizwe mu nzu y'imbohe ku mugaragaro, bityo banze kurekurwa mu ibanga abacamanza batagize ubusobanuro bwumvikana batanga. Baherako bo ubwabo babavana mu nzu y'imbohe, babasaba no kuva muri uwo mudugudu. |
440 |
Intumwa ntizigeze zicuza ko zaruhiye ubusa i Filipi. Zari zarahuye no kurwanywa kwinshi n'akarengane; ariko uko batabawe n'Imana, bakabona uguhinduka k'umurinzi w'inzu y'imbohe n'abo mu rugo rwe; byasimbuye agasuzuguro n'umubabaro bari barihanganiye. |
441 |
Mu mijyi ikomeye ahantu hose intumwa z'ukuri zihamagarirwa gukorera, haba intambara ikomeye hagati y'imbaraga z'icyiza n'iy'iz'ikibi. Pawulo yaravuze ati : ''Kuko tudakirana n 'abafite amaraso n 'umubiri; ahubwo dukirana n 'abatware n 'abafite ubushobozi n'abategeka iyi si y 'umwijima. |
442 |
Kugeza ku mperuka y'ibihe, hazahoraho intambara hagati y'Itorero ry'Imana n'abayobowe n'abamarayika babi. Abakristo ba mbere bahamagarirwaga kenshi guhangana n'imbaraga z'umwijima imbona nkubone. Yifashishije amayeri n'akarengane, umwanzi yagerageje kubateshura ku kwizera nyakuri. |
443 |
Muri iki gihe ubwo imperuka y'ibintu byose byo ku isi irushaho kwegereza, Satani arakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo yigarurire isi. Arategura gahunda nyinshi kugira ngo yigarurire intekerezo z'abantu no kubarangaza abavana mu kuri kw'ingenzi kubayobora ku gakiza. |
444 |
Muri buri mujyi, abambari be bakora ubutaruhuka barema udutsiko tw'abarwanya amategeko y'Imana. Umushukanyi ukomeye ari ku murimo kugira ngo ateze urujijo no kwigomeka, kandi abantu bariho buzuzwa umurava udahuje n'ubwenge. Adamu yari yarahawe isezerano ry'uko Umucunguzi azaza. |
445 |
Iteka Satani yari yaraciriweho ngo: ''Nzashyira urwango hagati yawe n'uyu mugore, no hagati y 'urubyaro rwawe n 'urwe: ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino, " ryari isezerano ryo gucungurwa kwagombaga kubonerwa muri Kristo, ryahawe ababyeyi bacu ba mbere. |
446 |
Mesiya yagombaga kuba uwo mu muryango wa cyami, kuko mu buhanuzi bwa Yakobo Uwiteka yaravuze ati, " Inkoni y'ubwami ntizava kuri Yuda, inkoni y'ubutware ntizava hagatiy'ibirenge bye, Nyirayo ataraza; Uwo ni we amahanga azumvira. |
447 |
Ndetse n'aho Mesiya yari kuzavukira hari harahanuwe: " Ariko wowe, Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by'i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli, akansanga, imirambagirireye ni iy'iteka, uhereye kera kose. |
448 |
Akoresheje amagambo afite imbaraga, Pawulo yahereye ku Byanditswe mu Isezerano rya Kera abemeza ko, " Kristo yagombaga kubabazwa no kuzuka mu bapfuye." Mbese Mika ntiyari yarahanuye ko, "Bazakubitisha umucamanza w'Isirayeli inkoni ku itama? |
449 |
Mbega uburyo ubuhanuzi bwa Yesaya bwavugaga ku mibabaro n'urupfu rwa Kristo bwari mu kuri! Umuhanuzi Yesya yarabajije ati, " Ni nde wizeye ibyo twumvise? Kandi ukuboko k'Uwiteka kwahishuriwe nde?" Ndetse n'uburyo yagombaga gupfa bwari bwaragaragajwe |
450 |
Umukiza wavuzwe mu buhanuzi yagombaga kuza, ataje nk'umwami w'igihe gito kugira ngo avane ishyanga ry'Abayahudi mu bubata bw'abatware b'isi babatwazaga igitugu. Ahubwo yaje nk'umuntu mu bandi bantu, agira imibereho ya gikene no kwicisha bugufi, kandi amaherezo arasuzugurwa, arangwa ndetse aricwa. |
451 |
Umukiza wari warahanuwe mu byanditswe mu Isezerano rya Kera yagombaga kwitangaho igitambo mu mwanya w'inyokomuntu yacumuye. Muri we ibitambo byamushushanyaga byahurijwe mu gitambo nyakuri, kandi urupfu rwe ku musaraba rwagombaga guha agaciro ubukungu bw'Abayahudi. |
452 |
Pawulo yabwiye Abayahudi b'i Tesalonike ibyerekeye ishyaka yagiriraga amategeko y'imihango kandi anababwira n'ikintu gitangaje cyamubayeho ageze ku irembo ry'i Damasiko. Mbere yo guhinduka kwe, yirataga ubutungane yakomoraga kuri ba sekuruza, ibyo bikaba byari ibyiringiro bidafite ishingiro. |
453 |
Ukwizera kwe ntikwari kwarigeze gushinga imizi muri Kristo kuko yari yarashyize ibyiringiro bye mu migenzo n'imihango. Ishyaka yari afitiye amategeko ryari ryaratandukanyijwe no kwizera Kristo kandi ntacyo ryari rimaze. Igihe Pawulo yahindukaga, ibintu byose byari byarahindutse. |
454 |
Yesu w'i Nazareti, uwo yarenganyaga yibasira abayoboke be bazira inenge, yamubonekeye nka Mesiya wasezeranwe. Uwarenganyaga yamubonye ameze nk'Umwana w'Imana, uwari waraje ku isi mu rwego rwo gusohora k'ubuhanuzi kandi mu mu buzima bwe, akaba ari we wujuje ibintu byose byavuzwe n'Ibyanditswe Byera. |
455 |
Abanyaroma babarebanaga urwikekwe kandi bari babujijwe kugira umudendezo. Babonye amahirwe yo kwisunga ibyo bihe kugira ngo bongere bakundwe kandi banagirire nabi intumwa n'abayobokaga Ubukristo." Bibwiye ko bari bubone intumwa, "bateye inzu ya Yasoni," ariko ntibashoboye kubona Pawulo na Sila. |
456 |
Muri iki gihe, abigisha ukuri kutamamaye ntibakwiriye gucika intege, niba rimwe na rimwe batakirwa neza ndetse n'abavuga ko ari Abakristo nk'uko byagendekeye Pawulo na bagenzi be ubwo habonekaga bamwe bavuye mu bo babwirizaga ubutumwa bwiza. |
457 |
Intumwa zamamaza iby'umusaraba zigomba gutwara intwaro yo kuba maso no gusenga kandi zikajya imbere zifite kwizera n'ubutwari, zikorera iteka mu izina rya Yesu. Zigomba kwerereza Kristo nk'umuvugizi w'umuntu mu buturo bwo mu ijuru. |
458 |
Zikerereza Kristo uwo ibitambo byose byo mu Isezerano rya Kera byerekezagaho, kandi uwo binyuze mu gitambo cye cy'impongano, abishe amategeko y'Imana bashobora kubona amahoro n'imbabazi. Nuko benshi muri bo barizera, n 'abagore b 'icyubahiro b'Abagiriki, n'abagabo batari bake. |
459 |
Bashakishaga mu byanditswe buri munsi, kandi uko bagereranyaga ibyanditswe n'ibindi byanditswe. Abamarayika bo mu ijuru bababaga iruhande, bakamurikira intekerezo zabo kandi bakemeza imitima yabo. Bityo bagakomeza kwihambira ku migani inejejwe y'ibihimbano umwanzi akoresha kugira ngo ayobye abantu. |
460 |
Ibitekerezo byabo byijimishijwe n'ibinyoma kandi bagatandukana n'ijuru. Abantu bose bazacirwa urubanza hakurikijwe umucyo bahawe. Uwiteka yohereza intumwa ze zitwaye ubutumwa bw'agakiza kandi ababwumva bazabazwa uko bafata amagambo y'abagaragu be. |
461 |
Abashaka ukuri babikuye ku mutima bazitonda bagenzure inyigisho bahabwa bayobowe n'ijambo ry'Imana. Abayahudi batizera b'i Tesalonike, buzuye ishyari n'urwango bangaga intumwa, ntibanyuzwe no kuzirukana mu mudugudu wabo. Bazikurikiye i Beroya maze bazitereza rubanda. |
462 |
Abavandimwe b'intumwa mu kwizera batinye ko Pawulo niba agumye i Beroya ashobora kugirirwa nabi, bamwohereje Atene aherekejwe na bamwe mu bantu b' i Beroya bari bamaze kwizera. Nuko akarengane gakurikirana abigisha b'ukuri uko bavaga mu mudugudu bajya mu wundi. |
463 |
Ageze Atene, Pawulo yatumye bene se b'i Beroya kuri Sila na Timoteyo kugira ngo bahite bamusanga Atene bidatinze. Umugi wa Atene wari umurwa mukuru w'ubupagani. Aho wageraga hose wahabonaga amashusho y'ibigirwamana byabo n'ay'intwari zo mu mateka yabo n'ubusizi. |
464 |
Wabonaga kandi inyubako nziza n'ibishushanyo by'ubukorokori n'ubugeni byerekanaga ikuzo ry'igihugu no kuramya ibigirwamana by'abapagani byari byaramamaye. Abantu banezezwaga cyane n'ubwiza bw'ibintu by'ubukorokori n'ubugeni. |
465 |
Ingoro n'insengero binini cyane kandi byubatswe mu bikoresho bihenze cyane byabonekaga ahantu hose. Insinzi n'imirimo by'abantu b'ibirangirire byibukirwaga ku bishushanyo by'ubugeni n'ubukorokori. Ibi byose byatumaga Atene iba ahantu hagaragara cyane ibintu by'ubugeni n'ubukorokori. |
466 |
Ubwo yitegerezaga ubwiza bwa Atene, yabonye imbaraga z'uwo mujyi zareshyaga abakunda ubukorikori n'ubuhanga, bityo ibitekerezo bye bikangukira cyane guha agaciro umurimo ukomeye wari imbere ye. Kuko gukenera kuba hamwe n'incuti byari bimuhangayikishije, Pawulo yumvise ari mu bwigunge. |
467 |
Mu rwandiko yandikiye Abanyatesalonike yagaragaje uko amerewe muri aya magambo: "Twasigaye mu Atenayi twenyine. Inzitizi zagaragaraga nk'aho zimukomereye gusimbuka zari imbere ye, zamucaga intege mu gihe yageragezaga kugera ku mitima y'abantu. |
468 |
Igihe Pawulo yari agitegereje Sila na Timoteyo, ntiyicaye ntacyo akora. "Nuko agira impaka mu isinagogi y 'Abayuda n 'abubaha Imana, kandi no mu iguriro iminsi yose ajya impaka n'abamusangaga. Intumwa Pawulo yari hafi guhangana n'ubupagani bwari bwaratwaye intekerezo z'abantu. |
469 |
Abantu bakomeye bo mu Atene ntibifuzaga ko Pawulo, (umwigisha woroheje wabwiraga abantu amahame mashya kandi y'inzaduka), yabigishiriza mu ruhame rw'abatuye uwo mujyi. Bamwe muri abo bantu bashatse Pawulo maze baraganira. Hashize akanya gato abantu benshi barabakikiza baje kubumva. |
470 |
Bamwe bari biteguye guseka Pawulo nk'umuntu wari uciye bugufi cyane kuri bo mu by'imibereho myiza no mu bwenge, bityo bamumwaza bavuga bati: "Uyu munyamagambo aravuga iki?" Abandi bati, "ubanza ari uwigisha abantu imana z 'inzaduka |
471 |
Abamwumvaga baje kumenya ko atari umutangizi, ahubwo yari ashoboye kwemeza abantu b'ingeri zose akoresheje ingingo zishyigikira inyigisho yigishaga. Abapagani bamurwanyaga bamweretse ibyabaye kuri Sokarate, wari waraciriwe urwo gupfa kubera ko yigishaga imana z'inzaduka. |
472 |
Bityo bagiriye Pawulo inama yo kudashyira ubugingo bwe mu makuba nk'uko byagendekeye Sokarate. Nyamara ibyo intumwa Pawulo yavugaga byanyuze abantu, kandi ubwenge bwe bushyitse butuma bamwubaha kandi baramushima. Ntiyigeze acecekeshwa n'ubwenge cyangwa imvugo isobetse by'abanyabwenge. |
473 |
Babonye ko yamaramaje gusohoza umugambi we muri bo wo kubabwira amateka ye, mu buryo bwose, biyemeje kumutega amatwi. Kubw'ibyo, bamujyanye ku musozi w'ikigirwamana cya Marisi . Yari akikijwe n'abasizi, abanyabukorikori ndetse n'abacurabwenge- aribo intiti n'abanyabwenge bo muri Atene. |
474 |
Umutima we wari uremerewe n'ubutumwa bw'ingenzi kandi amagambo yavaga mu kanwa ke yemezaga abamwumvaga ko atari umuntu uvuga ibyo adasobanukiwe. Yarababwiye ati, "Bagabo b'Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by'idini. |
475 |
Ubwo nagendagendaga, nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo 'ICY' IMANAITAMENYWA. 'Nuko iyo musenga mutayizi niyo mbabwira. Nubwo bari abanyabwenge kandi bafite ubumenyi rusange, ntabwo bari bazi Imana yaremye isanzure. |
476 |
Nyamara hariho bamwe bifuzaga gusobanukirwa biruseho. Bageragezaga gushaka Uhoraho. Pawulo yarambuye ukuboko kwe akwerekeza ku ngoro yuzuye ibigirwamana maze ababwira icyari kumuri ku mutima. Yashyize ahagaragara ubuyobe buri mu by'idini y'Abanyatene. |
477 |
Abahanga bakomeye bari mu bantu bari bamuteze amatwi batangajwe n'imitekerereze ye. Yaberetse ko asobanukiwe imirimo yabo y'ubukorikori, inyandiko zabo n'idini yabo. Yatunze urutoki ibishushanyo n'ibigirwamana byabo, maze avuga ko Imana itagereranywa n'ibishusho byahimbwe n'umuntu. |
478 |
Ibi bishushanyo bibajwe ntibyashoboraga kwerekana ikuzo rya Yehova mu myumvire iyo ari yo yose. Pawulo yerekeje intekerezo z'abo basengaga ibigirwamana bari bamuteze amatwi hirya y'idini yabo y'ibinyoma abaganisha ku gusobanukirwa Imana neza. |
479 |
Yitanzeho ingero z'ibintu bikomeye biranga umuntu, abivuga akoresheje amagambo atiye ku musizi wabo bwite bemeraga maze asobanura Imana ihoraho nk'Umubyeyi, uwo bari babereye abana. "Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije; ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana. |
480 |
Mu myaka y'umwijima yabanjirije kuza kwa Kristo, Imana yari yarirengagije ugusenga ibigirwamana kw'abapagani; ariko ubu bwo ibinyujije mu Mwana wayo, yoherereje abantu umucyo w'ukuri; kandi yari itegereje ko bihana bakakira agakiza. |
481 |
Abihana ntibagombaga kuva mu bakene n'abacishije bugufi gusa, ahubwo no mu banyabwenge bishyira hejuru ndetse no mu bikomangoma byo ku isi. "Kuko yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw'ukuri rw'abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije: kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye ". |
482 |
Umurimo yakoreye muri Atene ntabwo wose yabaye impfabusa. Diyonisiyo, umwe mu baturage bari bazwi cyane, hamwe n'abandi bake bemeye ubutumwa bwiza maze bifatanya n'abizera. Ibyahumetswe bitugaragariza imibereho y'Abanyatene. |
483 |
Abo nubwo bari bafite ubumenyi, iterambere n'ubukorikori bari barirunduriye mu ngeso mbi ku buryo byabaye ngombwa ko Imana, ibinyujije mu mugaragu wayo, igaragaza uburyo irwanya kuramya ibigirwamana ndetse n'ibyaha by'ishyanga ryishyiraga hejuru kandi rikumva ryihagije. |
484 |
Amagambo ya Pawulo afite ubutunzi bw'ubwenge Itorero rikeneye. Yari mu mwanya yashoboraga kuba yaravuze amagambo yari kurakaza abari bamuteze amatwi b'abibone kandi bikamuzanira ingorane. Igihe banze ukuri, Imana irabareka kugira ngo bahage imbuto z'ibikorwa byabo. |
485 |
Ukwizera k'umukozi watoranyijwe kugomba gutsinda ikigeragezo cyose ahuye na cyo. Imana ishobora kandi yifuza gusukira abagaragu bayo imbaraga zose bakeneye no kubaha ubwenge kugira ngo barangize neza inshingano zabo. Ku bantu bayiringira, Imana izabakorera ibirenze cyane gusohoza ibyo batekereza. |
486 |
Nta kindi bari bitayeho kirenze kwinezeza no kwishimisha by'icyo gihe. Igihe yabwirizaga ubutumwa bwiza i Korinto, Pawulo yakoresheje uburyo butandukanye n'ubwo yakoresheje ari Atene. N'ibyo yababwirizaga "ntibyari amagambo y'ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n'imbaraga. |
487 |
Abagiriki bizeraga ko inyokomuntu ikeneye kuzahurwa, nyamara bafataga kwiga iby'ubucurabwenge n'ubuhanga nk'aho ari bwo buryo bwonyine bwageza umuntu ku gushyirwa hejuru nyakuri kandi agahabwa icyubahiro. Ku bantu benshi bo muri iki gihe, umusaraba w'i Kaluvari ubibutsa ibintu byera. |
488 |
Mu ntekerezo zabo bumva ibyabereye ku musaraba ari ibintu byera. Ariko mu gihe cya Pawulo umusaraba wari ikintu abantu banga kandi giteye ubwoba. Kubwiriza ko Umukiza w'inyokomuntu ari umuntu wapfuye abambwe ku musaraba, byagombaga kumutera gusuzugurwa no kurwanywa. |
489 |
Pawulo yari asobanukiwe neza n'uburyo ubutumwa bwe bwari gufatwa n'Abayahudi n'Abagiriki b'i Korinto. Yaravuze ati: "Twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe: uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga ni ubupfu. Mu Bayahudi bamwumvaga harimo benshi bari kurakazwa n'ubutumwa yari agiye kwamamaza. |
490 |
Mu myumvire y'Abagiriki bo, amagambo ye yari ubusazi. Bashoboraga kumubona nk'umuntu ufite ubwenge buke kubwo kugeregeza kwerekana uburyo umusaraba ufitanye isano no kuzahurwa cyangwa agakiza k'inyokomuntu. Nyamara kuri Pawulo umusaraba ni wo wari ikintu kimwe gifite agaciro kuruta ibindi. |
491 |
Kuva amaze gufatirwa mu murimo we wo gutoteza abayoboke b'Umunyanazareti wabambwe, ntiyigeze acogora guha umusaraba icyubahiro. Kuva icyo gihe yahindutse umuntu mushya muri Kristo. Kuva icyo gihe ubugingo bwe bwose yabweguriye kwerekana urukundo n'imbaraga by'Uwabambwe. |
492 |
Umutima we wuje impuhwe yawugaragarizaga abantu b'inzego zose. Yaravuze ati: "Abagiriki n'abatari Abagiriki, abanyabwenge n'abaswa, mbafiteho umwenda. Basobanukiwe kandi ko umurimo we mu buturo bwo mu ijuru werekanaga kandi ugasobanura umurimo w'ubutambyi wa Kiyahudi. |
493 |
Pawulo, yahamirije Abayahudi yuko Yesu ari we Kristo. . Yahereye mu Byanditswe by'Isezerano rya Kera abereka ko nk'uko ubuhanuzi n'ibyo Abayahudi bari bategereje byavugaga, Mesiya yagombaga kuzaba uwo mu rubyaro rwa Aburahamu na Dawidi. |
494 |
Sila na Timoteyo bari bavuye i Makedoniya baje gufasha Pawulo, kandi bafanyirije hamwe bigisha abanyamahanga. Pawulo na bagenzi be babwirije Abapagani n'Abayahudi ko Kristo ari Umukiza w'inyokomuntu yacumuye. Umukiza yari yaravuze ati: "Nanjye nimanikwa hejuru y 'isi, nzireherezaho abantu bose. |
495 |
Bwari impumuro y'ubugingo itanga ubugingo cyangwa impumuro y'urupfu itanga urupfu. Ubutumwa bwiza ntibwagaragariraga mu mu magambo yabo gusa, ahubwo no mu buzima bwa buri munsi. Abamarayika bafatanyaga na bo; kandi ubuntu n'imbaraga by'Imana bikagaragarira mu bantu benshi bahindukaga. |
496 |
Aho kugira ngo bemere, aba barwanyaga Pawulo kandi banangiye imitima barakajwe no guhinduka no kubatizwa kwa Kirisipo. Ntibashoboraga kugira ibyo bavuga byavuguruza ibibwirizwa bya Pawulo; maze babibuze bifashisha guhimba ibinyoma no kumurwanya mu ibanga. |
497 |
Batutse ubutumwa bwiza n'izina rya Yesu. Mu burakari bwabo budafite aho bushingiye nta magambo asharira n'uburyo bubi bwose batakoresheje. Nubwo Pawulo yabonye umusaruro mwiza i Korinto, ubugome yabonye kandi yumvise muri uwo mujyi wari warasaye mu byaha byamucaga intege. |
498 |
Ukwitwara nabi yabonye mu banyamahanga n'agasuzuguro n'ibitutsi Pawulo yatutswe n'Abayahudi byamushenguye umutima cyane. Yashidikanyije ku gitekerezo cyo kugerageza kubaka Itorero ahereye kubyo yari ahasanze. Akomejwe kandi atewe ubutwari, yakomeje gukorera i Korinto afite umwete no kwihangana. |
499 |
Imihati y'intumwa ntiyari ihagarariye ku kuvugira mu ruhame; hariho benshi batashoboraga kuba baragezweho muri ubwo buryo. Yamaze igihe kirekire yigisha ava ku rugo ajya ku rundi ari nako yimenyereza kubana n'imiryango. Kandi mu byo yavugaga byose n'ibyo yakoraga yererezaga izina rya Yesu. |
500 |
Uko niko yakoraga, " afite intege nke, atinya, kandi ahinda umushyitsi mwinshi. Yahindishwaga umushyitsi no gutinya ko inyigisho ze zagaragaza ubumuntu aho kugaragaza ubumana. Mu batware b 'iki gihe nta wabumenye; kuko iyo babumenya, ntibaba barabambye Umwami w'icyubahiro. |
501 |
Ariko, nk'uko byanditswe ngo; 'Ibyo ijisho ritigeze kureba, n'ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w 'umuntu, ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda. ' Ariko Imana yabiduhishurishije umwuka wayo: kuko Umwuka arondora byose, ndetse n 'amayoberane y'Imana. |
502 |
Mbere y'uko ahinduka yahoraga ashaka gukurura abamuteze amatwi akoresheje imvugo ye yuzuye ubutyoza, nyamara ubu bwo ibi byose yarabiretse. Mu gukoresha imvugo yoroheje, Pawulo yashakaga kugeza ku bantu ukuri guhesha ubugingo. |
503 |
Kuvuga ukuri wifashishije ibitekerezo by'ibihimbano bishobora gutera gutwarwa, ariko ukuri kwigishijwe muri ubu buryo ntigutanga ibyo kurya bikenewe mu gukomeza umwizera mu ntambara ahura na zo mu buzima. Imihati ya Pawulo muri Korinto yagize umusaruro. |
504 |
Abantu benshi baretse gusenga ibigirwamana biyegurira gukorera Imana nzima maze haboneka Itorero rinini rishingwa munsi y'ibendera rya Kristo. Uko Pawulo yakomezaga gutsinda yamamaza Kristo byatumye Abayahudi batizera bahagurukira kurushaho kwiyemeza kumurwanya. |
505 |
Muri uru rwandiko yandikiye Itorero ry'i Tesalonike, intumwa Pawulo yashimiye Imana kubera inkuru nziza yo kwiyongera k'ukwizera kwabo. Yaranditse ati: "Bene Data, duhumurizwa ku bwanyu no kwizera kwanyu mu mubabaro wacu wose n 'amakuba; kuko none turi bazima, ubwo muhagaze mushikamye mu Mwami. |
506 |
Imitima yabo yari ifite umwete wo gukorera Umukiza wari warabakijije ubwoba bwo gutinya "umujinya uzatera." Imibereho yabo yari yarabayemo guhinduka gutangaje kubw'ubuntu bwa Kristo, kandi ijambo ry'Uwiteka ryabavugiwemo ryagize imbaraga. |
507 |
Ukuri kwigishijwe kwigaruriye imitima ya benshi maze abantu benshi biyongera ku mubare w'abizera. Muri uru rwandiko rwa mbere, Pawulo yavuze ku buryo yakoze umurimo mu Banyatesalonike. Yavuze ko atashatse kubona abayoboke akoresheje kubeshya cyangwa uburyarya. |
508 |
Yavuze ko abapfuye baba basinziriye ari ntacyo bazi. "Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby 'abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye, akazuka, abe ari ko twizera ko Imana izazana na Yesu, asasinziriye muri we. |
509 |
Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n'ijwi rya marayika ukomeye, n 'impanda y'Imana; nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka. Maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe nabo tuzamurwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere. |
510 |
Bityo Abanyatesalonike bari baragiye basezera ku ncuti zabo zapfuye bafite intimba nyinshi, batiringiye kuzongera kubabona. Igihe urwandiko rwa Pawulo rwafungurwaga kandi rugasomwa, amagambo ahishura uko abapfuye bamera yazaniye abagize Itorero ibyishimo byinshi no guhumurizwa. |
511 |
Pawulo yerekanye ko abazaba bakiriho Yesu aje batazatanga abasinziriye muri Yesu kubona Umwami. Ijwi rya marayika ukomeye n'impanda y'Imana bizagera ku basinziriye; maze abapfiriye muri Kristo babanze kuzuka mbere yuko abazaba bakiriho bahabwa kudapfa. |
512 |
Umucyo mushya watamirij we ukwizera kwa Gikristo maze babona ikuzo rishya mu buzima, urupfu n'umuzuko bya Kristo. Pawulo yaranditse ati : " Abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we. Mbega guhumurizwa gukomeye n'ibyiringiro bihebuje! |
513 |
Abangaba bafiye icyaha cyo kwirengagiza Pawulo abita abana b'ijoro n'ab'umwijima. Atera ubutwari abari maso muri aya magambo: Ariko mwebweho, bene Data, ntimuri mu mwijima, ngo uwo munsi uzabatungure nk'umujura: kuko mwese muri abana b'umucyo n'abana b'amanywa. |
514 |
Abantu bariho mu gihe cyegereje ukugaruka kwa Yesu, bari bakwiye kwakirana imbaraga aya magambo ya Pawulo: "Ariko twebweho, ubwo turi ab 'amanywa, twirinde ibisindisha, twambaye kwizera n'urukundo nk'icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk'ingofero. |
515 |
Ahura n'ibigeragezo bikomeye nk'ibyo Shebuja yahuye nabyo; nyamara ntiyemerera amakuba kwangiza intekerezo ze cyangwa gusenya amahoro y'umutima we. Azi ko igihe ikigeragezo cyihanganiwe, kizamutunganya kandi kirusheho kumwegereza Kristo. |
516 |
Ntabwo basabaga uburenganzira bwo gukurikiza ibitekerezo byabo gusa ahubwo basabaga no kugaragariza Itorero ibitekerezo byabo mu ruhame. Pawulo abonye ibyo, yakanguriye Abanyatesalonike kubaha abari baratorewe kuba mu myanya y'ubuyobozi mu Itorero. |
517 |
Kubwo kwifuza ko abizera b'i Tesalonike bajya bagenda bubaha Imana, intumwa Pawulo yabingingiye kugaragaza kubaha Imana mu mibereho yabo ya buri munsi. Muzi amategeko twahawe n 'Umwami Yesu kubategeka, ayo ari yo. Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana. |
518 |
Kandi akenshi igihe yatandukanaga n'abo yabaga yarigishije, yasabaga Imana kubarinda ikibi no kubafasha kugira ngo babe abavugabutumwa badakebakeba kandi bakorana umwete. Ikintu kimwe mu bihamya bikomeye bigaragaza uguhinduka nyakuri ni urukundo dukunda Imana n'umuntu. |
519 |
Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose. Mwishime iteka; musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. |
520 |
Yabingingiye "kwirinda ikibi n'igisa na cyo cyose; " maze asoza urwandiko rwe n 'isengesho asaba Imana ngo ibeza rwose kugira ngo "umwuka, ubugingo, n'umubiri birindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. Yongeyeho ati, "Ibahamagara ni iyo kwizerwa; no kubikora izabikora. |
521 |
Bumvise ko avuga ibyiringiro by'uko we ubwe azaba akiriho akibonera ukugaruka k'Umukiza. Kubyizera gutya byabateye umunezero n'ubushyuhe mu mitima. Abari bamaze igihe birengagiza inshingano zabo, bakomeje gushimangira ibitekerezo byabo by'ubuyobe. |
522 |
Mu rwandiko rwe rwa kabiri, Pawulo yashatse gukosora imyumvire yabo mibi ku nyigisho ze ndetse anashaka kubereka neza icyo yashakaga kuvuga. Yababwiye ko yagendaga abaratira amatorero yandi abatanga nk'urugero rw'abantu bihangana bafite ukwizera gukomeye kwihanganira akarengane no kubabazwa. |
523 |
Yazamuye intekerezo zabo azigeza ku gihe cyo kugaruka kwa Kristo, ubwo abantu b'Imana bazaruhuka imihati yabo n'ibibahagarika imitima. Yaranditse ati: " Ni cyo gituma ubwacu tubirata mu matorero y 'lmana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n 'amakuba mushinyiriza. |
524 |
Intumwa Pawulo yaravuze ati, " Kugira ngo mutanambuka vuba mukava mu bwenge, cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n 'umwuka cyangwa n 'ijambo cyangwa n 'urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w'Umwami wacu umaze gusohora. |
525 |
Yakomeje ashimangira ko ubutegetsi bw'Ubupapa bwagombaga kuzaharuka bukarwanya ubwoko bw'Imana. Byari kuba iby'ubusa ku Itorero kwitega ukuza k'Umwami wabo mbere y'uko ubu bubasha bw'ubupapa bukora umurimo wabwo wo kurimbura no gutuka Imana. |
526 |
Imana ikura Mwuka wayo ku bakomeza kwinangira bakirengagiza iyi miburo, maze ikabarekera ibinyoma bakunda. Nukorero Pawulo yerekanye umurimo w'ubugome w'imbaraga y'ikibi wagombaga kuzakomeza mu binyejana byinshi by'umwijima n'akarengane mbere yo kugaruka kwa Kristo. |
527 |
Abizera b'i Tesalonike bari baragize ibyiringiro by'uko bagiye guhita bacungurwa, ubu noneho basabwe gukora umurimo wari imbere yabo bafite ubutwari no kubaha Imana. Intumwa Pawulo yababwiye ko batagomba kwirengagiza inshingano zabo cyangwa ngo babe aho gusa bategereze ntacyo bakora. |
528 |
Nyuma y'ubwuzu bwinshi bari bafite bibwira ko bagiye guhita bacungurwa, ibikorwa byo mu buzima bwa buri munsi no kurwanywa bagombaga guhura nako byari kwikuba kabiri. " " Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, ni we uzakomeza mwebwe, abarinde Umubi. |
529 |
Kubwo kuyoboka ukuri badakebakeba, umucyo bari barabonye bagombaga kuwushyira abandi. Intumwa Pawulo yabasabye kudacogora gukora neza, maze yitangaho urugero rwo gukora imirimo y'igihe gito yo muri iyi si ashishikariye kandi akanakorana umurimo wa Kristo umwete mwinshi. |
530 |
Yanenze abari barirunduriye mu bunebwe no gutwarwa bidafite umumaro, maze abategeka "gukorana ituza, ngo babone uko barya ibyo kurya byabo ubwabo. Yabwiye Itorero kwitandukanya n'umuntu wese wari gutsimbarara mu kutita ku nyigisho z'abakozi b'Imana. |
531 |
Yagiye impaka n'Abayahudi mu rusengero maze baranyurwa ku buryo bamwingingiye gukomeza umurimo we muri bo. Umugambi yari afite wo gusura Yerusalemu wamubujije gutinda ariko abasezeranira kuzagaruka "Imana nibashaka. Yari umuntu w 'intyoza w 'umunyabwenge, kandi akaba n 'umuhanga mu byanditswe . |
532 |
Wari umurimo wa Pawulo kwigisha Abanyakorinto bahindutse, akabahugura mu nyigisho zibanze z'ukwizera kwa Gikristo. Byari byaramubereye ngombwa kubigisha nk'abantu batagira icyo bazi ku mikorere y'imbaraga mvajuru mu mutima. Kubw'ibyo ingingo ikomeye yabigishije yari Kristo wabambwe. |
533 |
Yashakaga kubereka ko icyo bakwiriye kwiga bashishikaye ndetse n'umunezero wabo uruta iyindi ari ukuri gutangaje kw'agakiza kabonerwa mu kwihana ukemera Imana no kwizera Umwami Yesu Kristo. Umunyabwenge ahunga umucyo w'agakiza kuko uwo mucyo ukoza isoni inyigisho yiratana. |
534 |
Umuntu watwawe n'iby'isi yanga kwakira agakiza kubera ko kamutandukanya n'ibigirwamana bye by'iby'isi. Pawulo yabonye ko imico ya Kristo igomba gusobanuka mbere yuko abantu bamukunda kandi bakarebesha umusaraba amaso yo kwizera. |
535 |
Aha niho hagomba gutangirira icyo cyigisho kizaba ubumenyi n'indirimbo by'abacunguwe mu bihe bidashira. Mu mucyo w'umusaraba wonyine niho wabonera agaciro nyakuri k'ubugingo bw'umuntu. Imbaraga itunganya y'ubuntu bw'Imana ihindura kamere y'umuntu. |
536 |
Abantu buzuye irari ry'iby'isi ntibashobora gushimishwa n'iby'ijuru; imitima yabo ya kamere kandi itejejwe ntabwo yakwigera inezezwa n'ibitunganye kandi bizira inenge byo mu ijuru; ku buryo biramutse bishobotse ko abantu nk'abo bahinjira, nta kintu na kimwe cyatuma banezerwa. |
537 |
Ibintu bigenga umutima wa kamere bigomba kwigarurirwa n'ubuntu bwa Kristo mbere yuko umunyabyaha aba akwiriye kujya mu ijuru no kunezerezwa no kuba mu muryango w'abamarayika bazira inenge. Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? |
538 |
Nyuma y'aho abandi bakozi barahamusanze bayobowe n'Imana, baza gukora inshingano yabo. Imbuto zabibwe zagombaga kuvomererwa kandi ibi ni byo Apolo yagombaga gukora. Yakurikiye Pawulo mu murimo we, akagenda atanga inyigisho ziruseho kandi agafasha imbuto yabibwe ngo ikure. |
539 |
Yashyikiriye imitima y'abantu ariko Imana ni yo yatumye ikura. Ntabwo ari imbaraga y'umuntu, ahubwo imbaraga y'Imana ni yo ihindura imico. Ababiba n'abavomerera sibo batuma imbuto ikura; bakorera munsi y'ukuboko kw'Imana nk'abakozi bashyizweho nayo, bafatanyije na Yo mu murimo wayo. |
540 |
Icyubahiro n'ikuzo bizana no kugera ku musaruro mwiza biba iby'Umukozi Mukuru. Abagaragu b'Imana bose ntibafite impano zimwe, nyamara bose ni abakozi bayo. Buri wese agomba kwigira ku Mwigisha Mukuru maze agaherako akamenyesha abandi ibyo yamenye. |
541 |
Imana yahaye buri muntu wese mu ntumwa zayo umurimo wihariye. Hari impano zitandukanye nyamara abakozi bose bakwiriye gukorera hamwe bayobowe n'imbaraga itunganya ya Mwuka Muziranenge. Uko bamenyesha abantu ubutumwa bwiza bw'agakiza, benshi bazemera kandi bahindurwe n'imbaraga y'Imana. |
542 |
Nta gusebanya gukwiye kubaho, nta gusenya umurimo w'undi; kandi nta macakubiri akwiriye kubaho. Buri muntu wese Uhoraho yashinze ubutumwa afite umurimo w'umwihariko agomba gukora. Buri wese afite uko ateye yihariye atashobora kwinjizwa mu wundi muntu. |
543 |
Nyamara buri muntu agomba gukora yuzuzanya na bagenzi be. Mu murimo wabo, abakozi b'Imana bagomba kuba umwe. Nta n'umwe ukwiriye kwishyira hejuru ngo yigire icyitegererezo, ngo asebye abakozi bagenzi be cyangwa ngo abafate ko baciye bugufi ye. |
544 |
Ari munsi y'ubutware bw'Imana, buri wese agomba gukora umurimo ashinzwe, akubahwa, agakundwa kandi agaterwa ubutwari n'abandi bakozi. Bose bafatanyije bagomba gukomeza umurimo bakawurangiza. Aya mahame yavuzweho cyane mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Itorero ry'i Korinto. |
545 |
Intumwa Pawulo yerekeza ku "bakozi ba Kristo, " nk' «ibisonga byeguriwe ubwiru bw'Imana,» kandi avuga ku murimo wabo ati: "Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n 'lmana ishimwe rimukwiriye. |
546 |
Ibyo simbyandikiye kubakoza isoni, ahubwo mbyandikiye kubahugura, nk'abana banjye nkunda; kuko nubwo mufite muri Kristo ababayobora inzovu, ntimufite ba so benshi. Ni jye wababyaje ubutumwa bwiza muri Kristo Yesu. Binyuze mu buntu bwa Kristo, abakozi b'Imana bagirwa intumwa z'umucyo n'umugisha. |
547 |
Kubera gusenga mu kuri no kwihangana, bahabwa impano ya Mwuka Muziranenge maze bakajya imbere baremerewe n'umutwaro wo gukiza imitima y'abantu, imitima yabo yuzuye ishyaka ryo kwamamaza insinzi y'umusaraba, bazabona umusaruro w'imirimo yabo. |
548 |
Bamaramaje kutagaragaza ubwenge bwa kimuntu no gukwishyira hejuru, bazakora umurimo utazasenywa n'ibitero bya Satani. Abantu benshi bazava mu mwijima bagere mu mucyo kandi amatorero menshi azahangwa. Abantu bazahinduka atari kubw'abantu ahubwo ari kubwa Kristo. |
549 |
Inarinjye izibagirana; Yesu wenyine, Umuntu w'i Kaluvari, ni we uzagaragara. Abakorera Kristo muri iki gihe bashobora kugaragaza ibintu bimwe biboneye byagaragajwe n'abamamaje ubutumwa bwiza mu gihe cy'intumwa. Bumvaga bihagije mu bitekerezo kandi badashaka kumvira icyo Itorero rivuga. |
550 |
Abantu nk'abo bari bari mu kaga gakomeye ko gushukwa. Imana yashyize mu Itorero, abantu batandukanyije impano nk'abafasha yitoranyirije, kugira ngo bitewe no guhuza ubwenge bw'abantu benshi igitekerezo cya Mwuka gishobore kugerwaho. |
551 |
Abantu bagendera bishingikirije ku bintu bikomeye biranga imico yabo, bakanga gufatanya n'abandi bagize uburambe mu murimo w'Imana, bazahumishwa no kwiyemera, bananirwe gutandukanya ukuri n'ikinyoma. Ibyo twibwira ko bitunganye byonyine ntabwo bihagije kugira ngo bituyobore mu nshingano zacu. |
552 |
Kenshi umwanzi yemeza abantu kwizera ko Imana ari yo ibayoboye kandi mu by'ukuri bakurikiye ibyo umuntu yitekerereje. Ariko nituba maso kandi tukajya inama na bagenzi bacu, tuzasobanukirwa n'ubushake bw'Imana; kuko isezerano ari iri ngo, "Abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka. |
553 |
Ku bavugaga bati: "Jyeweho ndi uwa Pawulo. " undi akavuga ati: "Ariko jyewe ho ndi uwa Apolo"; undi akavuga ati : "Jyeweho ndi uwa Kefa"; undi ati : "Jyeweho ndi uwa Kristo," intumwa Pawulo yarababajije ati:"Mbese Kristo yagabanyijwemo ibice? |
554 |
Pawulo ni we wababambiwe? Cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo? Pawulo na Apolo barumvikanaga Apolo yacitse intege kandi agira agahinda kubera amacakubiri yari mu Itorero ry'i Korinto Mu gihe cy'intumwa igice cy'uburengerazuba cya Aziya Ntoya cyari kizwi nk'intara y'Abaroma yo muri Aziya |
555 |
Efeso, yari umurwa mukuru w'icyo gice, yari isangano rikomeye ry'ubucuruzi. Icyambu cyaho cyari cyuzuye amato kandi inzira zaho zari zuzuye abantu bavuye mu bihugu byose. Nk'uko i Korinto hari hameze, Efeso hari ahantu hagaragara ko hazatanga umusaruro mu ibwirizabutumwa bwiza. |
556 |
Muri icyo gihe Abayahudi bari batataniye mu bihugu byateye imbere, muri rusange bari bategereje kuza kwa Mesiya. Igihe Yohana Umubatiza yabwirizaga, abantu benshi bari baraje i Yerusalemu mu minsi mikuru y'umwaka, bagiye ku nkengero za Yorodani kumwumva. |
557 |
Aho ngaho bari barahumvise Yesu yamamazwa nk'Uwasezeranywe kandi bari barajyanye iyo nkuru nziza mu mpande zose z'isi. Uko ni ko Imana yateguriye inzira umurimo w'intumwa. Aba bavandimwe mu kwizera ntacyo bari bazi ku murimo wa Mwuka Muziranenge. |
558 |
Bityo intumwa Pawulo yabagaragarije ukuri gukomeye kw'ishingiro ry'ibyiringiro bya Gikristo. Yababwiye iby'ubuzima bwa Kristo akiri ku isi n'iby'urupfu rwe rw'agashinyaguro rukojeje isoni. Yababwiye uko Umutware w'ubugingo yari yarashenye ibihindizo by'igituro akazuka atsinze urupfu. |
559 |
Yasubiye mu nshingano Umukiza yahaye abigishwa be ati, "Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n 'Umwana n'Umwuka Wera. Urugero rwabo rutanga icyigisho gikomeye ku Bakristo. |
560 |
Hari abantu benshi bagira iterambere rito mu mibereho y'iby'Imana kubera ko bumva bihagije ku buryo badaca bugufi ngo bige. Banezezwa n'ubumenyi bw'amajyejuru bw'ijambo ry'Imana. Ntibifuza guhindura ukwizera kwabo cyangwa uko bakora, bityo ntibagire umuhati wo kwakira umucyo urenzeho. |
561 |
Kristo ubwe adukangurira kurebera ku gukura kw'ibimera nk'imfashanyigisho itwereka umurimo wa Mwuka w'Imana mu gukomeza ubuzima bw'ibya Mwuka. Amatembagiti y'umuzabibu azamuka ava mu mizi, agakwirakwizwa mu mashami, bigatuma habaho gukura no kurabya ndetse no kubyara imbuto. |
562 |
Uko ni ko imbaraga itanga ubugingo ya Mwuka Muziranenge iva ku Mukiza, ikuzura umuntu ikavugurura ibitekerezo n'ibyo umuntu akunda, kandi ikanatuma ibitekerezo bigezwa ku kumvira ubushake bw'Imana, igashoboza uyakiriye kwera imbuto z'agaciro kenshi z'imirimo myiza. |
563 |
Umuhanzi w'ubu bugingo bw'ibya Mwuka ntaboneshwa amaso, kandi imbaraga z'ubwenge bwa kimuntu ntizishobora gusobanura uburyo nyabwo ubwo bugingo butangwa kandi bukabungabungwa. Nyamara iteka imikorere ya Mwuka ihuza n'ijambo ryanditswe. |
564 |
Nk'uko bimeze mu mibereho y'iby'umubiri ni nako bimeze mu mibereho y'iby'umwuka. Ubuzima bw'umubiri burindwa buri mwanya n'imbaraga y'Imana nyamara ntibubeshwaho n'igitangaza gihutiyeho ahubwo binyura mu gukoresha imigisha yashyizwe hafi yacu. |
565 |
Uko ni ko imibereho y'iby'umwuka ibeshwaho no gukoresha ubwo buryo Imana yatanze. Niba umuyoboke wa Kristo ashaka gukura ngo abe " umuntu ushyitse, ugeze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kisto," agomba kurya ku mutsima w'ubugingo no kunywa ku mazi y'agakiza. |
566 |
Agomba kuba maso, agasenga, agakora, kandi mu bintu byose akumvira amabwiriza y'Imana ari mu ijambo ryayo. Hari irindi somo dushobora kwigira ku byabaye kuri bariya Bayahudi bihanye. Igihe babatizwaga na Yohana, ntibari basobanukiwe bihagije n'icyazanye Yesu nk'Uwishyizeho icyaha cy'abantu. |
567 |
Bari batsimbaraye ku mafuti akomeye. Nyamara umucyo urushijeho kumurika, bemeye Kristo nk'Umucunguzi wabo banezerewe, kandi kubw'iyi ntambwe bateye, yazanye guhinduka mu byo bari bashinzwe. Uko bakiraga ukwizera nyakuri ni nako habayeho guhinduka mu mibereho yabo. |
568 |
Yakomeje kuhakorera ahamara amezi atatu "ajya impaka na bo, abemeza iby'ubwami bw'Imana." Mbere yakiranywe ubwuzu; ariko nk'uko n'ahandi byagenze, nyuma y'aho gato, baramurwanyije cyane. " Bamwe binangiye imitima, banga kwizera batukira inziraya Yesu imbere y'abantu. |
569 |
Efeso ntiwari umugi mwiza kurusha iyindi gusa, ahubwo wari waranasayishije mu byaha kurusha indi mijyi yo muri Aziya. Ubupfumu no kwinezeza kuby'umubiri byari byarabaye gikwira mu baturage. Efeso wari umugi wari ikimenyabose mu gusenga ikigirwamanakazi cyitwaga Aritemi . |
570 |
Ingoro y'icyo kigirwamanakazi cy'Abanyefeso yari ifite ubwiza bwamamaye muri Asiya yose no ku isi. Ubwiza butangaje bw'iyo ngoro, bwayigize icyiratanwa cy'uwo mujyi ndetse n'igihugu cyose. Umuco karande wari waremeje ko ikigirwamana cyari muri iyo ngoro cyaguye kivuye mu kirere. |
571 |
Kuri icyo kigirwamana hari handitsweho inyuguti zanditswe mu buryo bw'ibimenyetso bizeraga ko zifite imbaraga ikomeye. Ibitabo byinshi byari byaranditswe n'abanyefeso bitanga ubusobanuro n'uburyo ibyo bimenyetso bikoreshwa. Ari mu murimo we muri Efeso, Pawulo yahawe impano mvajuru z'umwihariko. |
572 |
Imbaraga y'Imana yaherekeje imihati ye maze abantu benshi bakizwa indwara z'imibiri. " Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye. Ndetse bashyiraga ku barwayi ibitambaro n'imyenda bivuye ku mubiri we, bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo. |
573 |
Nyamara uko ibihe byahaga ibindi, ubupfumu bwari bwaragiye bukorerwa mu ibanga n'Abayuda bagomye." Hari ibyakozwe n'"abahungu barindwi b'umuyuda witwaga Sikewa, umwe mu batambyi bakuru." Babonye umuntu wari uhanzweho na dayimoni, baramubwiye bati, "Turagutegetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga. |
574 |
Uko ni ko batanze igihamya cyo guhinduka nyakuri. Ibyo bitabo by'ubupfumu byari birimo amategeko n'uburyo bwo kuvugana n'imyuka mibi. Yari amategeko agenga kuramya Satani, akaba n'amabwiriza bakurikizaga bamusaba ubufasha no kugira ibyo bamenya bimuturutseho. |
575 |
Iyo abigishwa bagumana ibyo bitabo bari kuba bishyize mu bishuko; kandi iyo babigurisha bari kuba bashyize igishuko imbere y'abandi. Bari barasezereye ubwami bw'umwijima kandi ntibigeze bashidikanya gusenya imbaraga zabwo uko byari kumera kose. |
576 |
Uko niko ukuri kwatsinze imyumvire mibi y'abantu ndetse n'urukundo bakundaga amafaranga. Kubwo kwigaragaza kw'imbaraga ya Kristo, Ubukristo bwagiriye insinzi ikomeye mu cyicaro cy'ubupfumu. Ibyari byabaye byamamaye hose cyane ku rwego Pawulo atabitekerezagaho. |
577 |
Inkuru yaturutse mu Efeso ikwira hose ku buryo ibya Kristo byahawe agaciro gakomeye. Nyuma y'igihe kirekire intumwa Pawulo arangije umurimo we, ibyo byabaye byakomeje kuba mu ntekerezo z'abantu kandi byakomeje kwihanisha benshi bemera ubutumwa bwiza. |
578 |
Bitekerezwa ko ibyerekeranye n'ubupfumu byavuyeho mbere y'amajyambere no kujijuka byo mu kinyejana cya makumyabiri. Nyamara ijambo ry'Imana ndetse n'ubuhamya bukomeye bw'ibigaragara bivuga ko ubupfumu bukorwa muri iki gihe rwose nk'uko bwakorwaga mu gihe cya kera cy'abakonikoni. |
579 |
Uburyo bwa kera bw'ubupfumu, mu by'ukuri ni bumwe n'ubw'iki gihe buzwi nk'uburyo bugezweho bwo gukorana n'imyuka y'abapfuye. Satani aragenda yigarurira intekerezo z'abantu batabarika abiyereka yiyoberanyije mu ishusho y'incuti zabo zapfuye. |
580 |
Hifashishijwe gukorana n'imyuka y'abapfuye, benshi mu barwayi, abapfushije ababo n'abanyamatsiko bavugana n'imyuka mibi. Abantu bose bagerageza kugenza batyo bari mu kaga. Ijambo ry'ukuri ry'Imana rivuga uko Imana ibabona. " Ntimukifatanye n 'imirimoy'ab 'umwijima itagira umumaro, ahubwo muyihane. |
581 |
Nyamara yumvise ko umurimo wo muri Efeso wari ugikeneye ko ahaba, yafashe icyemezo cyo kuhaguma kugeza umunsi wa Pentekote urangiye. Nyamara hari ikintu cyabaye cyatumye yihutira kugenda. Iyi mihango yakururaga imbaga y'abantu bavuye impande zose z'intara. |
582 |
Muri iki gihe ibirori byakorwaga mu byishimo birenze kamere. Iki gihe cy'ibirori cyari ikigeragezo ku bari bamaze kwemera ubutumwa bwiza. Itsinda ry'abizera ryari ryarahuriye mu ishuri rya Turano bari imbogamizi muri ibyo birori, bityo barasuzugurwaga, bakanegurwa kandi bakabatuka uko bishakiye. |
583 |
Imirimo ya Pawulo yari yaratesheje agaciro imisengere ya gipagani, maze ingaruka yabyo iba kugabanyuka kugaragara kw'abazaga mu minsi mikuru y'igihugu ndetse haba no kugabanyuka k'ubwuzu bw'abaramyaga Aritemi. Uruhare rw'inyigisho za Pawulo rwaragiye rurenga abayobotse ukwizera bazwi. |
584 |
Abantu benshi batari baremeye inyigisho nshya ku mugaragaro baje kumurikirwa bigeza ubwo batongeye kwiringira ibigirwamana byabo. Hariho indi mpamvu yo kutanyurwa. Abari barayobotse ubu bucuruzi, babonye inyungu zabo zigabanyuka maze bose bemeza ko iryo hinduka riturutse ku byo Pawulo yakoraga. |
585 |
Abavandimwe be mu kwizera bamaze kumenya akaga kari kibasiye Pawulo, bahise bamucikisha bamukura aho hantu. Abamarayika b'Imana bari boherejwe kugira ngo bamurinde kuko igihe cye cyo gupfa azize ukwizera kwe cyari kitaragera. |
586 |
Maze umunyamabanga w'umugi acecekesha abantu kandi kubera umurimo yakoraga bituma bamutega amatwi. Yegereye abantu mu bitekerezo byabo maze ababwiye ko nta mpamvu y'iyo mivurungano yariho. Ariko rero niba hari ikindi mushaka, kizategekerwa mu rukiko rusanzwe. |
587 |
Umutungo abatambyi b'abapagani ndetse n'abanyamyuga binjizaga wari mu kaga bituma bahagurukira kurwanya Pawulo bivuye inyuma. Iyi yari indi nsinzi y'Ubukristo butsinda ikinyoma n'ubupfumu. Imana yari yarahagurukije umucamanza ukomeye wo kuburanira intumwa yayo no gucecekesha abantu bigaragambyaga. |
588 |
Mu rugendo rwe yaherekejwe na bene se babiri b'inyangamugayo bo muri Efeso ari bo Tukiko na Tirofimo. Imirimo ya Pawulo mu Efeso yari isojwe. Yari yarahakoreye umurimo nta kuruhuka, ahagirira ibigeragezo byinshi n'umubabaro ukomeye. |
589 |
Yari yarigishije abantu mu ruhame no mu ngo, abahugura kandi ababurira n'amarira menshi. Yakomeje kurwanywa n'Abayahudi batigeze bahwema kumutereza rubanda. Amakuru avuga ubuyobe mu matorero yari yarahanze yamuteraga agahinda kenshi. |
590 |
Yatinyaga ko byazagaragara ko yari kuba yararuhiye ubusa. Igihe yamenyaga inzira zakoreshejwe mu kurwanya umurimo we, yararaga amajoro menshi atagohetse, asenga kandi atekereza. Nyamara yasubije amaso inyuma areba i Karuvali, maze n'imbaraga nshya, akomeza kwamamaza Uwabambwe. |
591 |
Yagendaga mu nzira isize amaraso Kristo yari yaranyuzemo mbere. Ntiyigeze areka urugamba kugeza igihe yarambikiye intwaro ze ku birenge by'Umucunguzi. Nta bandi bantu yumvaga yitayeho cyane cyangwa ngo abakorere n'umuhati adacogora nk'abizera b'i Korinto. |
592 |
Pawulo yakoreye mu Banyakorinto mu gihe cy'umwaka n'igice, abaganisha ku Mukiza wabambwe akanazuka nk'inzira yonyine y'agakiza, kandi ababwira ko bagomba kwishingikiriza ku mbaraga ihindura y'ubuntu bw'Umukiza. Bityo Pawulo yari yarakoze ubudacogora akomeza abakiri bato mu kwizera. |
593 |
Yari yarabararikiye kwiyegurira Imana burundu kuko yari azi igihe umuntu atitanze atyo, icyaha kiba gihawe intebe, irari n'ibyifuzo bigakomeza kurwanira gutegeka kandi ibigeragezo bigatera umutimanama kuba mu rujijo. Kwitanga kugomba kuba kuzuye. |
594 |
Buri wese w'umunyantege nke, ushidikanya kandi uri ku rugamba wiyegurira Imana burundu, ashyirwa mu mubano utaziguye n'imbaraga zimubashisha gutsinda. Ijuru rimuba hafi kandi mu gihe cyose cyo kugeragezwa no mu bukene, ashyigikirwa kandi agafashwa n'abamarayika b'abanyampuhwe. |
595 |
Abizera b'Itorero ry'i Korinto bari bakikijwe no gusenga ibigirwamana no kwinezeza k'uburyo bukabije. Igihe intumwa Pawulo yari hamwe nabo, ibyo byabakururaga nta bubasha bukomeye byari bibafiteho. Iki cyari igihe cyo kugeragezwa gukomeye ku Itorero ry'i Korinto. |
596 |
Pawulo ntiyari akiri hamwe na bo ngo abakangurire kugira umwete kandi ngo abafashe mu mihati yabo yo kubaho imibereho ijyanye n'ubushake bw'Imana. Bityo buhoro buhoro, benshi bagiye batezuka ntibagire icyo bitaho maze bemerera kamere kubategeka. |
597 |
Uwahoraga abashishikariza kugera ku rwego rw'ubutungane ntiyari akiri hamwe na bo maze abantu batari bake bari bararetse ingeso zabo mbi igihe bahindukaga, bisuburira mu byaha bikojeje isoni by'ubupagani. Pawulo yababajije uko ibintu byari bimeze maze bamubwira ko Itorero ryigabanyijemo ibice. |
598 |
Ukutumvikana kwari kwarabayeho igihe Apolo yabasuraga kwari kwararushijeho kwiyongera. Abigisha b'ibinyoma bayoboraga abizera gusuzugura inyigisho za Pawulo. Amahame n'amabwiriza bw'ubutumwa bwiza byari byaragoretswe. Ariko ibi ntibyigeze bimutera gutekereza ko yaruhiye ubusa. |
599 |
Yasabye Imana inama afite agahinda mu mutima kandi abogoza amarira. Aba yarahise yishimira kujya gusura Korinto, iyo iyi iza kuba inzira y'ubwenge yo gukurikiza. Nyamara yari azi ko ukurikije uko byari bimeze icyo gihe, abizera ntibari kungukira mu murimo we. |
600 |
Bityo yahereye ko yohereza Tito ngo amutegurire inzira yo kuzabasura nyuma y'aho. Yatangiye gusubiza ibibazo bitandukanye byabajijwe n'Itorero abisobanura neza, kandi ashimangira amahame rusange yari kubageza ku rwego rwo hejuru mu by'umwuka baramutse bayitondeye. |
601 |
Bari bari mu kaga kandi ntiyashoboraga kwihanganira igitekerezo cyamubuzaga kugera ku mitima yabo muri icyo gihe gikomeye. N'umutima wiyoroheje, yababuriye ku byerekeranye n'amakuba bari barimo, kandi abacyahira ibyaha byabo. |
602 |
Yongeye kuberekeza kuri Kristo kandi ashaka kongera kubagaruramo ubushyuhe bwo kwitanga nk'uko bari bameze mbere. Urukundo rukomeye Pawulo yari afitiye abizera b'i Korinto rwagaragariye mu ndamutso zuzuye ukwiyoroshya yoherereje Itorero. |
603 |
Yerekeje imibereho yabo ku gutera umugongo gusenga ibigirwamana, bakaramya kandi bagakorera Imana nyakuri. Yabibukije impano za Mwuka Muziranenge bari barahawe, kandi abereka ko yari amahirwe yabo gukomeza imibereho ya Gikristo kugeza igihe bazashyikira ubutungane no kwera bya Kristo. |
604 |
Yaranditse ati: " Kuko muri byose mwatungiwe muri we, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose, kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe; bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k'Umwami wacu Yesu Kristo. |
605 |
Pawulo yari intumwa yayoborwaga na Mwuka. Ukuri yigishaga abandi yari yaraguhishuriwe "mu iyerekwa" nyamara igihe cyose Uwiteka ntiyahitaga amuhishurira uko abantu be bari bameze. Yari yarashyiriweho kurwanirira Itorero. Yagombaga kurinda abantu nk'uzabibazwa n'Imana. |
606 |
None se ntibyari bikwiriye ko akomeza kwita ku byo bamugezagaho byerekeranye no kwikorera ibyo bishakiye n'amacakubiri byari bibarimo? Amagambo yo kubacyaha yaboherereje yari yaranditswe ayobowe na Mwuka w'Imana nk'uko byari byarabaye no ku zindi nzandiko ze izo ari zo zose |
607 |
Intumwa Pawulo ntacyo yavuze ku bigisha b'ibinyoma bashakaga kurimbura imbuto z'umurimo we. Kubera umwijima n'amacakubiri byari mu Itorero, yirinze kubarakaza avuga abo bigisha b'ibinyoma. Yatinyaga ko bamwe bazazinukwa ukuri burundu. |
608 |
Yaberekeje ku murimo yakoreraga hagati muri bo nk'uw'"umwubatsi mukuru w'ubwenge," wari warashinze urufatiro abandi bubakiyeho. Nyamara ntabwo ubwe yigeze yishyira hejuru; kuko yavuze ati: "kuko twembi Imana ari yo dukorera. |
609 |
Ntiyigeze agaragaza ubwenge bwe bwite ahubwo yazirikanye ko imbaraga mvajuru yonyine ari yo yamushoboje kwigisha ukuri mu buryo bunezeza Imana. Mu bintu bibi byari bikomeye cyane byari byaragwiriye mu bizera b'i Korinto harimo ugusubira mu mico myinshi ikojeje isoni y'ubupagani. |
610 |
Umuntu umwe wari warihanye yari yarasubiye inyuma cyane ku buryo yanicaga amabwiriza yoroheje y'imyitwarire myiza n'abapagani bubahirizaga. Intumwa Pawulo yasabye Itorero gukura "uwo munyabyaha" hagati muri bo. Yarabahuguye ati: " Ntimuziy 'uko agasemburo gake gatubura irobe ryose ? |
611 |
Kristo ubwe yari yaratanze inama zumvikana z'uburyo ibibazo nk'ibyo byagombaga gukemurwa. Umukiza yari yaratanze inama ati: "Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye: nakumvira, uzaba ubonye mwene so. |
612 |
Ariko natakumvira, umuteze undi cyangwa babiri, ngo 'Ijambo ryose rikomere mu kanwa k'abagabo babiri cyangwa batatu. ' Kandi niyanga kumvira abo, uzabibwire Itorero: niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk'umupagani cyangwa umukoresha w'ikoro. |
613 |
Yarabajije ati: "Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangara kuburanira ku bakiranirwa? Ntaburanire ku bera? Ntimuzi yuko abera bazacira ab'isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab'isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z 'ibintu bito hanyuma y 'ibindi? |
614 |
Ntimuzi ndetse yuko tuzacira n'abamarayika urubanza? Nkaswe iby'ubu bugingo! Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by 'ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n 'ltorero, ngo abe ari bo bazica? |
615 |
Ibyo mbivugiye kubakoza isoni. Mbese koko, nta munyabwenge n'umwe uba muri mwe, wabasha gucira bene se urubanza? Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera? Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo |
616 |
Akenshi tuzahura n'ikigeragezo cyo kumva ko uburenganzira bwacu bwavogewe, ndetse ibyo ntibizabura kuba n'igihe nta mpamvu nyayo yo gutekereza gutyo. Igihe batekereje ko bahemukiwe n'abavandimwe babo mu kwizera, bamwe bazajya kubarega mu butegetsi aho gukurikiza itegeko ry'Umukiza. |
617 |
Abakristo ntibari bakwiriye kwitabaza inkiko mu gukemura ibyo batumvikanaho bishobora kuvuka mu bagize Itorero. Ibyo bibatandukanya bikwiriye gukemurirwa muri bo ubwabo cyangwa bigakemurwa n'Itorero hakurikijwe inama Kristo yatanze. |
618 |
Nubwo hashobora kuboneka kurenganywa, umuyoboke w'Umugwaneza kandi wiyoroshya ari we Yesu, azemera "guhuguzwa" aho kugira ngo agaragarize ab'isi ibyaha bya mwene se bahuje Itorero. Kuregana mu nkiko kuba hagati y'abavandimwe mu kwizera bisebya umurimo wo kwamamaza ukuri. |
619 |
Abakristo bajya kuregana mu mategeko bateza Itorero gusekwa n'abanzi baryo kandi batuma imbaraga z'umwijima zitsinda. Bongera gukomeretsa Kristo kandi bakamukoreza isoni mu ruhame. Igihe birengagije ubuyobozi bw'Itorero, baba basuzuguye Imana yahaye Itorero ubutware rifite. |
620 |
Muri uru rwandiko Pawulo yandikiye Abanyakorinto, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo abereke imbaraga ya Kristo yo kubarinda ikibi. Yari azi ko nibemeranya n'ibyo bamenyeshejwe, bajyaga gukomerera mu mbaraga y'Ishoborabyose. |
621 |
Mu buryo bwo kubafasha gutandukana no kuba mu bubata bw'icyaha bakakira ubutungane bwuzuye bubaha Uwiteka, Pawulo yabashishikarije kumvira amabwiriza y'uwo bari bariyeguriye igihe bahindukaga. Yaravuze ati: "Muri aba Kristo, ntimuri abanyu . |
622 |
Umutima we wari wuzuye urukundo nyakuri yari afitiye abizera b'i Korinto. Yifuzaga ko bagaragaza ubutungane bwo mu mutima bwari kubakomeza bagahangana n'ibigeragezo. Yari azi ko bazabangamirwa n'abayoboke ba Satani kuri buri ntambwe y'urugendo rwa Gikristo kandi ko bazarwana nabo buri munsi. |
623 |
Bagombaga kwirinda ubuhendanyi bw'umwanzi, bakarwanya ingeso za kera n'imigirire ya kamere kandi bakaba maso basenga. Abizera b'i Korinto bari bakeneye kumenyera ibintu by'Imana mu buryo bwimbitse. Icyo bari barabonye ni imirasire ya mbere y'ubwo bwiza bwayo. |
624 |
Icyo Pawulo yabifurizaga cyari uko bakuzuzwa ubutungane bw'Imana, bagakurikizaho kumenya uwo imirambagirire ye yari imeze nk'umuseke, kandi bagakomeza kumenya ibye kugeza ubwo binjiye mu manywa y'ihangu yo kwizera gutunganye kuva mu butumwa bwiza. |
625 |
Mu mikino yose yakorerwaga mu bagiriki n'abaroma, gusiganwa abantu biruka n'amaguru byari ibya kera cyane kandi byahabwaga agaciro cyane. abami, abanyacyubahiro n'abategetsi bazaga kureba ayo marushanwa. Amarushanwa yagengwaga n'amabwiriza akomeye atarashoboraga kujuririrwa igihe wayishe. |
626 |
Abifuzaga ko amazina yabo yashyirwa mu bazarushanirwa igihembo bagombaga kubanza kwitoza bikomeye. gutwarwa n'ipfa ryashoboraga kwangiza umubiri cyangwa ukundi kwinezeza kwashoboraga kugabanya imbaraga z'ubwenge n'iz'umubiri byari bibujijwe cyane. |
627 |
Kugira ngo umuntu yizere gutsinda muri iri rushanwa ryasabaga imbaraga n'umuvuduko, imihore y'umubiri yagombaga kuba ifite imbaraga kandi inanutse kandi n'imyakura ikaba ikora neza. batangiriraga rimwe maze guhangwa amaso y'abaje kubareba bikabatera kwiyemeza kubona insinzi. |
628 |
Abashinzwe imikino babaga bicaye hafi y'aho batangirira n'aho barangiriza kugira ngo bakurikirane irushanwa kuva mu itangiriro ryaryo kugera ku musozo kandi ngo bashobore guha igihembo uwatsinze nyakuri. Muri aya marushanwa habagamo ingorane zikomeye. |
629 |
Abantu bamwe ntibakiraga ubumuga mu buzima bayakuragamo. byari ibisanzwe ko bamwe bagwa mu nzira, bakava amaraso mu kanwa no mu mazuru kandi rimwe na rimwe hari uwapfaga ari hafi kurangiza ngo ahembwe. imyiteguro yabagamo imyitwarire myiza, kurya ibyokurya bikwiriye ndetse no kwirinda. |
630 |
Mbega uburyo ari ingenzi cyane ko umukristo ubona ko inyungu z'iteka ryose agamije zibangamiwe akwiriye kwegurira ipfa n'irari rye mu bushake bw'imana! ntakwiriye na rimwe kwemera kurangazwa n'ibishimisha n'ibinezeza n'imibereho yoroheje |
631 |
Ingeso ze zose n'ibyo akunda bigomba kugengwa n'imyifatire idakebakeba. intekerezo zimurikiwe n'inyigisho ziva mu ijambo ry'imana kandi zikayoborwa na mwuka wayo nizo zihinduka umugenga w'imikorere yacu. ni ko bimeze no ku mukristo. |
632 |
Uko yegera aho irushanwa rirangirira niko azakomezanya ishyaka riruseho no kwiyemeza kurusha igihe yatangiriye isiganwa. turaharanira guhabwa igihembo gifite agaciro kanini, ari cyo kamba ry'ubugingo buhoraho. icyaha kimwe gikomeje gukorwa kirahagije kugira ngo cyonone imico kandi kikayobya abandi. |
633 |
Isiganwa ntiritsinda uzi kwiruka cyane cyangwa ngo urugamba rutsinde umunyambaraga gusa. umukiranutsi w'umunyantege nke kuruta abandi kimwe n'umunyambaraga ukomeye, bashobora kwambara ikamba ry'ikuzo ryo kudapfa. pawulo yatinyaga ko yasigara agaragara ko ataboneye kandi amaze kubwiriza abandi. |
634 |
Yabonye ko niba mu mibereho ye adashyize mu bikorwa amahame yizeraga kandi yabwirizaga, ibyo yari gukorera abandi byari kumubera imfabusa. intego imwe rukumbi yari imbere ye kandi yaharaniraga kugeraho yari "ugukiranuka kuva ku mana kuzanwa no kwizera kristo. |
635 |
Yakomeje gutumbira icyo yashakaga guhabwa kandi yaharaniraga kugera kuri iyi ntego yubahiriza itegeko ry'imana. amagambo ye, ibyo yakoraga n'irari rye byose byagengwaga na mwuka w'imana. yabingingiye kurwana bakurikije amategeko, bagaharanira ubutungane n'imyitwarire myiza buri munsi. |
636 |
Yabasabye kwiyambura ikibaremereye cyose no gukomeza berekeza ku ntego y'ubutungane bubonerwa muri kristo. Pawulo yeretse abanyakorinto imibereho y'abisirayeli ba kera, abereka imigisha bahawe kubwo kubaha kwabo ndetse n'ibihano byakurikiye kutumvira kwabo. |
637 |
Yabibukije uburyo butangaje abaheburayo bayobowe bavanwa mu misiri barinzwe n'igicu ku manywa n'inkingi y'umuriro nijoro. uko ni ko bambukijwe inyanja itukura mu mahoro mu gihe abanyamisiri bose barohamye ubwo bageragezaga kwambuka muri ubwo buryo. |
638 |
Kubera ibi bikorwa imana yari yarazirikanye isirayeri nk'itorero ryayo. "bose bagasangira bya byokurya by 'umwuka na bya byokunywa by 'umwuka, kuko banywaga ku gitare cy 'umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari kristo. |
639 |
Mu ngendo zabo zose, abaheburayo bari bayobowe na kristo. igitare cyakubiswe cyashushanyaga kristo wagombaga kuzavushwa amaraso kubera ibyaha kugira ngo umugezi w'agakiza utembe ku bantu bose. intumwa pawulo yashishikarije abizera b'i korinto kwigira ku byabaye kuri isirayeri. |
640 |
Yaravuze ati: ''ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk'uko bo babyifuje yaberetse uko gukunda kwinezeza mu by'isi byari byarateguriye inzira ibyaha byatumye imana ibahana. nyamara pawulo ntiyari kubemerera kudohoka cyangwa gucika intege. |
641 |
Idini rishaka gusa gushimisha umuntu mu byo abona, mu byo yumva, n'ibyo arya, cyangwa rikemerera abantu gukora ibyo bishakiye ntabwo ari idini rya kristo. kandi twese twujujwe umwuka umwe. umubiri si urugingo rumwe ahubwo ni nyinshi. |
642 |
Ikirenge cyavuga kiti 'ko ntari ikiganza sindi uwo ku mubiri ', ibyo ntibyatuma kiba kitari icyo ku mubiri. kandi ugutwi kwavuga kuti ' ko ntari ijisho, sindi uwo ku mubiri ', ibyo ntibyatuma kuba kutari uko ku mubiri. mbese iyo umubiri wose uba ijisho, kumva kwabaye he? |
643 |
Iyo wose uba kumva, kunukirwa kwaba he? ariko imana yashyize ingingo mu mubiri izigenera aho ishatse zose uko zingana mbese noneho iyo zose ziba urugingo rumwe, umubiri uba warabaye he? ariko noneho ingingo ni nyinshi, naho umubiri ni umwe |
644 |
Ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti 'nta cyo umariye ', cyangwa umutwe ngo ubwire ibirenge uti 'nta cyo mumariye. '... imana yateranije umubiri hamwe, urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kiruta izindi, kugira ngo umubiri utirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane. |
645 |
Urwego rwo hejuru mu kwizera umuntu yakwirata uko rwaba rumeze kose, niba umutima we utuzuye gukunda imana na bagenzi be, uwo ntabwo ari umwigishwa nyakuri wa kristo. nubwo yagira kwizera gukomeye ndetse n'imbaraga yo gukora ibitangaza ariko adafite urukundo, ukwizera kwe kuba nta gaciro gufite. |
646 |
Ashobora kwerekana ko afite ubugwaneza bwinshi, ariko niba ashobora no gutanga ibyo atunze byose kugira ngo agaburire abakene nyamara abitewe n'indi mpamvu itari urukundo nyakuri, iki gikorwa nticyatuma yemerwa n'imana. Ibyishimo biboneye bituruka mu gucishwa bugufi. |
647 |
Imico idakebakeba kandi y'ubupfura yubatse ku rufatiro rwo kwihangana, urukundo no kwiyegurira ubushake bw'imana.urukundo "ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu." urukundo rumeze nk'urwa kristo rwishimira imigambi n'ibikorwa by'abandi. |
648 |
Ntabwo rugaragaza amakosa yabo atari ngombwa; ntirwumva amazimwe, ahubwo rutekereza ibyiza by'abandi. Urukundo "ntirwishimira gukiranirwa kw'abandi, ahubwo rwishimira ukuri; rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. |
649 |
Uru rukundo "ntirwigeze rutsindwa." ntirushobora guta agaciro karwo; ni umuco mvajuru. nk'ubutunzi butagira akagero, nyirarwo azarwinjirana mu marembo y'umurwa w'imana. "Ariko noneho hagumyeho kwizera n'ibyiringiro n'urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo. |
650 |
Yavuze ko nyuma yo gupfa rwe, kristo "yazutse ku munsi wa gatatu nk'uko ibyanditswe byari byarabivuze. " kandi amaze kuzuka "yabonekeye kefa maze akabonekera abo cumi na babiri, hanyuma akabonekera bene data basaga magana atanu muri abo benshi baracyariho n'ubu ariko bamwe barasinziriye. |
651 |
Nyamara nubwo umurimo we i Tirowa wagendaga neza, ntiyashoboraga kuhatinda. "Guhagarika umutima kubera amatorero yose", ariko by'umwihariko Itorero ry'i Korinto, byari bimuremereye mu mutima. Yanditse ku byamubayeho agira ati: "Nabuze uko nduhura umutima wanjye kuko ntasanzeyo Tito mwende Data. |
652 |
Yahereye ko ava i Tirowa arambuka ajya i Makedoniya, aho yahuriye na Timoteyo i Filipi. Yaje kwandika ati: "Imibiri yacu ntirakaruhuka na hato, ahubwo twababajwe uburyo bwose. Inyuma hari intambara, imbere hari ubwoba. Ariko Imana ihumuriza abicisha bugufi, yaduhumurishije kuza kwa Tito. |
653 |
Uko kwihana kuzanwa mu mutima n'ubuntu mvajuru, kuzatuma habaho kwicuza icyaha no kukireka. Izo ni zo mbuto intumwa yavuze ko zari zarabonetse mu mibereho y'abizera b'i Korinto. Pawulo yarabandikiye ati: "Mbega ibyiza mwazaniwe n 'agahinda gahuje n 'ibyo Imana ishaka! |
654 |
Uwo mutwaro wari uremereye cyane ku buryo kuwihanganira byari bimukomereye. Abigisha b'ibinyoma bari baragerageje kumwangisha abizera no gushimangira inyigisho zabo bwite zigasimbura ukuri k'ubutumwa bwiza. Impungenge no gucika intege byari bigose Pawulo bigaragarira muri aya magambo: ". |
655 |
Icyo gihe hateganywaga abagomba gutwara imibavu kandi igihe abasirikari bagarukanaga insinzi bagenda kuri gahunda, impumuro y'imibavu ku bafashweho iminyago yari impumuro y'urupfu yerekanaga ko igihe cyo kwicwa kwabo cyegereje. |
656 |
Ariko ku bafashwe nk'imbohe bababariwe n'ababafashe, batagomba kwicwa, iyo yari impumuro y'ubugingo kubera ko yaberekaga ko bari hafi kubohorwa. Icyo gihe Pawulo yari yuzuye ukwizera n'ibyiringiro. Nk'umubavu uhumura neza, impumuro y'ubutumwa bwiza yagombaga gukwirakwizwa ku isi yose. |
657 |
Ubutumwa bwari kubera impumuro y'ubugingo itanga ubugingo abari kwemera Kristo; ariko ku bari gukomeza kwinangira mu kutizera, ubutumwa bwari kubabera impumuro y'urupfu izana urupfu. Amaze kubona ukuntu umurimo wagukaga, Pawulo yaratangaye ati: "Kandi ibyo ni nde ubikwiriye. |
658 |
Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe cyangwa zanditswe na mwe nk'uko abandi bamwe bajya bazishaka? Abizera bajyaga ahandi hantu akenshi batwaraga inzandiko z'ubuhamya zivuye mu Itorero bari basanzwe babarizwamo; ariko abayobozi, abahanze ayo matorero bo ibi ntibyabarebaga |
659 |
Abizera b' i Korinto bari barakuwe mu gusenga ibigirwamana bakayoboka ukwizera kuvugwa n'ubutumwa bwiza, ubwabo nibo bari inzandiko zo guhamya Pawulo yari akeneye. Pawulo yafataga abavandimwe be mu kwizera b'i Korinto nk'abahamya be. |
660 |
Icyerekana ko ari intumwa cyanditswe ku mitima y'abo bahindutse kandi bigahamywa n'imibereho yabo yahinduwe mishya. Kristo we byiringiro by'ikuzo, atura muri bo. Umubwiriza w'ijambo ry'Imana akomezwa n'ibi bimenyetso by'umurimo we. |
661 |
Muri iki gihe abagabura batowe na Kristo bakwiriye kugira ubuhamya nk'ubwo Itorero ry'i Korinto ryagaragarije mu mirimo ya Pawulo. Ariko nubwo muri iki gihe hari ababwiriza benshi, habuze cyane abagabura bashoboye kandi bera- abantu buzuye urukundo rwabaga mu mutima wa Kristo. |
662 |
Nyamara abo Uwiteka aha umugisha w'imbaraga no guhirwa mu murimo we ntabwo birata. Bazi ko bagomba kumwishingikirizaho rwose, basobanukiwe ko bo ubwo nta mbaraga bafite. Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b 'isezerano rishya. |
663 |
Iminwa ye ikozwaho ikara ryaka umuriro ryo ku rutambiro, kandi yerereza Yesu we byiringiro rukumbi by'umunyabyaha. Abamwumva bamenya ko yiyegereje Imana mu isengesho rivuye ku mutima kandi rifite icyo rihindura. Ahabwa imbaraga zo gusenya ibihome bya Satani. |
664 |
Igihe abwira abantu urukundo rw'Imana, imitima irameneka maze benshi bakabaza bati: "Nkore iki kugira ngo nkizwe? Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu |
665 |
Ntabwo bigeze bashaka guhuza kwizera n'inyigisho byabo n'ibyifuzo by'ababumvaga, cyangwa ngo bareke kuvuga ukuri kwa ngombwa kwerekezaga ku gakiza kugira ngo batume inyigisho zabo zikundwa b'abantu. Ihitamo abantu, abantu bafite ubusembwa ngo babe ibikoresho mu gusohoza imigambi yayo. |
666 |
Ubutunzi butagereranywa bwashyizwe mu nzabya z'ibumba. Imigisha y'Imana igomba kugezwa ku batuye isi binyuze mu bantu. Binyuze muri bo kandi, ikuzo ryayo rigomba kumurika mu mwijima w'icyaha bantu. Mu ivugabutumwa ryuje urukundo, bagomba gusanga abanyabyaha n'abakene bakabayobora ku musaraba. |
667 |
Yaranditse ati: "Dufite amakuba impande zose, ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, turarenganywa ariko ntiduhanwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiriyacu. |
668 |
Muri uko kubabazwa umubiri binyuze mu bukene n'imiruho, imibereho y'aba bakozi ba Kristo yahamanyaga n'urupfu rwa Kristo. Nyamara icyabateraga urupfu nicyo cyazaniraga ubugingo bw'umwuka n'ubuzima Abanyakorinto bizeraga ukuri bakagirwa abaragwa b'ubugingo buhoraho. |
669 |
Kubera ibyo, abayoboke ba Kristo bagombaga kwigengesera kugira ngo kubwo gusuzugura no kudakundana, batongera imiruho n'ibigeragezo by'abakozi ba Kristo. Ntiyishakiraga ubutunzi, icyubahiro no kwinezeza yemeranya n'imitekerereze y'isi. |
670 |
Nubwo yari mu kaga ko kwicwa azira ukwizera yari yarabwirije Abanyakorinto, ntabwo yigeze atinya kuko yari azi ko Uwari warapfuye hanyuma akazuka ari we uzamuzura mu bapfuye kandi akazamwerekana imbere ya Data wa twese. Ntabwo intumwa zabwirije ubutumwa bwiza kugira ngo zishyire hejuru. |
671 |
Ahubwo ibyiringiro byo gukiza abantu ni byo byatumye barundurira imibereho yabo mu gukora uyu murimo. Kandi ibi byiringiro ni byo byatumye badacika intege bitewe n'akaga kabatinyishaga cyangwa umubabaro barimo. Iyi ntwari y'umusaraba, yambaye intwaro zose z'Imana, yakomeje kujya imbere mu ntambara. |
672 |
Amagambo ye y'ubutwari yamuhinduye umuneshi mu rugamba. Yahanze amaso ye ku ngororano izahabwa indahemuka, maze atera hejuru mu ijwi ryo gutsinda ati: " Kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye. |
673 |
Yaranditse ati: "Kuko muzi ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo ukoyari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe. Muzi aho yamanutse ava, no gucishwa bugufi yamanutse akageraho. Ntabwo yigeze agira ikiruhuko na kimwe hagati y'umusaraba n'ikamba. |
674 |
Incuro nyinshi Pawulo yasubiye mu magambo yagiye avuga kugira ngo abazasoma urwandiko rwe bazashobore gusobanukirwa neza uburyo butangaje Umukiza yicishije bugufi ku bwabo. Pawulo yerekanye Kristo nk'uko yari ari igihe yari ku rwego rumwe n'Imana ndetse agahabwa ikuzo n'abamarayika. |
675 |
Intumwa yavuze inzira Kristo yanyuzemo kugeza ubwo yageze ku rwego rwo hasi cyane rwo gucishwa bugufi. Pawulo yari azi ko Abanyakorinto nibasobanukirwa igitambo gitangaje cyatanzwe na Nyiricyubahiro wo mu ijuru, ukwikunda kose kwari guhezwa mu mibereho yabo. |
676 |
Yerekanye ukuntu Umwana w'Imana yiyambuye ikuzo rye, yihitiramo kwambara kamere muntu maze yicisha bugufi nk'umugaragu, arumvira yemera gupfa "ndetse urupfu rwo ku musaraba, " kugira ngo akure umuntu mu gusyigingira maze amugeze mu byiringiro, ibyishimo n'ijuru. |
677 |
Iyo twize imico y'Imana mu mucyo w'umusaraba tubona impuhwe, kwiyoroshya n'imbabazi bivanze n'ubutungane n'ubutabera. Ku ntebe y'ubwami tuhabona Ufite inkovu mu biganza, ku birenge no mu rubavu. Izo nkovu ni ibimenyetso by'imibabaro yihanganiye kugira ngo yunge umuntu n'Imana. |
678 |
Tubona Data wa twese, Uhoraho, utuye mu mucyo utegerwa nyamara utwakira binyuze mu byo Umwana we yakoze. Igicu cyo kwihorera cyagaragazaga umubabaro no kubaho nta byiringiro gusa, mu mucyo umurikaga uva ku musaraba iki gicu gihishura amagambo y'Imana ivuga iti: "Urakabaho, munyabyaha, urakabaho! |
679 |
Mwe abicuza, bantu bizera, murakabaho! Natanze incungu! Iyo twitegereje Kristo, twishingikiriza ku rukundo rutagereranywa Tugira umuhati wo kuvuga iby'uru rukundo ariko ntitubone uko turuvuga" "Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b 'lmana |
680 |
Igihe yandikaga ku by'imirimo yabakoreye, yarabajije ati: " Ni nde wigeze kuba umusirikare akitunga? Ni nde utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo? Cyangwa se ni nde uragira ishyo ntarikame? Mbese ibyo mbivuze nk'umuntu gusa, cyangwa amategeko na yo ntavuga atyo? |
681 |
Byanditswe mu mategeko ya Mose ngo "Ntugahambire umunwa w 'inka ihonyora ingano. " Mbese inka ni zo Imana yitaho gusa, cyangwa se yabivuze ku bwacu? Yee, si ugushidikanya byanditswe ku bwacu, kuko umuhinzi akwiriye guhinga afite ibyiringiro, kandi umuhuzi akwiriye guhura yiringira ko azahabwaho |
682 |
Gutanga icyacumi wari umugabane umwe muri gahunda y'Imana yo gushyigikira umurimo wayo. Impano nyinshi n'amaturo byari byarasobanuwe neza n'Imana. Mu mikorere ya Kiyuda, abantu bari barigishijwe kugira umutima wo kuba abanyabuntu mu gushyigikira umurimo w'Imana no guha ubufasha ababukeneye. |
683 |
Mu bihe bimwe by'umwihariko hatangwaga amaturo y'ubushake. Mu gihe cy'isarura n'imiganura, imbuto zeze mbere mu murima -zaba ibinyampeke, imizabibu, n'amavuta- byari byareguriwe kuba ituro riturwa Uwiteka. Guhumba no gusarura ibyasigaraga mu mpera z'umurima byarekerwaga abakene. |
684 |
Imiganura y'ubwoya bw'intama bwabonekaga igihe intama zakemurwaga n'imiganura y'impeke mu gihe cy'isarurwa ry'ingano byahabwaga Uwiteka. Uko ni nako byari bimeze ku buriza bw'amatungo yose kandi habagaho ikiguzi cyo gucungura umuhungu w'imfura. |
685 |
Imbuto z'umuganura zagombaga gushyirwa Uwiteka mu buturo bwera kandi zari zigenewe abatambyi. Muri iyi gahunda yo gutanga icyacumi, Uwiteka yashakaga kwigisha Abisirayeli ko agomba kuba nyambere muri byose. Ikintu cyose bari batunze cyari icy'Imana; naho bo bakaba ibisonga by'umutungo wayo. |
686 |
Si umugambi w'Imana ko Abakristo bafite amahirwe arenze cyane ay'ishyanga rya Isirayeli ryari rifite batanga ibiri hasi y'ibyo Abisirayeli batangaga. Umukiza yaravuze ati: "Uwahawe byinshi wese, azabazwa byinshi; n'uweguriwe byinshi, ni we bazarushaho kwaka byinshi. |
687 |
Kugira ubuntu byasabwaga Abaheburayo bwari uburyo bwo gutuma ishyanga ryabo ryunguka, ariko muri iki gihe umurimo w'Imana ukorwa ku isi yose. Kristo yashyize ubutunzi bw'ubutumwa bwiza mu biganza by'abayoboke be kandi yabahaye inshingano yo kwamamaza inkuru nziza y'agakiza ku batuye isi bose. |
688 |
Ni iby'ukuri ko inshingano zacu ziruta iz'Abisirayeli ba kera. Uko umurimo w'Imana ugenda waguka ni ko guhamagarirwa kuwitabira biziyongera. Iyaba abiyita Abakristo bazaniraga Imana icyacumi n'amaturo byabo bakiranutse, inzu yayo y'ubutunzi yakuzura. |
689 |
Ntabwo habaho ibiterane byo kumurika ibintu bitandukanye, ibitaramo bya tombora n'ibirori byo kwishimisha kugira ngo haboneke amafaranga yo gushyigikira ubutumwa bwiza. Abantu bashukishwa gukoresha umutungo wabo mu kwinezeza, mu guhaza ipfa, kwirimbisha no gutunganya neza aho batuye. |
690 |
Abizera benshi ntibazuyaza gutanga byimazeyo no gusesagura amafaranga bayatanga kuri ibi. Nyamara igihe basabwe gutanga ibijya mu mutungo w'Uwiteka kugira ngo umurimo we kuri iyi si ujye mbere, bashaka urwitwazo. Ariko mwebwe mwarabinyimye. |
691 |
Data wo mu ijuru yatanze Umwana we w'ikinege ku bwacu; kandi Kristo amaze gutanga ibyo yari afite byose, yaritanze ubwe kugira ngo umuntu akizwe. Umusaraba w'i Kaluvari ukwiriye gutera umuyoboke wese w'Umukiza gutangana ubuntu. |
692 |
Biringira kugira umunezero no kumererwa neza; ariko basarura ubutindi n'urupfu. Igihe cyose Imana igiha abana bayo imigisha, bategetswe kuyigarurira umugabane isaba. Ubwo nibwo bazabona imigisha myinshi. Igihe abavugabutumwa bashyigikiwe n'abazera, umurimo urushaho kujya mbere. |
693 |
Nyamara igihe abantu badatanga ubufasha bwabo bitewe n'ubugugu bwabo, amaboko y'abavugabutumwa aratentebuka kandi akenshi umurimo w'ingirakamaro bagombaga gukora uradindira. Mu mirimo itandukanye ikorwa ku isi, yaba iy'ubwenge cyangwa iy'amaboko, abakozi badahemuka bashobora kubona ibihembo byiza. |
694 |
Mbese umurimo wo kwamamaza ukuri no kuyobora abantu kuri Kristo ntufite agaciro kanini kurusha undi murimo wose usanzwe? Ese abiyeguriye gukora uyu murimo ntibakwiriye kugenerwa ibihembo bikwiriye? Ndetse n'abakene bakwiye kuzanira Imana amaturo yabo |
695 |
Bagomba kugabana ku buntu bwa Kristo bigomwa kugira ngo bafashe abafite ubukene bwinshi kurusha ubwabo. Impano y'umukene, imbuto yo kwiyanga kwe igera imbere y'Imana nk'umubavu uhumura neza. Kristo yakanguriye abigishwa be kuzirikana uyu mugore wari waratanze "icyo yari atezeho amakiriro. |
696 |
Yahaye agaciro impano y'uwo mugore kurusha amaturo menshi y'abo batangaga nta kwigomwa. Mu butunzi bwabo bwinshi bari batanze umugabane mutoya. Kugira ngo atange ituro rye, uyu mupfakazi yigomwe n'ibyagombaga kumubeshaho, yizera ko Imana ari yo izamuha ibyo akeneye. |
697 |
Umukiza yamuvuzeho ati, "Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta ibyo abandi bose batuye. Muri ubwo buryo Yesu yigishije ko agaciro k'impano katabarirwa ku kuntu ingana, ahubwo gaterwa n'igitanzwe ndetse n'impamvu iteye umuntu gutanga. |
698 |
Ubwo bushake bwo kwitanga abizera b'i Makedoniya bagaragaje bwaje ari ingaruka yo kwitanga kwabo n'umutima wose. Bayobowe na Mwuka w'Imana "babanza kwitanga ubwabo biha Umwami " , maze hanyuma bagira ubushake bwo gufata ku butunzi bwabo batangana umutima ukunze bashyigikira ubutumwa bwiza. |
699 |
Ntabwo byari ngombwa kubahatira gutanga ahubwo banezejwe no kugira ayo mahirwe yo kwigomwa ndetse n'ibyari kubabeshaho kugira ngo bashobore gufasha abandi. Igihe Pawulo yageragezaga kubabuza bamwingingiraga kwemera ituro ryabo. |
700 |
Mu kwiyoroshya kwabo no kuba indahemuka n'urukundo bari bafitiye bene se, bishimiye kwigomwa maze buzuzwa gutangana ubuntu. " "Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose; . |
701 |
Gutangana ubuntu kwabo kwahamije ko bataherewe ubuntu bw'Imana ubusa. Ni iki cyashoboraga gutuma bagira ubwo buntu bwo gutanga uretse kwezwa na Mwuka? Mu maso y'abizera ndetse n'abatizera cyari igitangaza cy'ubuntu Kugubwa neza mu by'umwuka byomatanye no gutangana ubuntu kwa Gikristo |
702 |
Abayoboke ba Kristo bakwiriye kunezezwa n'amahirwe bafite yo kugaragariza mu mibereho yabo ineza y'Umucunguzi wabo. Uko baha Uwiteka bagira icyizere ko ubutunzi bwabo bubabanziriza mu bikari by'ijuru. Mbese abantu bashobora gutuma umutungo wabo ugira umutekano? |
703 |
Reka bawushyire mu biganza by'Uwabambwe. Mbese bashobora kunezezwa n'ubutunzi bwabo? Reka babukoreshe mu guhesha imigisha abaneke n'abababaye Mbese bifuza kongera umutungo wabo? Reka bumvire icyo ijuru ribategeka riti, "Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe n 'umuganura w 'ibyo wunguka byose |
704 |
Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, kandi imivureyawe izasendera imitobe. Reka bifuze kugundira ubutunzi bwabo bitewe n'ubugugu, ibyo bizaba igihombo cy'iteka ryose. Nyamara reka umutungo wabo uhabwe Imana bityo kuva uhabwa ikimenyetso cyayo. |
705 |
Ushyirwaho ikimenyetso cyo kudahinduka kwayo. Imana iravuga iti, "Murahirwa, mwa babiba mu nkuka z 'amaziyose mwe. Gukomeza gutanga impano z'Imana aho ari ho hose mu murimo w'Imana cyangwa gukemura ubukene bw'inyokomuntu ntabwo bikenesha. |
706 |
Binyuze muri Mose, Abaheburayo bari barategetswe kumenyereza abana babo gukoresha amaboko yabo kandi kwemerera urubyiruko gukura rusuzugura gukora imirimo y'amaboko, byafatwaga nk'icyaha. Umusore wese yaba afite ababyeyi b'abakire cyangwa b'abakene, hari imyuga yigishwaga. |
707 |
Ababyeyi birengagizaga iyi nshingano ku bana babo bafatwaga ko bagomeye Uwiteka. Nk'uko uyu muco wabisabaga, Pawulo yari yarize umwuga wo kuboha amahema. By'umwihariko uku niko yabigenzaga igihe yabaga akorera ahantu bashoboraga kutamwumva neza. |
708 |
I Tesalonike ni ho hambere dusoma ko Pawulo yakoresheje amaboko ye kugira ngo yitunge igihe yabwirizaga ijambo ry'Imana. Na none kandi mu rwandiko rwa kabiri yabandikiye, yavuze ko igihe bari hamwe nabo, we n'umukozi mugenzi we wari hamwe nawe "batigeze bagira uwo barya iby'ubusa. |
709 |
Pawulo yari yarasanze abantu banze gukoresha amaboko yabo i Tesalonike. Iri tsinda ry'aba bantu niryo Pawulo yaje kwandikaho nyuma agira ati: "Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora, ahubwo bakaba ba kazitereyemo. |
710 |
Nuko rero, abameze batyo turabategeka tubihanangiriza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza, ngo babone uko barya ibyo kurya byabo ubwabo. " Igihe yakoreraga i Tesalonike, Pawulo yari yaritondeye kugaragariza bene abo bantu urugero rukwiriye. |
711 |
Uko ni ko byari bimeze mu gihe cya Pawulo, kandi ni nako byagenze mu binyejana byakurikiyeho mu gihe cy'Ubugorozi. Abantu bayobye bigishije ko kugera ku butungane nyakuri bijyana intekerezo z'umuntu maze bikazirenza ibitekerezo by'isi maze bikayobora abantu ku kwirinda kugira umurimo bakora. |
712 |
Abandi bakabyaga ku masomo amwe yo mu Byanditswe, bigishije ko gukora ari icyaha; bakigisha ko Abakristo badakwiriye gutekereza ibyerekeranye imibereho yabo n'imiryango yabo by'igihe gito, ko ahubwo bakwiriye kurundurira imibereho yabo yose mu by'Umwuka. |
713 |
Igihe kirekire bari barimenyereje uko ubucuruzi bukorwa, ku buryo bari barageze aho bemera ko inyungu ikomoka ku Mana, kandi ko kunguka haba hakoreshejwe uburyo bwiza cyangwa uburiganya byari byemewe. Aba "bari bahuje umwuga na Pawulo. |
714 |
Nyuma y'aho, Sila na Timoteyo basanze Pawulo i Korinto. Aba bavandimwe be mu kwizera bazanye ubufasha bwo gushyigikira umurimo buturutse mu matorero y'i Makedoniya. Yarabajije ati, "Nabagejejeho Ubutumwa bwiza nta gihembo mbaka, nicishije bugufi kugira ngo mwe mushyirwe hejuru. |
715 |
Mbese icyo ni icyaha? Natungwaga n'amatorero ya Kristo y'ahandi- kwari nko kuyasahura kugira ngo mwebwe mbone uko mbakorera Iyo nagiraga icyo nkenera igihe nari iwanyu, nta muntu n'umwe nigeze ndushya ngira icyo mwaka Abavandimwe baturutse muri Masedoniya nibo bamaze ubukene bwose nari mfite |
716 |
Kwari ukugira ngo atazaha urwaho "abashaka impamvu" zo kumugaya. . Igihe yabohaga amahema yakomezaga kwamamaza ubutumwa bwiza." Kandi arongera akavuga ati, "Mbese ayandi matorero yabarushije iki keretse yuko ubwanjye ntababereye ikirushya: mumbabarire iryofuti. |
717 |
Ni mpamvu ki Pawulo, umubwiriza wo mu rwego rwo hejuru, yagombaga gufatanya gukoresha amaboko no kubwiriza ijambo ry'Imana. Mbese umukozi ntiyari akwiriye gutungwa n'umurimo we? Kuki yagombaga kumara igihe aboha amahema agakoresha igihe yagombye gukoresha mu bifite akamaro kurutaho? |
718 |
Nyamara Pawulo we ntiyigeze abona ko icyo gihe cyari imfabusa. Ubwo yakoranaga na Akwila, yakomeje komatana n'Umwigisha Mukuru, ntapfushe ubusa amahirwe yo guhamya Umukiza no gufasha abari bakeneye ubufasha. Ibitekerezo bye buri gihe byashakaga iby'Umwuka. |
719 |
Yahuguye abakozi bagenzi be mu by'umwuka kandi anatanga urugero rwo gukora. Yari umukozi ukora vuba, agakorana ubuhanga n'umuhati, "ahirimbana mu mutima, kandi akorera Umwami. Igihe Pawulo yakoraga umwuga we, yahuraga n'abantu atari kuzashobora guhura nabo. |
720 |
Yerekaga bagenzi be ko ubuhanga mu mirimo y'ubukorikori isanzwe ari impano itangwa n'Imana, yo itanga impano n'ubwenge bwo kuyikoresha mu buryo bukwiriye. Yigishije ko no mu mihati ya buri munsi Imana igomba guhabwa icyubahiro. |
721 |
Imiganza bye byari byarakomejwe n'imihati yo gukora ntibyigeze bigira icyo bitwara imbaraga zo kurarika kwe kuje impuhwe nk'umubwiriza w'Umukristo. Rimwa na rimwe Pawulo yakoraga amanywa n'ijoro atari ukugira ngo yifashe gusa, ahubwo ari ukugira ngo afashe bagenzi be bakoranaga. |
722 |
Yagabanaga ibyo yungukaga na Luka, kandi agafasha Timoteyo. Ibihe bimwe yarasonzaga kugira ngo ashobore kumara ubukene bw'abandi. Ntabwo yari umunyabugugu. Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye n'abo twari turi kumwe. |
723 |
Umwuka w'ubunebwe ukuraho kubaha Imana kandi ukababaza Mwuka w'Imana. Ikidendezi kidatemba giteza akaga, ariko isoko nziza itemba ikwirakwiza ubuzima n'umunezero ku butaka. Pawulo yari azi ko abirengagiza umurimo w'amaboko badatindakugira intege nke. |
724 |
Yifuje kwigisha abagabura bakiri abasore ko mu gukoresha amaboko yabo bagatoza imihore y'umubiri wabo, bizatuma bakomera bagashobora kwihanganira ingorane n'ubukene byari bibategereje aho bazamamariza ubutumwa bwiza. Bibagirwa kuzanira Imana amaturo yo gushima ava mu bintu yabashinze. |
725 |
Bibagirwa ko mu gukoresha neza itaranto Imana yabahaye bagomba kuba abakozi batanga umusaruro kandi bakawukenera. Iyaba basobanukirwaga umurimo Uwiteka yifuza ko bakora nk'abafasha be ntibakwanze inshingano. Iyo badututse, tubasabira umugisha, iyo turenganijwe turihangana. |
726 |
Yatanze urugero mu buryo bufatika yerekana icyagombaga gukorwa n'abakorerabushake bitanze bari bari ahantu hatandukanye, aho abantu batari bamenyereye ukuri k'ubutumwa bwiza. Hariho umurimo munini uri imbere y'umukozi wamamaza ubutumwa bwiza kandi yifasha. |
727 |
Benshi bashobora kunguka imibereho ifite agaciro kanini mu ivugabutumwa mu gihe bakora igihe gito cyo gukoresha amaboko, kandi hifashishijwe ubu buryo abakozi bakomeye bashobora gutezwa imbere kugira ngo bakore umurimo ukomeye ahantu hakenewe. |
728 |
Yahawe inshingano n'ijuru kandi ategereza igihembo azahabwa igihe umurimo yashinzwe uzaba urangiye. Nubwo bakwiye kwitonda bagakoresha intekerezo n'umubiri bihagije kugira ngo bikomeze kugira imbaraga, ntabwo ari umugambi w'Imana ko bamara igihe cyabo kirekire bakora umurimo w'iby'isi. |
729 |
Aba bakozi b'indahemuka nubwo bifuza gutanga ibyabo ndetse nabo bakitanga kubw'ubutumwa bwiza, ntabwo bakingiwe ibigeragezo. Mu gihe bahuye n'ingorane bakaremererwa n'umubabaro kubera ko Itorero ritashoboye kubaha ubufasha bukwiriye mu by'ubukungu, bamwe muri bo bibasirwa n'umushukanyi. |
730 |
Iyo babonye ko ibyo bakora bihawe agaciro gake, bacika intege. Mu by'ukuri bategereza igihe bazabona igihembo gikwiranye n'ibyo bakora kandi bikabashimisha; nyamara muri icyo gihe imiryango yabo igomba kurya no kwambara. Mu mibereho yayo, Imana ntiyihugiraho. |
731 |
Mu kurema isi, no kubeshaho ibintu byose, Imana ihora yita ku bantu. "Kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n'abeza, kandi abakiranuka n'abakiranirwa abavubira imvura. Umurimo nk'uyu ni wo Data wa twese yahaye Umwana we. Imibereho ye yose yarangwaga no kwitangira umurimo. |
732 |
Umuyobozi ukomeye w'Itorero ahagarikira umurimo we akoresheje abantu bejejwe n'Imana kugira ngo bayihagararire. Umwanya w'abahamagawe n'Imana kugira ngo bakore bakurikije ijambo ry'Imana n'amahame yayo bityo bubake Itorero ryayo, ni umwanya ujyana n'inshingano ikomeye. |
733 |
Umurimo wabo wagereranyijwe n'uw'abarinzi. Mu bihe bya kera, akenshi abarinzi bashyirwaga ku nkike z'imidugudu ahirengeye bakitegereza ahantu hakomeye hagombaga kurindwa, kandi bakaburira abantu ko umwanzi ari hafi. Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, . |
734 |
Abantu bari mu kaga ko kugwa mu bigeragezo kandi bazarimbuka keretse gusa abakozi b'Imana nibaba indahemuka ku nshingano yabo. Baba indahemuka mu kubaburira ibyerekeye ingaruka zo gucumura kwabo kandi bakaba n'indahemuka mu kurinda inyungu z'Itorero. |
735 |
Nta na rimwe bakwiriye gucogora kuba maso. Umurimo wabo ni umurimo usaba gukoresha ubushobozi bwabo bwose., Amajwi yabo akwiriye kurangurura bavuza impanda kandi ntibakwiriye kuvuza n'ijwi na rimwe ryo gushidikanya. Ntabwo yishakira ibyo kwinezeza cyangwa kumererwa neza ubwe. |
736 |
Ntabwo yikanyiza. Iyo ashaka intama zazimiye ntabona ko we ubwe ananiwe, akonje cyangwa afite inzara. Imbere ye ahafite intego imwe yo gukiza icyazimiye. Umuntu ukorera munsi y'ibendera risize amaraso rya Emanweli azasabwa gukora ibintu bizasaba umuhati w'ubutwari no kwihangana. |
737 |
Nyamara umusirikari w'umusaraba ahagarara ashikamye ku ruhembe rw'imbere ku rugamba. Iyo umwanzi amurwanyije, uwo musirikare ahungira ku gihome gikomeye kugira ngo afashwe, kandi uko abwira Uwiteka amasezerano yo mu ijambo rye, ahabwa imbaraga mu nshingano agomba gukora. |
738 |
Abona ko akeneye imbaraga ziva mu ijuru. Insinzi agenda ageraho ntabwo zituma yishyira hejuru, ahubwo bimutera kurushaho kwishingikiriza cyane ku Ushoborabyose. Igihe yishingikirije kuri iyo Mbaraga, ashobozwa kuvuga ubutumwa bw'agakiza afite imbaraga ku buryo bukora ku mitima y'abandi. |
739 |
Uwigisha ijambo ry'Imana agomba buri gihe gusabana n'Imana asenga kandi yiga Ijambo ryayo, kuko muri byo ari ho hari isoko y'imbaraga. Gusabana n'Imana bizatuma imirimo y'umubwiriza igira imbaraga irenze iy'ibyo abwiriza. Ntabwo akwiriye kwemera kuvutswa iyi mbaraga. |
740 |
Mu kuri kudashidikanywaho, agomba gusaba Imana kumuha imbaraga no kumukomeza mu mirimo no mu bigeragezo kandi ikamukoza ikara ryaka ku munwa. Kenshi intumwa za Kristo zifata iby'ijuru nk'ibintu byoroheje. Abantu nibagendana n'Imana izabahisha mu Rutare. |
741 |
Igihe bahishe bashobora kubona Imana nk'uko Mose yayibonye. Kubw'imbaraga n'umucyo Imana itanga bashobora kurushaho gusobanukirwa no gukora ibirenze ibyo ibitekerezo byabo bigira aho bigarukira byabonaga ko bishoboka. Uburiganya bwa Satani bukoreshwa cyane mu kurwanya abacitse intege. |
742 |
Igihe umubwiriza ahuye n'ibikangisho bimuca intege, niyereke Imana ibyo akeneye byose. Pawulo yiringiye Imana byuzuye igihe ijuru ryahinduka nk'irimukingirijwe n'umuringa. Yaravuze ati, "Kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye. |
743 |
Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka: kuko ibiboneka ari iby'igihe gito, naho ibitaboneka bikaba ari iby'iteka ryose. Amaso ya Pawulo yahoraga atumbiriye ibitaboneka kandi by'iteka ryose. Igihe umubwiriza abwirije, ni ho umurimo we uba utangiye. |
744 |
Hari umurimo yihariye agomba gukora. Akwiriye gusura abantu mu ngo zabo, aganira kandi asengana nabo mu kuri no kwicisha bugufi. Hari abantu bari mu miryango itazagezwaho ukuri kw'ijambo ry'Imana keretse gusa ibisonga by'ubuntu bwayo nibyinjira mu ngo zabo bikabaganisha mu nzira ijya mu ijuru. |
745 |
Ariko imitima y'abakora uyu murimo ikwiriye gukangukira mu gusabana n'umutima wa Kristo. Hari byinshi bisobanukira muri iri tegeko rivuga riti: "Sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihora, ubahate kwinjira, kugira ngo urugo rwanjye rwuzure. |
746 |
Reka abagabura b'ijambo ry'Imana bigishe ukuri mu miryango, begera abo bashinzwe kandi uko bakorana n'Imana, ni ko izabambika imbaraga y'umwuka. Kristo azabayobora mu murimo wayo, abahe amagambo bavuga azashinga imizi mu mitima y'ababatega amatwi. |
747 |
Ni amahirwe ya buri mugabura wese gushobora kuvuga nka Pawulo ati, "Kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose. " "Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe, . |
748 |
Ibyokurya bye n'ibyo kunywa bye byari uguha ibyiringiro n'imbaraga abo yahuraga nabo bose. Uko abagabo n'abagore bumvaga ukuri kwavaga mu kanwa ke gutandukanye n'imigenzo n'amahame byigishwaga n'abigisha bakuru, ibyiringiro byasabaga imitima yabo. |
749 |
Ubwo nibwo buryo bwonyine bashobora gusohoza inshingano yabo. Umwuka umwe nk'uwari muri Kristo igihe yahuguraga abantu ababwira inyigisho yahoraga ahabwa, ugomba kuba isoko y'ubumenyi bw'abagabura n'ibanga ry'imbaraga zabo mu gukora umurimo w'Umukiza ku isi. |
750 |
Abantu bamwe bakora mu ivugabutumwa bananiwe kugera ku nsinzi bitewe n'uko batigeze biyegurira umurimo w'Uwiteka burundu. Abagabura b'ijambo ry'Imana ntibakwiriye kugira izindi nyungu ku ruhande zinyuranye n'umurimo ukomeye wo kuyobora abantu ku Mukiza. |
751 |
Abarobyi Kristo yahamagaye bahise bata inshundura zabo baramukurikira. Abagabura b'ijambo ry'Imana ntibashobora gukorera Imana umurimo wemewe kandi ngo bikorere umutwaro uremereye wo gukora ibijyanye n'inyungu zabo bwite. Ayo maharakubiri y'ibyo umuntu agamije yijimisha imyumvire yabo y'iby'Umwuka. |
752 |
Intekerezo n'umutima biba byuzuyemo iby'isi maze umurimo wa Kristo ugafata umwanya wa kabiri. Bakora umurimo w'Imana bashingiye ku bibabaho mu mibereho yabo aho kugira ngo ibibabaho byose bigendere kubyo Imana ibasaba. Imbaraga ze ziruta izindi ni iz'Imana. |
753 |
Satani yashyize ubu bushukanyi imbere ya Kristo, azi yuko niyemera, isi itazigera icungurwa. Na none kandi mu kwiyoberanya kunyuranye, muri iki gihe ashyira icyo kigeragezo imbere y'abagabura azi yuko abarashukwa na cyo batazasohoza inshingano yabo. |
754 |
Ntabwo ari ubushake bw'Imana ko abagabura b'ijambo ryayo bamaranira kugira ubutunzi. Ku byerekeye iyi ngingo Pawulo yandikiye Timoteyo ati: "Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose. Hariho abantu bamwe bazirarikiye, barayoba, bava mu byo kwizera, bihandisha imibabaro myinshi. |
755 |
Ntihigeze habaho umukozi umurusha kwiyanga no kwihangana. Imigisha yabonye yayihaye agaciro mu kuyikoresha ahesha abandi umugisha. Nta na rimwe yigeze atakaza amahirwe yari afite yo kuvuga iby'Umukiza cyangwa gufasha abari mu kaga. |
756 |
Yavaga ahantu ajya ahandi, abwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo kandi agahanga amatorero. Igihe cyose yahuraga n'abashobora kumwumva yageragezaga kurwanya ikibi kandi akagarura abantu mu nzira y'ubutungane. Pawulo ntiyibagiwe amatorero yari yarahanze. |
757 |
Igihe yabaga amaze gukora urugendo rw'ivugabutumwa, we na Barinaba basubiraga inyuma bagasura amatorero bari barahanze, bagatoranya abantu muri ayo matorero bo gutoza kugira ngo babafashe kwamamaza ubutumwa bwiza. Pawulo nta gihe na kimwe yigeze yibagirwa inshingano ze nk'umubwiriza wa Kristo. |
758 |
Abaha Mwuka we, kandi kubw'imihati yabo, abantu bakurwa mu cyaha bakajya mu butungane. Imana irahamagara abantu bifuza kureka imirima yabo, ubucuruzi bwabo ndetse byaba ngombwa bagasiga n'imiryango yabo kugira ngo bahinduke abavugabutumwa bayo kandi guhamagara kwayo kuzasubizwa. |
759 |
Mu kugerageza gukora uwo murimo, benshi batakaje ubuzima bwabo; nyamara abandi bagiye bahagurutswa kugira ngo bakomeze umurimo. Muri ubwo buryo, buhoro buhoro, umurimo wa Kristo wakomeje kujya imbere kandi imbuto yabibanwe agahinda yatanze umusaruro mwinshi cyane. |
760 |
Kumenya Imana byaramamajwe bigera kure cyane kandi ibendera ry'umusaraba ryazamuwe mu bihugu by'abapagani. Kugira ngo umunyabyaha umwe ahinduke, umubwiriza agomba gukoresha ibyo afite byose mu buryo bwimazeyo. Umutima w'umugabura nyakuri wuzuyemo kwifuza gukiza abantu. |
761 |
Kubona kwizera kwa Gikristo gushora imizi mu mujyi ukomeye nk'uwo wari icyamamare muri icyo gihe, byari bimwe ku byiringiro n'imigambi ikomeye yahozaga ku mutima. Mu rwandiko yandikiye Abanyaroma, Pawulo agaragaza amahame akomeye y'ubutumwa bwiza. |
762 |
Yaberetse uruhande ahagazemo ku bijyanye n'ibibazo byabuzaga amahwemo amatorero y'Abayahudi n'abatari Abayahudi; maze abereka ko ibyiringiro n'amasezerano byari byaragenewe Abayahudi byaje guhabwa n'abatari Abayahudi. Mbega ukuntu atashoboraga kubona neza impinduka zikomeye zizaterwa n'amagambo ye! |
763 |
Mu bihe byose ukuri gukomeye ko kugirwa intungane kubwo kwizera kwagiye guhagarara nk'umucyo uri mu mpinga y'umusozi kugira ngo uyobore mu nzira y'ubugingo abanyabyaha bihana. Uyu mucyo wayoboye imbaga y'abantu bari baremerewe n'ibyaha ubaganisha ku isoko nyakuri y'imbabazi n'amahoro. |
764 |
Buri Mukristo wese akwiye gushima Imana kubera urwandiko rwandikiwe Itorero ry'i Roma. Muri uru rwandiko, Pawulo yisanzuye avuga ubutumwa bwari bumuremereye yari afitiye Abayahudi. Yaravuze ati: "Ibyo umutima wanjye wifuza, n 'ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe. |
765 |
Aba bahanuzi bari baravuze ukuza k'Umucunguzi wari kuzangwa kandi akicwa n'abari bakwiye kumumenya mbere nk'Uwasezeranwe. Umuhanuzi Yesaya, yitegereje mu binyejana byashize kandi ahamya uko abahanuzi bagiye bangwa maze amaherezo Umwana w'Imana nawe akangwa. |
766 |
Yesaya yanahumekewemo kugira ngo yandike ibyerekeye kwemera Umucunguzi kw'abatari barigeze na rimwe babarirwa mu bana ba Isirayeli. Pawulo yifashishije ubu buhanuzi aravuga ati: "Kandi Yesaya ashira amanga cyane, aravuga ati, "Nabonywe n'abatanshatse, neretswe abatambaririje. |
767 |
Isirayeli yari yarasitaye maze iragwa; nyamara ibi ntibyatumye idashobora kongera kubyuka. Ku kibazo Pawulo yabajije ati "Mbese basitariye kugwa rwose?", yaje gusubiza ati: "Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari |
768 |
Ariko, ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutuba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo! Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n 'lmana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka? |
769 |
Yarabajije ati: "Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby 'icyubahiro, n 'urundi bwo gukoresha ibiteye isoni? Kandi aho hantu babwiriwe ngo: 'Ntimuri ubwoko bwanjye', ni ho bazitirirwa abana b'Imana ihoraho |
770 |
Agereranya abanyamahanga n'amashami yavuye ku giti kinini cy'umunzenze cyo mu gasozi yatewe ku giti cy'umwimerere. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi. Ahari wavuga uti: 'Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho. |
771 |
Imigambi yayo ntihishurika, n'inzira zayo ntizirondoreka. Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza? Cyangwa ngo abe umujyanama we? Ni nde wabanje kumuha, ngo azamwiture? Kandi byose ari we bikomokaho, akabibeshaho, akaba ari na we tubikesha? |
772 |
Igihe Yerusalemu yasenywaga n'urusengero rugahindurwa amatongo, Abayahudi benshi barajyanywe bajya gukora nk'abacakara mu bihugu by'abapagani. Bari baratatanyirijwe mu mahanga nk'ibintu bidafite agaciro byatawe iruhande rw'ubutayu. |
773 |
Mu myaka igihumbi na magana inani Abayahudi bajarajaye bava ahantu hamwe bajya ahandi mu isi yose, kandi nta na hamwe bahawe amahirwe yo kongera gusubirana icyubahiro bahoranye nk'ishyanga. Imana yahumurije umitima yabo mu mibabaro kandi yabarebanye impuhwe mu bihe by'akaga bari barimo. |
774 |
Imana yumvise amasengesho y'umubabaro y'abayishakanaga umutima wabo wose kugira ngo basobanukirwe ijambo ryayo. Bamwe bigishijwe kubona ko Umunyanazareti ucishije bugufi abakurambere babo banze kandi bakabamba ari we Mesiya nyakuri wa Isirayeli. |
775 |
Igihe intekerezo zabo zasobanukirwaga n'ubuhanuzi bari bamenyereye bwari bumaze igihe bwarijimishijwe n'imigenzo n'ubusobanuro bwabwo bufuditse, imitima yabo yuzujwe gushima Imana kubw'impano itabona uko ivugwa iha buri muntu wese uhitamo kwemera Kristo nk'Umukiza we bwite. |
776 |
Iri tsinda ry'abantu niryo Yesaya yerekezagaho mu buhanuzi bwe avuga ati, "Igice gito kizaba gisigaye ni cyo kizarokoka. " Kuva mu gihe cya Pawulo kugeza ubu, Imana yagiye ihamagara Umuyahudi kimwe n 'umunyamahanga ikoresheje Mwuka Muziranenge. |
777 |
Igihe ubu butumwa bwiza uko bwakabaye buzabwirwa Abayahudi, benshi bazemera ko Kristo ari Mesiya. Kubera ko Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera bihuza n'Isezerano Rishya mu gusobanura umugambi uhoraho w'Imana, ibi bizabera benshi mu Bayahudi nk'umuseke w'irema rishya, bibabere umuzuko w'ubugingo. |
778 |
Uko bitegereza Kristo wo mu gihe cy'itangira ryo kwamamaza ubutumwa bwiza avugwa mu Byanditswe mu Isezerano rya Kera, kandi bakabona uburyo Isezerano Rishya risobanura neza Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera, ibitekerezo byabo bisinziriye bizakanguka kandi bazamenya ko Kristo ari Umukiza w'isi. |
779 |
Birengagije icyemezo cy'inama rusange yabereye i Yerusalemu maze basaba ko abanyamahanga bahindutse bakubahiriza amategeko y'imihango. Ibintu byari bigeze iwa ndabaga. Ibibi byari byarinjijwe mu matorero y'i Galatiya byarushijeho kongera umurego mu kuyasenya. |
780 |
Pawulo yashengutse umutima kandi abuzwa amahoro n'ubwo buyobe bwari mu bantu yari yarigishije neza amahame y'ubutumwa bwiza. Yahereyeko yandikira abizera bari barayobejwe, yerekana inyigisho z'ibinyoma bari baremeye kandi acyaha cyane abarekaga ukwizera. |
781 |
Hariho abantu babahagarika umutima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe, cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe. Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. |
782 |
Mbese imirimo itegetswe n 'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka, none mubiherukije iby'umubiri? Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy'ubusa koko |
783 |
Yishingikirije ku mbaraga y'Imana ikiza kandi yanga kwemera inyigisho z'abigisha bayobye. Intumwa Pawulo yagerageje kwereka abahindutse ko bayobejwe cyane; ariko ko nibagarukira kwizera kwa mbere bari bafite mu butumwa bwiza bashobora gutsinda umugambi wa Satani. |
784 |
Yashikamye mu ruhande rw'ukuri n'ubutungane; kandi ukwizera kwe gukomeye n'icyizere yari afitiye ubutumwa yabwirizaga, byafashije benshi bari baracogoye mu kwizera maze bagarukira kumvira Umukiza. Abanyakorinto bari baratsinzwe n'ibigeragezo. |
785 |
Bayobejwe n'ubucakura bwuzuye ubuhanga bw'abigisha bigishaga ibinyoma byari byihishe mu kuri. Bari baraguye mu rujijo kandi barataye umutwe. Kubigisha gutandukanye ikinyoma n'ukuri byasabaga ubwitonzi no kwihangana. Ntibifuzaga ubutumwa bwiza bwasabaga abantu kumvira ijambo ry'Imana. |
786 |
Amagambo akomeye yo kwinginga y'intumwa Pawulo ntiyapfuye ubusa. Mwuka Muziranenge yakoranye imbaraga ikomeye ku buryo abari barayobye bagarutse ku kwizera ubutumwa bwiza kwabo kwa mbere. Kuva ubwo bakomerejwe mu mudendezo Kristo yari yarabahaye. |
787 |
Imbuto za Mwuka zatangiye kugaragara mu mibereho yabo. Izo mbuto ni "urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, kwizera, gukiranuka, kugwa neza no kwirinda. Izina ry'Imana ryahawe icyubahiro kandi muri iyo ntara yose abantu benshi biyongereye ku mubare w'abizera. |
788 |
Yari yaragize icyizere ko igihe kimwe azahinduka igikoresho cyo gukuraho imyumvire ya bene wabo batizeraga kugira ngo bayoborwe ku kwemera umucyo ukomeye w'ubutumwa bwiza. Muri uku gusura yiringiraga gutuma habaho ubumwe bukomeye hagati y'Abayahudi n'abanyamahanga bahindukiriye kwizera. |
789 |
Arangije umurimo we w'i Korinto, yiyemeje kwambuka yerekeza ku cyambu kimwe cyo ku nkengero za Palesitina. Imyiteguro yose yari yarakozwe kandi igihe yari hafi kwinjira mu bwato nibwo yamenyeshejwe iby'imigambi mibisha y'Abayahudi bashakaga kumwica. |
790 |
Mu bihe byari byarashize, aba bantu barwanyaga ukwizera bari baragerageje mu buryo bwose gutuma umurimo w'intumwa Pawulo uhagarara. Iterambere ryabaga mu murimo w'ibwirizabutumwa ryongeye kubyutsa uburakari bw'Abayahudi. Pawulo ageze i Filipi, yarahatinze kugira ngo yubahirize Pasika. |
791 |
Bigeze ku mugoroba wa nyuma wo kuba i Tirowa abavandimwe mu kwizera "bateraniye hamwe bamanyagura imitsima. Kubera ko umwigisha wabo bakundaga yari hafi gutandukana na bo, byatumye haza abantu benshi birenze uko byari bidasanzwe. |
792 |
Bateraniye mu " cyumba cyo hejuru" mu igorofa rya gatatu. Kubera urukundo no kubitaho cyane byatumye Pawulo abwiriza kugeza mu gicuku. Muri rimwe mu madirishya yari akinguye hari hicaye umusore witwaga Utuko. Utuko yari yicaye aho hantu hateje akaga arasinzira aza kugwa hasi ku mbuga. |
793 |
Muri uwo mwanya ibintu byabaye induru n'urujijo. Utuko yazamuwe mu nzu yo hejuru yapfuye maze abantu benshi bamukikiza bavuza induru kandi bamuririra. Ariko Pawulo anyura mu bantu bari bafite ubwoba, aramuhobera maze asengana umutima ushengutse asaba Imana kugira ngo imugarurire ubuzima. |
794 |
Gusaba kwe kwarasubijwe. Ijwi ry'intumwa ryumvikanye riruta amarira n'imiborogo y'abari aho. Yaravuze ati: "Mwiboroga, kuko ubugingo bwe bumurimo. " Abizera bongeye guteranira mu cyumba cyo hejuru banezerewe. Basangiye ifunguro maze Pawulo "akomeza kubaganiriza byinshi kugeza mu museso. |
795 |
Ibyo byatumye abona igihe gito cyo kuvugana n'Imana no gusenga. Igihe abagenzi bamanukaga mu bwato bava Aso bahitaga ku mujyi wa Efeso aho Pawulo yari yarakoreye umurimo. Pawulo yari yarifuje cyane gusura Itorero ryaho kuko yari afite amabwiriza n'inama by'ingenzi yagombaga kubagezaho. |
796 |
Uwo mwanya yahise atuma ku bakuru b'amatorero abasaba kwihutira kuza i Mileto kugira ngo babonane mbere yo gukomeza urugendo rwe. Bahereye ko baza maze ababwira amagambo akomeye, amagambo akora ku mutima yo kubahugura no kubasezeraho. |
797 |
Yarababwiye ati: "Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya mu Asiya, nkorera Umwami nicisha bugufi cyane, kandi ndira, nterwa ibingerageza n 'inama z 'Abayuda. Nahamirije Abayuda n 'Abagiriki kwihana imberey 'lmana, no kwizera Umwami Yesu Kristo. |
798 |
Umwana w'Imana yapfuye ari igitambo cyabo kandi yari yarazamuwe mu ijuru kugira ngo ahagarare imbere ya Data wa twese nk'umuvugizi wabo. Kubwo kwihana no kwizera bashoboraga gukurwaho gucirwaho iteka kubera icyaha kandi kubw'ubuntu bwa Kristo bagashobozwa kumvira amategeko y'Imana kuva ubwo. |
799 |
Pawulo yakomeje avuga ati: "None dore, ngiye i Yerusalemu, mboshwe mu mutima; ibizambaho ngezeyo simbizi; keretse yuko Umwuka Wera ampamiriza mu midugudu yose, yuko ingoyi n 'imibabaro bintegererejeyo. None dore, nzi yuko mutazongera kumbona, abo nanyuzemo mwese mbabwiriza iby'ubwami bw'Imana. |
800 |
Igihe abonye ko bamwe mu mukumbi bagundiriye icyaha, nk'umwungeri udahemuka agomba kubabwira impanuro ziva mu ijambo ry'Imana zihuje n'ikibazo bafite. Igihe abaretse ngo bakomeze mu kwiyemera kwabo atababuriye, azabazwa ubugingo bwabo. |
801 |
Umugabura usohoza inshingano ye ikomeye agomba kwigisha abantu ashinzwe inyigisho nyazo zigendanye na buri ngingo yose y'ukwizera kwa Gikristo, akabereka icyo bagomba kuba cyo n'icyo bagomba gukora kugira ngo ku munsi w'Imana bazahagarare ari intungane. |
802 |
Bagomba kwirinda ubwabo bakarinda n'umukumbi baragijwe. Urugero rwabo bwite rugomba kwerekana no gushimangira inyigisho zabo. Nk'abigisha b'iby'inzira y'ubugingo, ntibakwiye gutanga icyuho cyo gutuma ukuri gutukwa. Nk'abahagarariye Kristo, bakwiriye gukomeza guhesha izina rye icyubahiro. |
803 |
Kubwo gusenga kwabo, imibereho yabo itunganye n'ibiganiro byabo birangwa no kubaha Imana bakwiriye kugaragaza ko bahamagariwe umurimo w'agaciro kanini babikwiriye. Intumwa Pawulo yahishuriwe akaga kari kuzibasira Itorero rya Efeso. |
804 |
Yaravuze ati: "Nzi yuko, nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo, ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye kugira bakururire abigishwa inyuma yabo. Pawulo ashize amanga, yasabye abavandimwe be mu kwizera kuba maso bakarinda icyizere Imana yabagiriye. |
805 |
Mu rwego rwo kubaha urugero yaberekeje ku mirimo yakoreye muri bo atadohoka. Yaravuze ati: "Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro guhugura umuntu wese muri mwe, ndira. Sinifuje ikintu cy 'umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda. |
806 |
Bamwe mu bizera bo mu Efeso bari abakungu, nyamara Pawulo ntiyari yarigeze na rimwe kubashakamo inyungu ye bwite. Mu butumwa bwe ntiyigeze agaragaza ibyo akenye kandi ngo ashishikarize abantu kwita ku nyungu ze bwite. ' "Amaze kuvuga atyo, arapfukama, asengana na bo bose. |
807 |
Mbere y'icyo gihe, nta na rimwe Pawulo yari yarigeze ajya i Yerusalemu n'umutima ufite agahinda atyo. Yari azi ko azahura n'incuti nke n'abanzi benshi. Yari hafi kwinjira mu mujyi wari waranze kandi warishe Umwana w'Imana; umudugudu wari urindirijwe umujinya w'Imana. |
808 |
Yibutse uko we ubwe yagiriraga urwango rukomeye abayoboke ba Kristo, yagiriye impuhwe bene wabo bayobejwe. Mbega uburyo atiringiraga cyane ko ashobora kubafasha! Nta n'ubwo Pawulo yashoboraga kwishingikiriza ku mpuhwe n'ubufasha by'abavandimwe be mu kwizera |
809 |
Abayahudi batigeze bahinduka bari baragiye bamukurikirana, ntibigeze bahwema gukwirakwiza amakuru mabi i Yerusalemu bakoresheje kwivugira ubwabo cyangwa kwandika inzandiko ku byerekeye Pawulo n'umurimo we. Nubwo Pawulo yari hagati y'ibimuca intege, ntiyigeze yiheba. |
810 |
Yizeraga ko Ijwi ryari ryaravuganye n'umutima we bwite ryari kuvugana n'imitima ya bene wabo, kandi ko Umutware wakundwaga n'abigishwa bagenzi be kandi bakamukorera azahuriza imitima yabo n'uwe mu murimo wo kwigisha ubutumwa bwiza. |
811 |
Guteranya iyi nkunga byatwaye igihe kinini Pawulo n'abakozi bagenzi be, bibasaba guhangayika n'umurimo uruhije. Ingano y'iyo nkunga yari irenze kure ibyo abakuru b'amatorero b'i Yerusalemu bari biteze, yagaragazaje ukwitanga no kwigomwa bikomeye cyane ku ruhande rw'abanyamahanga bizera. |
812 |
Hari hashize imyaka myinshi abizera b'i Yerusalemu, hamwe n'intumwa zavuye mu matorero yandi yari ku isonga, basuzumanye ubwitonzi ibibazo byateraga impungenge byari byaravutse byerekeranye n'uburyo bwakoreshwaga n'ababwirizaga mu banyamahanga. |
813 |
Ibyari byaravuye muri iyi nama ni uko abavandimwe mu kwizera bari barahurije hamwe mu gushyiraho amabwiriza yumvikana neza yerekeye imihango n'imigenzo imwe harimo no gukebwa, maze bayoherereza amatorero. Aba bantu bari barirengagije ko Imana ari yo mwigisha w'abantu bayo. |
814 |
Ntibari bakizirikana ko buri mukozi wayo wese agomba kubona icyigisho cye bwite mu gukurikira Umuyobozi wavuye mu ijuru, atagombye gukenera kuyoborwa n'abantu; kandi ko abakozi ba Kristo batagomba guhindurwa hakurikijwe ibitekerezo by'umuntu ko ahubwo basanishwa n'Imana. |
815 |
Mu murimo we w'ivugabutumwa, intumwa Pawulo yari yarigishije abantu "ibitari amagambo y'ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n'imbaraga. Ukuri yamamazaga yari yaraguhishuriwe na Mwuka Muziranenge, "kuko Umwuka arondora byose, ndetse n'amayoberane y'Imana. |
816 |
Babonye ko uburyo Pawulo yakoragamo umurimo we bwari bwaremejwe n'Imana. Inkunga zari zaratanganwe umutima ukunze zari imbere yabo yongereye agaciro ubuhamya Pawulo yabahaga bujyanye n'ubunyangamugayo bw'amatorero mashya yari yarahanzwe mu banyamahanga. |
817 |
Hari abantu, nubwo babarirwaga mu bashinzwe umurimo i Yerusalemu, bari baravuze ko hafatwa ingamba zo kugenga imikorere. Babonye umurimo w'ivugabutumwa wa Pawulo mu buryo bushya kandi bemera ko bari baranyuze mu nzira itari iy'ukuri. |
818 |
Bemeye ko bari barabaswe n'imico n'imigenzo ya Kiyahudi kandi ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wari waradindijwe no kudasobanukirwa kwabo ko urusika rwatandukanyaga Umuyahudi n'Umunyamahanga rwari rwarasenywe n'urupfu rwa Kristo. |
819 |
Aya yari amahirwe adasanzwe ku bayobozi bose b'abizera kugira ngo mu by'ukuri bature ko Imana yari yarakoreye muri Pawulo kandi ko ibihe byinshi bari barayobye bemera ko inkuru zavaga ku banzi be zibyutsa ishyari n'urwikekwe byabo. |
820 |
Nyamara aho kugira ngo bahurize hamwe umuhati wo kurengera uwari waragiriwe nabi, bamugiriye inama yerekanaga ko bari bagikomeje kwihambira ku kumva ko Pawulo ari we wari ufite uruhare mu rwikekwe rwariho. None tugire dute, ko batari bubure kumvayuko waje? |
821 |
Nuko genza utya, nk'uko tukubwira. Dore dufite abagabo bane bahize umuhigo. Ubajyane, mwerezwe hamwe, ubatwerere ibikwiriye, mwiyogosheshe. Nuko bose bazamenya yuko ibyo bumvaga bakuvuga ari ibinyoma: ahubwo ko na we ugenza neza witondera amategeko yose. |
822 |
Mwuka w'Imana si we watanze iyi nama ahubwo yari ingaruka y'ubwoba. Abayobozi b'Itorero b'i Yerusalemu bari bazi ko nihabaho kutubahiriza amategeko y'imihango, Abakristo bari kwikururira urwango rw'Abayahudi kandi bakihamagarira akarengane. |
823 |
Urukiko rukuru rw'Abayahudi rwakoraga ibishoboka byose kugira ngo rubangamire kwamamara k'ubutumwa bwiza. Hatoranyijwe abantu bo gukurikirana intumwa, ariko Pawulo by'umwihariko, kandi na none kugira ngo barwanye umurimo wazo mu buryo bwose. |
824 |
Iyo abizera Kristo bahamwa n'icyaha imbere y'urukiko rukuru rw'Abayahudi ko bica amategeko, bari kubona byihuse igihano gikomeye nk'abantu bahakana imyizerere ya Kiyahudi. Nyamara Imana ntiyamwereye kubakorera ibyo bamusabaga byose. |
825 |
Ku munsi wakurikiyeho Pawulo yatangiye gukurikiza inama y'abakuru b'amatorero. Abagabo bane bari bahize umuhigo w'Umunaziri , iby'uyu muhigo byari bisa n'ibyasibanganye, bajyanywe na Pawulo mu rusengero, "avuga igihe iminsi yo kwezwa izashirira, ari bwo igitambo cy'umuntu wese muri bo kizatangwa. |
826 |
Ibitambo bimwe bikomeye byo kwezwa byagombaga kuzatangwa. Abagiriye Pawulo inama yo gukora atyo, ntabwo bigeze batekereza amakuba akomeye yari guhura nayo. Muri icyo gihe, Yerusalemu yari yuzuye abantu bari baje kuramya baturutse impande zose. |
827 |
Mu gusohoza inshingano Imana yari yaramuhaye, Pawulo yari yaragejeje ubutumwa bwiza ku Banyamahanga, yari yarasuye myinshi mu mijyi minini cyane y'icyo gihe kandi yari azwi neza n'abantu ibihumbi byinshi bari baraturutse mu bice bindi byo mu mahanga bari baraje i Yerusalemu mu munsi mukuru. |
828 |
Muri abo harimo abangaga Pawulo urunuka, kandi kuri we kwinjira mu rusengero rubanda rwose rwateranye byari ugushyira ubuzima bwe mu kaga. N'uburakari nk'ubw'abadayimoni aba Bayahudi baramusumiye barasakuza bati, "Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! |
829 |
Intekerezo ze zari zirangamiye Imana kandi yari azi ko abamarayika bo mu ijuru bamukikije. Yumvaga adashaka kuva mu rusengero atagerageje kubwira bene wabo ukuri. Igihe bendaga kumwinjiza mu kigo cy'abasirikare yabwiye umutware w'abasirikare ati, "Ntiwakwemera ko nkubwira ijambo? |
830 |
Uko kubamama kwatumye bamurangarira ku buryo ibyo yababwiraga babyitayeho. "Barahora rwose. Ababwira mu ruheburayo ati, 'Yemwe bagabo bene Data na ba data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe. Yababwiye ibyerekeranye n'ishyaka rye rya mbere mu gutoteza abigishwa ba Kristo ndetse no kubica. |
831 |
Yabatekerereje ibijyanye no guhinduka kwe abwira abamwumvaga ukuntu umutima we w'ubwibone wari waracishijwe bugufi ukemera Umunyanazareti wabambwe. Yagerageje kwerekana ko umurimo yakoreye mu banyamahanga utari warakozwe bitewe n'uko yabihisemo. |
832 |
Mbese kwifuza gukomeye yagize ko guhura n'abavandimwe be mu kwizera si ko kwamuzaniye izi ngaruka mbi? Umwanya Abayahudi nk'ubwoko bw'Imana bari bafite imbere y'abantu batizera, watumye intumwa Pawulo agira agahinda kenshi Mbese abo bakuru b'abapagani bari kubareba bate? |
833 |
Abo bakuru bavugaga ko baramya Yehova kandi ko bakora umurimo wera nyamara bakiyegurira gutwarwa n'ubuhumyi, umujinya udafite ishingiro. Bashakaga gukuraho umuvandimwe wabo wahangaye gutandukana nabo mu myizerere y'iby'idini maze bateza imvururu mu rukiko rwabo rwubahwaga bafatiragamo imyanzuro. |
834 |
Pawulo yiyumvisemo ko izina ry'Imana ye ryateshejwe agaciro imbere y'abapagani. Noneho ubwo yari mu nzu y'imbohe, yari azi ko abanzi be, mu buryarya bwabo bazakoresha uburyo ubwo ari bwo bwose kugira ngo bamwice. Yararize kandi asenga afite umubabaro no gucika intege. |
835 |
Pawulo yari yaramaze igihe kirekire ategereje gusura i Roma. Yifuzaga cyane guhamya Kristo i Roma; ariko yumvise ko imigambi ye yakomwe mu nkokora n'urwango rw'Abayahudi. N'icyo gihe ntiyatekerezaga ko azagenda kandi ari imbohe. |
836 |
Igihe Umwami Yesu yakomezaga umugaragu we, abanzi ba Pawulo bashakaga imigambi mibisha yo kumukuraho. " Bukeye Abayuda baraterana, bararahira bahigayuko batazarya ntibanywe batarica Pawulo. Abahuje inama yo kurahira batyo basagaga mirongo ine. |
837 |
Ntibagombaga gutinda kohereza Pawulo. "Nuko nijoro abasirikare bajyana Pawulo nk'uko bategetswe, bamujyana mu Antipatiri. Kuva ahongaho, abagenderaga ku mafarashi barakomeje bajyana Pawulo i Kayisariya ari imbohe maze abasirikare magana ane basubira i Yerusalemu. |
838 |
Umusirikare mukuru wari washinzwe kujyana iyo mbohe yayishyikirije Feliki kandi amuha n'urwandiko yari yahawe n'umutware w'ingabo. Urworwandiko rwaravugaga ruti, "Nyakubahwa Feliki, Mutegeka mukuru, jyewe Kilawudiyo Lusiya ndagutashya cyane. |
839 |
Amaze gusoma iyo baruwa, Feliki yabajije intara iyo mbohe yakomokagamo kandi amenyeshejwe ko ari Umunyakirikiya, yaravuze ati: ''Abarezi bawe nibamara kuza, nzumva ibyawe byose... Ategeka ko bamurindira mu rukiko rwa Herode. |
840 |
Bari barakomeje kwinangira imitima banga ukuri kugeza ubwo igikombe cyabo cyo gucirwaho iteka cyarushijeho kuzura. Abantu bake nibo bumvise ubusobanuro bwuzuye bw'amagambo Kristo yavugiye mu rusengero rw'i Nazareti aho yatangarije ko ari Uwasizwe. |
841 |
Yavuze ko umurimo we wari uwo guhumuriza, guha umugisha, no gukiza imbabare n'abanyabyaha. Kristo yabwiye Abayahudi b'i Nazareti ukuri guteye ubwoba igihe yavugaga ko nta buruhukiro bw'intumwa y'indahemuka y'Imana buhari bitewe no gusubira inyuma kwa Isirayeli. |
842 |
Ntibashoboraga kumenya agaciro ke cyangwa gushima imirimo ye. Mu gihe abayobozi b'Abayahudi biyitiriraga ko bafite ishyaka rikomeye ry'icyubahiro cy'Imana n'ibyiza bya Isirayeli, bari abanzi b'Imana n'ibyiza bya Isirayeli. Umwuka nk'uwo ukomeza kuyobora abantu ku ngaruka nk'izabaye. |
843 |
Kwirengagiza kwakiza no gukoresha neza ibiva ku buntu bw'Imana byavukije Itorero imigisha myinshi. Mbega ukuntu Uwiteka aba yaratumye umurimo w'umugabura w'indahemuka ukomeza kujya mbere iyo ibyo akora biza kuba byarashimwe! |
844 |
Satani akorera mu bambari be ubutitsa kugira ngo ace intege kandi asenye abo Imana yatoranyirije gukora umurimo ukomeye kandi mwiza. Akenshi akoresha abavandimwe babo mu kwizera maze akabateza agahinda mu mutima ku buryo Imana mu buntu bwayo itabara maze ikaruhura abagaragu bayo batotezwa. |
845 |
Nyuma yuko amaboko y'abagaragu b'Imana arambitswe mu gituza umutima utagitera, igihe ijwi ry'umuburo no gukomeza riba ryacecetse, niho abinangiye bashobora gukanguka kugira ngo barebe kandi bahe agaciro imigisha bivukije. Urubanza rwemewe ko ruhita ruburanishwa. |
846 |
Feliki yavuzweho ko: "Mu bintu byose bijyanye n'irari n'ubugome, yabikoraga nk'umwami afite ishusho y'imbata." Abumvise Teritulo avuga bamenye ko amagambo ye yo kogeza ari ibinyoma, ariko icyifuzo cyabo cyo guciraho iteka Pawulo cyarutaga urukundo bakundaga ukuri. |
847 |
Mu magambo ye Teritulo yashinje Pawulo ibyaha byari gutuma afatwa nk'uwagambaniye ubutegetsi mu buryo bukomeye iyo biza kumuhama. Teritulo yaravuze ati: "Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose; kandi ni we mutware w'igice cyitwa icy'Abanyanazareti. |
848 |
Ndetse yagerageje guhumanya urusengero. Teritulo yakomeje avuga yuko Kilawudiyo Lusiya, umuyobozi w'ikigo cy'abasirikare b'i Yerusalemu, yari yarakoresheje imbaraga yaka Pawulo Abayahudi igihe bari hafi yo kumuburanisha bifashishije itegeko ry'idini yabo maze abahatira kuzanira Feliki ikirego. |
849 |
Ibi byose byavuzwe bafite umugambi wo gutuma umutegeka mukuru yohereza Pawulo mu rukiko rwa Kiyahudi. Ibirego byose bamuregaga byashyigikiwe cyane n'Abayahudi bose bari aho; ntibageregeza gutwikira urwango bari bafitiye iyo mbohe. |
850 |
Nta magambo Pawulo yavuze yo kumutaka ahubwo yahereye ko avuga ko anezejwe no kwiregura imbere ya Feliki kubera ko Feliki yari amaze igihe kirekire ari umutegeka mukuru bityo akaba asobanukiwe neza n'amategeko n'imigenzo by'Abayahudi. |
851 |
Yifashishije ibyo bamureze maze yerekana neza ko nta na kimwe cyari ukuri. Yavuze ko atigeze ateza imvururu mu gace ako ari ko kose k'i Yerusalemu cyangwa ngo abe yarahumanyije urusengero. Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby'ukuri. |
852 |
Yaravuze ati, "Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab 'ubwoko bwacu iby 'ubuntu, kandi ntura amaturo. Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n 'urusaku ruriho. Bityo yahisemo gusubika urubanza kugeza igihe Lusiya yari kuzazira. |
853 |
Bifuzaga kandi bari bafite inyota yo kumva uku kuri gushya. Kwari ukuri ahari batari kuzongera kumva kandi mu gihe kwirengagijwe, kwari kuzaba igihamya cyo kubashinja ku munsi w'Imana. Pawulo yabonye ko ibi byari amahirwe Imana itanze maze ayakoresha neza. |
854 |
Yari azi ko ahagaze imbere y'uwari afite ububasha bwo kumwicisha cyangwa kumurekura nyamara ntiyigeze avugisha Feliki na Dirusila akoresheje amagambo yo kubasingiza no kubashimisha. Intumwa Pawulo yari azi ko ubutumwa bwiza buzabazwa umuntu wese washoboraga kumutega amatwi. |
855 |
Yari azi ko umunsi umwe abamwumvise bazahagarara mu ntungane n'abaziranenge bakikije intebe ikomeye yera y'ubwami cyangwa bagahagarara mu bo Kristo azabwira ati : "Nimumve imbere, mwa nkozi z'ibibi mwe. Nyamara Pawulo we nta muntu yatinyaga. |
856 |
Yavuze iby'ukwizera Kristo kwe yeruye, avuga n'impamvu z'uko kwizera, bityo ashobora kuvuga by'umwihariko ku ngeso nziza z'imyitwarire ya Gikristo abo bantu babiri bishyiraga hejuru bari imbere batagiraga na mba. Pawulo yibanze by'umwihariko ku bintu by'ingenzi amategeko y'Imana asaba. |
857 |
Yerekanye uko amategeko y'Imana agera mu mabanga yimbitse ya kamere y'umuntu kandi akamurikira ibyari bihishwe amaso n'ubwenge bw'umuntu. Ibyo amaboko ashobora gukora cyangwa ibyo ururimi rubasha kuvuga ariko mu buryo budatunganye byerekana imico ya kamere y'umuntu. |
858 |
Itegeko rikurikirana ibitekerezo by'umuntu, impamvu n'imigambi. Ibyifuzo bibi bihishwe amaso y'abantu: ishyari, urwango, irari n'ibyifuzo bibi, ibikorwa bibi bigambirirwa ahahishe mu mutima w'umuntu nyamara bitashyizwe mu bikorwa kubera kubura uburyo- ibyo byose amategeko y'Imana abiciraho iteka. |
859 |
Pawulo yagerageje kwerekeza ibitekerezo by'abamwumvaga ku Gitambo gikomeye cy'icyaha. Abantu b'intungane ba kera bakizwaga no kwizera amaraso ya Kristo. Igihe babonaga ibitambo bisambagurika barebaga kure mu bihe byinshi bakabona Umwana w'intama w'Imana wagombaga gukuraho ibyaha by'abari mu isi. |
860 |
Imana ishaka ko ibiremwa byayo byose biyikunda kandi bikayubaha. Mu mategeko yayo, Imana yahaye abantu urugero ngenderwaho rutunganye rw'icyiza. Nyamara benshi bibagirwa Umuremyi wabo maze bagahitamo kwiyobora binyuranye n'ubushake bw'Imana. |
861 |
Urukundo ruhebuje kandi rutagerwa nk'isanzure bakunzwe bo barwitura urwango. Imana ntishobora gucisha bugufi ibyo amategeko yayo asaba kugira ngo ishobore guhuza n'urwego rw'abantu b'abanyabyaha; kandi n'umuntu mu mbaraga ze bwite ntashobora kugera ku byo amategeko asaba. |
862 |
Kubwo kwizera Kristo gusa ni ho umunyabyaha ashobora guhanagurwaho icyaha kandi agashobozwa kubaha amategeko y'Umuremyi we. Nyamara Feliki ntiyari yarigeze yumva ukuri kandi ubwo Mwuka w'Imana yemezaga umutima we yumvise akozwe ku mutima. |
863 |
Umutimanama warakangutse maze wumvikanisha ijwi ryawo bityo Feliki yumva ko amagambo ya Pawulo ari ukuri. Yasubije amaso inyuma areba ibyo yakoze bimuciraho iteka. Yibonye ko ari umuntu wakundaga ibinezeza by'umubiri, umugome n'umunyamururumba. |
864 |
Nta na rimwe mbere y'icyo gihe yari yarigeze yumva ubutumwa bwakabakabye umutima we nk'icyo gihe. Nta na rimwe ibitekerezo bye byari byarigeze bigira ubwoba nk'icyo gihe. Nyamara aho kugira ngo ibyo umutima wamwemeje bimutere kwihana, yagerageje kubyirengagiza. |
865 |
Igihamya batanze cy'uko barinzwe n'imbaraga mvajuru, kunezerwa kwabo kandi bababazwa kandi basuzugurwa, ugutinyuka kwabo igihe isi yatigitaga, ndetse n'umwuka wo kubabarira nk'uwa Kristo, byatumye umutima w'umurinzi w'imbohe ukabakabwa maze ahinda umushitsi yicuza ibyaha bye arababarirwa. |
866 |
Feliki yahindaga umushitsi nyamara ntiyigeze yihana. Umurinzi w'imbohe yakiriye Mwuka w'Imana mu mutima we no mu rugo rwe anezerewe; nyamara Feliki yasabye Intumwa y'ijuru kugenda. Umwe yahisemo kuba umwana w'Imana n'umuragwa w'ijuru mu gihe undi yiyeguriye kwifatanya n'inkozi z'ibibi. |
867 |
Pawulo yamaze indi myaka ibiri nta gikorwa cyo kumugirira nabi akorewe nyamara akomeza kuba imbohe. Feliki yasuraga Pawulo kenshi kandi agatega amatwi ibyo yamubwiraga. Nyamara impamvu nyayo y'ubwo bucuti ni inyungu yari ategereje kuko yumvaga ko ahawe amafaranga menshi Pawulo yarekurwa. |
868 |
Nyamara intumwa Pawulo yari afite kamere itunganye ku buryo atashoboraga gutanga ruswa kugira ngo arekurwe. Nta cyaha icyo ari cyo cyose cyamuhamaga bityo ntiyashoboraga guca bugufi ngo akore icyaha kugira ngo arekurwe. . Ayo yari amahirwe ahawe n'Imana kugira ngo abone kandi areke ibyaha bye. |
869 |
Ariko yabwiye intumwa y'Imana ati: "None genda; nimbona uburyo, nzagutumira. Yari yirengagije amahirwe ya nyuma ahawe y'imbabazi. Nta kindi gihe yari kuzongera kumva guhamagara kw'Imana. Mu gusaba batya bari bagambiriye kubikirira Pawulo mu nzira ajya i Yerusalemu ngo bamwice. |
870 |
Ariko Fesito yubahaga inshingano zijyana n'umwanya w'ubuyobozi yari afite bityo akoresha amagambo y'ikinyabupfura yanga kohereza Pawulo. Yaravuze ati: "Si umuhango w'Abaroma gutanga umuntu ngo apfe, abamurega batari imbereye, akemererwa kwiregura ibirego. |
871 |
Ibihabanye no kwihangana kwe atuje n'ingingo zikomeye Pawulo yagiye yisobanuraho, umutima wuzuye ubugome Abayahudi bari bafite n'ibirego bidafatika byabo byari kurushaho kugaragara nabi. Kubera ko Abayahudi batari bafite ubaburanira, bahisemo gutanga ibirego byabo ubwabo. |
872 |
Ubwo urubanza rwakomezaga, Pawulo waregwaga yari atuje kandi avuga ashize amanga maze yerekana ko ibyo bavuga ari ibinyoma. Nyamara yabonye neza uburakari bukaze bwari kuvuka iyo Pawulo adacirwaho iteka cyangwa ngo amuhe Abayahudi. |
873 |
Nk'uko byagendekeye umuhanuzi Eliya, Pawulo yari azi ko yari kugirira amahoro mu bapagani kurusha kuyabonera mu bantu bari baranze umucyo wo mu ijuru kandi bari barinangiye imitima bakanga ubutumwa bwiza. Nk'umuturage w'Umunyaroma, yahisemo gukoresha amahirwe yari afite yo kujuririra kuri Kayisari. |
874 |
Ku kibazo umutegeka mukuru yamubajije, Pawulo yarasubije ati: "Mpagaze imbere y'intebe y'imanza ya Kayisari, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta kibi nagiriye Abayuda, kandi na we urabizi neza. Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha, sinanga gupfa. |
875 |
Mu bantu benshi bavuga ko ari abayoboke ba Kristo, hari ubwibone nk'ubw'Abayahudi, kwizirika ku mihango, kwihugiraho n'umwuka wo kurenganya wari warahawe icyicaro mu mitima y'Abayahudi. Imana yifuza ko ubwoko bwayo bwitegura akaga kegereje. |
876 |
Bwaba bwiteguye cyangwa butiteguye; bose bagomba guhura n'ako kaga kandi abeguriye imibereho yabo gukurikiza amabwiriza y'Imana bonyine ni bo bazahagarara bashikamye mu gihe cy'ishungurwa n'igeragezwa. Igihe umwijima wabuditse nibwo umucyo w'Imana uzarushaho kurabagirana. |
877 |
Igihe ibyiringirwa bindi byose bizaba bitsinzwe, nibwo hazagaragara ufite kwiringira Yehova kudashira. Kandi igihe abanzi b'ukuri bazaba bagose impande zose, bagenza abagaragu b'Imana kugira ngo babagirire nabi, Imana yo izabahozaho ijisho kugira ngo ibakorere ibyiza. |
878 |
Ariko hashize igihe kugira ngo haboneke ubwato bukwiye kumujyana; kandi kubera ko hari izindi mbohe zagombaga koherezanywa na Pawulo, kubanza kwiga ku bibazo byazo nako kwatumye habaho gutinda. "Hashize iminsi, Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito. |
879 |
Agiripa na Berenike bari bafite ubushobozi kandi bari ku butegetsi bityo kubw'iyi mpamvu abantu barabakundaga. Nyamara nta biranga imico Imana ikunda bari bafite. Bicaga amategeko yayo, bari banduye mu mitima no mu mibereho yabo. |
880 |
Imikorere yabo yangwaga urunuka n'ijuru. Pawulo wari imfungwa ageze mu za bukuru, yari azirikishijwe umunyururu ku musirikare wamurindaga, nta kintu cyagaragaraga mu maso he cyari gutuma abantu bamwubaha. Abamarayika bari bamuri iruhande. |
881 |
Umwami Agiripa yahereye ubwo aha Pawulo uburenganzira bwo kwisobanura. Intumwa Pawulo ntiyigeze ahungabanywa n'ibyari bimuzengurutse cyangwa abategetsi bakuru bamwumvaga kuko yari azi uburyo ubutunzi bw'isi n'icyubahiro cyayo ari iby'agaciro gake. |
882 |
Yabarondoreye iby'iyerekwa yahawe n'Imana ryabanje kumutera ubwoba bitavugwa ariko nyuma rikamubera isoko y'ihumure ritagereranywa. Ryari iyerekwa ry'ubwiza bw'ijuru aho yabonye wa wundi yasuzuguraga kandi yangaga ndetse akaba yarashakaga kurimbura abayoboke be. |
883 |
Kuva icyo gihe Pawulo yari yarahindutse umuntu mushya, umwizera nyakuri wa Yesu abitewe n'imbabazi zihindura. Imbere ya Agiripa, Pawulo yavuze mu magambo yumvikana kandi avugana imbaraga yerekana ingingo zikomeye zaranze imibereho ya Kristo ku isi. |
884 |
Yahamije ko Mesiya wavuzwe n'ubuhanuzi yari yaragaragariye muri Yesu w'i Nazareti. Kubw'umugambi wo gucungura isi yacumuye, Umwana w'Imana yari yarihanganiye umusaraba, ntiyita ku gukozwa isoni, kandi yari yarazamuwe mu ijuru anesheje urupfu n'imva. |
885 |
Abantu bose bari aho bateze amatwi ibyamubayeho bitangaje bumiwe. Intumwa Pawulo yatindaga ku ngingo yakundaga cyane. Nta muntu n'umwe wamwumvise washoboraga gushidikanya ukuri yavugaga. " Pawulo yarasubije ati: "Sinsaze, nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganye ukuri no kwitonda. |
886 |
Ndetse n 'umwami azi ibyo neza, kandi ndabimubwira nshize amanga; kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe; kuko bitakozwe rwihishwa. Pawulo yahindukiriye Agiripa, aramubwira ati: "Mbese, Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe? Nziy'uko ubyemeye |
887 |
Bose bahamwaga n'ibyaha bikomeye. Uwo munsi izo nkozi z'ibibi zari zumvise ukurarikirwa kwakira agakiza kabonerwa mu izina rya Yesu. Nibura umwe muri bo yari hafi kwemera ubuntu n'imbabazi ahawe. Ariko Agiripa yirengagije ubwo buntu, yanga kwemera umusaraba w'Umucunguzi wabambwe. |
888 |
Igihe kimwe cy'umwaka, kugenda mu nyanja byasaga n'ibidashoboka. Intumwa Pawulo yari ahamagariwe kwihanganira ibikomeye byari bigiye kumugeraho nk'imfungwa iboheshejwe iminyururu mu rugendo rurerure kandi rugoye agana muri Italiya. |
889 |
Hari ikintu kimwe cyabaye cyamworohereje umuruho cyane. Yemerewe guherekezwa na Luka na Arisitariko. Mu rwandiko yandikiye Abanyakolosi yaje kuvuga kuri Arisitariko amwita "imbohe mugenzi we." ; nyamara Arisitariko ni we wihitiyemo kwifatanya na Pawulo kugira ngo ashobore kumufasha mu mibabaro ye. |
890 |
Urugendo rwatangiye neza. Ku munsi wakurikiyeho baruhukiye ku cyambu cy'i Sidoni. Ahangaha Yuliyo, umutware utwara abasirikare ijana, "yagiriye Pawulo neza," kandi yumvise ko aho hantu hari Abakristo, "yamuhaye umudendezo wo gusura incuti ze kugira ngo zimuhe icyo akeneye. |
891 |
Pawulo yanezejwe cyane n'urwo ruhusa kuko ubuzima bwe bwari bufite intege nke. Bamaze guhaguruka i Sidoni ubwato bwahuye n'imiyaga igana mu kindi cyerekezo maze ubwato buteshejwe inzira yabwo bituma bugenda buhoro. Nyamara imiyaga yari ikiri kwa kundi ku buryo gukomeza k'ubwato byari bikomeye. |
892 |
Luka yanditse agira ati: "Tumara iminsi itari mike tugenda buhoro, tugera ahateganye n 'umugi wa w 'i Kinida bitugoye. Umuyaga utubujije gukomeza, nibwo dukikiye ikirwa cya Kireti, ahateganye na Salumoni kugira ngo kidukingire umuyaga. |
893 |
Yaravuze ati: "Mbonyeyuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby'inkuge n'ibiyirimo gusa, ahubwo n'ubugingo bwacu nabwo, Ariko "umwerekeza na nyir'inkuge" na benshi mu bagenzi n'abandi bari hamwe ntibashatse kwemera iyi nama. |
894 |
Kubera ko icyo cyambu bari baziritseho ubwato « kitari kiboneye ku buryo bari kuhamara amezi y'imbeho n'umuyaga, ni cyo cyatumye abenshi bahuza inama yo kuvayo, biringira kugera ahitwa Fenike, kugira ngo baharangirize ayo meziy'imbeho. |
895 |
Kubw'ibyo, "umuyaga woroshye uva mu majyepfo utangiye guhuha," bikiye mu bwato bava ku Myaro-myiza bafite ibyiringiro byo kugera ku mwaro bifuzaga kugeraho vuba. "Ariko bidatinze ishuheri y'umuyaga itangira guhuha;" "ikubita ubwato bananirwa kuyirwanya, ni ko kubureka bujya iyo umuyaga ushaka. |
896 |
Ako kato kashoboraga kumenagurika igihe icyo ari cyo cyose. Umurimo wabo w'ingenzi wabaye uwo gukurura ako kato bakagashyira mu bwato bunini. Ingamba zose zishoboka zarafashwe kugira ngo batsike ubwato kandi batume budahungabanywa n'umuraba. |
897 |
Umutekano w'akanya gato bagiriye kuri ako karwa ntiwamaze igihe kirekire kuko mu kanya gato bongeye guhura n'umuraba ukomeye. Ijoro ryose umuraba ntiwigeze utuza kandi nubwo ingamba zari zafashwe, ubwato bwarasomye. «nuko bukeye bwaho baroha imitwaro mu nyanja» . |
898 |
Bwongeye kwira ariko incubi y'umuyaga ntiyatuje. Ubwato bwari mu muraba bwangiritse bwakozwaga hirya no hino n'umuhengeri wari ukaze. Buri gihe byagaragaraga ko imbaho z'ubwato zigiye kumeneka mu gihe ubwato bwakomwaga hirya no hino n'umuraba. |
899 |
Gusoma k'ubwato kwarakomeje cyane ku buryo abagenzi n'abo bari bafatanije urugendo bayadahaga amazi ubutaruhuka. Buri muntu wese wari mu bwato nta n'umwe wabonaga akanya na gato ko kuruhuka. Luka yaranditse ati: «Ku munsi wa gatatu, abasare ubwabo bafata ibikoresho by'ubwato nabyo barabiroha. |
900 |
Twamaze iminsi myinshi tutareba izuba n 'inyenyeri, umuyaga n 'umuhengeri bikomeza guhorera kugeza ubwo tutari rwiringiye ko hari ubasha kurokoka. Bamaze iminsi cumi n'ine nta zuba cyangwa inyenyeri bigaragara. ' Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe. |
901 |
Bageze mu ijoro rya cumi n'ane ricuze umwijima kandi bagiteraganwa hirya no hino n'umuraba, "mu gicuku " abasare bumvise guhorera k'umuraba maze "bibwira ko bari hafi kugera imusozi. Bicumye gato bongera gupima, babona ari metero makumyabiri n 'umunani. |
902 |
Intumwa Pawulo yongeye kuvuga amagambo yo kubakomeza, anasaba bose ari abasare n'abagenzi kurya. Yaravuze ati, "None uyu munsi ni uwa cumi n'ine mutegereza mutarya, mudakoza intoki ku munywa. ''Amaze kuvuga atyo afata umugati, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyura, atangira gufungura. |
903 |
Abasirikare babonye ko bitazabashobokera gukomeza kurinda imbohe bashinzwe igihe bari kugerageza kwambuka ngo bagere ku nkombe. Buri muntu wese yari gukora icyo ashoboye kugira ngo yikize. Ariko kandi iyo hagira imbohe n'imwe ibura, abari bazishinzwe bajyaga kuziryozwa. |
904 |
Bityo abasirikare bashatse kwica izo mbohe zose. Itegeko ry'Abaroma ryabemereraga gukora ubu bugome kandi uyu mugambi uba warahise ushyirwa mu bikorwa nyamara bihagarikwa kubera umwe muri bo. nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose, barakira. |
905 |
Pawulo amaze gusakuma "inkwi ngo azishyire mu muriro," inzoka isosokamo "kubera ubushyuhe maze imusumira ikiganza." Ariko Pawulo akunkumurira iyo nzoka mu muriro ntiyagira icyo aba. Kubera bari bazi ko iyo nzoka igira ubumara, abo bantu bategereje ko Pawulo ari bwikubite hasi ababazwa cyane. |
906 |
Imana yabakoreyemo mu buryo bukomeye. Abantu bose bari bamenekeweho n'inkuge bafashwe neza cyane kubera Pawulo; ibyo bari bakeneye byose barabihawe, kandi bavuye i Melita abaturage baho babapfunyikiye ibyo bari gukenera byose mu rugendo rwabo. |
907 |
Luka arondora mu ncamake ibintu bikomeye byabaye igihe bari i Melita. Abivuga muri aya magambo: "Plafi aho hakaba amasambu y 'umutware w 'icyo kirwa witwa Pubuliyo. Na we atwakira neza tumara iminsi itatu. Se wa Pubuliyo yari mu kirago ari indembe, arwaye amacinya ahinda n'umuriro. |
908 |
Pawulo ajya kumureba, amaze gusenga amurambikaho ibigamnza aramukiza. Ibyo bimaze kuba, abandi barwayi b 'icyo kirwa nabo baraza abakiza indwara. Abaho baherako baduha icyubahiro cyinshi, kandi ubwo twari twuriye ubwato ngo tugende, badupakirira ibyo twaridukeneye mu rugendo. |
909 |
Ubwato bwari buvuye Alekizanderiya bwitiriwe imana z'impanga bwari bumaze amezi y'imbeho n'umuyaga bwikinze ku kirwa cya Melita bwerekezaga iburengerazuba maze abagenzi babwinjiramo. Aho ngaho hari Abakristo bake maze basaba Pawulo kumarana na bo iminsi irindwi. |
910 |
Umutware uyobora abasirikare yemeye iki cyifuzo n'umutima mwiza. Kuva igihe Abakristo bo mu Italiya baboneye urwandiko Pawulo yandikiye ab'i Roma, bategereje gusurwa n'intumwa Pawulo bafite ubwuzu. Ntibigeze batekereza y'uko bazamubona aje ari imbohe; ariko imibabaro ye yatumye barushaho kumukunda. |
911 |
Ku munsi wa munani bamaze kugera ku nkombe, Yuliyo, umutware w'abasirikare n'imbohe ze berekeje i Roma. Igihe Pawulo yakoraga urugendo rwo kujya gusura Umurwa mukuru w'isi yari afite umutima uremerewe. Mbega ukuntu yagize ibihe bitandukanye n'uko yari yarabitekereje! |
912 |
Igihe banyuraga mu mbaga y'abantu bari buzuye inzira, umusaza w'imvi wari ubohanywe n'itsinda ry'abagome barebanaga umutima unangiye, ni we abantu bakwenaga bakamugira urwa amenyo. Igicu cy'agahinda cyari mu mutima we cyaratamurutse. |
913 |
Mu mibereho ye ya Gikristo yahoraga mu bigeragezo, mu mibabaro no guhemukirwa, ariko muri uwo mwanya yiyumvisemo ko ahumurijwe bikomeye. Yakomeje urugendo rwe akomeye kandi anezerewe mu mutima. Ntiyashoboraga kwicuza ibyamubayeho mu gihe cyashize cyangwa ngo atinye ahazaza. |
914 |
Yari azi ko iminyururu no kubabazwa byari bimutegereje nyamara yari azi ko afite inshingano yo gukura abantu mu bubata burushijeho kuba bubi maze anezezwa no kubabazwa ku bwa Kristo. Mbere ya byose, Pawulo yiyemeje kumenyesha abo bantu ibimwerekeyeho ndetse n'umurimo we. |
915 |
Yagambiriye kubikora mbere y'uko abanzi be babona akito ku kumwangisha abo bantu. Nyuma y'iminsi itatu ageze i Roma, Pawulo yateranyije abakuru bo mu Bayahudi, maze mu mvugo yoroheje kandi itaziguye, abamenyesha impamvu yatumye azanwa i Roma ari imbohe. |
916 |
Yaravuze ati: " Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriye ubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayo, bampa Abaroma. Na bo bamaze kumbaza, bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha. |
917 |
Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatxva kujuririra Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu. Ni cyo nabatumiriye ngo tuvugane cluhanganye: kuko ibyo Abisirayeli biringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu. |
918 |
Iyo biba bimezwe bityo, umuntu wa kamere yashoboraga kuyisobanukirwa yifashishije gucukumbura nk'uko asobanukirwa ibintu by'isi. Pawulo yigishaga ko idini ari imbaraga ikora, imbaraga ikiza, ihame riva ku Mana yonyine, ukumenya imbaragay'Imana iteraumutima kuba mushya k'umuntu ku giti cye. |
919 |
Yerekanye ukuntu Mose yari yarerekeje Isirayeli kuri Kristo nka wa Muhanuzi bagombaga kumva; abereka ukuntu abahanuzi bose bari baramuhamije nk'umuti ukomeye Imana yatanze wo gukiza icyaha, Umuziranenge wagombaga kwishyiraho ibyaha by'abanyabyaha. |
920 |
Pawulo ntiyigeze yerekana ko ikosa ryabo riri mu kuziririza imigenzo n'imihango, ahubwo yerekanye ko mu gihe bakomeje kuziririza imihango bakayitondera cyane, babaga birengagiza uwo ibyo bakoraga byose byashushanyaga. Intumwa Pawulo yemeje ko atabagaragarije Kristo akurikije umubiri. |
921 |
Herode yari yarabonye Kristo mu gihe cy'ubumuntu bwe; Ana yari yaramwiboneye, Pilato, abatambyi n'abatware bari baramubonye; abasirikare b'Abanyaroma bari baramubonye nabo. Nyamara ntibari baramurebesheje amaso yo kwizera. Ntabwo bari baramubonye nk'Umucunguzi wahawe icyubahiro. |
922 |
Gusobanukirwa Kristo bitewe no kwizera, kumumenya mu buryo bw'umwuka byagombaga kurushaho kwifuzwa kurusha kwibonanira nawe imbona nkubone igihe yari ku isi. Mu bitekerezo bya bamwe, amagambo ye yabinjiyemo ku buryo atigeze ahanagurika. |
923 |
Ariko abandi barinangiye banga kwemera ubuhamya bugaragara bw'Ibyanditswe ndetse n'igihe babugezwagaho n'uwabaga yaramurikiwe mu buryo bwihariye na Mwuka Muziranenge. Ntibashoboraga guhakanya ibyo yababwiraga, ariko banze kwemera imyanzuro ye. |
924 |
Pawulo amaze kugera i Roma, hashize amezi menshi mbere yuko Abayahudi b'i Yerusalemu baza kumurega. Aba Bayahudi bari baragiye batsindwa incuro nyinshi mu migambi yabo ariko noneho ubu Pawulo yagombaga gucirirwa urubanza mu rukiko rw'ikirenga rw'ingoma y'Abanyaroma. |
925 |
Bityo ntabwo bifuzaga kongera gutsindwa. Lisiya, Feliki, Fesito na Agiripa bose bari baremeje ko Pawulo ari umwere. Abanzi be bibwiraga ko bazatsinda gusa bakoresheje uburyarya bwo kwiyegereza umwami w'abami kugira ngo azabashyigikire. |
926 |
Gutinda kujya mu rubanza byari gutuma bagera ku mugambi wabo kuko byari kubaha igihe cyo kunoza no gusohoza imigambi yabo. Bityo bategereje igihe gihagije mbere yuko batanga ibirego baregaga Pawulo. Mu mbabazi z'Imana, uku gutinda kwatumye ubutumwa bwiza bwamamara. |
927 |
Amaze kubona amakuba yari yugarije abahindukiriye ukwizera gushya, Pawulo yashatse gukora uko ashoboye kose kugira ngo akemure ubukene bwabo akoresheje inzandiko zo kubaburira no kubaha amabwiriza bagomba gukurikiza. Timoteyo na we yakoraga ibyo kumuhumuriza. |
928 |
Tukiko, "umuvandimwe ukundwa kandi akaba umufasha w'indahemuka wari ufatanyije umurimo wa Nyagasani na Pawulo " yamubaye bugufi ashikamye. Dema na Mariko nabo bari bari hamwe na we. Arisitariko na Epafura bari " imbohe bagenzi be. |
929 |
Mariko asomye mu nkovu zo mu biganza no mu birenge bya Kristo akabonamo ibimenyetso by'umurimo yakoreye inyokomuntu, ndetse n'uburyo bukomeye kwitanga kwe kwamuteye gukiza abazimiye kandi barimbuka, yari yarahisemo gukurikira Shebuja mu nzira yo kwitanga. |
930 |
Noneho ubu ubwo yari afatanyije imibabaro na Pawulo wari imbohe, yasobanukiwe neza kurusha mbere yaho ko kuronka Kristo ari inyungu ihebuje naho kuronka iby'isi bikaba igihombo gikabije no kubura ubugingo bw'umuntu Kristo yaseseye amaraso kugira ngo amucungure. |
931 |
Mu bigeragezo bikomeye no kurwanywa, Mariko yakomeje ashikamye, aba umufasha w'umunyabwenge kandi ukundwa w'intumwa Pawulo. Dema wari ushikamye igihe kimwe, yaje kureka umurimo wa Kristo. Igihe Pawulo yavugaga kuri ibi yaranditse ati: "Kuko Dema yantereranye abitewe no gukunda iby 'iyi si. |
932 |
Ibintu byose bikomeye kandi byubahwa Dema yabiguranye inyungu z'iby'isi. Mbega ukugurana kwe kurangwa no kureba hafi! Dema yari umukene wo kubabarirwa kubwo kugira ubutunzi n'icyubahiro by'isi byonyine nubwo yashoboraga kubyirata abyita ibye |
933 |
Ariko Mariko we wari warahisemo kubabazwa ku bwa Kristo, yari afite ubutunzi buhoraho kuko yabarwaga mu ijuru nk'ufite umurage w'Imana ndetse akaba umuraganwa n'Umwana wayo. Uyu Onesimo yari yarahungiye i Roma. Pawulo yamusezeranije ko yishingiye kuzishyura agaciro kose k'ibyo yari yaramwibye. |
934 |
Igihe yari hafi kohereza Tukiko ngo ashyire inzandiko amatorero atandukanye yo muri Aziya ntoya, yamwohereje ari hamwe na Onesimo. Ubwo buntu bwashoboraga gutuma umugome ucishije bugufi cyane ahinduka umwana w'Imana n'umukozi w'ingirakamaro mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. |
935 |
Umunyabyaha wamaze imyaka myinshi adakorera Imana ntacyo afite cyo kwishyura uwo umwenda. Yesu ahagarara hagati y'umunyabyaha n'Imana akavuga ati, "Nzishyura umwenda." "Reka umunyabyaha ye kwishyuzwa; nzababazwa mu cyimbo cye. |
936 |
Urwandiko Pawulo yandikiye Filemoni rwerekana uburyo ubutumwa bwiza bugira icyo buhindura ku isano iba hagati y'umugaragu na shebuja. Mu mijyi, aho inkoreragahato zarutaga cyane abaturage bafite umudendezo, babonye ko gushyiraho amategeko akomeye cyane ari ngombwa kugira ngo bazigumishe mu buretwa. |
937 |
Umunyaroma w'umukungu kenshi yatungaga inkoreragahato nyinshi z'ingeri zose, zikomotse impande zose kandi zishobora gukora ibintu by'uburyo bwose. Agakosa gatoya cyane, impanuka cyangwa kutita ku bintu kenshi byahanwaga nta mbabazi. |
938 |
Ba shebuja bamwe b'abanyambabazi kurusha abandi, bagiriraga neza inkoreragahato zabo; ariko umugabane munini w'abakire n'abanyacyubahiro bakoreshwaga n'irari no kwifuza n'ubusambo, bakoreraga inkoreragahato zabo iby'ubugome bukabije no kubakandamiza. |
939 |
Iyo mikorere yose yo gutunga inkoreragahato yaziteshaga agaciro bikabije. Ntabwo wari umurimo wa Pawulo guhita ahindura gahunda yari yarashyizweho mu bwami bw'Abanyaroma. Kugerageza gukora ibi byari ukudindiza umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. |
940 |
Ariko yigishije amahame yototeraga urufatiro rwo gukoresha abantu agahato, kandi iyo aya mahame akurikizwa yari gutuma iyo mikorere yose isenyuka buhoro buhoro. Pawulo yaravuze ati, " Kandi aho Umwuka w'Umwami ari, ni ho haba umudendezo. |
941 |
Iyo inkoreragahato yabaga yihanye, yahindukaga urugingo rw'umubiri wa Kristo kandi kubera ibyo yagombaga gukundwa no gufatwa nk'umuvandimwe, umuragwa w'imigisha y'Imana n'amahirwe atangwa n'ubutumwa bwiza nka shebuja mugenzi we. |
942 |
Ubukristo ni umurunga ukomeye uhuza umugaragu na shebuja, umwami n'uwo ayobora, umuvugabutumwa bwiza n'umunyabyaha w'insuzugurwa wabonye guhanagurwaho icyaha muri Kristo. Bose buhagiwe mu maraso amwe, bayoborwa na Mwuka umwe; kandi bagizwe umwe muri Kristo Yesu. |
943 |
Nyamara mu ndushyi, mu bakeneshejwe no gukandamiza kwabo, ndetse no mu nkoreragahato zitagiraga icyo zitunze, abenshi muri bo bategeraga amatwi amagambo ya Pawulo banezerewe kandi mu kwizera Kristo baboneyemo ibyiringiro n'amahoro byababashishaga kwihanganira imiruho yabo. |
944 |
Nyamara nubwo umurimo wa Pawulo watangiranye n'abicishaga bugufi n'abiyoroshyaga, imbaraga yawo yarakwiriye igera no mu ngoro y'Umwami w'abami. Icyo gihe Roma wari umurwa mukuru w'isi. Ba Kayisari b'abibone bategekaga hafi amahanga yose yo ku isi. |
945 |
Umwami n'ibyegera bye ntibari bazi Umunyazareti wari wicishije bugufi cyangwa bamurebanaga urwango n'agasuzuguro. Nyamara mu gihe kitageze ku myaka ibiri ubutumwa bwiza bwabonye inzira buva mu icumbi riciriritse ry'imbohe bugera ibwami. |
946 |
Yari yarahagaze imbere y'abami n'abategetsi avuga ashize amanga nta mususu maze avuga ku bijyanye n'ubutungane, kwirinda n'urubanza ruzaza kugeza ubwo abategetsi b'abibone bahinze umushitsi nk'aho bitegerezaga ibiteye ubwoba byo ku munsi w'Imana. |
947 |
Ubu noneho Pawulo nta mahirwe nk'ayo yari yaragize kuko yari afungiye aho yari acumbitse wenyine kandi yashoboraga kubwira ukuri abazaga kumushaka aho gusa. Nta handi hantu hari umwuka utaberanye n'Ubukristo kurusha i Roma mu rugo rw'ibwami. |
948 |
Nero yagaragaraga ko yari yarahanaguye mu mutima we udusigisigi tw'ishusho y'Imana ndetse n'ubumuntu ku buryo yasaga na Satani. Abafasha be n'ibyegera bye muri rusange bari bafite imico nk'iye mu burakari bukaze, agasuzuguro no gukora ibibi bikabije. |
949 |
Uko byagaragariraga abantu bose ntibyari gushobokera Ubukristo guhabwa umwanya mu rugo no mu ngoro y'umwami Nero. Ndetse no mu rugo rwa Nero, amakamba y'umusaraba yarambawe. Mu bafashaga umwami w'inkozi y'ibibi bikomeye havuyemo abahindutse baba abana b'Imana. |
950 |
Aba ngaba ntabwo bari Abakristo mu ibanga ahubwo barabigaragazaga. Ntabwo bakozwaga isoni no kwizera kwabo. Ni ubuhe buryo bwakoreshejwe kugira ngo Ubukristo bwinjire kandi bushikame ahantu hagaragaraga ko kubwemera bitashobokaga? |
951 |
Mbese iyi ntwari yo kwizera ntiyari kubona umusaruro mwiza agarurira Kristo abantu ndetse no muri uyu mujyi mukuru w'isi? Nyamara ibyiringiro byabo byaciwe intege no kumva ko Pawulo yajyanywe i Roma ari imbohe Mbega ukuntu bacitse intege cyane! |
952 |
Kwihangana no kwikomeza kwa Pawulo mu gihe kirekire yamaze afunzwe kandi arengana, ubutwari bwe no kwizera, ubwabyo byari ikibwirizwa gihoraho. Umwuka we wari utandukanye n'uw'ab'isi, wari igihamya cy'uko imbaraga yari muri we yasumbaga iyari mu b'isi. |
953 |
Igihe bafite amagara mazima n'igihe barwaye, ari bazima cyangwa mu rupfu, Imana ikomeza kubakoresha. Igihe ubuhamya bw'aba bagaragu b'indahemuka bwashimangirwaga n'amaraso yabo, nibwo abantu bashidikanyaga bemeye kwizera Kristo kandi bahagararana ubutwari kubwa Kristo. |
954 |
Mu ivu ry'abatwitswe bazira kwizera Imana havuyemo umusaruro mwinshi cyane w'abiyeguriye Imana. Umwete n'ubudahemuka bya Pawulo n'abakozi bagenzi be ndetse no kwizera no kumvira kw'aba bayobotse Ubukristo mu bihe byari bigoye, bikebura ubunebwe no kubura kwizera mu murimo wa Kristo. |
955 |
Intumwa Pawulo n'abakozi bagenzi be bashobora kuba baribwiye ko byari impfabusa guhamagarira abagaragu ba Nero kwihana no kwizera Kristo kubera ko bari bugarijwe n'ibigeragezo bikaze, bakikijwe n'inzitizi zikomeye kandi bahanganye no kurwanywa byimazeyo. |
956 |
Ariko se n'iyo bemera ukuri bari kugukurikiza bate? Nyamara Pawulo ntiyigeze atekereza atyo; yabwirije abo bantu ukuri afite kwizera kandi mu bamwumvise habonetsemo bamwe biyemeje kumvira uko byagenda kose Ukuri kwari kwarabasanze aho maze baguma aho |
957 |
Bahamyaga imbaraga ihindura iri mu mu kwizera gushya bakoresheje imibereho yabo yahindutse n'imico yabo. Mbese hari abantu bagwa mu gishuko cyo gufata ibyo bahura nabyo maze bakabigira urwitwazo rubabuza guhamya Kristo? Nubwo bari bari mu ngorane no mu makuba bakomeje ubudahemuka bwabo |
958 |
Bitewe n'imbogamizi zisa nk'aho nta wazirenga, Umukristo ashobora gushaka gutanga urwitwazo rwo kutumvira ukuri nk'uko kuri muri Yesu; nyamara ntashobora gutanga urwitwazo rufite ireme. Umuntu ufite umutima urangamiye gukorera Imana azabona amahirwe yo kuyivugira. |
959 |
Umuntu wese uzaba yiyemeje gushaka mbere na mbere ubwami bw'Imana n'ubutungane bwayo, ingorane azahura nazo zizaba ubusa ze kumuzitira. Mu mbaraga azakomora mu gusenga no kwiga ijambo ry'Imana, azashaka iby'ukuri kandi areke ingeso mbi. |
960 |
Iyo umwizera ahanze amaso Yesu we Banze ryo kwizera akaba ari nawe ugusohoza, Yesu wihanganiye kuvuguruzwa n'abanyabyaha, uwo mwizera azatsinda agasuzuguro no gukwenwa. Nyir'ijambo ry'ukuri ni we wasezeranye ubufasha n'ubuntu bihagije mu kibazo cyose. |
961 |
Mu myuzo ya mbere mu mibereho ye ya Gikristo, intumwa Pawulo yahawe amahirwe yihariye yo gusobanukirwa ubushake bw'Imana ku byerekeranye n'abayoboke ba Kristo. " Yarazamuwe ajyanwa mu ijuru rya gatatu, " "muri Paradizo, yumva ibitavugwa, ibyo umuntu adakwiriye kuvuga . |
962 |
Ni muri ubwo buryo Pawulo yavuze ibyo yifuriza abizera b'i Kolosayi. Mbega agaciro gakomeye aya magambo afite imbere y'abayoboke ba Kristo! Yerekana ubushobozi butangaje bw'imibereho ya Gikristo kandi akagaragaza neza ko nta mupaka uri ku migisha abana b'Imana bashobora kubona |
963 |
Mu guhora bunguka kumenya Imana, bashobora gukomeza bunguka bava ku mbaraga bajya ku yindi, bava ku rwego rumwe bajya ku rundi mu mibereho ya Gikristo kugeza ubwo "kubw'imbaraga y'Imana ihebuje" "bahabwa kuraganwa n 'abera umurage wo mu mucyo. |
964 |
Umwana w'Imana yaciye bugufi kugira ngo azahure abaguye. Kubera iyi mpamvu, yavuye ahatararangwaga icyaha, asiga mirongo icyenda n'icyenda zamukundaga aza kuri iyi si "gucumitirwa ibicumuro byacu no gushenjagurirwa gukiranirwa kwacu. |
965 |
Yahinduwe nka bene se muri byose. Yahindutse umubiri nk'uko natwe turi. Yari azi icyo gusonza byavugaga, kugira inyota no kunanirwa. Yakomezwaga no gufungura kandi agasubizwamo intege no gusinzira. Yagiye yarekana imico y'Imana ari yo: ubugwaneza, impuhwe, kubabarira abandi no kubitaho. |
966 |
Bagombaga kwirinda iki cyago kuruta ibindi kubera ko kwemera abigisha b'ibinyoma byari gutuma bakingurira ibinyoma urugi ibyo umwanzi yari gukoresha mu kubahuma amaso mu by'Umwuka kandi agahungabanya ibyiringiro by'abantu bashya bari barayobotse ukuri k'ubutumwa bwiza. |
967 |
Kristo ni we wari urugero ngenderwaho bagombaga kugenzuza inyigisho zitanzwe. Inyigisho zose zitari zihuye n'inyigisho za Kristo bagombaga kutazemera. Ubumenyi bw'agakiza bagombaga kwiga no kwigisha ni Kristo wabambiwe icyaha, Kristo wazutse mu bapfuye, Kristo wazamutse akajya mu ijuru. |
968 |
Imiburo y'ijambo ry'Imana yerekeye ku kaga kugarije Itorero rya Gikristo natwe ni iyacu muri iki gihe. Nk'uko byabaye mu gihe cy'intumwa, abantu bageragezaga gusenya kwizera Ibyanditswe bakoresheje imigenzo n'ubwenge bwa kimuntu. |
969 |
Ku bantu benshi Bibiliya ni nk'itara ritarimo amavuta bitewe n'uko berekeje ibitekerezo byabo mu miyoboro yo kwizera kurangwa no gukekeranya gutera gusobanukirwa nabi ndetse n'urujijo. Ni ukwambura ijambo ry'Imana imbaraga yo kugenga, kuzahura, gukangura no kuyobora imibereho y'umuntu. |
970 |
Kubera imyizerere y'uko imyuka y'abapfuye ivugana n'abazima imbaga y'abantu yigishwa kwizera ko kwifuza ari itegeko ry'ikirenga, ko uburenganzira bwo gukora ibyo ushaka ari umudendezo kandi ko umuntu ari we urebwa n'ibye ku giti cye. |
971 |
Umuyoboke wa Kristo azahura "n'amagambo y'amoshya" ayo intumwa Pawulo yaburiye abizera b'Abanyakolosi ngo birinde. Azahura n'ubusobanuro bw'ibyanditswe bushingiye ku myizerere y'ubushobozi bw'imyuka ariko ntabwo agomba kuzemera. |
972 |
Ijwi rye rikwiriye kumvikana ahamya ukuri guhoraho kw'Ibyanditswe. Ahanze amaso ye kuri Kristo, akwiriye kujya mbere ashikamye mu nzira yabigenewe, yitandukanya n'intekerezo zose zihabanye n'inyigisho ya Kristo. Ukuri kw'Imana ni ko kugomba kuba ingingo atekerezaho kandi azirikana. |
973 |
Agomba gufata Bibiliya nk'ijwi ry'Imana rivugana na we mu buryo butaziguye. Muri ubwo buryo azabona ubwenge mvajuru. Kumenya Imana nk'uko yahishuriwe muri Kristo ni bwo bumenyi abakijijwe bagomba kugira. Ubu ni bwo bumenyi buhindura imico y'umuntu. |
974 |
Iyo ubu bumenyi bwakiwe mu bugingo bwongera kurema umuntu mo ishusho ya Kristo. Ubu ni bwo bumenyi Imana ihamagarira abana bayo kwakira kuko hirya yabwo ibindi byose ari ubusa gusa ndetse nta n'icyo biri cyo. Mu bihe byose no mu bihugu byose, urufatiro nyakuri rwo kubaka imico rwagiye ruba rumwe. |
975 |
Abatukanaga bahindutse abantu bubaha, abasinzi bahindutse abirinda, inzererezi zahindutse abantu baboneye. Abantu bari bafite ishusho ya Satani bahinduwemo ishusho y'Imana. Uku guhinduka muri ko ubwako ni igitangaza mu bitangaza. |
976 |
Guhinduka kwakozwe n'ijambo ry'Imana, ni rimwe mu mabanga akomeye cyane y'ijambo ry'Imana. Ntidushobora kubisobanukirwa; dushobora gusa kwizera nk'uko Ibyanditswe byabivuze ngo, "Ni Kristo uri muri mwe, ibyiringiro by'ubwiza. |
977 |
Ariko kubera ko iyi mibereho ari iye, Umukristo ntakwiriye kwipfumbata, ngo anezezwe gusa n'ibyo yakorewe. Umuntu wiyemeje kwinjira mu bwami bw'Umwuka azabona ko imbaraga zose n'irari bya kamere itaragizwe nshya burundu byiteguye kumurwanya bitijwe umurindi n'imbaraga z'ubwami bw'umwijima. |
978 |
Agomba kuvugurura kwitanga kwe kandi akarwana n'ikibi buri munsi. Ingeso za kera na kamere iganisha mu gukora ikibi bizarwanira kumubata kandi agomba kubyirinda, akarwanira kugera ku nsinzi yishingikirije ku mbaraga ya Kristo. |
979 |
Pawulo yandikiye Abanyakolosi ati: "Nuko noneho mwice ingeso zanyu z'iby'isi; gusambana, gukora ibiteye isoni, no kurigira, no kurarikira, n'imyifurize yose, ni yo gusenga ibigirwamana: ibyo nibyo bizanira umujinya w 'lmana abatumvira. |
980 |
Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo. Ariko none mwiyambure ibi byose, umujinya, uburakari, igomwa, no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu... Nk'uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. |
981 |
Urwandiko rwandikiwe Abanyakolosi rwuzuye inyigisho zifite agaciro gakomeye ku bantu bari mu murimo wa Kristo. Ni inyigisho zerekana umugambi umwe rukumbi n'intego ihanitse bizagaragarira mu mibereho y'umuntu uhagarariye Umukiza by'ukuri. |
982 |
Umwizera nareka ibintu byose byamubuza gukomeza inzira ajya mbere cyangwa ibiteshura undi kugendera mu nzira ifunganye, mu mibereho ye ya buri munsi azagaragaza imbabazi, ineza, kwiyoroshya, ubugwaneza, kwihangana n'urukundo rwa Kristo. |
983 |
Imbaraga y'imibereho ihanitse, iboneye rwose, imibereho yiyubaha ni yo dukeneye cyane. Iby'isi bifite umwanya munini mu ntekerezo zacu ariko ubwami bw'ijuru bwo bufite umwanya muto cyane. Mu mihati ye yo kugera ku cyo Imana imuhamagarira kugeraho, nta na kimwe gikwiriye gutera Umukristo kwiheba. |
984 |
Ubutungane bwo mu mutima no mu mwuka byasezeraniwe abantu bose binyuze mu buntu n'imbaraga bya Kristo. Yesu ni isoko y'imbaraga, isoko y'ubugingo. Atugeza ku jambo rye kandi akura ku giti cy'ubugingo ibibabi byo gukiza abanyabyaha akabiduha. |
985 |
Atuyobora ku ntebe y'ubwami y'Imana kandi agashyira mu kanwa kacu isengesho rituma twegera hafi ye. Ku bwacu yohereza abamalayika bakomeye bo mu ijuru kugira ngo badufashe. Buri ntambwe yose dutera, duhabwa imbaraga ye ikomeye. |
986 |
Muri ubwo buryo baba biteguye gukorera abandi. Ni umugambi w'Umukiza ko abantu batunganyijwe kandi bejejwe, bagomba kumubera abafasha. Kubera aya mahirwe akomeye, reka dushimire Data wa twese "waduhaye kuraganwa n 'abera umurage wo mu mucyo. |
987 |
Itorero ry'i Filipi ryari ryaroherereje Pawulo impano rizinyujije kuri Epafuradito, uwo Pawulo yita "mwene Data, dufatanije umurimo n 'ubusirikare, ni we ntumwa yanyu kandi ni we unkorera ibyo nkennye. Igihe Epafuradito yari i Roma, yararwaye, " ndetse yari agiye gupfa, ariko Imana iramubabarira. |
988 |
Pawulo yahaye Epafuradito urwandiko ngo arushyire abizera b'i Filipi, muri urwo rwandiko yabashimiye impano bamwoherereje. Mu matorero yose iry'i Filipi ni ryo ryarushije andi gutangana ubuntu rimufasha mu byo yari akeneye. Nyamara burya si impano nshaka, ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe. |
989 |
Nshima Imana yanjye iteka, uko mbibutse, kandi uko mbasabiye mwese iteka ryose, mbasabira nezerewe, kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere, mukageza na n 'ubu. Imana niyo ntanze ho umugabo yuko mbakumbura mwese mu mbabazi za Kristo Yesu. |
990 |
Nyamara anesha yishingikirije ku Mana yonyine. Umuhati wa kimuntu ubwawo ntabwo uhagije. Hatabayeho gufashwa n'imbaraga mvajuru umuhati w'umuntu ntacyo wageraho. Imana irakora n'umuntu agakora. Umuntu ubwe niwe ugomba kurwanya ibigeragezo akomoye imbaraga ku Mana. |
991 |
Ku ruhande rumwe hari ubwenge butagerwa, impuhwe n'imbaraga, mu gihe ku rundi ruhande hari intege nke, ubunyacyaha no kuba nta bufasha na bumwe. Imana yifuza ko tugaragaza ubushobozi bwo kwitegeka. Nyamara ntishobora kudufasha tutayemereye kandi ngo dukorane na yo. |
992 |
Buri munsi agomba kumenya icyo kwitanga bisobanuye. Agomba kwiga ijambo ry'Imana, akamenya icyo risobanuye kandi akumvira amabwiriza yaryo. Bityo ashobora kugera ku rwego ruhanitse rwa Gikristo. Imana ikorana na we umunsi ku munsi, igatunganya imico ye ngo izashikame mu gihe cy'igeragezwa riheruka. |
993 |
Yagendaga ava mu mujyi ajya mu wundi, akava mu gihugu ajya mu kindi, akagenda avuga amateka y'umusaraba, abantu bagahindukirira ubutumwa bwiza kandi agahanga amatorero. Yahoraga yita cyane kuri aya matorero kandi yayandikiye inzandiko nyinshi zo kubahugura. |
994 |
Rimwe na rimwe yakoraga umwuga we kugira ngo ashobore kubona ikimutunga buri munsi. Nyamara Pawulo mu byo yakoraga byose mu mibereho ye, ntiyigeze yibagirwa umugambi ukomeye wo gukomeza urugendo ngo asingire ingororano y'umuhamagaro we ukomeye. |
995 |
Intego imwe yari atumbiriye imbere ye ni ukuba indahemuka ku wari yaramwihishuriye ku irembo ry'i Damasiko. Nta kintu na kimwe cyari gifite ubushobozi bwo kumuteshura kuri iyi ntego. Kwerereza umusaraba w'i Kaluvari ni byo byari impamvu iruta izindi yabaga isoko y'amagambo ye n'ibikorwa bye. |
996 |
Umugambi ukomeye wahatiraga Pawulo gukomeza ajya imbere ahanganye n'imiruho n'ingorane wari ukwiye gutuma umukozi wese w'Umukristo yirundurira mu murimo w'Imana. Nubwo Pawulo yari imbohe, ntiyacitse intege. Ahubwo amagambo y'insinzi yumvikanira mu nzandiko yandikiye amatorero ari i Roma. |
997 |
Yandikiye Abanyafilipi ati: "Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti 'Mwishime!'Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n 'lmana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima Ubuntu bw 'Umwami Yesu Kristo bubane n 'imitimayanyu |
998 |
Ariko mbere yuko imyaka ibiri yo gufungwa kwa Pawulo irangira, uyu mugabo yasimbuwe n'undi Pawulo atari yiteze kugiriraho amahirwe. Abayahudi bari bashishikariye kurwanya Pawulo kurusha ikindi gihe, maze bahera ko babona umufasha ushoboye. |
999 |
Uwo yari umugore wuzuye ubugome umwami Nero yari yaragize umugore we wa kabiri, kandi kuko yari yarayobotse idini ya Kiyahudi, yabemereye gukoresha ubushobozi bwe bwose kugira ngo abafashe gusohoza imigambi yabo mibisha bari bafitiye icyamamare mu Bukristo. |
1000 |
Pawulo ntiyiringiraga kubonera ubutabera imbere ya Kayisari yari yarajuriyeho. Nero yari yarangiritse cyane mu mico mbonera, ntacyo yahaga agaciro mu mico ye, kandi yari afite ubugome bukomeye kurusha abayobozi bamubanjirije. |
1001 |
Ntabwo ubutegetsi bwagombaga guhabwa umutegetsi wakandamizaga nkawe. Umwaka wa mbere w'ingoma ye waranzwe no kuroga murumuna we muto wo ku mugore wa se kuko ari we wagombaga kuzamusimbura ku ngoma. Nta kibi na kimwe cyangwa igikorwa kibi bikabije atakoraga. |
1002 |
Umuntu wese ushyira mu gaciro yaramwishishaga kandi akamuzinukwa. Ibyaha byakorerwaga iwe byari bikojeje isoni cyane kandi biteye ubwoba ku buryo ntawashoboraga kubisobanura. Ubugome bwe bukabije bwateye na benshi mu bari barahatiwe gufatanya na we kumuzinukwa no kumwanga urunuka. |
1003 |
Bahoraga batewe ubwoba n'ibibi bikomeye yashoboraga kubabwira gukora. Nyamara ubwo bugome bwa Nero ntibwigeze buhungabanya ubudahemuka bw'abo yayoboraga. Yari azwi nk'umwami w'ikirenga mu isi yose yari yarateye imbere y'icyo gihe. |
1004 |
Ikirenze ibyo yari yarahawe icyubahiro cy'ijuru kandi bakamuramya nk'ikigirwamana. Ukurikije uko umuntu yabibonaga, byagaragaraga ko Pawulo azacirirwa iteka imbere y'umucamanza nk'uwo. Nyamara intumwa Pawulo yiyumvagamo ko nta na kimwe yagombaga gutinya igihe cyose yari indahemuka ku Mana. |
1005 |
Abantu baravurunganye kandi bararakara kandi kugira ngo Nero yigire umwere kandi ngo akize umujyi itsinda ry'abantu yatinyaga kandi yangaga, icyo kirego yagishyize ku Bakristo. Amayere ye yageze ku ntego, kandi ibihumbi byinshi by'abayoboke ba Kristo bicwa urw'agashinyaguro. |
1006 |
Pawulo yasimbutse ako karengane kuko nyuma gato yo kurekurwa yahise ava i Roma. Iki gihe cya nyuma yari afite umudendezo yarushijeho gukora neza abwiriza amatorero. Ibigeragezo n'amakuba Pawulo yari yarihanganiye byari byaraciye intege imbaraga ze z'umubiri. |
1007 |
Yari afite intege nke ziturutse ku bukure. Yumvaga ko ariho akora umurimo we uheruka, kandi uko igihe cy'umurimo we cyagendaga kiba gito niko yarushagaho kugira umuhati. Byagaragaraga ko umwete yari afite nta mbibi wari ufite. |
1008 |
Kuva itoteza rwatangizwa na Nero, ahantu hose Abakristo bari barabaye agatsiko kahawe akato. Nyuma y'igihe gito, Abayahudi batizeraga bagize igitekerezo cyo gushyira kuri Pawulo icyaha cyo kuba ari we watumye Roma itwikwa. Fijelo na Harimojene nibo bafashe iya mbere barigendera. |
1009 |
Dema ni we wakurikiyeho, atewe ubwoba n'icuraburindi ry'ingorane n'amakuba maze atererana Pawulo warenganywaga. Kiresikenti yoherejwe na Pawulo mu matorero y'i Galatiya; Tito amwohereza i Dalumatiya; Tukiko ajya mu Efeso. Umwami amuhe kuzabona imbabazi z'Umwami kuri urya munsi. |
1010 |
Ariko igihe Pawulo yahamagarirwaga kujya imbere ya Nero nta muntu n'umwe wahangaye kumugira inama cyangwa kumubera umwunganizi; nta n'incuti yari hafi aho nibura kugira ngo yandike ibyo yashinjwaga cyangwa ingingo yatangaga yiregura. |
1011 |
Mu Bakristo b'i Roma nta n'umwe wigeze aza aho ngaho kugira ngo amube hafi muri icyo gihe gikomeye. Amakuru nyayo y'ibyabaye icyo gihe atangwa na Pawulo ubwe mu rwandiko rwa kabiri yandikiye Timoteyo. Nuko nkira akanwa k'intare. |
1012 |
Nta muntu n'umwe wanganyaga na we imbaraga no gukomera. Nta n'umwe washoboraga kuvuguruza ubushobozi bwe, kandi nta n'umwe washoboraga kwanga gukora ibyo ashaka. Abami barambikaga amakamba yabo ku birenge bakamuramya. Miliyoni nyinshi z'abantu zumviraga amategeko ye. |
1013 |
Izina rya Nero ryahindishaga isi umushyitsi. Kumutera kubabara byatumaga umuntu anyagwa umutingo we, akamburwa umudendezo ndetse n'ubuzima; kandi igitsure cye cyateraga ubwoba kurusha mugiga. Pawulo wari imfungwa kandi ashaje yahagaze imbere ya Nero nta mafaranga, nta ncuti, n'umugira inama. |
1014 |
Mu maso ha Nero hagaragaraga umunya utewe n'umujinya wamugurumaniragamo; ariko mu maso ha Pawulo hagaragazaga umutima ufite amahoro akomoka ku Mana. Imibereho ya Pawulo yari iy'ubukene, kwitanga no kubabara. Ubwo ibi birego byose bwamugerekwagaho Pawulo yari yiturije. |
1015 |
Abantu bari aho n'abacamanza bamwitegerezaga batangaye. Bari barakurikiranye imanza nyinshi kandi bari barabonye abagome benshi, nyamara ntibari barigeze babona umuntu ufite mu maso hatuje ubutungane hatyo nk'ah'iyi mbohe yari imbere yabo. |
1016 |
Amaso y'abacamanza yari amenyereye gusoma indoro z'imbohe, yagerageje kureba mu maso ha Pawulo kugira ngo bamuboneho icyaha nyamara ntacyo babonye. Igihe yemererwaga kwiregura, abantu bose bamuteze amatwi bafite amatsiko. Yabonaga Yesu gusa, Umurengezi uvuganira abanyabyaha imbere y'Imana. |
1017 |
Akoresheje imvugo nziza n'imbaraga birenze iya kimuntu, Pawulo yavuze ukuri k'ubutumwa bwiza. Yerekeje abamwumvaga ku gitambo cyatambiwe inyokomuntu yacumuye. Ayo niyo yari amagambo y'uwaburaniraga ukuri. Mu magambo no mu ndoro ye nta bwoba, nta gahinda cyangwa gucika intege byaharangwaga. |
1018 |
Yari akomeye afite umutimanama utagira icyo umushinja, yambaye intwaro z'ukuri, anezejwe n'uko ari umwana w'Imana. Amagambo ye yari ameze nk'urusaku rw'insinzi mu nduru yo ku rugamba. Yavuze ko umurimo yari yararunduriyemo ubuzima bwe ari wo murimo wonyine utazigera utsindwa. |
1019 |
Aya magambo yakabakabye no ku mitima y'abari binangiye kurusha abandi. Ukuri kumvikanaga kandi kukemeza abantu kwirukanye ikinyoma. Umucyo wamuritse mu ntekerezo z'abantu benshi baje gukurikira imirasire yawo banezerewe. Icyo gihe ubutumire bw'imbabazi byageze no kuri we. |
1020 |
Nyamara yakiriye igitekerezo cyo gusaba imbabazi agahe gato. Hanyuma yatanze itegeko ko Pawulo asubizwa mu Kumba yafungirwagamo; maze ubwo urugi rwakingiranaga intumwa y'Imana, urugi rwo kwihana rwakingiwe umwami w'abami w'i Roma by'iteka ryose. |
1021 |
Nta murasire w'umucyo uvuye mu ijuru wari kongera kwinjira mu mwijima wari umukikije. Bidatinze yari hafi kubona igihano cy'Imana. Nyuma y'aho gato, Nero yagiye mu bwato agana mu Bugiriki aho yitesheje agaciro ubwami bwe bitewe n'imyifatire ye. |
1022 |
Agarutse i Roma asingizwa, yashagawe n'abambari be maze biroha mu birori byo kuvuyarara. Bakiri hagati muri ibyo birori, mu mihanda yose humvikanye urusaku ry'umuvurungano. Muri iki gihe cy'akaga, Nero ntiyari afite Imana ikomeye kandi y'inyambabazi yari kwisunga nka Pawulo w'indahemuka. |
1023 |
Atinye kubabazwa no kwicwa urw'agashinyaguro byashoboraga kumubaho ari mu maboko y'izo ngabo zimuteye, iyo ntagondwa yari yugarijwe n'ibyago yatekereje kwiyica, ariko muri icyo gihe gikomeye cyane acika intege. Uko niko intagondwa Nero yapfuye akiri muto afite imyaka mirongo itatu n'ibiri. |
1024 |
Ariko na none Pawulo yari azi ko hari igihe ukuri kwatsinze. Kuba yari yaramamaje Umukiza wabambwe kandi akazuka imbere y'imbaga nini yari yaramuteze amatwi, ibi ubwabyo byari insinzi. Uwo munsi umurimo wari watangiye wagombaga gukura kandi ugakomera. |
1025 |
Uwo murimo Nero n'abandi banzi ba Kristo bari kuzifuza kuwubangamira cyangwa kuwusenya nyamara ntibabigereho. Umunsi ku wundi Pawulo yabaga yicaye mu kumba gacuze umwijima yafungirwagamo. Pawulo na Timoteyo bari bafatanyijwe n'urukundo rudasanzwe rwimbitse kandi rukomeye. |
1026 |
Intumwa yeretse Timoteyo impamvu akeneye gushikama mu kwizera. Yaranditse ati: "Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y'Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye. Kuko Imana itaduhaye Umwuka w'ubwoba: ahubwo yaduhaye uw'imbaraga n'urukundo no kwirinda. |
1027 |
Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu, cyangwa izanjye, imbohe ye. Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n'imbaraga z'Imana. " Yaravuze ati, "Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kuba umubwiriza wabwo n 'intumwa n 'umwigisha w 'abanyamahanga. |
1028 |
Umugambi umwe ukomeye cyane w'imibereho ye ya Gikristo wari uwo gukorera uwo yari yarigeze gusuzugura kandi nta kurwanywa cyangwa gutotezwa byigeze bituma areka intego yari afite. Kwizera kwe, kwakomejwe n'umuhati kandi kugatunganywa n'igitambo, kwamuteye gushikama kandi kuramukomeza. |
1029 |
Ubuntu ahabwa burushaho kwagura ubushobozi bwe bwo kumenya Imana n'Umwana wayo. Umutima we usabwa no kwifuza gukorera Shebuja umurimo ushimwa. Uko ateye intambwe mu nzira ya Gikristo "akomerera mu buntu bubonerwa muri Kristo. |
1030 |
Ariko umugaragu w'Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka, ngo ahari, nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenye ukuri. |
1031 |
Yakomeje agira ati: " Kandi abantu babi n'abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa. Ariko wehoho ugume mu byo wize, ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije, kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kuhumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza, . |
1032 |
Imana yatanze ibyangombwa bihagije kugira ngo umuntu abashe gutsinda ikibi kiri mu isi. Bibiliya ni ububiko bw'intwaro aho dushobora gukura intwaro dukoresha mu ntambara. Tugomba gukenyera ukuri. Icyuma kidukingira igituza kigomba kuba ubutungane. |
1033 |
Tugomba gutwara ingabo yo kwizera, tukambara ingofero y'agakiza kandi tugatwara n'inkota y'Umwuka ari yo jambo ry'Imana. Igihe dutwaye izo ntwaro, tugomba guca inzira yacu mu nzitizi n'imitego by'icyaha. Pawulo yari azi ko imbere y'Itorero hari igihe cy'akaga gakomeye. |
1034 |
Yari azi ko umurimo utunganye kandi mwiza wagombaga gukorwa n'abasigaye bashinzwe amatorero; maze yandikira Timoteyo ati: "Ndagutongerera mu maso y'Imana no mu ya Kristo Yesu uzaciraho iteka abazima n 'abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye. |
1035 |
Yerekanye ko amategeko ashingiye ku rufatiro rwagutse rwo gukunda Imana n'umuntu, kandi ko kumvira ibyo asaba bikubiye mu nshingano y'umuntu. Mu mibereho ye bwite yatanze urugero rwo kumvira amategeko y'Imana. Abenshi mu bagabura n'abantu basanzwe bakandagira amategeko y'Imana. |
1036 |
Muri ubwo buryo Umuremyi w'isi aratukwa, kandi Satani akanezezwa n'insinzi y'uburiganya bwe. Kubwo kwiyongera ko gusuzugura amategeko y'Imana, hariho kwiyongera kuzinukwa iby'iyobokamana, ubwibone, gukunda ibinezeza, kutumvira ababyeyi no gutwarwa n'irari. |
1037 |
Kubw'ibyo, hirya no hino abafite imitima itekereza cyane barahangayitse bibaza bati, "Ni iki gishobora gukorwa kugira ngo ibi bibi byakwiriye hose bikosorwe?" Igisubizo kiboneka mu magambo Pawulo yabwiye Timoteyo amwihanangiriza ati, "Ubwirize abantu ijambo ry'Imana |
1038 |
Muri Bibliya hari amahame amwe nyayo agenga umurimo. Ni inyandiko ivuga ubushake bw'Imana, imvugo y'ubwenge mvajuru. Imana yamenyekanishije ubushake bwayo, kandi kujya impaka ku byavuye mu kanwa kayo ni ubupfapfa. Ibyo umuntu usabwa byose ni ukuri kwemeranywa rwose n'ubushake bw'Imana. |
1039 |
Kumvira ni itegeko rihebuje ayandi mu byo dukereza kimwe n'ibyo umutimanama wibwira. Yanamugiriye inama yo guhamya umurimo we akoresheje uburyo bwose afite bwo kugirira neza abo Kristo yapfiriye. Imibereho ya Pawulo yari icyitegererezo cy'ukuri yigishaga kandi aho niho imbaraga ye yari ishingiye. |
1040 |
Umutima we wari wuzuye ubwuzu bw'inshingano ye kandi yakoraga yomatanye na Soko y'ubutabera, imbabazi n'ukuri. Yashikamye ku musaraba wa Kristo nk'ubwishingizi bwe rukumbi bumubashisha gutsinda. Mbese abasore bacu bazemera inshingano yera yahawe ababyeyi babo? |
1041 |
Mbese bari mu myiteguro yo gusiba icyuho giterwa n'urupfu rw'intungane? Mbese gutongera kw'intumwa kuzubahirizwa, mbese guhamagarirwa inshingano bizumvirwa hagati mu gukururwa n'ubugugu no kurarikira bireshya abasore? Nyamara umugambi mubisha Nero yari afitiye Pawulo wongeye kubyuka bidatinze |
1042 |
Nero arakajwe n'uko atashoboraga guhungabanya kwamamara kw'idini ya Gikristo, ndetse no mu rugo rw'ibwami, yafashe icyemezo ko niharamuka habonetse impamvu y'urwitwazo, intumwa Pawulo yagombaga kwicwa. Nyuma y'aho bidatinze Nero yatangaje icyemezo cyaciriyeho iteka Pawulo ngo yicwe kubwo kwizera. |
1043 |
Kubera ko umuturage w'Umuroma atagombaga kwicwa urubozo, Pawulo yaciriwe urubanza rwo gucibwa umutwe. Pawulo yajyanywe rwihishwa aho ari bwicirwe. Ariko n'abasirikare bari binangiye bamurindaga bumvise amagambo ye kandi batangazwa no kubona anezerewe ndetse yishimye nubwo yari ategereje urupfu. |
1044 |
Umwuka we wo kubabarira abamwicaga ndetse no kwizera Kristo kwe kudahungabana kugeza ku iherezo byabaye impumuro y'ubugingo izana ubugingo ku bantu bamwe biboneye urupfu rwe. Abantu barenze umwe bemeye Umukiza Pawulo yabwirizaga, kandi bidatinze bahamishije amaraso yabo kwizera kwabo badatinya. |
1045 |
Kugeza ku isaha iheruka, ubuzima bwa Pawulo bwahamyaga ukuri kw'amagambo yabwiye Abanyakorinto ati: "Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw'Imana buri mu maso ha Yesu Kristo. |
1046 |
Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z'ibumba, kugira ngo imbaraga zisumbabyose zibe iz'Imana zidaturutse kuri twe. Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye; turarenganywa ariko ntiduhanwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. |
1047 |
Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiriyacu. Ubushobozi bwe ntibwakomokaga muri we ahubwo bwakomokaga kuri Mwuka w'Imana wari hamwe nawe akamukoresha akuzura umutima we kandi agatuma intekerezo zose zigandukira kumvira ubushake bwa Kristo. |
1048 |
Abantu bose bakoranye nawe babonaga imbaraga yo komatana na Kristo kwe. Kuba imibereho ya Pawulo yaremeranyaga n'ukuri yamamazaga, byongeraga uburemere bw'ibibwiriza bye. Aha niho imbaraga y'ukuri iri. Yabasubiriyemo amasezerano yahawe abatotezwa kubw'ubutungane. |
1049 |
Yabahamirije ko nta na kimwe kitazasohora mu byo Uwiteka yavuze byose byerekeranye n'abana be bageragezwa kandi bizerwa. Ijoro ry'igeragezwa n'umubabaro ryari kurangira bidatinze hanyuma umuseso w'igitondo gishimishije cy'amahoro n'umunsi uboneye bigatangaza. |
1050 |
Pawulo yarebaga kure cyane, adashidikanya cyangwa ngo ahangayike, ahubwo yari afite ibyiringiro n'umunezero by'ahazaza. Uyu muntu wari ufite kwizera yabonaga urwego Yakobo yarose. Urwo rwego rwashushanyaga Kristo wahuje ijuru n'isi, kandi ahuza umuntu ugira iherezo n'Imana ihoraho iteka ryose. |
1051 |
Ubwo Pawulo yibukaga ukuntu abakurambere n'abahanuzi bagiye bishingikiriza ku wamukomezaga kandi akamuhumuriza ndetse akaba yari agiye gutanga ubugingo bwe kubera we, ukwizera kwe kwarakomejwe. Pawulo yarabibukaga asaga n'ubumva bahamya ko Yesu ari Umwana w'Imana akaba n'Umukiza w'abari mu isi. |
1052 |
Yibukaga uburyo bishwe urw'agashinyaguro, bagatwikirwa ku mambo, bagashyirwa mu nzu z'imbohe, mu masenga y'inyamaswa n'ubuvumo bwo ku isi, maze bigatuma mu matwi ye asa n'uwumva ijwi ryo gutsinda ry'upfa azira kwizera kwe. Ibitekerezo n'ibyiringiro bye byerekejwe ku kugaruka k'Umwami Yesu. |
1053 |
Ubwo inkota y'uwamwicaga yamanukaga n'igicucu cy'urupfu kikagota Pawulo wicwaga azira kwizera kwe, igitekerezo cye giheruka cyarazamutse nk'uko bizamumerera igihe cyo gukanguka gukomeye kugira ngo asanganire Umutangabugingo uzamwakira mu munezero w'abahiriwe. |
1054 |
Yahamije ibijyanye na mesiya imbere y'abantu batizera, akorana umwete kandi abikuye ku mutima kugira ngo bahinduke; kandi ari nako akorera abizera umurimo wihariye, akabakomereza mu kwizera kristo. Petero yahamagariwe gukora nk'umwungeri muto nyuma yuko yiyanze akiyegurira imbaraga mvajuru. |
1055 |
Kristo yari yarabwiye petero mbere y'uko amwihakana ati: "nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe. aya magambo yari afite icyo avuga ku murimo mugari kandi utanga umusaruro iyi ntumwa yagombaga kuzakorera abajyaga kuzizera. |
1056 |
Petero yari yarateguriwe uyu murimo binyuze mu mibereho ye bwite y'icyaha, umubabaro no kwihana. amaze kumenya intege nke ze ni bwo yasobanukiwe uko umwizera akeneye kwishingikiriza kuri kristo. " , yasubijwe mu mwanya we mu bigishwa cumi na babiri. |
1057 |
Yahawe umurimo we; yagombaga kuragira umukumbi w'uwiteka. ubu noneho ubwo yari amaze guhinduka no kwemerwa, ntabwo yagombaga gushaka uko yakiza abari hanze y'umukumbi gusa, ahubwo yanagombaga kuba umwungeri w'intama. Kristo yamenyesheje petero ikintu kimwe cya ngombwa kugira ngo amukorere"urankuda? |
1058 |
Uburyo umukiza yakoranye na petero, byahaye icyigisho petero n'abavandimwe be. nubwo petero yari yarihakanye umwami we, urukundo kristo yamukundaga ntirwigeze rucogora. mu kwibuka intege nke ze no gutsindwa kwe, yagombaga kwita ku ntama n'abana bazo nk'uko kristo yari yaramugenjereje. |
1059 |
Abantu biyeguriye gukora icyaha, babogamira gufata nabi abageragezwa n'abayoba. ntibashobora gusoma ibiri mu mutima kandi ntibazi intambara n'umubabaro byawo. bakeneye kwiga ibyo gucyaha kuje urukundo, iby'igihano gikomeretsa kikomora n'umuburo utanga ibyiringiro. |
1060 |
Mu gihe cyose cy'umurimo we, petero yaragiye neza umukumbi yashinzwe maze muri ubwo buryo agaragaza ko ashoboye gusohoza inshingano yahawe n'umukiza. buri gihe yererezaga yesu w'i nazareti nk'ibyiringiro bya isiraheli, akaba n'umukiza w'inyokomuntu. |
1061 |
Ubuzima bwe yabweguriye kugengwa na shebuja. mu buryo bwose bushoboka yashakaga uko amenyereza abizera gukora umurimo bagombaga gushishikarira. urugero rwe rwiza no gukora adacogora byatumye abasore benshi basezerana kwitangira gukora umurimo w'ivugabutumwa. |
1062 |
Uko igihe cyahiga, ni ko uruhare rwa petero nk'umwigisha n'umuyobozi rwiyongeraga; kandi nubwo atigeze arambika umutwaro yari afite wo gukorera abayahudi by'umwihariko, yatanze ubuhamya bwe mu bihugu byinshi kandi akomereza ukwizera kw'imbaga y'abantu mu butumwa bwiza. |
1063 |
Mu myaka iheruka y'umurimo we, petero yabwiwe n'imana kwandikira abizera "batataniye i ponto, i galatiya, i kapadokiya, mu aziya n'i bituniya. Ku itangiriro ry'urwandiko rwe rubanza, umugaragu w'imana wari usheshe akanguhe yasingije umwami we kandi aramushima. |
1064 |
Inama y'agakiza yagaragariye mu gitambo. intumwa pawulo yaranditse ati: "kuko muzi ubuntu bw 'umwami wacu yesu kristo, uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu, kugira ngo ubukene bwe bubatungishe. kristo ubwe yaratwitangiye kugira ngo aducungure mu bicumuro byose. |
1065 |
Ijambo ry'imana ari ryo "kuri" ni umuyoboro uwiteka yerekaniramo mwuka we n'imbaraga ye. kumvira ijambo ry'imana kwera imbuto y'icyo umuntu akeneye ari cyo"gukundana bya kivandimwe nta buryarya. uru rukundo ruturuka mu ijuru kandi ruyobora ku mpamvu nyazo zihanitse no ku bikorwa bitarimo kwikubira. |
1066 |
Iyo ukuri guhindutse ihame rituye mu bugingo, umuntu aba " abyawe ubwa kabiri, atabyawe n'imbuto ibora, ahubwo abyawe n'imbuto itabora, abiheshejwe n'ijambo ry'imana rizima rihoraho. uku kuvuka gushya ni ingaruka yo kwakira kristo-jambo w'imana. |
1067 |
Iyo ukuri kw'imana kwinjiye mu mutima bitewe na mwuka muziranenge, ibitekerezo bishya birakanguka, imbaraga zisanzwe zisinziriye zikabyukirizwa gufatanya n'imana. Uku ni ko byagendekeye petero n'abigishwa bagenzi be. kristo niwe wahishuriye ukuri abatuye isi. |
1068 |
Ni we wabibye imbuto itabora mu mitima y'abantu. nyamara nyinshi mu nyigisho z'ingenzi z'umwigisha mukuru zabwiwe abantu batazumvise. nyuma yo gusubira mu ijuru kwa yesu, mwuka muzizranenge yagiye yibutsa abigishwa inyigisho ze ku buryo bavuye mu bitotsi. |
1069 |
Ubusobanuro bw'uku kuri bwaje mu bitekerezo byabo nk'ihishuriwa rishya kandi ukuri kuboneye kandi kutavanze kwihaye icyicaro. bityo imibereho y'ubuzima bwe butangaje yahindutse iyabo... yuzuye ubuntu n 'ukuri. " "kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi. |
1070 |
Intumwa petero yavuze yeruye uko abizera bakwiriye kwifata imbere y'ubutegetsi bw'isi. aravuga ati: "mugandukire ubutware bwose bw 'abantu kubw 'umwami wacu: naho yaba umwami, kuko ari we usurnba bose, cyangwa abatware, kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z 'ibibi, no gushima abakora neza. |
1071 |
Kuko ibyo imana ishaka ari uko mujibisha abantu b 'abapfapfa, batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu: mumeze nk'ab'umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi, ahubwo mugenze nk'imbata z'imana. mwubahe abantu bose, mukunde bene data, mwubahe imana, mwubahe umwami. |
1072 |
Ariko se, niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we, abibambanwa ku giti; kugira ngo dupfe ku byaha, duhereko tubeho ku gukiranuka imibyimba ye ni yo yabakijije |
1073 |
Yatanze inama ati, "Umurimbo wanyu we kuba uw 'inyuma, uwo kuboha umusatsi, cyangwa uwo kwambara izahabu, cyangwa uwo gukanisha imyenda : ahubwo ube uw'imbere, uhishwe mu mitima, umurimbo utangirika w'umwuka ufite ubugwaneza n'amahoro: ni wo w'igiciro cyinshi mu maso y'imana. |
1074 |
Kwiyanga no kwitanga bizaranga imibereho ya gikristo. igihamya cy'uko ibyo umuntu ashyira imbere byahindutse kizagaragarira mu myambarire y'abantu bose bagendera mu nzira yaharuriwe abacunguwe n'uwiteka. . isezerano rye ni iri ngo: "bazagendana nanj'ye bambaye imyenda yera, knko babikwiriye. |
1075 |
Ibigeragezo ni umugabane umwe mu nyigisho zitangwa mu ishuri rya kristo kugira ngo bitunganye abana b'imana bibakureho inkamba z'iby'isi. kubera ko imana ari yo iyiboye abana bayo bituma bahura n'ibibagerageza. usoma imitima y'abantu ni we uzi neza intege nke zabo kurusha uko bashobora kuzimenya. |
1076 |
Abona ko bamwe bafite ibyangombwa bishobora gutuma umurimo we utera imbere igihe biramutse bikoreshejwe mu nzira nyayo. mu bwenge bwe, ashyira aba bantu mu myanya itandukanye no mu bihe bitandukanye, kugira ngo bavumbure inenge batashoboraga kumenya ubwabo. |
1077 |
Abaha amahirwe yo gutsinda izo nenge kugira ngo ubwabo bashobore kumukorera. kenshi yemera ko umuriro w'imibabaro ikomeye ugurumana kugira ngo babashe gutunganywa. Imana ntihwema kwita ku murage wayo. Hari igihe kimwe mu byo petero yanyuzemo ubwo atifuzaga kubona umusaraba mu murimo wa kristo. |
1078 |
Ubwo umukiza yamenyeshaga abigishwa imibabaro n'urupfu byari bimutegereje, petero yariyamiriye ati: "biragatsindwa, mwami; ibyo ntibizakubaho na hato. kwibabarira kwa petero gukomotse ku kwifatanya na kristo mu kababaro kwamuteye guhubuka yamagana ibyajyaga kuba kuri yesu. |
1079 |
Kuri petero ryari isomo risharira kandi yarisobanukiwe buhoro buhoro, amenya ko inzira ya kristo ku isi yanyuraga mu kubabazwa cyane no gucishwa bugufi. nyamara mu bushyuhe bw'itanura ry'umuriro niho petero yagombaga kwigira isomo ry'inzira ya kristo. |
1080 |
Iyo abwiriza ijambo ry'imana kandi agasura abantu mu miryango, amenya ibyo bakeneye, agahinda kabo, ibigeragezo banyuramo; kandi afatanyije na yesu kristo, afatanya nabo mu mibabaro yabo, akabahumuriza mu majune yabo, akabamara inzara y'umutima kandi agatuma imitima yabo igarukira imana. |
1081 |
Muri uyu murimo umubwiriza afashwa n'abamarayika bo mu ijuru, kandi we ubwe arahugurwa ndetse akamenyeshwa ukuri kumuhesha ubwenge bumuyobora ku gakiza. abakiri bato bo mu mukumbi bagiriwe inama yo gukurikiza urugero rw'ababakuriye bafite kwicisha bugufi nka kristo. |
1082 |
Uko ni ko petero yandikiraga abizera mu gihe cy'ibigeragezo bikomeye ku itorero. abenshi bari baramaze gusogongera ku mibabaro ya kristo, kandi bidatinze itorero ryari rigiye kujya mu karengane gakomeye. bidatinze ibirura byari bigiye kwinjira, ntibibabarire umukumbi. |
1083 |
Nyamara nta na kimwe muri ibi cyari guca intege abari bafite ibyiringiro muri kristo." yabasabiye agira ati: "imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri kristo, izabatunganya rwose ubwayo, ibakomeze, ibongerere imbaraga, nimumara kubabazwa akanya gato. |
1084 |
Yaranditse ati: "Ubuntu n 'amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu : kuko imbaraga z'ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kubaha Imana, tubiheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n 'ingeso ze nziza. |
1085 |
Intumwa Petero ashyira imbere y'abizera urwego rw'amajyambere ya Gikristo aho buri ntambwe yarwo ihagarariye kujya mbere mu kumenya Imana kandi mu kuruzamuka akaba ari nta hantu ho guhagarara hahari. Bityo Kristo arema muri twe ubwenge, ubutungane, kwezwa no gucungurwa. |
1086 |
Imana yahamagariye abantu bayo ikuzo n'imico myiza, kandi ibi bizagaragarira mu mibereho y'abantu bose bomatanye na yo mu kuri. Iyo bamaze guhabwa umugabane ku mpano y'ijuru, bakwiriye gukomeza kuba intungane, "bakarindwa n 'imbaraga z'Imana ku bwo kwizera. |
1087 |
Ni ikuzo ry'Imana guha abana bayo imico yayo myiza. Umwizera umaze kwakira ukwizera kuva ku butumwa bwiza, icyo akwiriye gukurikizaho ni ukongera ingeso nziza ku mico ye, bityo umutima we ukezwa kandi agategurira intekerezo kwakira ubumenyi bw'Imana. |
1088 |
Ubu bumenyi ni urufatiro rw'inyigisho nyakuri zose n'umurimo wose utunganye. Ubu bumenyi ni bwo burinzi bwonyine nyakuri burinda ibishuko; kandi ni bwo bwonyine bushobora gutuma umuntu asa n'Imana mu mico." Nta mpano nziza ivutswa umuntu wifuza guhabwa ubutungane bw'Imana abikuye ku mutima. |
1089 |
Kristo yaravuze ati: "Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y'ukuri yonyine, bakamenya n'uwo watumye, ari we Yesu Kristo. Nta n'umwe udakeneye kugera ku butungane n'imico ya Gikristo uko ari kose. Ubu ni ubwishingizi Imana yaduhaye ko natwe dushobora gutsinda rwose. |
1090 |
Imbere y'umwizera hari ubushobozi butangaje bw'uko ashobora kumera nka Kristo, akubahiriza amahame yose y'amategeko. Nyamara kubwe umuntu ntashobora ryose kubyigezaho. Uruhare rw'Umukristo ni ukwihanganira gutsinda buri kosa. |
1091 |
Buri gihe akwiriye gusaba Umukiza kuvura ibidatunganye mu buzima bwe burwaye icyaha. Nta bwenge cyangwa imbaraga zo gutsinda afite; ibi byose ni iby'Imana kandi ibiha abayishaka ngo ibafashe biyoroheje kandi bihana. Umurimo wo guhindura umunyabyaha akaba intungane ni umurimo ukomeza. |
1092 |
Imana ikora ubudasiba kugira ngo umuntu yezwe kandi nawe akwiriye gukorana na yo afite umuhati udacogora kugira ngo akuze ingeso zikwiriye. Agomba kongera ubuntu ku bundi; kandi uko yongera, Imana na yo iramukubira. Yishimira kubaha imigisha bakeneye mu ntambara barwana n'ibibi bibugarije. |
1093 |
Hariho bamwe bagerageza kuzamuka urwego rw'iterambere rya Gikristo; ariko uko bakomeza kujya mbere batangira kwiringira imbaraga z'umuntu, maze mu kanya gato bakareka guhanga amaso kuri Yesu we Nkomoko n'Iherezo ryo kwizera kwabo. |
1094 |
Intumwa Petero yari ifite uburambe mu murimo w'Imana. Imyaka myinshi Petero yagiye ashishikariza abizera uko bakeneye guhora bakurira mu buntu no kumenya ukuri. Abonye ko igihe cye cyegereje cyo kwicwa azira kwizera kwe, Petero yongeye kuzirikana amahirwe akomeye buri mwizera yari afite imbere ye. |
1095 |
Mu byiringiro bishyitse byo kwizera kwe, umwigishwa wari ugeze mu za bukuru yihanangirije bene Se gushikama ku mugambi wabo mu mibereho ya Gikristo. » . Mbega icyizere gihebuje! Mbega uburyo ibyiringiro by'umwizera bihebuje uko kubwo kwizera ajya imbere asatira uburebure bw'ubutungane bwa Gikristo! |
1096 |
Petero yarakomeje ati: « Ni cyo gituma nanjye iminsi yose ntazagira ubwo nirengagiza kubibutsa ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera mu kuri kuri muri mwe ubu. Ariko nzajya ngira umwete, kugira ngo nimara gupfa muzabashe guhora mwibuka ibyo, iminsi yose. |
1097 |
Ariko « ubwo bazaba bavuga bati 'Ni amahoro, nta kibi kiriho', ni bwo kurimbuka kuzabatungura.» . Nyamara ntabwo ari bose bari kugwa mu mutego w'uburiganya bw'umwanzi. Mu gihe imperuka y'ibintu byose by'isi izaba yegereje, hazaba hariho indahemuka zizashobora gusobanukirwa ibimenyetso by'ibihe. |
1098 |
Ubwo umubare munini w'abavuga ko bizera bazahakana ukwizera kwabo mu byo bakora, hazaba hariho abasigaye bazihangana kugeza ku mperuka.» . Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n 'umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. |
1099 |
Ariko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'umujura, ubwo ijuru rizavaho, hakaba n'umuriri ukomeye, maze iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa, bikayengeshwa no gushya cyane, isi n 'imirimo iyirimo bigashirira. Kandi nk'uko yasezeranije, dutegereje ijuru rishya n'isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo. |
1100 |
Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye. Mumenye yuko kwihangana k'Umwami wacu ari agakiza, nk'uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye,. |
1101 |
Imana mu burinzi bwayo, yemereye Petero kurangiriza umurimo yakoreraga i Roma aho umwami w'abami Nero yategekeye ko afungwa igihe Pawulo yendaga gufatwaga bwa nyuma. Uko niko Yesu yari yaramenyesheje Petero uburyo azapfa, ndetse amuhanurira ko azarambura amaboko ye ku musaraba. |
1102 |
Nk'Umuyahudi kandi akaba n'umwimukira, Petero yaciriwe urubanza rwo gukubitwa cyane no kubambwa. Atekereje ibyo urupfu ruteye ubwoba yagombaga gupfa, Petero yibutse icyaha cye gikomeye cyo kwihakana Yesu ubwo bamuciraga urubanza. |
1103 |
Icyo gihe ntiyari yiteguye kuzirikana umusaraba, ariko ubu bwo yabonye ko ari ibyishimo gutanga ubugingo bwe kubera ubutumwa bwiza. Yiyumvishije ko gupfa nk'uko Shebuja yapfuye byari icyubahiro gikomeye kuri we wari warigeze kwihakana Umwami we. |
1104 |
Petero yari yaricujije icyo cyaha abikuye ku mutima kandi Kristo yari yarakimubabariye nk'uko bigaragazwa n'inshingano ikomeye Kristo yamuhaye yo kuragira intama n'abana bazo bo mu mukumbi. Ariko we ntiyigeze na rimwe yibababarira. |
1105 |
Nta n'ubwo gutekereza umubabaro we wa nyuma byigeze bicogoza agahinda yari afite no kwihana kwe. Nk'amahirwe ya nyuma yihaye, yasabye abagombaga kumwica ko bamubamba bamucuritse. Gusaba kwe kwarumviwe, bityo intumwa ikomeye Petero ipfa muri ubu buryo. |
1106 |
Yari umwe mu bigishwa batatu bagize amahirwe yo kubona ubwiza bwa Kristo ku musozi yahindukiyeho ishusho irabagirana, kandi yabonye n'umubabaro ukomeye yagiriye mu gashyamba ka Getsemani. Ni nawe Umwami Yesu yashinze kwita kuri nyina ubwo yari mu masaha y'umubabaro ukomeye ku musaraba. |
1107 |
Urukundo Umukiza yakundaga Yohana ukundwa, Yohana yaje kurwitura yitanga n'imbaraga ze zose. Yomatanye na Kristo nk'uko ishami ry'umuzabibu ryomatana n'igiti. Yohana ntiyari asanganwe imico yo gukunda yaje kumugaragaraho mu mibereho ye ya nyuma. |
1108 |
Mu bisanzwe yari umunyamakosa. Ntiyirataga cyangwa ngo yiyemere gusa, cyangwa ngo aharanire kugira icyubahiro ahubwo yarahubukaga kandi akihorera. We n'umuvandimwe we bitwaga "abana b'inkuba." Kurakazwa n'ubusa, kwifuza kwihorera ndetse n'umwuka wo kugaya abandi byose byarangaga Yohana. |
1109 |
Nyamara munsi y'ibi byose Umwigisha mvajuru yakuyemo umutima w'ukuri kandi w'urukundo. Yesu yacyashye ukwikunda kwe, aca intege irari rye kandi agerageza kwizera kwe. Ariko yamuhishuriye ibyo umutima we wifuzaga ari byo: ubwiza bw'ubutungane n'imbaraga ihindura y'urukundo. |
1110 |
Inenge zo mu mico ya Yohana zagiye zigaragara cyane ibihe byinshi mu mibanire ye yihariye n'Umukiza. Umunsi umwe Kristo yohereje integuza mu kirorero cy'Abanyasamariya, asaba abaho ko bamutegurira aho we n'intumwa ze bari buruhukire. |
1111 |
Nyamara igihe Umukiza yari hafi kugera muri uwo mujyi yifuje gukomeza ajya i Yerusalemu. Ibi byatumye Abanyasamariya bagira ishyari maze aho kugira ngo bamusabe gutindana na bo, banze kumuha ikaze nk'iryo bahaga umugenzi usanzwe. |
1112 |
Nta n'umwe Yesu yigeze ahatira kumwakira, bityo Abanyasamariya babuze umugisha bari guhabwa iyo bajya kumwakira ngo ababere umushyitsi. Abigishwa bari bazi ko Kristo afite umugambi wo kubana n'Abanyasamariya akabaha umugisha. |
1113 |
Batangajwe kandi baterwa agahinda n'ukuntu Abanyasamariya bakiranye Shebuja ubukonje, ishyari n'agasuzuguro. By'umwihariko Yohana na Yakobo byarabababaje cyane. Kuba uwo bubahaga cyane yari asuzuguwe ako kageni, kuri bo byari icyaha gikomeye kitakwirengagizwa ngo habure igihano gihita gitangwa. |
1114 |
Bahereye ko bavugana ishyaka bati : "Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro, ngo uve mu ijuru, ubarimbure nk'uko Eliya yabikoze? Babivuze berekeza ku kurimbuka kw'abasirikare b'Abanyasamariya n'ingabo zabo zari zoherejwe gufata umuhanuzi Eliya |
1115 |
Ariko Umukiza yarasubije ati: "Ntimuzi icyo musaba. Mwashobora kunywera ku gikombe nzanyweraho, cyangwa kubatizwa umubatizo nzabatizwa ? Bibutse amagambo ye atangaje yaganishaga ku rubanza azacirwa ndetse no ku mubabaro we ariko bahereyeko basubiza bashize amanga bati: "Turabishobora |
1116 |
Imbere ye yaharebaga umusaraba mu mwanya w'intebe ya cyami, akanahabona ibisambo bibiri bizaba bimukikije kimwe iburyo ikindi ibumoso bwe. Yesu yakomeje agira ati: "Ariko hwicara iburyo bwanjye n'ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije. |
1117 |
Mu bwami bw'Imana, umwanya ntuboneka binyuze mu gutonesha. Ntukorerwa cyangwa ngo umuntu apfe kuwuhabwa. Ni ingaruka y'imico y'umuntu. Guhabwa ikamba n'ubwami bw'Imana ni ingororano z'urugero umuntu yagezeho; ni ingororano zo kuba yaratsinze kamere abiheshejwe n'ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo. |
1118 |
Nyuma y'igihe kirekire ubwo Yohana yababazwaga binyuze mu gusangira imibabaro na Kristo, Umwami Yesu yamuhishuriye igikenewe kugira ngo umuntu yegere ubwami bwe. Kristo yaravuze ati: "Unesha, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebeyanjyey 'ubwami, nk'uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye. |
1119 |
Uzahagarara iruhande ya Kristo ni umuntu uzaba yaranyoye byimazeyo ku mwuka we w'urukundo rwitanga, ("urukundo rutihimbaza, rutirarira, ... Aba bigishwa bamubujije gukomeza gukora kandi batekereza bari mu kuri. Bamenye amakosa yabo kandi bemera no gucyahwa. |
1120 |
Ibyigisho bya Kristo byagaragazaga ko ubugwaneza, kwiyoroshya n'urukundo ari ibintu by'ingenzi kugira ngo habeho gukurira mu buntu no kuba umuntu ashyitse ngo akore umurimo we. Ibi bintu byari iby'agaciro gakomeye kuri Yohana. |
1121 |
Yohana yifuzaga guhinduka nka Yesu, kandi bitewe n'imbaraga ihindura y'urukundo rwa Kristo yahindutse umugwaneza kandi wiyoroheje. Inarijye ye yahishwe muri Kristo. Muri bagenzi be bose, Yohana ni we wenyine wiyeguriye imbaraga y'ubwo bugingo butangaje. |
1122 |
Yaravuze ati: « Ubwo Bugingo bwarerekanywe, turabubona. » « Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi.» . Yohana yamenyeye Umukiza mu mibereho yamubonanaga. Ibyigisho Shebuja yamwigishije byiyanditse mu mutima we. |
1123 |
Igihe yahamyaga ubuntu bw'Umukiza, imvugo ye yoroheje yarangururaga urukundo rwari rwarasabye imibereho ye yose. Urukundo rwimbitse Yohana yari afitiye Kristo ni rwo rwatumaga yifuza kumuhora iruhande. Umukiza yakundaga abigishwa be bose uko ari cumi na babiri; ariko urwa Yohana rwo rwari ruhebuje. |
1124 |
Ni we wari muto kurusha abandi, kandi kuko yari afite kwiringira kurenze uk'umwana, yakinguriye Yesu umutima we. Bityo yarushijeho gusabana na Kristo ku buryo ibyigisho by'Umukiza byimbitse mu by'umwuka byabwirwaga abantu binyuze kuri we. |
1125 |
Yesu akunda aberekana Data wa twese kandi Yohana yashoboraga kuvuga iby'urukundo rwa Data kurusha abandi bigishwa. Yahishuriye bagenzi be ibyari mu mutima we, agaragariza ingeso z'Imana mu mico ye. Ubwiza bw'Imana bwagaragariraga mu maso ye. |
1126 |
Ubwiza bw'ubutungane bwari bwaramuhinduye bwerekanaga kurabagirana nk'ukwa Kristo mu maso ye. Yitegerezaga Umukiza mu mwuka wo kuramya n'urukundo kugeza ubwo gusa na Kristo no gusabana na we byamuhindukiye icyifuzo cye kimwe rukumbi, kandi mu imico ya Shebuja yagaragariraga muri we. |
1127 |
Yaravuze ati: "Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b 'lmana. Bakundwa, ubu turi abana b 'lmana, ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko, Yesu niyerekanwa, tuzasa nawe, kuko tuzamureba uko ari. |
1128 |
Urukundo yari afitiye Kristo rwagurumanaga mu mutima we rwamuyoboye gukorera bagenzi be abishishikariye kandi adacogora ariko by' umwihariko abavandimwe be bo mu Itorero rya Gikristo. Kristo yari yarategetse abigishwa ba mbere gukundana nk'uko yabakunze. |
1129 |
Bari abagwaneza, bazirikana, ntibikundaga, kandi bifuzaga gutanga icyo ari cyo cyose kubera ukuri. Mu mikoranire yabo ya buri munsi, bagaragazaga urukundo Kristo yari yarabategetse. Bakoresheje amagambo n'ibikorwa bitarangwamo inarijye baharanira gukongeza uru rukundo mu bandi. |
1130 |
Uru ni rwo rukundo abizera bagombaga guhorana. Bagombaga kujya mbere bubahiriza itegeko rishya. Muri ubwo buryo bagombaga komatana na Kristo kugira ngo babashishwe gusohoza ibyo yabasabaga byose. Nyamara impinduka yaje buhoro buhoro. |
1131 |
Abizera batangiye gushakisha amakosa ku bandi. Batsimbaraye ku makosa, baha icyicaro kunegurana, bibagirwa Umukiza n'urukundo rwe. Barushijeho gukabya ku bijyanye n'imihango igaragara, bita cyane ku bumenyi bw'amagambo kurusha gushyira ukwizera mu bikorwa. |
1132 |
Mu mwete bari bafite wo gucira abandi imanza, birengagije amakosa yabo ubwabo. Batakaje urukundo rwa kivandimwe Kristo yari yarabategetse, kandi ikintu giteye agahinda muri byose ni uko batari bazi igihombo bari bafite. Inzandiko yandikiye amatorero zuzuyemo iki gitekerezo. |
1133 |
Yandika avuga ati: "Bakundwa dukundane; kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n 'lmana, kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo. Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana. |
1134 |
Uvuga ko ari mu mucyo, akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n'ubu. Ukunda mwene Se, aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we: naho uwanga mwene Se ari mu mwijima, kandi agendera mu mwijima; ntazi aho ajya, kuko umwijima wamuhumye. |
1135 |
Icyaha kigundiriwe mu mitima y'abizera ni cyo kibateza ingorane ziteje agahinda kandi mu by'ukuri ni cyo kidindiza umurimo w'Imana. Nta buryo nyabwo buca intege imibereho y'iby'umwuka kurusha kugundira irari, urwikekwe, kubona amakosa mu bandi no kunegurana. |
1136 |
Ku rundi ruhande, igihamya gikomeye ko Imana yohereje Umwana wayo mu isi ni ubwumvikane n'ubumwe mu bantu b'imico itandukanye bari mu Itorero ryayo. Gutanga ubu buhamya ni amahirwe ku bayoboke ba Kristo. Nyamara kugira ngo babutange, bagomba kuba munsi y'itegeko rya Kristo. |
1137 |
Imico yabo igomba guhwana n'iye kandi ubushake bwabo nabwo bugahwana n'ubwe. Kristo yaravuze ati: "Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk'uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Mbega imvugo nziza; ariko, mbega ukuntu ikoreshwa nabi! |
1138 |
Muri iki gihe urukundo rwa kivandimwe rubuze mu Itorero ry'Imana mu buryo bubabaje. Abantu benshi bavuga ko bakunda Umukiza ntibakundana ubwabo. Abakristo bose ni abavandimwe b'umuryango umwe, bose ni abana basangiye Se wo mu ijuru kandi basangiye n'ibyiringiro by'umugisha byo kuzabaho iteka. |
1139 |
Umurunga ubahuza wagombye kuba ukomeye kandi wuje ineza. Urukundo mvajuru rukabakaba ku mutima iyo ruduhamagariye kugaragaza impuhwe Kristo yagiraga. Umuntu ufitiye mugenzi we urukundo rutikanyiza ni we ufitiye Imana urukundo nyakuri. |
1140 |
Umukristo nyakuri ntazigera areka umuntu uri mu kaga kandi ufite icyo akeneye ngo agende atamuburuye cyangwa ngo amwiteho. Ntazigera yirengagiza abayoba, ngo abareke baheneberere mu mubabaro no gucika intege cyangwa ngo bagwe mu ruhande rwa Satani mu ntambara barwana. |
1141 |
Abantu batigeze bagira urukundo rwuje ineza rwa Kristo ntibashobora kuyobora abandi ku isoko y'ubugingo. Urukundo rwe mu mutima ni imbaraga ihata abantu, ikabayobora kumugaragaza mu biganiro, mu mwuka w'ubugwaneza n'impuhwe no mu kuzahura ubuzima bw'abo babana nabo. |
1142 |
Abakozi b'Abakristo bagera ku ntego yabo mu mihati bagira bagomba kumenya Kristo; kandi kugira ngo bamumenye, bagomba kumenya urukundo rwe. Ukuba bakwiriye mu murimo wabo nk'abakozi, mu ijuru gupimirwa ku bushobozi bwabo bwo gukunda nk'uko Kristo yakundaga no gukora nk'uko yakoraga. |
1143 |
Intumwa Pawulo iravuga iti: "Twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by'ukuri. Ukuzura kw'imibereho ya Gikristo kugerwaho iyo imbaraga ihatira umuntu gufasha abandi no kubahesha umugisha ihora itemba imuturukamo. |
1144 |
Umwuka urangwa n'uru rukundo rugose umutima w'umwizera ni wo utuma aba impumuro y'ubugingo izana ubugingo kandi ugatuma Imana ihira umurimo we. Urukundo ruhebuje dukunda Imana n'urukundo rutikanyiza dukunda bagenzi bacu: iyi ni yo mpano iruta izindi Data wa twese wo mu ijuru ashobora gutanga. |
1145 |
Uru rukundo si ibyo umuntu yiyumvamo by'umwanya muto; ahubwo ni ihame mvajuru, ni imbaraga ihoraho. Umutima utejejwe ntushobora kugira uru rukundo. Ruboneka gusa mu mutima Yesu atuyemo nk'umwami. "Turayikunda, kuko ariyoyabanje kudukunda. |
1146 |
Mu mutima wagizwe mushya n'ubuntu bw'Imana, urukundo ni ihame rigenga imikorere. Ruhindura imico, rukayobora imbaraga imutera gukora, rutegeka ibyifuzo kandi rugatuma umuntu akunda ibyo kubahwa. Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba. |
1147 |
Icyakora, nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y'ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa, ahubwo ni iby'abari mu isi bose. Ibyagomba bikenewe kugira ngo umuntu agirirwe imbabazi n'Imana biroroshye kandi birumvikana. |
1148 |
Uwiteka ntabwo adusaba gukora ikintu kitubabaza kugira ngo tubabarirwe. Ntabwo dukeneye gukora ingendo ndende kandi ziruhije cyangwa ngo twibabaze cyane, ngo twogeze imitima yacu imbere y'Imana cyangwa ngo duhongerere ibicumuro byacu. |
1149 |
Bwaba ubugingo cyangwa urupfu, uburebure bw'igihagararo cyangwa uburebure bw'ikijyepfo ntibishobora kudutandukanya n'urukundo rw'Imana ruri muri Kristo Yesu; bidatewe n'uko tumufata tukamukomeza cyane; ahubwo bitewe n'uko ari we udufata akadukomeza. |
1150 |
Iyaba agakiza kacu katurukaga ku mihati yacu bwite, ntitwashoboraga gukizwa; ahubwo gashingiye ku watanze amasezerano yose. Kumufata kwacu gushobora kugaragara ko gutentebutse; ariko urukundo rwe ni urwa mukuru wacu. Igihe cyose dukomeje komatana na we, nta n'umwe ushobora kudukura mu kiganza cye. |
1151 |
Uko imyaka yahitaga indi igataha kandi n'umubare w'abizera ukiyongera, Yohana yakoranye ubunyangamugayo n'ukuri akorera abavandimwe be. Ibyo bihe byari ibihe by'ingorane ku Itorero. Ibinyoma bya Satani byari ahantu hose. Bamwe bavugaga ko Kristo yari umuntu mwiza; ariko bagahakana ubumana bwe. |
1152 |
Abantu bamwe bishushanyaga bagasa n'abashyigikiye umurimo w'Imana, bari ababeshyi, kandi mu byo bakoraga bahakanaga Kristo n'ubutumwa bwe bwiza. Binjizaga ubuyobe mu Itorero biberaho mu bicumuro. Muri ubwo buryo abantu benshi bayoborwaga mu gushidikanya no mu buyobe. |
1153 |
Igihe Yohana yabonaga izi nyigisho z'ibinyoma zigenda zinjira mu Itorero, yuzuye agahinda kenshi. Yabonaga ingorane zari zugarije Itorero maze ahangana n'icyo kibazo adatindiganyije kandi amaramaje. Inzandiko za Yohana zirimo umwuka w'urukundo. |
1154 |
Bisa nk'aho yandikishaga ikaramu yinitswe mu rukundo. Ariko igihe yahuraga n'abantu batumviraga amategeko y'Imana nyamara bemezaga ko ari intungane, ntiyigeze agingimiranya kubaburira ku byerekeye ubushukanyi bwabo buteye ubwoba. |
1155 |
Igihe yandikiraga umuntu wafashaga mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, akaba yari umugore washimwaga n'abantu kandi wari ufitiwe icyizere cyane, yaravuze ati: "Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu si, batemera ko Yesu Kristo yaje afite umubiri. |
1156 |
Uvuga atyo ni we uyobya, kandi ni we Antikristo. Mwirinde, mutabura iby'imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije. Umuntu wese urengaho, ntagume mu byo Kristo yigishije, ntafite Imana: naho uguma mu byo yigishije, ni we ufite Data wa twese n'Umwana we. |
1157 |
Nyamara urukundo nyakuri ruratunganye cyane ku buryo rudashobora gutwikira icyaha kiticujijwe. Nubwo tugomba gukunda abantu Kristo yapfiriye, ntabwo tugomba gushyigikira ikibi. Ntidukwiriye gufatanya n'ibyigomeke ngo tubyite urukundo. |
1158 |
Muri iki gihe Imana isaba abantu bayo guhagararira ukuri tudatezuka nk'uko Yohana yakoze ahangana n'ubuyobe burimbuza abantu. Intumwa Yohana yigisha ko nubwo dukwiriye kugirirana imbabazi bya Gikristo, twemererwa gucyaha ku mugaragaro icyaha n'abanyabyaha. |
1159 |
Yavugaga ibyo azi, ibyo yari yarabonye n'ibyo yiyumviye. Yari yarasabanye na Kristo bihagije, yari yarumvise inyigisho ze kandi yari yariboneye ibitangaza bye bikomeye. Abantu bake nibo bashoboraga kubona ubwiza bw'imico ya Kristo nk'uko Yohana yayibonaga. |
1160 |
Umwijima wari waratamurutse kuri we; umucyo nyakuri ari wo wamumurikiraga. Ibyo yahamyaga bijyanye n'imibereho y'Umukiza n'urupfu rwe byarumvikanaga kandi bifite imbaraga. Yavuganaga umutima usabwe n'urukundo yakundaga Umukiza; kandi nta mbaraga yashoboraga kuvuguruza amagambo ye. |
1161 |
Igihe yahoraga iruhande rwa Kristo, kenshi Umukiza yaramuburiraga ndetse akamuhana; kandi Yohana yemeraga uko gucyahwa. Ubwo yerekwaga imico y'Uwavuye mu ijuru, Yohana yashoboye kubona intege nke ze bituma acishwa bugufi kubera ibyo yeretswe. |
1162 |
Ibinyuranye n'ukuntu yahubukaga, umunsi ku wundi, yitegerezaga kwiyoroshya no kwihangana kwa Yesu, kandi yumvaga inyigisho ze zo kwicisha bugufi no kwihangana. Umunsi ku wundi umutima we womatanaga na Kristo kugeza ubwo yiyanze ubwe ku bwo urukundo yakunda Shebuja. |
1163 |
Ubushobozi no kwiyoroshya, icyubahiro cy'ubwami n'ubugwaneza, imbaraga no kwihangana yabonaga mu mibereho ya buri munsi y'Umwana w'Intama, byuzuje umutima we gutangara. Umutima we wasuzuguraga kandi wararikiraga yaweguriye imbaraga ihindura ya Kristo maze bituma urukundo mvajuru ruhindura imico ye. |
1164 |
Hari itandukaniro rikomeye riri hagati y'imibereho itunganye ya Yohana n'iya wa mwigishwa mugenzi we Yuda. Kimwe na mugenzi we, Yuda yerekanaga ko ari umwigishwa wa Kristo, ariko icyo yari afite gusa ni ishusho yo kubaha Imana. |
1165 |
Yari asobanukiwe neza n'ubwiza bw'imico ya Kristo; kandi akenshi uko yategaga Umukiza amatwi, yarushagaho gutsindwa nyamara ntiyashakaga koroshya umutima we cyangwa ngo yicuze ibyaha bye. Kubwo kurwanya imbaraga mvajuru yasuzuguye Shebuja uwo yavugaga ko akunda. |
1166 |
Yohana yarwanyaga byimazeyo amakosa yakoraga, ariko Yuda yarengaga ku byo umutimanama we wamwemezaga maze agaha ibishuko urwaho, akihambira ku ngeso ze mbi. Aho kugira ngo agendere mu mucyo, yahisemo kugendera mu mwijima. Yohana na Yuda bahagarariye abavuga ko ari abayoboke ba Kristo. |
1167 |
Aba bigishwa bombi bari bafite amahirwe amwe yo kwigira kuri Shebuja wavuye mu ijuru no kumukurikiza. Bombi bari bafitanye umubano na Kristo kandi bari bafite amahirwe yo gutegera amatwi inyigisho ze. Yanditse agira ati: "Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk'uko uwo aboneye. |
1168 |
Kwezwa kw'Itorero ni umugambi w'Imana mu byo igirira abantu bayo byose. Yabatoranirije kuva kera kugira ngo babe abera. Yatanze Umwana wayo ngo abapfire kugira ngo batunganywe binyuze mu kumvira ukuri, bakurweho ingeso mbi zose z'inarijye. |
1169 |
Imana ibashakaho ko buri wese yayikorera kandi akayiyegurira ku giti cye. Imana ishobora kubahishwa n'abavuga ko bayizera igihe gusa bagaragaza ishusho yayo kandi bakagengwa na Mwuka wayo. Bityo, nk'abahamya b'Umukiza, bashobora kwerekana icyo ubuntu mvajuru bwabakoreye. |
1170 |
Kwezwa nyakuri kuza binyuze mu gukora kw'ihame ry'urukundo. "Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo, aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we. Imibereho y'uwo Kristo atuye mu mutima izerekana kubaha Imana gushyizwe mu bikorwa. |
1171 |
Umusaraba wa Kristo ni wo nkingi "kwiyongeranya kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye" bishamikiyeho. . Kristo aravuga ati: "Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we, ankurikire. Impumuro y'urukundo dukunda bagenzi bacu ni yo igaragaza urukundo dukunda Imana. |
1172 |
Kwihangana mu murimo ni ko kuruhura umutima. Kugubwa neza kwa Isirayeli guturuka mu gukorana kwiyoroshya, gushishikara n'ubunyangamugayo. Imana ishyira hejuru kandi igakomeza uwifuza kugendera mu nzira ya Kristo. Uyu munsi ntabwo tuzi uko urugamba ruzaba rudukomereye ejo. |
1173 |
Igihe cyose Satani azaba akiriho, tuzaba dufite inarijye tugomba gutsinda n'ibyaha bitwibasira tugomba gutsinda. Kugeza ku iherezo ry'ubuzima, ntihazigera habaho ahantu ho guhagarara, nta n'aho tuzashobora kugera ngo tuvuge tuti: "Ngeze aho ngomba kugera. |
1174 |
Uko ni ko bizagendekera abantu bose bahanga amaso Kristo. Uko turushaho kwegera Kristo kandi tukarushaho gusobanukirwa neza n'ubutungane bw'imico ye, ni ko tuzarushaho kubona ubunyacyaha bwacu bukabije kandi tuzacogora gushaka kwishyira hejuru. |
1175 |
Umuntu azahora ashaka kwegera Imana, habeho kwicuza ibyaha guhoraho, nyakuri kandi kuvuye ku mutima umenetse, ndetse habeho no kwicisha bugufi k'umutima imbere y'Imana. Uko tuzatera intambwe yose mu mibereho yacu ya Gikristo kwihana kwacu kuzashora imizi. |
1176 |
Intumwa Pawulo yajyanywe mu ijuru rya gatatu aho yabonye kandi yumva ibintu bitashoboraga kuvugwa, nyamara yaje kuvuga atirata ati: "Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira. Abamarayika bishimira kuvuga ibigwi bye; ariko Pawulo ntiyirase ibyo yagezeho. |
1177 |
Inyifato ya Pawulo ni yo nyifato yari ikwiye kuranga buri muyoboke wese wa Kristo igihe akomeza mu nzira ye arwanira kuzambikwa ikamba ritangirika. Reka abo bose bavuga ko ari intungane bigenzure birebera mu ndorerwamo y'amategeko y'Imana. |
1178 |
Umuntu wese uguma muri we, ntakora ibyaha: umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye, kandi ntiyamumenye. Iyo turi muri Kristo n'urukundo rwe rukaba mu mutima, ibyiyumviro byacu, ibitekerezo byacu n'ibikorwa byacu bihuza n'ubushake bw'Imana. |
1179 |
Umutima wejejwe wemeranya n'ingingo zigize amategeko y'Imana. Hariho abantu benshi bafite amahoro n'ibyishimo bike nubwo baharanira kumvira amategeko y'Imana. Uyu mworera mu mibereho yabo ni ingaruka yo kunanirwa gushyira kwizera mu bikorwa. |
1180 |
Bagenda nk'abagenda ku butaka bw'umunyu, mu butayu bw'umutagwe. Basaba bike aho bagasabye byinshi kubera ko amasezerano y'Imana atagira urubibi. Abantu nk'aba ntibahagarariye gutunganywa kuzanwa no kumvira ukuri uko bikwiye. |
1181 |
Ku musozi turi kumwe n'Imana (ahantu hiherereye ho gusabanira n'Imana) ni ho tugomba gutekerereza ku mugambi wayo ukomeye ifitiye inyokomuntu twimbitse. Uburyo Imana ikoresha ngo imenyekanishe ukuri bugaragazwa muri aya magambo: ". |
1182 |
Umutimanama wacu ugomba kuvanwa mu mirimo ipfuye kugira ngo dukorere Imana nzima. Ntabwo twari twaba intungane; nyamara ni amahirwe yacu kwitandukanya n'ibituziga by'inarijye n'icyaha maze tukajya mbere tugana ku butungane. Aba bantu ntibarwana n'inarijye. |
1183 |
Hariho abandi, mu gihe runaka, batsinda mu rugamba barwana n'ibyifuzo byabo byo kwinezeza no kwishimisha. Babikorana ukuri kandi badakina, ariko bakananizwa n'imihati y'igihe kirekire, gupfa kwa buri munsi n'ingorane z'urudaca. |
1184 |
Ubunebwe burabakurura bakitandukanya no gupfa ku narijye; bafunga amaso yabo yuzuye ibitotsi maze bakagwa mu bishuko mu cyimbo cyo kubitsinda. Amabwiriza ari mu ijambo ry'Imana nta burenganzira adusigira bwo kugendera mu byaha. |
1185 |
Umwana w'Imana yerekaniwe kugira ngo yireherezeho abantu bose. Ntabwo yazanywe no gusinziriza ab'isi; ahubwo yaje kwerekana inzira ifunganye abazinjira mu marembo y'umurwa w'Imana bose bagomba kunyuramo. Igihe kirihuta kiganisha ku bihe bizahoraho. |
1186 |
Reka twe kugundira iby'Imana. Reka twe kuyima icyatubera igihombo turamutse tukiyimye nubwo kidatangwa kubera ko umuntu agikwiriye. Imana ishaka umutima wose, wuyihe ni uwayo kubw'uko yakuremye kandi ikagucungura. Imana ishaka ubwenge bwawe; buyihe; ni ubwayo. |
1187 |
Ishaka ubutunzi bwawe, buyihe ni ubwayo. "Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. Imana isaba kuyubahisha umutima wejejwe, witeguye kuyikorera ushyira mu bikorwa ukwizera gukoreshwa n'urukundo. Imbere yacu yahashyize intego yo mu rwego rwo hejuru, ndetse iyo ntego ni ubutungane. |
1188 |
Kristo adusaba kumuhagararira muri iyi isi nk'uko nawe atubereye imbere y'Imana. "Icyo Imana ibashakaho ni iki: ni ukwezwa kwanyu. Mbese nawe urabishaka? Imana igusaba kumvira amategeko yayo gushyitse Mwifuze kuzura k'ubuntu bwa Kristo |
1189 |
Reka umutima wawe wuzuremo kwifuza kugira gukiranuka kwe. Ijambo ry'Imana rivuga ko umurimo w'uko gukiranuka ari amahoro kandi ingaruka yako ikaba gutuza n'ibyiringiro by'iteka. Uko umutima wawe urushaho kwifuza Imana, ni ko uzakomeza guhabwa ubutunzi butarondoreka bw'ubuntu bwayo. |
1190 |
Ubwe yiboneye gusenyuka kwa yerusalemu n'amatongo y'urusengero rwaho rw'igitangaza. umwigishwa wabayeho kugeza nyuma y'abandi bose kandi wari warabaye incuti magara y'umukiza, yatanze ubutumwa bwagize uruhare rukomeye mu kwerekana ko yesu yari mesiya, umucunguzi w'isi. |
1191 |
Nta muntu n'umwe washoboraga gushidikanya ukuri kwe, kandi binyuze mu nyigisho ze abantu benshi bakuwe mu kutizera. Abayobozi b'abayahudi banze yohana urunuka bitewe no gushikama kwe mu murimo wa kristo. Kubw'ibyo yohana yahamagariwe kwitaba i roma kugira ngo acirwe urubanza kubera kwizera kwe. |
1192 |
Ari imbere y'abatware inyigisho z'intumwa zaragoretswe. abahamya b'ibinyoma bamushinje ko yigisha inyigisho ziyobya zateraga umuvurungano. abanzi be biringiraga ko ibi birego bizatuma yicwa. abamwumvaga batangajwe n'ubwenge bwe n'imvugo ye iboneye. |
1193 |
Nyamara uko yarushagaho gutanga ubuhamya bubatsinda ni ko urwango rw'abamuregaga rwakazaga umurego. umwami w'abami domisiyani yarushijeho kurakara. yatanze ubugingo bwe kugira ngo akize abatuye isi. nejejwe no kubabazwa ku bwe. |
1194 |
Ndi umuntu w'umunyantege nke kandi w'umunyabyaha. kristo yari umuziranenge, umunyamahoro kandi utanduye. ntiyigeze akora icyaha kandi nta buriganya bwabonetse mu kanwa ke. Aya magambo yagize umumaro wayo maze yohana akurwa muri ya ngunguru n'abari bamujugunyemo. |
1195 |
Intumwa yohana yongeye guhura n'akandi karengane gakomeye. biturutse ku iteka ryaciwe n'umwami w'abami, yohana yaciriwe ku kirwa cya patimo, ahowe "ijambo ry'imana no guhamya kwa yesu. Mu bihanamanga n'ibitare by'i patimo, yohana yasabanaga n'umuremyi we. |
1196 |
Yasubije amaso inyuma ku byari byarabaye mu mibereho ye maze atekereje imigisha yari yarabonye, amahoro asaba umutima we. yari yaragize imibereho y'umukristo kandi yashoboraga kuvugana kwizera ati: "twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo. |
1197 |
Igihe yari muri urwo rugo rwe rwitaruye, yohana yashoboye kwiga ukwigaragaza kw'imbaraga y'imana nk'uko byanditswe mu byaremwe no ku mpapuro z'ibyanditse byera, abyiga byimbitse kurusha mbere. kuri we yari anezejwe no gutekereza ku murimo w'irema no kuramya umuhanzi wo mu ijuru. |
1198 |
Mu myaka ye yabanje, amaso ye yarebaga amashyamba atwikiriye imisozi, imibande y'ibyatsi bibisi n'ibibaya birumbuka; kandi yari yarishimiye kubona ubwenge n'ubuhanga by'umuremyi mu bwiza by'ibyaremwe. mu bitare byo mu gasozi, mu bwiru bwimbitse, mu bwiza bw'ikirere, yahasomaga ibyigisho by'ingenzi. |
1199 |
Byose byatangaga ubutumwa bw'imbaraga n'icyubahiro cy'imana. Iruhande rwe hose intumwa yohana yahabonaga ibihamya by'umwuzure wari wararengeye isi kubera ko abari bayituye bagomeye amategeko y'imana. uko amazi yasumaga, ni ko yohana yumvaga ijwi ry'umuremyi. |
1200 |
Inyanja yahoreraga bitewe n'imiyaga ikaze, yamwerekaga uburakari bw'imana abantu bari baracumuyeho. imiraba ikomeye, mu guhorera kwayo gukaze itararengaga imbibi zashyizweho n'ukuboko kw'itabonwa, yerekanaga ubutware bw'imbaraga y'uhoraho. |
1201 |
Ubihabanye n'ibyo yabonye intege nke n'ubuswa bw'abantu bapfa, abo n'ubwo ari iminyorogoto yo mu mukungugu bihesha icyubahiro kubera ubwenge bwabo n'imbaraga kandi bagakura imitima yabo ku mutegetsi w'isanzure nk'aho imana ari kimwe nabo ubwabo. |
1202 |
Ibitare byari bikikije yohana byamwibukije kristo, igitare cy'imbaraga ze, ari we nyir'ubwugamo yashoboraga kwihishamo nta gutinya. wa mwigishwa wahungiye ku kirwa cyuzuyeho ibitare cya patimosi, mu mutima we yifuzaga gusabana n'imana, bityo yasenganaga umutima umenetse. |
1203 |
Amateka ya yohana aduha urugero rukomeye ry'uburyo imana ishobora gukoresha abakozi bageze mu za bukuru. nyamara umwami imana yabonye ko akwiriye kumukoresha. nubwo yari aciwe aho yahoze akorera, ntiyarekeye aho guhamya ukuri. |
1204 |
Ndetse n'i patimo yahaboneye incuti n'abahindutse bakira ukuri. ubutumwa bwe bwari ubw'ibyishimo, yamamazaga umukiza wazutse akaba ari mu ijuru ari umuvugizi w'abantu be kugera ubwo azagaruka kubajyana iwe. Abantu bagiye bashyira imbere gukorera imana mu buzima bwabo bakwiriye kwitabwaho cyane. |
1205 |
Aba bakozi bageze mu za bukuru bagiye bahagarara ari indahemuka mu gihe cy'umugaru n'ibigeragezo. bashobora kugira ubusembwa, ariko baracyafite impano zituma bahagarara mu mwanya wabo kubw'umurimo w'imana. mbese kubw'ibyo ntibashoboye gutanga inama zirimo ubushishozi? |
1206 |
Bihanganiye ibishuko n'ibigeragezo kandi n'ubwo bahatakarije imbaraga zimwe, ntabwo umukiza abirengagiza. abaha ubuntu n'ubwenge byihariye. umwami imana yifuza ko abakiri bato bari mu murimo wayo babona ubwenge, imbaraga ndetse no gukura bifatanya n'izi nyangamugayo. |
1207 |
Reka abakiri bato bamenye ko kugira abantu bameze batyo muri bo ari amahirwe akomeye. reka babahe umwanya w'icyubahiro mu nama bakora. yifuza ko bakomeza gufata intwaro kugeza igihe ababwiye ngo bazishyire hasi. ibigisha kuyisunga. |
1208 |
Muri ubwo buryo, ibategurira guhura n'ibibazo bitunguranye, gukora inshingano zikomeye no gusohoza umugambi ukomeye baherewe imbaraga ngo bawugereho. Mu bihe byose abahamya bashyizweho n'imana bagiye banengwa kandi bagahura n'akarengane kubera ukuri bamamazaga. |
1209 |
Yozefu yashinjwe ibinyoma kandi ararenganywa kubera ko yakomeye ku bunyangamugayo bwe n'ubudahemuka bwe. dawidi, intumwa yatoranyijwe n'imana, yahizwe bunyamaswa n'abanzi be. daniyeli yajugunywe mu rwobo rw'intare kubera ko yashikamye ku kubaha imana kwe. |
1210 |
Yobu yambuwe ubutunzi bwe bwo ku isi, kandi umubiri we urababara ku buryo abavandimwe be n'incuti bamuzinutswe; nyamara yakomeje ubudahemuka bwe. sitefano yatewe amabuye azira kubwirizaga kristo wabambwe. yohana yaciriwe ku kirwa cy'i patimo, "bamuhora ijambo ry'imana no guhamya kwayesu kristo. |
1211 |
Uwazanywe no gucungura isi yarwanyijwe n'imbaraga z'ikibi zishyize hamwe. mu bugambanyi bukomeye, abantu babi n'abamarayika ba satani bifatanyirije hamwe kugira ngo barwanye umwami w'amahoro. Uko ni ko bizagendekera abantu bose bazabaho bubaha imana muri kristo yesu. |
1212 |
Akarengane no gukozwa isoni bitegereje abantu bose buzuye umwuka wa kristo. imiterere y'akarengane igenda ihindagurika ijyana n'igihe, ariko umwuka ukayobora ni umwe n'uwicishije intore z'imana uhereye mu gihe cya abeli. Mu bihe byose, satani yakomeje kurenganya ubwoko bw'imana. |
1213 |
Yarabatoteje kandi arabica, nyamara mu gupfa kwabo bahindutse abaneshi. babaye abahamya b'imbaraga y'urusha satani ubushobozi. abantu babi bashobora gutoteza no kwica umubiri, ariko ntibashobora gukora ku bugingo buhishanywe na kristo mu mana. |
1214 |
Bashobora gufungirana abagabo n'abagore mu nzu y'imbohe, ariko ntibashobora kuboha umwuka. Mu bigeragezo no mu karengane, icyubahiro cy'imana gihishurirwa mu bo yatoranyije. iyo abizera kristo banzwe kandi bakarenganywa n'ab'isi, bigishwa kandi bagatunganyirizwa mu ishuri rya kristo. |
1215 |
Bagendera mu nzira zifunganye ku isi; batunganyirizwa mu itanura ry'umubabaro. bakurikira kristo mu ntambara zikaze; bihanganira kwitanga kandi bagahura n'ibibaca intege bikomeye; ariko muri ubwo buryo basobanukirwa icyaha n'umubabaro ukomeye giteza maze bagaherako bakakizinukwa. |
1216 |
Bishimiraga gukora ibyo Imana ishaka kubera ko Umukiza yari atuye mu mitima yabo. Kubera ko bari buzuye urukundo bakundaga Umucunguzi, icyifuzo cyabo cy'ikirenga cyari ukuzana abantu kuri We. Ntibigeze batekereza guhisha ubutunzi bw'igiciro bw'ubuntu bwa Kristo. |
1217 |
Bahaye agaciro guhamagarwa kwabo; kandi byongewe imbaraga n'ubutumwa buvuga ngo "Mu isi amahoro abe mu bo yishimira," icyifuzo cyo kujyana inkuru nziza y'agakiza ku mpera y'isi cyagurumanye mu mitima yabo. Isi yamenye ko bari barabanye na Yesu. |
1218 |
Abanyabyaha, abihanye, abababariwe, abogejwe ibyaha n'abejejwe bomatanyijwe n'Imana binyuze mu Mwana wayo. Abagize Itorero bari bahuje imitima n'ibikorwa. Urukundo bari bafitiye Kristo rwari umurunga wa zahabu wari ubahuje. Umurimo wajyaga mbere muri buri mujyi. |
1219 |
Abantu barahindukaga maze nabo bakumva ko bagomba kubwira abandi ubutunzi buhebuje bari barakiriye. Ntibashoboraga kuruhuka kugeza igihe umucyo wari waramurikiye intekerezo umurikira abandi. Abantu benshi batizeraga bamenyeshejwe impamvu z'ibyiringiro bya Gikristo. |
1220 |
Abari barayobye n'abari baraciwe n'aberekanaga ko bazi ukuri nyamara bakunda ibinezeza kuruta gukunda Imana bahamagaranywe ubwuzu. Nyamara nyuma y'igihe umwete w'abizera watangiye kugabanyuka, kandi urukundo bari bafitiye Imana n'urwo bakundanaga rutangira gukendera. |
1221 |
Ubukonje bwinjiye mu Itorero. Bamwe bibagiwe uburyo butangaje bari barakiriyemo ukuri. Abatwaraga ibendera ry'Umwami bari bakuze bagiye bagwa umwe umwe. Abantu benshi bagombaga kuba baremejwe kandi bagahindurwa no kwigishwa ukuri mu buryo kuboneye ntibashoboye kuburirwa. |
1222 |
Hafi y'abantu bose bari barafatanyije nawe mu murimo w'ivugabutumwa bari barishwe bazize kwizera kwabo. Abizera bari basigaye bari bahanganye no kurwanywa gukomeye cyane. Byagaragariraga abantu bose ko igihe cyari hafi ngo abanzi b'Itorero rya Kristo batsinde. |
1223 |
Nyamara ikiganza cy'Uwiteka cyagendagendaga mu mwijima ntawe ukibona. Kubwo kugira neza kw'Imana, Yohana yashyizwe ahantu Kristo yashoboraga kumwihishurira ubwe ndetse akamuhishurira n'ukuri mvajuru ko kumurikira amatorero.. |
1224 |
Yari yaramubonye ari mu maboko y'abasirikare b'Abanyaroma yambitswe ikanzu ishaje y'umuhengeri kandi atamirijwe ikamba ry'amahwa. Yari yaramubonye amanitswe ku musaraba w'i Karuvari wakoreshwaga bica umuntu urw'agashinyaguro kandi bamukoza isoni. |
1225 |
Noneho ubu Yohana yongeye kwemererwa kwitegereza Umwami we. Mbega ukuntu yari yarahindutse! Ntabwo yari akiri Umuntu w'Umunyamibabaro, usuzugurwa kandi ucishijwe bugufi n'abantu Yari yambaye umwenda urabagirana ubwiza bw'ijuru |
1226 |
Mu maso he harabagiranaga nk'izuba. Yari afashe inyenyeri ndwi mu kiganza cye, kandi mu kanwa ke havuyemo inkota y'amugi abiri ari cyo kimenyetso cy'imbaraga z'ijambo rye. Patimo yarabagiranye ikuzo ry'Umwami wazutse. ' Yohana yakomejwe no kuba imbere y'Umwami we wambaye icyubahiro. |
1227 |
Bityo imbere y'amaso ye yaratangaye ubwo yahishurirwaga icyubahiro cy'ijuru. Yemerewe kureba intebe y'ubwami y'Imana, kandi yitegereje hirya y'intambara zo mu isi abona imbaga y'abacunguwe bambaye amakanzu yera. Nyamara Imana ntiyifuza ko ubwoko bwayo bufata iki gitabo batyo. |
1228 |
Ni "Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba. " Umwami Yesu aravuga ati, "Hahirwa usoma amagambo y'ubu buhanuzi, hahirwa n'abayumva, bakitondera ibyanditswe muri bwo: kuko igihe kiri bugufi. |
1229 |
Mu Byahishuwe niho ibitabo byose byo muri Bibliya bihurira kandi birangirira. Mu Byahishuwe niho hari ibyuzuza igitabo cya Daniyeli. Kimwe ni ubuhanuzi naho ikindi kikaba ibyahishuwe. Marayika yarategetse ati: "Nuko Daniyeli, bumba igitabo, ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy 'imperuka. |
1230 |
Muri ubwo buryo herekanwa isano afitanye n'amatorero. Ahora avugana n'abantu be kandi azi neza uko bamerewe. Yitegereza uko bagenza, ubutungane bwabo no kwitanga kwabo. Aba maso ubutarambirwa akagira n'ubutwari budacogora, areba ko umucyo w'abarinzi yashyizeho ugabanyuka cyangwa uzima. |
1231 |
Iyo ibitereko by'amatabaza biza kurekerwa mu maboko y'abantu ngo babyiteho, ibirimi bihuhwa n'umuyaga byari gukendera ndetse bikazima; ariko Kristo ni we murinzi nyakuri mu nzu y'Uwiteka, ni we mukozi nyakuri mu bikari by'urusengero. |
1232 |
Kuba maso kwe kudacogora n'ubuntu bwe bukomeza ni isoko y'ubugingo n'umucyo. Kristo yerekanwa afashe inyenyeri ndwi mu kuboko kwe kw'iburyo. "Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw'iburyo, aravuga aya magambo ati: ... Aya magambo abwirwa abigisha bo mu Itorero. |
1233 |
Abo ni abahawe n'Imana inshingano zikomeye. Umusemburo uryoshye ugomba gusakara mu Itorero uri mu maboko y'abakozi b'Imana bagomba kugaragaza urukundo rwa Kristo. Inyenyeri zo mu ijuru zigengwa na We. Azuzuza umucyo. Ayobora kandi agategeka imigendere yazo. |
1234 |
Iyo adakora ibyo, zari guhinduka inyenyeri zaguye. Uko ni nako bimeze ku bavugabutumwa be. Ni ibikoresho biri mu biganza bye, kandi ibyiza byose bakora babikora kubw'imbaraga ze. Umucyo We ugomba kurabagiranira muri bo. Umukiza ni we utuma bagera ku musaruro mwiza mu byo bakora. |
1235 |
Iyaba bamuhangaga amaso nk'uko nawe yayahanze Se, bazashobozwa gukora umurimo We. Mu gihe bazishingikiriza ku Mana, izabaha umucyo wayo kugira ngo bamurikire isi. Bamwe bacitse intege mu bigeragezo maze bagira igishuko cyo kureka kwizera. |
1236 |
Igihe Yohana yahabwaga iri hishurirwa, abantu benshi bari bararetse urukundo rwabo rwa mbere bakundaga ukuri k'ubutumwa bwiza. Ariko Imana mu mbabazi zayo, ntiyigeze ireka Itorero ngo rikomeze muri iyo mibereho yo gusubira inyuma. |
1237 |
Mu butumwa bwuje ineza yayo ihoraho, Imana yabahishuriye urukundo ibakunda ndetse n'icyifuzo cyayo ko bakwiriye gukora umurimo utunganye w'iteka ryose. Yarabinginze ati: "Nuko ibuka aho wavuye ukagwa; wihane, ukore imirimo nk'iya mbere. |
1238 |
Ariko iteka amagambo yo gucyahwa, ayo Imana ibona ko ari ngombwa ko yavugwa akoreshwa mu rukundo ndetse n'isezerano ry'amahoro rihabwa buri mwizera wese wihana. Uwiteka aravuga ati: "Dore, mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye, agakingura urugi, nzinjira iwe, dusangire. |
1239 |
Umukiza yigaragaje imbere ya Yohana mu ishusho y' "intareyo mu muryango wa Yuda " n'iy'Umwana w'intama w'Imana uhagaze usa n'uwatambwe. Ibi bimenyetso bigaragaza ubumwe bw'imbaraga ishobora byose n'urukundo rwitanga. Buri muntu wese w'indahemuka azakizwa. |
1240 |
Igihe ijwi ry'impanda ya nyuma rizumvikana rikinjira mu bituro, abakiranutsi bazazuka batsinze bavuga bati: "Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he? Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Abababarana na Kristo ni nabo bazasangira ikuzo na we |
1241 |
Mu iyerekwa ryera, umuhanuzi yabonye ugutsinda kwa nyuma kw'Itorero ry'Imana ryasigaye. Yanditse agira ati: "Mbona igisa n 'inyanja y 'ibirahuri, bivanze n 'umuriro, mbona n 'abatabarutse banesheje ... Mugabe w'amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n 'ukuri. |
1242 |
Bakiri muri iyi si bari bareguriye Imana ibitekerezo byabo; bayikoreraga n'ubwenge bwabo n'umutima ku buryo noneho ishobora kwandika izina ryayo "mu ruhanga rwabo. " "Kandi bazahora ku ngoma iteka ryose. Ntibinjira cyangwa ngo basohoke nk'aho basaba umwanya. |
1243 |
Ariko abantu bose bakurikira Umwana w'Intama mu ijuru bagomba kuba baramukurikiye bakiri ku isi atari ibya nyirarureshwa, ahubwo bari bamwiringiye, bamukunda, bamwumvira babikuye ku mutima nk'uko umukumbi ukurikira umwungeri. |
1244 |
Uko izi ntumwa z'umusaraba zakomezaga kwamamaza ubutumwa bwiza, habayeho guhishurwa kw'ikuzo ry'Imana kutari kwarigeze kugirwa n'umuntu upfa. Kubwo gufatanya na Mwuka w'Imana, intumwa zakoze umurimo wanyeganyeje isi. Ubutumwa bwiza bwakwirakwiye mu mahanga yose muri icyo gihe cyazo. |
1245 |
Umusaruro wavuye mu murimo w'intumwa zatoranyijwe za Kristo wari ushimishije. Mu itangira ry'umurimo wabo bamwe muri bo bari abantu batajijutse, ariko bari baritangiye umurimo wa Shebuja mu buryo bwimazeyo, kandi bitewe no guhugura kwe biteguye gukora umurimo ukomeye bari bahawe. |
1246 |
Ubuntu n'ukuri byari byimitswe mu mitima yabo, bikaba isoko y'impamvu ibatera gukora kandi bikagenga ibikorwa byabo. Ubugingo bwabo bwari buhishanywe na Kristo mu Mana, bari bararetse kwihugiraho kwaramizwe n'urukundo rutarondoreka. |
1247 |
Abigishwa bari abantu bazi kuvuga no gusenga by'ukuri. Bari abantu bashoboraga kwishingikiriza ku mbaraga z'Ukomeye wa Isirayeri. Mbega ukuntu bari bahagaze begereye Imana kandi bakarambika icyubahiro cyabo ku ntebe yayo y'Ubwami! |
1248 |
Yehova yari Imana yabo. Icyubahiro cye cyari icyabo n'ukuri kwe kukaba ukwabo. Uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kurwanya ubutumwa bwiza kwari nko kwahuranya inkota mu bugingo bwabo, kandi barwaniriye umurimo wa Kristo n'imbaraga zabo zose. |
1249 |
Bashoboraga kubwiriza ijambo ry'ubugingo kuko bari barasizwe amavuta n'ijuru. Bifuzaga kugera kuri byinshi bituma nabo bagerageza byinshi. Kristo yari yarabihishuriye kandi ni we bashakaga ngo abayobore. Yesu Kristo, ubwenge n'imbaraga by'Imana, yari insanganyamatsiko ya buri kiganiro cyabo. |
1250 |
Berereje izina rya Kristo - ari ryo zina ryonyine ryahawe abantu munsi y'ijuru bakwiriye gukirizwamo. Uko bagendaga bamamaza kuzura kwa Kristo amagambo yabo yakabakabaga imitima bituma abagabo n'abagore bayoboka ubutumwa bwiza. |
1251 |
Abantu benshi bari barakwennye izina ry'Umukiza kandi barasuzuguye imbaraga ye bahereyeko bahinduka abigishwa b'Uwabambwe. Ntabwo intumwa zakoze inshingano yazo kubw'imbaraga zazo bwite; ahubwo babishobojwe n'imbaraga y'Imana nzima. |
1252 |
Umurimo wabo ntiwari woroshye. Imirimo y'ikubitiro y'Itorero rya Gikristo yarimo imiruho n'umubabaro ukomeye. Abigishwa mu murimo wabo, bahoraga bahura n'ubukene, guharabikwa ndetse n'akarengane; nyamara ntibigeze bakunda ubuzima bwabo ahubwo bishimiye ko bahamagariwe kubabazwa ku bwa Kristo. |
1253 |
Guhera mu gihirahiro, kutamasha no kugira intege nke mu gufata imigambi ntibyabarangwagamo. Bifuzaga gutanga no kwitanga. Kuzirikana inshingano bari bafite byarabatunganyije kandi bikungahaza imikorere yabo. Ubuntu bw'ijuru bwagaragarijwe mu gutsinda bagezeho ku bwa Kristo. |
1254 |
Bafite imbaraga y'Ishoborabyose, Imana yarabakoresheje kugira ngo ubutumwa bwiza buneshe. Intumwa zubatse Itorero ry'Imana ku rufatiro Kristo yari yarashyizeho. Mu Byanditswe byera imvugoshusho yo kubaka urusengero ikoreshwa cyane herekanwa kubaka Itorero. |
1255 |
Zekariya avuga kuri Kristo nka Shami wari kubaka ingoro y'Uwiteka. Avuga ko abanyamahanga bazafasha muri uwo murimo. Yaravuze ati, "Kandi abazaba bari kure bazaza bubake mu rusengero rw 'Uwiteka. " Na Yesaya aravuga ati: "Abanyamahanga bazubaka inkike zawe. |
1256 |
Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho, kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho, keretse urwashyizweho, ni Yesu Kristo. Urya munsi ni wo uzawerekana, kuko uzahishuzwa umuriro, akaba ari wo kandi uzagerageza umurimo w'umuntu wese. |
1257 |
Nyamara nubwo bari bugarijwe no gushyirwa mu nzu y'imbohe, gutotezwa n'urupfu, abantu b'indahemuka bateje umurimo imbere; maze inyubako ikomeza kuzamurwa, isa neza kandi iringaniye. Hari igihe abakozi bajyaga kuba impumyi bitewe n'umwijima w'imiziririzo ya gipagani yari ibakikije. |
1258 |
Ibinyejana by'akarengane gakaze byakurikiye ishyirwaho ry'Itorero rya Gikiristo, ariko ntihigeze habura abantu babonaga ko umurimo w'inyubako y'Imana uruta ubuzima ubwabo. Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga. |
1259 |
Amateka agaragaza gukomera n'ubutwari by'aba bantu. Nk'uko byagendekeye intumwa, abenshi muri bo baguye mu birindiro byabo, nyamara inyubako y'urusengero yakomeje kuzamuka ikomeye. Abakozi barishwe, ariko umurimo ujya mbere. |
1260 |
Abawalidensi, John Wycliffe, Huss na Jerome, Martin Luther na Zwingli, Cranmer, Latimer, na Knox, Abahugenoti, John na Charles Wesley n'imbaga y'abandi benshi bazanye ku rufatiro ibikoresho bizahoraho iteka ryose. Nk'uko Kristo yatumye abigishwa be ni ko no muri iki gihe atuma abagize Itorero rye. |
1261 |
Ubushobozi intumwa zari zifite ni ubwabo. Nibemera ko Imana ibabera imbaraga, izakorana nabo ku buryo batazaruhira ubusa. Bakwiriye kumenya ko umurimo bakora ari umurimo Uwiteka yashyizeho ikimenyetso cye. Ntukabatinye; kuko ndi kumwe na we kugira ngo nkurokore. |
1262 |
Buri wese mu bagize Itorero akwiriye kuba umuyoboro Imana ishobora kunyuzamo ubutumwa bw'ubutunzi bw'ubuntu bwayo ibubwira isi. Ubwo butumwa ni bwo butunzi buhebuje bwa Kristo. Nta cyo Umukiza yifuza cyane nk'intumwa zizereka ab'isi Umwuka we n'imico ye. |
1263 |
Nta kintu isi ikeneye cyane nko kubona urukundo rw'Umukiza rwigaragariza mu kiremwamuntu. Ijuru ryose ritegereje abagabo n'abagore Imana ishobora guhishuriramo imbaraga y'Ubukristo. Itorero ni umuyoboro w'Imana wo kwamamaza ukuri. |
1264 |
Rihabwa imbaraga nayo kugira ngo rikore umurimo wihariye; kandi igihe Itorero ari indahemuka ku Mana, rikumvira amategeko yayo yose, ubuntu mvajuru buzaryuzura. Niriyibera indahemuka kandi rigaha icyubahiro Uwiteka Imana ya Isirayeli, nta mbaraga n'imwe izarihangara. |
1265 |
Ishyaka ry'Imana n'umurimo wayo ryateye abigishwa guhamya ubutumwa bwiza bafite imbaraga ikomeye. Mbese ishyaka nk'iryo ntiryari rikwiriye kugurumana mu mitima yacu rikadutera kwiyemeza kuvuga amateka y'urukundo rwaducunguye, ari yo mateka ya Kristo wabambwe? |
1266 |
Ni amahirwe ya buri Mukristo wese kudategereza kugaruka k'Umukiza gusa ahubwo agomba no gutebutsa uko kugaruka. Itorero niriramuka ryambaye ikanzu yo gukiranuka kwa Kristo, rikanga kuyoboka ab'isi mu byo ibatezeho byose, umuseke w'igitondo cy'umunsi urabagirana uzatangariza imbere yaryo. |
1267 |
Isezerano Imana yarihaye rizahoraho iteka ryose. Imana izarihindura icyitegerezo gihebuje kandi irigire ibyishimo by'ab'ibihe byinshi. Ukuri kwirengagizwa n'abagusuzugura bakakwanga kuzanesha. Nubwo hari ibihe byinshi ukuri kwasaga n'ugukomwe mu nkokora, kwamamara kwako ntikwigeze guhagarara. |
1268 |
Igihe ubutumwa bw'Imana buhuye n'inzitizi, Imana ibwongera imbaraga kugira ngo burusheho guhindura benshi. Igihe buhawe imbaraga mvajuru, buzaca inzira yabwo mu nzitizi zikomeye cyane kandi butsinde inzitizi yose. Ni iki cyakomeje Umwana w'Imana mu mibereho ye y'umuruho no kwitanga? |
1269 |
Yabonye umusaruro wo kuruha kwe maze aranyurwa. Yitegereje mu buzima bw'iteka ryose, abona umunezero w'abari barakiriye imbabazi n'ubugingo buhoraho binyuze mu kwicisha bugufi kwe. Ugutwi kwe kumvise ijwi ry'abacunguwe. Yumvise abacunguwe baririmba indirimbo ya Mose n'iy'Umwana w'intama. |
1270 |
Bageze ahongaho, abacunguwe baramutsa ababayoboye ku Mukiza, maze bose bafatanya gusingiza Uwapfuye kugira ngo abantu bashobore kubona ubugingo buhuje n'ubw'Imana. Intambara irarangiye. Imibabaro n'amakuba bigeze ku iherezo. |
1271 |
Yohereje abamarayika bayo kugira ngo bakorere Itorero ryayo, kandi n'urupfu ntirwabashije gutsinda ubwoko bwayo. Mu binyejana byinshi byo gutotezwa, amakimbirane n'umwijima, Imana yakomeje Itorero ryayo. Icyitegererezo cy'uyu murimo kiboneka mu iyerekwa rya Ezekiyeli ubwo yabonaga uruzi rw'agakiza. |
1272 |
Maze arambwira ati, « Aya mazi atemba, agana iburasirazuba, azagera no mu Araba kandi agere no mu nyanja ; nagera mu nyanja, amazi yo muri yo azakira. Igihe ahabwa ubuntu buva ku Mukiza kugira ngo abugeze ku bandi, mu mibereho ye yose hadudubiza imigezi y'amazi y'ubugingo. |
1273 |
Batumye Imana itagera ku murimo yashakaga kubakoresha kandi ntibabera abandi abayobozi mu by'iyobokamana n'urugero ruzira amakemwa. Yesu yirengagije abigisha b'Abayahudi bigize intungane maze ahitamo abagabo bicishije bugufi, batigeze biga kugira ngo bamamaze ukuri kwagombaga kunyegenyeza isi. |
1274 |
Ntabwo ubutumwa bwiza bwari kwamamazwa n'imbaraga cyangwa ubwenge bya kimuntu, ahubwo bwari kwamamazwa n'imbaraga y'Imana. Basangiraga ibyokurya bye byoroheje, kandi nk'uko nawe byamugendekeraga, rimwe na rimwe barasonzaga kandi akenshi bakaba bananiwe. |
1275 |
Umukiza yerekezaga ku gihe Mwuka Muziranenge, nk'umuhagarariye, yari kuza gukora umurimo ukomeye. Icyaha cyari cyariganje mu myaka myinshi cyagombaga kurwanywa n'imbaraga mvajuru ya Mwuka Muziranenge. Ni iki cyabaye umusaruro wo gusukwa kwa Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pentekote? |
1276 |
Umugambi w'abizera wari uwo kugaragaza imico ya Kristo no gukora ku buryo Ubwami bwe bwamamara hose. " Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k'Umwami Yesu; nuko rero ubuntu bw'Imana bwinshi bukaba kuri bo bose. |
1277 |
Kuva ku munsi wa pentekote kugeza ubu, umufasha yohererejwe abantu bose biyeguriye Imana n'umurimo wayo batizigamye. Abantu bose biyeguriye Kristo nk'Umukiza wabo bwite, Mwuka Muziranenge yabajeho nk'umujyanama, uweza, umuyobozi n'umuhamya. |
1278 |
Uko abizera barushijeho kujya bagendana n'Imana ni ko barushijeho guhamya urukundo rw'Umucunguzi wabo n'ubuntu bwe bukiza beruye kandi bafite imbaraga. Niba gusohora kw'iri sezerano kutagaragara nk'uko byagombye kuba, biterwa n'uko iryo sezerano ridahabwa agaciro nk'uko byari bikwiye. |
1279 |
Igihe cyose duhanze amaso ibintu bidafite umumaro, imbaraga mvajuru ikenewe mu gukura, mu kugubwa neza kw'Itorero, kandi yagombaga kuzana n'indi migisha irabura nubwo yatanzwe ku rwego rutagira akagero. Na n'ubu Imana iracyakoresha Itorero ryayo kugira ngo imenyekanishe imigambi yayo ku isi. |
1280 |
Muri iyi minsi abamamaza iby'umusaraba bagenda bava mu mudugudu bajya mu wundi, bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi, bateguriza abantu kugaruka kwa Kristo. Bagatekereza ko ari bwo ubushobozi bwabo bwo kumurikira abandi buzongerwa ku rugero rukomeye. |
1281 |
Basuzugura inshingano n'amahirwe bafite ubu maze bagatuma umucyo wabo ugenda uzima mu gihe bategereje ko hazabaho igihe bazahabwa umugisha udasanzwe uzabahindura bakaba bakwiriye gukora umurimo nyamara bo ku ruhande rwabo ntacyo bakoze. |
1282 |
Nyamara keretse gusa abagize Itorero ry'Imana muri iki gihe nibomatana n'isoko yo gukura mu by'umwuka, naho ubundi ntibazaba biteguye igihe cy'isarura. Abahora bakira ubwo buntu nibo gusa bazahabwa imbaraga ihwanye n'ubukene bwabo bwa buri munsi kandi bahabwe n'ubushobozi bwo kuyikoresha. |
1283 |
Umurimo bakoreye mu Banyapisidiya muri Antiyokiya weze imbuto nyinshi, maze abizera bahasize kugira ngo bakomeze umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bonyine mu gihe gito, "nabo buzura ibyishimo kandi buzura Mwuka Muziranenge. |
1284 |
Bahakuye umusaruro mwinshi ku buryo 'Abayahudi n 'abagiriki benshi cyane bizeye. Nyamara muri Ikoniyo kimwe n'ahandi intumwa zakoreye, "Abayuda batizeye boheje imitima y'abanyamahanga, bangisha Pawulo abavandimwe be mu kwizera. |
1285 |
Nubwo bari bahanganye no kurwanywa, kugirirwa ishyari no gufatwa uko batari, bakomeje umurimo wabo "bavuga bashize amanga, biringiye umwami Yesu, " kandi " Imana ihamya ijambo ry 'ubuntu bwayo, ibaha gukora ibimenyetso n'ibitangaza. |
1286 |
Kubera ibi birego, abigishwa bahoraga bazanwa imbere y'abategetsi; nyamara ukwiregura kwabo kwarumvikanaga, ndetse basobanuraga ibyo bigisha mu buryo busobanutse kandi bwumvikana maze ababumvaga bakabashyigikira. Uko itsinda ry'abizera ryabaga ari rito kose, ntibyamubuzaga guhora arihangayikiye. |
1287 |
Pawulo yariyoroshyaga akita ku matorero mato azi ko ayo matorero akeneye kwitabwaho mu buryo bw'umwihariko kugira ngo abayarimo bashikame mu kuri kandi bigishwe kugaragariza ababakikije ubupfura n'umuhati wo kutikunda. Bityo ntibitangaje kuba bimwe mu byo babwiwe bitari byarakoze ku ntekerezo zabo. |
1288 |
Nyamara bari basonzeye ukuri maze urwandiko rwa Pawulo rubaha ibyiringiro bishya n'imbaraga, no kwizera gushikamye ndetse n'urukundo rwimbitse mu wazanye ubugingo no kudapfa kubw'urupfu rwe. Icyo yabifurizaga cyari uko barushaho kumenya Imana imwe nyakuri na Yesu Kristo uwo Imana yohereje. |
1289 |
Akenshi mu murimo we w'ivugabutumwa yahuraga n'amatsinda mato y'abagabo n'abagore bakundaga Yesu maze agapfukamana na bo agasenga asaba Imana kubigisha uko bakomatana na Yo. Kuvuga atyo byari gutera urujijo mu byo kwizera; kuko iyo habayeho kudasohora kw'icyo umuntu yiteze akenshi bitera ukutizera. |
1290 |
By'umwihariko, ibyo Pawulo yavuze byerekeye abantu banga "gukunda ukuri," bifite agaciro gakomeye. Akwila na Purisikila bari baramuherekeje ajya mu Efeso; aherako abasiga yo kugira ngo bakomeze gukora umurimo yari yaratangiye. |
1291 |
Muri icyo gihe "hariho Umuyuda witwaga Apolo, wavukiye mu Alekizanderiya; bukeye agera mu Efeso. Ibyanditswe bivuga ko Apolo yari " yarigishijwe Inzira y'Umwami Yesu; yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu, kandi abyigisha neza: arikoyari azi umubatizo wa Yohana gusa. |
1292 |
Mu kwigisha kwabo yasobanukiwe neza Ibyanditswe maze ahinduka umwe mu bantu bakomeye cyane bamamaza ukwizera kwa Gikristo. Apolo yifuzaga gukomeza akajya mu Akaya, maze abavandimwe be mu kwizera bo mu Efeso " bandikira abigishwa ngo bamwakire" nk'umwigisha ukurikiza amahame y'Itorero rya Kristo. |
1293 |
Yagiye i Korinto, aho yabwiririzaga mu ruhame n'urugo ku rundi, " agatsinda Abayuda;. Uku kugereranya umuntu n'undi byazanye amacakubiri mu Itorero yaje kubera imbogamizi ikomeye iterambere ry'umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. |
1294 |
Abamukurikiye bagombaga gukomereza aho yari agereje, bagatanga umucyo wa Mwuka n'ubumenyi mu gihe gikwiye bakurikije uko Itorero ryari rishoboye kuwihanganira. Aho gukora atyo, yabagaragarije umugambi nyakuri w'ubuzima kandi agerageza kwerekeza intekerezo zabo ku nyigisho z'Umwigisha wo mu ijuru. |
1295 |
Igihe izo nyigisho zakiriwe zagombaga kubakura mu gutwarwa n'ibinezeza by'isi n'icyaha maze zikabageza mu kubonera n'ubutungane. Yibanze cyane ku kubaha Imana mu myifatire ndetse no ku butungane bugomba kugerwaho n'abazahabwa umwanya mu ngoma y'Imana. |
1296 |
Yifuzaga kuzabona umucyo w'ubutumwa bwiza bwa Kristo weyura umwijima wari mu ntekerezo zabo kugira ngo barebe ukuntu imigirire yabo mibi ari urukozasoni mu maso y'Imana. Pawulo ni we wari warabwirije ubutumwa bwiza i Korinto bwa mbere kandi ni nawe wari warahahanze Itorero. |
1297 |
Ibaha uburyo n'ubuhanga, kandi iyo bumviye guhugura kwayo atuma imihati yabo igera ku nsinzi. Abagaragu b'Imana bagomba gukorera hamwe, bafatanyije mu buryo bwo kwiyoroshya no kubahana, "kuby 'icyubahiro, umuntu wese ashyira imbere mugenzi we. |
1298 |
Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n 'abanyarukiko b 'abantu; kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza, kuko ari nta cyo niyiziho; nyamara si icyo kinsindishiriza: ahubwo Umwami ni we unshira urubanza. |
1299 |
Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw'ikintu cyose, igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza, agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n'imigambi yo mu mitima. Iyo badututse, tubasabira umugisha; iyo turenganyijwe, turihangana; iyo dushebejwe turinginga. |
1300 |
Ibyo biterwa n'uko abantu bareba hafi kandi bakaba batabasha kumenya icyabagirira umumaro kuruta ibindi. Ntabwo ari kenshi ko umubwiriza w'ibyiza umwe yagira ibyangombwa byose bikenewe byo gutunganya Itorero ngo ryuzuze ibyo Ubukristo busaba byose. |
1301 |
Kubw'ibyo, kenshi Imana yoherereza abagize Itorero abandi bavugabutumwa, buri wese afite ubushobobzi bwe abandi batari bafite. Itorero ryari rikwiriye kwakira aba babaragu ba Kristo ribyishimiye nk'uko ryakwakira Kristo ubwe. |
1302 |
Abagize Itorero bari bakwiriye kungukira mu buryo bushoboka bwose mu nyigisho buri muvugabutumwa ashobora kubagezaho azikuye mu ijambo ry'Imana. Ukuri kuzanwa n'abagaragu b'Imana gukwiriye kwemerwa no kwakiranwa umutima wo kwicisha bugufi, ariko nta muvugabutumwa ugomba kugirwa ikigirwamana. |
1303 |
Imana yiteguye guha abagaragu bayo imbaraga uyu munsi nk'uko yari yiteguye kuziha Pawulo na Apolo, Sila na Timoteyo, Petero, Yakobo na Yohana. Mu gihe cy'intumwa, hariho abantu bayobye bavugaga ko bizera Kristo ariko banga guha intumwa ze icyubahiro. |
1304 |
Bavuze ko batakurikiye umwigisha w'umuntu; ko ahubwo mu buryo butaziguye bigishijwe na Kristo badafashijwe n'abagabura b'ubutumwa bwiza. Bemeje ko Petero yari yarabaye incuti magara ya Kristo igihe yari ku isi; mu gihe Pawulo we icyo gihe yatotezaga abizera. |
1305 |
Yari yarasuye i Yesusalemu ahamara igihe gito kandi yari yaramaze iminsi myinshi i Antiyokiya ari ho yabanje gukorera. Bityo yambukanyije Aziya Ntoya, "anyara mu gihugu cy'i Galatiya n'i Furugiya" , asura amatorero yari yarahanze ubwe anakomereza abizera mu kwizera. |
1306 |
Kubwo kwizera, bakiriye ukuri gutangaje kw'igitambo gihongerera ibyaha cya Kristo maze bamwakira nk'Umucunguzi wabo. Bahereyeko babatizwa mu izina rya Yesu, kandi ubwo Pawulo " yabarambikagaho ibiganza," banahawe umubatizo wa Mwuka Muziranenge wabashoboje kuvuga indimi z'ayandi mahanga no guhanura. |
1307 |
Bityo bari bafite ubushobozi bwo gukora nk'ababwirizabutumwa mu Efeso no mu nkengero zaho, kandi bagakomeza bakajya kwamamaza ubutumwa bwiza muri Aziya Ntoya. Ibihamya bihagije byari byaratanzwe kugira ngo byemeze abantu bose bifuzaga kumenya ukuri babikuye ku mutima. |
1308 |
Nyamara abantu benshi bemeye kuyoborwa n'ibyo bitekererezaga no kutizera, maze banga kumvira ibihamya bifatika bahawe. Abagome bo mu nzego zose bari barahawe intebe mu nsengero kandi n'ingeso mbi by'indengakamere zariyongeraga cyane. |
1309 |
Mu bantu bacukumburaga muri ibyo bitabo bikomeye harimo abakonikoni benshi bagiraga uruhare rukomeye ku ntekerezo z'abo bantu baramyaga igishushanyo cyari muri iyo ngoro. Noneho ubu ubwo bari bamaze kwemezwa ikosa ryabo, "benshi mu bizera baraje, batura ibyaha byabo, bavuga n'ibyo bakoze. |
1310 |
Mu bihe bya kera Imana yaciriyeho iteka umwami wagiye kugisha inama umupfumu: " Mbese icyatumye mujya kuraguza Balizebubi, ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli? Amajwi yumvikaniye mu Endori no muri Efeso aracyakomeza kumvikana ayobya abana b'abantu |
1311 |
Iyaba inyegamo yakurwaga imbere y'amaso yacu, twabona abamarayika babi bakoresha amayeri yabo yose kugira ngo bashuke abantu kandi babarimbure. Ahantu hose hagaragaye gukora kw'imbaraga ituma abantu bibagirwa Imana, Satani aba ahakoreshareza imbaraga ze zo kuriganya. |
1312 |
Iyo abantu bemeye kugengwa nawe bisanga bamaze guta ubwenge no guhumana mu mitima. Umuburo intumwa Pawulo yahaye Itorero rya Efeso wagombye kwitabwaho n'ubwoko bw'Imana muri iki gihe. Incuro imwe mu mwaka, hari imihango idasanzwe yabaga mu mujyi wa Efeso yo kubahiriza ikigirwamanakazi cya Aritemi. |
1313 |
Muri Efeso hari hamaze kuvuka ubucuruzi bukomeye kandi buzana inyungu zivuye mu bintu bakoraga by'ibishushanyo bisa n'urusengero n'igishushanyo cya Aritemi. Aho Pawulo yari yihishe ntabwo hari kure maze mu kanya gato amenya ko abavandimwe be yakundaga bari mu kaga. |
1314 |
Yiyibagije uko umutekano we wari umeze, yifuza guhita ajya mu kibuga cy'ikinamico ngo agire icyo abwira abateye umuvurungano. Kuba Pawulo na bamwe mu bagendanaga nawe barakomokaga mu Baheburayo byarakaje Abayahudi bituma berekana ku mugaragaro ko batamushyigikiye ndetse n'umurimo we. |
1315 |
Alekizanderi yari umugabo wari ufite ubushobozi maze akoresha imbaraga ze zose kugira ngo yerekeze umujinya w'abantu wose kuri Pawulo na bagenzi be. Nyamara abantu babonye ko ari Umuyahudi baramwamagana, maze "bose basakuriza icyarimwe, bamara nk'amasaha abiri, bati: 'Arutemi y'Abefeso irakomeye! |
1316 |
Yavuganye nabo yifashishije ibyo bazi aravuga ati: " Bagabo bo mu Efeso, ni nde utaziyuko umudugudu w 'Abefeso ari wo urinda urusengero rw'imanakazi ikomeye Arutemi n'igishushanyo cyamanutse mu ijuru? Pawulo yumvise ibyo, yabonye ko ibyari bimuteye ubwoba bukomeye byari byararenze urugero |
1317 |
Bityo, Pawulo yirengagije ibyamubabazaga bitewe n'abo bantu bari barasayishije, maze umutima we awushikamisha ku Mana, bityo yandikira Itorero ry'i Korinto rumwe mu nzandiko zihugura kandi zifite imbaraga kuruta izindi mu nzandiko ze. |
1318 |
Muri iki gihe abantu bari bahangayikishijwe n'imibereho myiza y'Itorero ry'i Korinto kandi bakaba barabonye ibibi byinjira mu Itorero, bari barabwiye Pawulo iki kibazo. Yaranditse ati: "Ntimwishuke; abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi. |
1319 |
Cyangwa abajura, cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo ntibazaragwa ubwami bw'Imana. Ntabwo bari bazi icyo gutumbira ubwiza bwayo bivuga ndetse no guhindurwa uva mu mibereho imwe ujya mu yindi. |
1320 |
Urubyiruko ruturuka mu miryango itandukanye rwarayitabiraga kandi ntirwaburaga gukoresha imbaraga no kwitondera amabwiriza ya ngombwa kugira ngo babone ibihembo. igihe umuntu yageraga aho irushanwa rirangirira ari uwa mbere ariko yishe amabwiriza y'isiganwa, ntiyahembwaga. |
1321 |
Nyamara kuba umuntu yahakura ubumuga mu buzima bwe bwose cyangwa urupfu ntibyarebwaga nk'akaga gakomeye umuntu yakwishyiramo igihe arangamiye icyubahiro cyahabwaga uwatsinze irushanwa. Mu gihe ibi byose bimaze gukorwa, umukristo agomba gukoresha imbaraga zishoboka zose kugira ngo agere ku nsinzi. |
1322 |
Mu mikino y'i korinto, igihe byabaga bigeze mu minota mike iheruka irushanwa, abarushanwaga bakoreshaga imbaraga nyinshi cyane kugira ngo umuvuduko utagabanyuka. mbega uburyo urugamba rwacu rwari rukwiye kwitonderwa kurutaho, mbega uburyo twari dukwiye kwitanga no kwiyanga! |
1323 |
Mu rwandiko pawulo yandikiye abaheburayo agaragaza umugambi umwe rukumbi wari ukwiriye kuranga isiganwa ry'umukristo uharanira ubugingo buhoraho. irari, uburyarya, gutekereza nabi, kuvuga nabi no kwifuza kubi, ni imitwaro umukristo akwiriye kwiyambura kugira ngo azatsindire ukudapfa. |
1324 |
Icyo byadusaba cyose, buri ngeso cyangwa akamenyero bijyana umuntu mu cyaha kandi bigasuzuguza kristo bigomba kurekwa. ntabwo umugisha w'ijuru ushobora kugera ku muntu uwo ari we wese wica amahame y'iteka yo gukora ibitunganye. |
1325 |
N 'ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri gehinomu ufite ibirenge byombi. Abarushanwaga bari mu mikino ya kera, ighe babaga bamaze kwitanga no gukurikiza imyitwarire ihamye, ntabwo babaga bizeye insinzi. |
1326 |
Pawulo yarabajije ati: "ntimuziyuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? nyamara, uko abasiganwa bashyiraga imbaraga zabo zose n'umutima wabo mu irushanwa, igihembo cyahabwaga umuntu umwe gusa Pawulo yari yitwaje amafaranga menshi cyane yahawe n'amatorero y'abanyamahanga |
1327 |
Pawulo yari afite umugambi wo gushyikiriza aya mafaranga abari bashinzwe ivugabutumwa i Yudaya. Kubera iyi mpamvu yakoze gahunda yo kujyana na ziriya ntumwa zari ziharariye abandi ziturutse mu matorero atandukanye yatanze izi mpano kugira ngo bamuherekeze i Yerusalemu. |
1328 |
Mu bantu Pawulo yari yaratumye bahinduka, Abanyafilipi nibo bari bafite urukundo ruhebuje n'umutima w'ukuri kandi mu gihe cy'iminsi munani Pawulo yamaranye na bo mu minsi mikuru yanezejwe no kubana na bo mu mahoro no mu busabane. |
1329 |
Kandi muzi y 'uko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe. "Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho, kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose. |
1330 |
Pawulo ntiyatewe ubwoba no kuba yakomeretsa abantu mu magambo, cyangwa ngo yifuze gukundwa no gushimagizwa ku buryo byamutera kwirinda kuvuga amagambo Imana yamuhaye ngo abigishe, ababurire cyangwa abahugure. Ibi yabishobojwe gusa no kwitanga cyane mu gukora ndetse n'ubutunzi yari yarizigamiye. |
1331 |
Yashoboraga rwose kwitangaho urugero avuga ati, « Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo, ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati: 'Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa. |
1332 |
Bageze i Tiro aho inkuge yakurirwagamo imitwaro n'abantu, bahasanze abigishwa bamwe bemerewe kumarana nabo iminsi irindwi. Biturutse kuri Mwuka Muziranenge, aba bigishwa baburiwe ibijyanye n'akaga Pawulo yari agiye kuzagirira i Yerusalemu, maze bamusaba "ko adakwiriye kujya i Yerusalemu. |
Комментарии